Nongeye gusuhuza buri munyarwanda wese n'aho aherereye hose muri kano
kanya. Muri byinshi Magayane yavuze ko bizaba mu Rwanda bimwe byarabaye
abanyarwanda tubibonesha amaso yacu. Mu itangazamakuru n'isesenguramakuru bigendanye
n'igihe cyangwa bigendana n'ibihe tugezemo numvise ari ngombwa kugira umusanzu
ntanga ku banyarwanda bose mu kureba aho tugeze n'uko politiki yitwaye mu
Rwanda rwacu.
Mu mvugo ya gihanuzi,
Paul Kagame mu iyobera ry'isekurume ndwi zigenura manda y'imyaka 7 yatorewe
ubugira kabiri
Mu magambo bwite ya Magayane yagarutse kuri byinshi cyane bizabaho byigaragaza
nk'ibimenyetso by'ihirima ry'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage ariwe twese
twemeza ko ariwe Nyakubahwa Paul Kagame. Muri ibyo, yavuzemo ko ku ngoma ya
Kagame hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n'akataribwa, ko hazabaho sisitemu
yo kuneka iteye ubwoba mu Rwanda ku buryo umwana azikanga ko umubyeyi we
amuneka bikanagenda bityo ku mubyeyi nawe uzikanga uwo yibarutse.
Magayane kandi yaciye amarenga yemeza ko mu Rwanda hazabaho umutware
uzatorerwa manda y'imyaka irindwi muri iki gihe cya Rwabujindiri ariko iyo
manda y'imyaka irindwi akazayitegeka ntayirangize kuko umwami w'ishyamba azaza
akamukoma mu nkokora. Mu isesengura ryanjye nkunda gukora, iry'uyu munsi ndagerageza
kugaruka ku mvugo iziguye ya Nyakwigendera MAGAYANE maze mfashe abanyarwanda
mwese kumva neza ihene izabyara isekurume zirindwi, kwanga kwonka kwazo, n'uburyo
umwami w'ishyamba azaza kwiba izo sekurume bityo mbonereho no kwerekana igisobanuro
cy'uwo MAGAYANE yise umwami w'ishyamba uwo ariwe niba ari umuntu cyangwa icyo
aricyo niba ari ikintu!
Ese ubusanzwe
byashoboka ko ihene tworora mu rugo yabyara abana barindwi???
Ntibishoboka ndetse nta no gutinda mu makoni
kuri iki kibazo. Abaganga b'amatungo barabizi neza kuko ihene ibyaye nyinshi
idashobora kurenza abana batatu(3). None kuki MAGAYANE yakoresheje ihene mu
buhanuzi bwe agenura amarembera y'ingoma ya Paul KAGAME? Mbere yo gukomeza nagira
ngo mbibutse ko mu mateka y'u Rwanda Paul KAGAME ariwe perezida watorewe manda
y'imyaka 7 byemejwe mu itegeko nshinga ryatowe mu 2002-2003.
Muri icyo gihe Kagame yari akeneye kuzasazira
ku butegetsi n'abo mu gatsiko ke kuko biyumvishaga ko imyaka 7 ari myinshi
cyane nyamara mu kanya nk'ako guhumbya yararangiye nyuma mu 2010 Kagame yongera
kwiba amatora none yinjiye mu mwaka wa 5 bisobanuye ko habura imyaka 2 ngo manda
ya 2 irangire ari nayo yemerewe yonyine kuko atemerewe kwitoza bwa 3.
Iyi hene izabyara isekurume 7 Magayane
yavugaga mu isesengura ryanjye mbona yarashakaga kuvuga igihugu nk'umubyeyi
twagereranya n'ihene yonsa urubyaro rwayo ariyo igenura abaturage bishyiriyeho
perezida muri manda y'imyaka irindwi kandi koko niko byagenze.
None se izo sekurume ndwi nizo zizanga konka cyangwa ni nyina izanga kuzonsa?
Nk'uko twese tubizi, ihene ikivuka ikenera
konka kugira ngo ikure. Nyamara MAGAYANE avuga ko izo sekurume zizanga konka
nyina kandi tuzi neza ko ihene ikiri akana iyo itonse
amashunushunu(amahenehene) ipfa. Tuzi kandi ko ihene yonka ikunda cyane
amashunushunu ku buryo itakwikura ku ibere. Bityo hakazaboneka impamvu ikomeye
izazibuza konka(impamvu ikomeye cyane izatuma Kagame adakomeza gutegeka). Kuri
we ntabwo twabyumva dutya ahubwo ndumva bisobanuye ko yabonye ko KAGAME
atazarangiza manda y'imyaka irindwi.
Hano rero mpita ngwa mu mutego ukaze ariko
nkagerageza kuwikuramo. Njyewe ubwanjye nzi neza ko Nyakubahwa Perezida KAGAME
yarangije manda ya mbere y'imyaka 7 yiyongeza iya kabiri. None se ubwo MAGAYANE
si umunyabinyoma? Niba Kagame yararangije manda ya mbere y'imyaka 7 nta nkomyi,
kuki atarangiza n'iya kabiri? Ese aho ntiyarangiza n'iya gatatu?
