Cheikh Musa Fazil HARELIMANA minisitiri ushinzwe umutekano mu Rwanda |
Ndasaba
abantu mwese mukunda ukuri mukaba n'abasomyi badacikwa ba SHIKAMA ko mwasoma
iyi nkuru mwitonze nta birangaza mukumva neza icyo nshaka kuvuga kuko iyi ari
inyandiko ya munani(8) njyewe ubwanjye nanditse kuri minisitiri Cheikh Musa
Fazil Harelimana kandi ntagamije kumwibasira ahubwo muhendahenda, musaba
kutabangamira demukarasi n'ubundi idandabirana mu Rwanda rwa Kagame.
Ndasaba Nyakubahwa
perezida Paul KAGAME kwisomera iyi nyandiko yarangiza akirukana minisitiri Cheikh
Fazil muri Guverinoma
Nta
n'icyumweru gishize hano nanditse inkuru ya 7 kuri minisitiri Fazil aho
nasobanuraga ko ishyaka rye rya balinga ngo ryitwa PDI ryifuza ko Kagame azaribera
umukandida ku mwanya wa perezida muri 2017 nk'aho PDI bihwanye FPR. Minisitiri
Fazil avuga ko kuba ngo Perezida Kagame akwiye indi manda, ngo atari uko nta
bandi banyarwanda bahari, ahubwo ngo niwe ubarusha.
Ariko
mbaze, ubundi ayo majyambere birirwa baririmba Kagame yazanye i Rwanda ni ayahe
ko ntayo mbona mu by'ukuri? Hazagire umuntu unyereka igikorwa gifatika
cy'amajyambere cyubatswe na FPR mu myaka 20 imaze ku butegetsi uretse ibitaro
bya KINAZI kuko iby'i Burera ari ibya Clinton atari iby'u Rwanda. Ubwo hari
abambwira ngo INYANGE Industries ku Mulindi wa Kanombe!
Ese
Fazil aragira ngo Kagame arushe abatarakora ngo tubagereranye noneho dutange
amanota? Kagame azi neza ko nta majyambere FPR yazaniye u Rwanda uretse
kurusahura no kururimburira abana barwo kandi na Fazil arabizi neza. Minisitiri Madamu
enjeniyeri Linda BIHIRE akiri muri MININFRA yigeze kuvugira kuri Radiyo Rwanda
na Televiziyo by’u Rwanda ko barimo kubaka umuhanda wa Kigali-Gisenyi kandi twese
tuzi neza ko uyu muhanda wubatswe na HABYALIMANA bikaba bitangaje kubona
minisitiri w'ibikorwa-remezo utazi itandukaniro riri hagati yo kubaka umuhanda
no kuwusana. Akumiro ni amavunja koko! Ayo niyo majyambere Fazil avuga!
Fazil, minisitiri
w'umuswa wananiwe kubumbatira umutekano w'igihugu ahubwo akirirwa asabira
Kagame manda ya 3
Mu
Rwanda hashize iminsi hari ibibazo by'umutekano muke cyane. Hari za gerenade,
hari imiriro yayogoje igihugu itwika amazu, inganda n'amamodoka by'abaturage.
Hari ibibazo by'abangavu n'amasugi y'u Rwanda(niba akihaba) bacuruzwa mu
mahanga banyijijwe muri Uganda. Hari ibibazo bya KANYANGA cyangwa WARAGI zengwa
zigacuruzwa rwihishwa mu gihugu bikangiza ubuzima bw'abaturage.
Hari
ibisasu birimo gutoragurwa henshi mu gihugu ibiheruka 2 byatoraguwe mu Rubirizi
i Kigali ukatiye ku Kabeza ukamanuka hepfo gato. Hari ruswa mu muhanda, hari
urumogi rwigize ndanze mu gihugu kandi Fazil azi neza uko abo iwabo mu Biryogo
rwabahinduye koronike, hari impinja zijandika mu buraya i Kigali,... Ibi bibazo
nibyo ashinzwe gucyemura no gusubiza mu buryo nka minisitiri w'umutekano mu
gihugu. Nta wigeze amuha akazi ko kwamamaza Kagame no kumusabira manda ya 3.
Fazil agomba
kwibuka ko nta muntu kamara ubaho kimwe n'uko nta gahora gahanze
Hari
igihu kiba mu mitwe y'abanyarwanda banyuranye cyo kwiyumvisha ko kanaka adahari
nta cyashoboka. Ibi ntabwo aribyo! Ikibyemeza ni uko iyo atagihari ubuzima
bukomeza. Fazil nawe rero agomba kwiyumvisha ko u Rwanda rutarangirira kuri
Kagame ndetse ko umunsi Kagame azaba atagihari u Rwanda tutazarumuhamba hejuru
ahubwo ruzasigara imusozi.
