MINANI Jean Marie Vianney igikoresho cya Kagame mu kurimbura impunzi muri RDC |
Kuri iyi si hari abantu barwaye indwara yo kwiyumvisha ko aribo bonyine
bazi ubwenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINANI Jean Marie Vianney
maze bajya kubihuhura rigatangazwa n'imbuga z'amakuru zikorera i Kigali
uwaryanditse avuga ko biyemeje kurwanya ubutegetsi bw'i Kigali ndetse ko bafite
n'umuvugizi wa gisirikari kugera n'aho batanze nimero yo kumuhamagaraho ifite
kode ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo(+243………).
Nk'uko bisanzwe
Paul Kagame iyo ajya gukora amahano akoresha abantu bananiranye mu muryango nyarwanda
Kubera ukuntu idosiye ya FDLR irimo kuzengereza no kujujubya agatsiko i
Kigali ubu karimo kubona neza ko mu minsi ya vuba amateka yakwisubiramo, ntacyo
badakora ngo basohoze ibyahanuwe na MAGAYANE nduzi ko kurimbura FDLR byo
bidashoboka nk'uko mperuka kubibasesengurira mu nyandiko ndende nabagejejeho nifashishije
ubushakashatsi bwakozwe na Hermoed Romer Heitman
wo muri Afurika y'Epfo.
MINANI Jean Marie Vianney, yahawe icyo kiraka na FPR kubera ko ari
umuhutu wahunze u Rwanda ntacyo ahunze kandi udatinya guhemukira abanyarwanda niko
kumuha ingabo kabuhariwe mu guhotora nyinshi cyane z'u Rwanda ubu zamaze kugera
muri Kongo kujya kwica impunzi z'abahutu b'abanyarwanda ziriyo.
Dusobanukirwe neza
umuhemu MINANI Jean Marie Vianney umunyamugina uvuga ko ashinze FPP Abajyarugamba
uwo ariwe
MINANI Jean Marie Vianney njye wamukozeho iperereza nkanandika iyi
nkuru murimo gusoma ndamuzi neza. Ni UMUHUTU ukomoka ku Mugina wa Jenda na
Kabugondo ukatiye i Rugobagoba ariho utera umuhanda wa kaburimbo Kigali-Gitarama-Butare
ukamanuka umuhanda w'ibitaka werekeza i Kinazi. Iyo ugeze aho twita mu GASHYUSHYANGUTIYA
haremera isoko umanuka gato.
Ugera ahubatse itorero ry'abaporoso ari naho hatuye uwitwa NSANZINTWARI
Francois wigeze kuba perezida wa SENDIKA INGABO Y'ABAHINZI BOROZI iba i Gahogo.
Uyu Nsanzintwari ni mwene wabo n'uyu MINANI JMV. Uyu Nsanzintwari nawe
yirukanywe ku buyobozi bwa SENDIKA kubera ubujura bwo kwiba inka mu rwuri rwa
GATIZO, gutegekesha igitugu no kugira uruhare mu bujura bwaburijemo kurangiza
inyubako y'amagorofa 3 ya Sendika INGABO nigeze kubandikiraho inkuru ndende.
MINANI Jean Marie
Vianney kuva mu 1994 kugera mu 1996
Mu 1994, MINANI Jean Marie Vianney yahungiye muri Zaïre kimwe n'izindi mpunzi
nyinshi. Ageze muri Zaire, SHIKAMA mu iperereza twakoze ridahusha
twamenye ko yabaye mu nkambi y'impunzi yitwa Chimanya-NYAKANENGE
hafi y'ahari abasilikare i Bulongi (1994-1996) akaba muri icyo gihe yarabeshye
DMI ko aziranye n abasirikare benshi kuko babanye ahongaho.
MINANI Jean Marie Vianney
kuva 1997 kugera mu 2000
Mu 1996 umwaka urangira nibwo yahungutse asubira mu Rwanda. Ahageze
yahise asubira gusubukura amasomo mu ishami rya CHIMIE/ CHEMISTRY / UBUTABIRE
mu ishuri ryisumbuye ry’abafurere b’abamarisiti ryitwa Ecole des Sciences
BYIMANA i Bukomero mu BYIMANA ishuri rizwi cyane ryategetswe na Furere ALVARUS
abanyabyimana bakundaga kwita RUSHORA naho abanyeshuri tukamwita KIGORI!
Kubera imyitwarire ye idahwitse, ntabwo MINANI JMV byamushobokeye ko
amasomo ayarangiriza i Bukomero kuko Furere NGOMBWA Stanislas wasimbuye Alvarus
yamwirukanye akajya kurangiriza i SHYOGWE. Arangije yahise ajya muri Kaminuza
y'u Rwanda i Butare.
MINANI Jean Marie
Vianney i Ruhande muri Kaminuza y'u Rwanda yihindura umututsi warokotse
Kugera mu 2004-2005, MINANI Jean Marie Vianney yigaga i Ruhande muri
Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubutabire mu gashami kitwa Environomental
Chemistry (ni ukuvuga ubutabire n'ibidukikije).