Umwami w'ishyamba azajya mu Rwanda kwiba izo sekurume ndwi!
Muri iyi nteruro ya MAGAYANE niho agerageza
gusobanura impamvu isa n'itumvikanaga mu nteruro ze zayibanjirije. Mu mvugo
yumvikana kuri buri wese, umwami w'ishyamba bivuga INTARE ariko mu mvugo yegereye
abaturage twabona ko ari umukuru w'ingabo uzashoza intambara kuri Kagame. Ishyamba
bisobanura inzira y'urugamba. Ariko iyi ntare irasobanura na none amahane
bigenura kurwana nyine bivuga INTAMBARA. Mu nteruro imwe mu gusesengura kwanjye,
ndabona MAGAYANE yarashakaga kwerekana ko KAGAME ashobora kuzaterwa n'indwanyi u
Rwanda rukinjira mu ntambara noneho iyo ntambara ikazaba impamvu n'insiriri yo gutuma
Paul KAGAME atarangiza manda ye y'imyaka 7 bishushanya isekurume 7 intare izabuza
konka nyina.
Ubu se politiki mu Rwanda kuri iyi taliki 10 Gashyantare 2015 yifashe
ite? None se manda MAGAYANE yavuze ko Paul KAGAME atazarangiza ni iyi(2010-2017)
cyangwa ni iya gatatu ashakisha imbaraga (2017-2024)???
Muri iki kibazo biragoye ko nk'umunyamakuru
w'umwuga natanga igisubizo. Ahubwo ibiri amambu ndifashisha ibimenyetso by'ibihe
kugira ngo bimfashe kwerekana aho ibintu byerekera mu Rwanda. Muri iyi myaka 4
Kagame amaze muri manda ye ya kabiri yahuriyemo n'imirimo ikomeye aho yatanze
ibyo igihugu gitunze byose kugira ngo yikize abo yita abanzi be. Muri iyi myaka
4-5 ya manda ye ya kabiri niho yishemo nyakwigendera Col. Patrick KAREGEYA(+).
Muri iyi myaka 4-5 nibwo Paul KAGAME yahushije
inshuro 3-4 umwanzi we nimero ya mbere Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa. Muri iyi
myaka 4-5 ya manda ye ya 2 nibwo hasohotse MAPPING REPORT yavugaga ko ubwicanyi
Kagame yakoreye abahutu muri RDC bushobora kwitwa JONOSIDE biramutse byemejwe
n'umucamanza ubifitiye ububasha.
Muri iyi myaka 4-5 isekurume ndwi zirimo
kunyunyuza nyina ku nshuro ya kabiri zikayonka n'ayo mu mutwe, nibwo hasohotse
filimu RWANDA'S UNTOLD STORY yahahamuye Kagame ikamutesha umutwe kakahava. Muri
iyi myaka 4-5 ya manda ye ya kabiri, FDLR iri ku mwanya wa mbere mu madosiye
atagituma asinzira. Muri iki gihe Paul KAGAME umubano n'ibihugu byo mu karere
ni mubi cyane ku buryo ntawe umucira akari urutega. Muri iyi myaka niho KAGAME
ubwe yivugiye ko azica perezida wa Tanzania.
Hamwe n'ibi bibazo byose kuri Paul Kagame amahirwe y'uko yarangiza iyi
manda ya kabiri(2010-2017) ni macye cyane ndetse aragerwa ku mashyi!
Kuva 1994 Paul KAGAME agifata ubutegetsi mu
Rwanda, amaze imyaka 20 ari mu ntambara y'ubutita n'abanyiginya bategekana nawe
i Kigali. Bamwe yarabishe, abandi bararuta barumusigamo bararuhunga abandi yabamariye
mu magereza. Ibibazo biri imbere mu butegetsi bimaze gukomera cyane ku buryo
bishobora gushwanyuka umunota uwo ariwo wose.
Muri iyi myaka 3 isigaye ngo Kagame arangize
manda ye ya kabiri, ntawakwemeza ko azayirangiza mu mahoro kuko ikihutirwa ari
ukumenya niba azafata manda ya 3 cyangwa niba azaharira abandi. Uko mbibona
Kagame ntiyakwemera ko hari undi utegeka u Rwanda kuko ibyaha yakoze yahita
abiryozwa mu nkiko. Nahitamo kugundira akiyongeza, azi uko byagenze mu bihugu
byinshi abaperezida bavugirijwemo induru bakirukanwa ku butegetsi bazizwa
kubugundira.
No mu Rwanda bashobora kumuvugiriza induru
kuko barembye. Ibi bikiyongera kuri bya bibazo narondoraga afite maze nkanzura
mvuga ko mu isesengura ryanjye mbona Kagame ari hagati y'urupfu n'umupfumu na
cyane ko abasirikari be ntiyumvisha ko bakongera kumwihanganira indi myaka 7
urebye aho abageze!
Mu gusoza, ndemeza ko n'iyo yarwarwanya
akarangiza iyi manda, akiyongeza iya gatatu ayobowemo n'abamushuka ngo bakomeze
bibonere imbehe; ndemeza ntashidikanya ko manda ya gatatu (2017-2024) yo rwose
atayirangiza! Tubitege amaso!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355