Ibibazo biri mu idini ry'abapenekoti bamwe bita abarokore abandi
bakabita ADEPR bimaze kuba byinshi cyane ku buryo aho bigeze kubikemura ngo iri
dini rigaruke mu murongo bisa n'ibitagishobotse uretse ububasha bw'Imana
yonyine. Muri SHIKAMA
tumaze kwandika inkuru nyinshi kuri ADEPR tugaragaza ibibazo biriyo ndetse
tukanatanga n'umuti ariko nta kigerwaho kubera akaboko ka FPR.
Depite BAMPORIKI Edouard
yatumwe na FPR kuvugira mu ikoraniro ryo muri SERENA ibyo abantu bise ubupfu!
Niba abanyarwanda bakurikiranaga neza uko inyandiko hano kuri SHIKAMA
twandika zikurikirana byarushaho kumvikana neza. Amakuru SHIKAMA dufite ubu aremeza ko FPR
yiyemeje kuryanisha abayoboke ba ADEPR n'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi mu
Rwanda.
Impamvu nyamukuru ni uko FPR ifitiye ubwoba bwinshi General Dr.
Pasitoro MUPENZI wasengeraga muri ADEPR GIKONDO SEJEMU ubu i Kigali mu gatsiko
bakaba bakeka ko ADEPR imuri inyuma bitewe n'uko ari umuntu uzi kubana na bose
amahoro.
Aya mayeri ya FPR muri SHIKAMA mu isesengura ryacu turabona ko ariyo FPR yifashishije mu gucamo ibice ADEPR yifashishije igikoresho cyayo Depite BAMPORIKI Edouard. Twibutse ko Edouard yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL ko Imana yari yaramubwiye ko Kizito MIHIGO azamugambanira. Iyi mvugo ikimara kumvikana, abanyarwanda basobanukiwe bibajije impamvu muri ADEPR havugirwa amahomvu nk'ayo!
Aya mayeri ya FPR muri SHIKAMA mu isesengura ryacu turabona ko ariyo FPR yifashishije mu gucamo ibice ADEPR yifashishije igikoresho cyayo Depite BAMPORIKI Edouard. Twibutse ko Edouard yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL ko Imana yari yaramubwiye ko Kizito MIHIGO azamugambanira. Iyi mvugo ikimara kumvikana, abanyarwanda basobanukiwe bibajije impamvu muri ADEPR havugirwa amahomvu nk'ayo!
Korali ya ADEPR Kimihurura/ FARADJA |
Hari ariko n'abandi banyarwanda baketse ko BAMPORIKI ashobora kuba
atuzuye mu mutwe kuko bishobora kuba n'impamvu yo kumwirukana ku Kimihurura.
Nyuma gato, FPR yahise ijya mu matwi y'abategetsi ba ADEPR ibumvisha ko ibyo Bamporiki
yavuze bidahesha Imana icyubahiro kandi ko yabivuze kuko igiterane cy'indirimbo
cyari cyabereye muri hoteli. Maze basaba ko ADEPR yabuza amakorari yayo kuzongera
gukorera ibiterane hanze y'insengero zabo zisanzwe.
Kutumva ibintu
kimwe muri ADEPR hagati y'amakorari n'abapasitoro: Intangiriro y'umwiryane FPR
igambiriye
Mu kiganiro Pasitoro SIBOMANA Yohani uyobora ADEPR yahaye
itangazamakuru i Kigali mu cyumweru gishize yagaragaye nk'uwatamitswe na FPR
avuga ko kubuza amakorari yabo gukorera ibiterane by'indirimbo mu mahoteli bihuje
n'amahame iri dini rigenderaho. Umuntu akaba yabaza Pasitoro SIBOMANA Yohani
impamvu mbere bemereye za korali zabo kujya kuririmbira hanze.
Abaririmbyi bo ariko barabyumva ukundi! Baravuga ko kuririmbira muri za
hoteli byatumaga abakizwa biyongera cyane kuko abararikwa babaga ari benshi cyane
bityo bamwe muri bo bakaharonkera icyo bo bita agakiza. Uku kumva ibintu mu
buryo butandukanye bizatuma iri dini n'ubundi rimeze nk'iridandabirana risubira
inyuma kuko abaririmbyi bamwe bashobora kuzacogora mu bubyutse ndetse
n'umutungo wa korari zabo ugahungabana cyane ko muri ibyo biterane amatsinda
y'abaririmbyi yakuragamo amafaranga menshi cyane.
Ese inyungu FPR
ifite mu guca ibice muri ADEPR ni izihe?
Inyungu FPR ifite mu kuryanisha abo muri ADEPR ni uko babusanya
ibitekerezo byabo kugera ubwo buri wese yiyubakira umunara w'i BABERI. Nyamara
n'ubwo bimeze bityo, niba koko abo muri iryo dini bakunda cyane MUPENZI,
ndiyumvisha ko kubatatanya bitababuza gukomeza kumukunda ndetse byanaba ngombwa
buri muririmbyi akazahitamo kumukunda ku giti cye!
Nta kintu na kimwe cyagirira abanyarwanda akamaro kizashoboka mu Rwanda
FPR igihari! Abanyarwanda bakwiye gufatanyiriza hamwe gushyiraho ubuyobozi
bubaha amahoro. FPR nayo ikwiye kumenya ko uko ibuza umuntu gukunda undi ahubwo
aribwo amukunda cyane akanamukundisha n'abandi!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355