Fazil
aranyomeka abanyarwanda ngo Kagame yayoboye abanyarwanda ubumwe bwabo
buragaruka!!! Minisitiri Fazil ubwe azi neza ko nta mahoro ari mu Rwanda ndetse
ko abonye aho anyura yahunga yagera imahanga akavuga uwo arimo gushuka ayica
inka! Wagarura ubumwe bw’abenegihugu uha akazi abavuye i Bugande gusa,
Kandi
batagatsindiye abagatsindiye kandi bagakwiye ukabohereza muri gereza ukavuga
ngo urimo kunga abenegihugu? Ibi se FAzil nabyo ntabizi. Abarangije Kaminuza
bimwa akazi bajya kurega bakabakangisha kubafunga no kubica bakajya kumuregera
bamutakambira ngo abarengere ntabazi??? Ntibirirwa batonze imirongo ku muryango
we???
Ingingo y'193 mu
itegeko nshinga ihindutse urwitwazo mu gihe igihugu kigeze aharindimuka
Mu
ngingo y'193 mu Itegeko-Nshinga ry'u Rwanda nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu
bavuga ko kugira ngo manda za perezida zongerwe bisaba KAMARAMPAKA. Iyi
KAMARAMPAKA nta muntu ku giti cye cyangwa ishyaka rya politiki nka Fazil
bemerewe kuyisaba ahubwo bikorwa n'inteko ishinga amategeko.
Iyi
nteko ishinga amategeko nayo ariko ku bw'inyungu z'abaturage, igomba kubanza
kugisha umutima inama igahitamo icyiza kurusha ikindi. Ni ukuvuga ko bareba
niba koko ari ngombwa kongera Kagame manda cyangwa kutayimwongera aho igihugu
cyahombera n'aho cyakungukira.
Ikibazo ubu
kirigaragaza: Kagame niyiyongeza manda u Rwanda ruzatemba amaraso mbaye mbivuze
hakiri kare
Ubu
u Rwanda ruhanganye n'ikibazo cya RYARI? Ntabwo ari icy'IMPAMVU! Ibibazo biri
mu Rwanda nta muntu utabibona uretse Minisitiri Fazil wenyine. Kagame ahanganye
n'umuryango mpuzamahanga umushyira ku rutonde rw'abashobora kuziyongeza manda
bigatuma umureba ikijisho. Hari ikibazo cya FDLR, hari ikibazo cya RNC, hari
ikibazo cya RWANDA'S UNTOLD STORY, hari urutonde rw'abicanyi 40 barimo na Kagame
rwakozwe na Fernandez Milerez w'umwesipanyoru, hari urutonde rw'abicanyi 10
barimo na Kagame na none rwakozwe na Bourguiere w’umufaransa, hari imfungwa za
politiki zizira ubusa mu by'ukuri.
Si
ibyo gusa, hari inzara ivuza ubuhuha mu cyaro, hari ikibazo gikomeye kuruta
byose cy'urubyiruko rwarangije amashuri rudafite akazi, hari ikibazo
cy'ikimenyane kirengeje urugero mu itangwa ry'akazi n'itangwa ry'amasoko ya
Leta, hari ibibazo byo kutumva ibintu kimwe mu gisirikari bigaragazwa no
guhunga kwa bamwe mu bari bagikomeyemo.
Ibi
bibazo byose ndondoye n'ibindi ntavuze, Paul KAGAME nta burenganzira na bucyeya
bimuha bwo kwiyongeza indi manda y'imyaka 7 kandi nawe arabizi kuko
ntabimurusha cyane ko buri munsi, buri munota aba ahanganye nabyo. Inteko
ishinga amategeko niramuka yemeje umwanzuro wo gutorera KAMARAMPAKA izaba
ishoye igihugu mu rwobo kuko abashavuye i Kigali ari benshi n'ubwo batavuga
bityo umunsi bavuze bakazavugira rimwe!
Niyo
mpamvu nasabye ko Fazil wirirwa aduhira mu matwi ya Kagame amusabira manda mu
by'ukuri arimo kumushuka ndetse njye mbona amwanga urunuka, igisumbyeho akwiye
kwirukanwa muri guverinoma akoherezwa iwabo mu Biryogo gukaranga amandazi no
kotsa capati kuko nta bunararibonye bwa politiki yigiramo, nta rukundo akunda
abanyarwanda kuko avuga ibyo guhakwa no gucinya inkoro gusa ngo akomeze
akingirwe ikibaba ku bwicanyi yakoreye mu Biryogo mu 1994 nk'uko abamwiboneye
badasiba kumushinja!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355