Aho muri Kaminuza i Butare, MINANI Jean Marie Vianney yihinduye umucikacumu
biramuhira kuko yari yahishe ko yigeze guhunga, kubera kwicisha abahutu aho
muri Butare no kubagambanira muri UNR, F.P.R yamugize Komiseri ushinzwe imibereho
myiza y'abarokotse biga muri Kaminuza(Commissaire aux affaires sociales-AGEUNR).
Muri iki gihe akaba yarakoze ibishoboka byose yigira inkingi itajegajega ya FPR muri Kaminuza.
Ugushyingirwa kwa MINANI
Jean Marie Vianney n'imibereho ye mu rugo
MINANI Jean Marie Vianney yabaye indaya yahinduwe urw'amenyo haba ku Mugina
aho akomoka, haba i Gitarama mu Mujyi kimwe no muri Kigali ntawe utamuziho
amanyanga. MINANI Jean Marie Vianney yashakanye na UWIMANZI Claudine ubu nandika
iyi nkuru bafitanye abana 3 ariko MINANI kubera uburaya bwe bwamunaniye afite
n'abandi bana 2 yabyaranye n'indaya zo muri Gitarama na Kigali.
Ubu buraya n'ubu bwomanzi yahoraga abishwanira n'umugore we Claudine agahora
yahukana kubera gukubitwa azira ko ashaka kubuza umugabo we gushyira umutungo
wagatunze abana awumarira mu mahabara. Mbere y'uko ahunga, Minani urugo rwe
rwari ku Gisozi mu Mujyi wa KIGALI.
MINANI Jean Marie
Vianney mu kazi ka Leta i Kigali mu Rwanda
Uyu MINANI ushaka gusonga abavandimwe bacu b'impunzi zimaze imyaka 20
mu mashyamba ya RD Kongo akirangiza Kaminuza yakoze mu kigo cyitwa FORENSIC
LABORATORY kirebana n'iby'amashyamba no kuyabungabunga. Muri iki kigo, kubera
ubusambanyi yahoraga akubaganya abakobwa n'ababyeyi bakwiye icyubahiro bakoranagamo
biza kuba ngombwa ko umuyobozi mukuru w'iki kigo yirukana MINANI kugira ngo amahoro
aboneke!
Kubera amayeri n'ubucakura bye birenze urugero yahise ajya gukora mu
kigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukijije cyitwa REMA kiyoborwa na Dr
Rose MUKANKOMEJE agikoramo imyaka 3. Kubera kwigira inkotanyi cyane, yazamuwe
mu ntera yimurirwa mu Kigo cy'iterambere n'ishoramari cyizwi ku nyito ya R.D.B
gifite icyicaro cyacyo ku Gishushu inyuma y'Inteko ishinga amategeko ahakora
umwaka umwe gusa.
Kwirukanwa muri
RDB kwa MINANI Jean Marie Vianney kubera kugambanira abahutu bene wabo muri Gacaca
akabafungisha abaziza ubusa
Abavandimwe b'abahutu MINANI Jean Marie Vianney yagiye afungishiriza
bene wabo batangiye kutamushira amakenga ubwo yakoraga muri RDB ku Gishushu niko
gutera hejuru yisanga yirukanywe mu kanya nk'ako guhumbya. Kubera amayeri menshi
n'ubucakura bihanitse, yahisemo guhunga ubusa mu by'ukuri kuko nta mpamvu igaragara
yari kumutera kuva mu gihugu na cyane ko agatsiko kari karamushyize ku ibere.
Muri Nzeri 2010,
MINANI Jean Marie Vianney yahungiye mu Budage yoherejweyo na FPR Inkotanyi
Muri Nzeri 2010 nibwo MINANI yumvikanye na RPF ko izamukoresha mu
gushinga umutwe uzajya kurimbura impunzi muri RD Kongo niko kumushakira ubutumire
abwohererezwa n'inkotanyi ziba mu Budage. Ageze mu Budage yahise atangaza ko
ahunze nk'uko abatekamitwe bose ba FPR babigenza. Ikimenyetso ndakuka ni uko
amafaranga yamurihiye ishuri yiga Master's mu birebana no kubungabunga amazi
yayishyuriwe na FPR.
Muri SHIKAMA twamaganye
MINANI Jean Marie Vianney n'umutwe wa FPP Abajyarugamba ku mugaragaro tunasaba impunzi
z'abahutu muri Kongo kumwirinda no kugira amakenga
Muri SHIKAMA,
nyuma y'iri perereza twakoze kuri MINANI Jean Marie Vianney uvuga ko atangije
umutwe wa gisirikari urwanya Leta y'u Rwanda witwa FPP ABAJYARUGAMBA, dutangarije
abanyarwanda bose bakunda amahoro ko ibyo akora ari amaco y'inda kuko yatumwe
na FPR kujya kwica abahutu bene wacu muri Kongo kuko izo nkambi azizi neza
kandi yazibayemo.
Niwe wahawe kuyobora ibihumbi n'ibihumbi by'ingabo za RDF tutahwemye
kuvuga ko zamaze kwambuka muri RD Kongo kugira ngo zijye kumaraho icyitwa
umuhutu cyose. Ubwo rero twamutahuye, ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka twese
dufatanye kumuvugiriza induru kuko ari umwicanyi ruharwa. Umuntu
wese umena amaraso y’inzirakarengane azamusama nta kabuza!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355