Pages

KWAMAMAZA

Uburezi n’imibereho myiza y’abaturage: Kuvangavanga ibintu muri gahunda za Leta bidasigana no kwisama wasandaye/ TUYISENGE Garasiyani


Ubwo yagezaga gahunda y’igihugu ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Anasitazi MUREKEZI minisitiri w’intebe kuri uyu wa gatatu 03 Ukuboza 2014 yatangaje ko abiga imyuga n’ubumenyi-ngiro bazaruta kure abiga ibindi mu mwaka wa 2017 ho ngo bazava ku kigero cya 39,9 bakagera kuri 60 ku ijana.

Aha muri SHIKAMA twibajije niba ikibazo u Rwanda rufite cyaba ari umubare munini w’abafite ibyo bize cyangwa niba ari igipimo cy’ibyo baba barize bityo tukaboneraho no kwibaza impamvu yaba yabihaye icyerekezo cya 2017.
Igikorwa kigayitse cyo guhindura serayi(cerai) icyitwa tiveti(tvet)
Mbere yuko FPR inkotanyi biyicaza muri Village Urugwiro muri Nyakanga 1994 nta munyarwanda n’umwe utari uzi ijambo serayi aho yari kuba aherereye hose mu gihugu aho umunyeshuri utarabonaga amahirwe yo kwemererwa (Ndrl:dore ko ariko Kolonel NSEKALIJE Aloys yari yarabyise aho kugira ngo bibe gutsinda) gukomeza ayisumbuye.

Igihe abana babaga barangije umwaka wa munani cyangwa uwa karindwi w’amashuri abanza abo bose bahitaga bayoboka Serayi zabaga zegereye zone babarizwagamo (aha zone ryabaga ari rimwe mu mashuri atatu cyangwa ane yegeranye ryifashishwaga nko mu gihe cyo gukora ibizami bisoza umwaka wa munani cyangwa uwa karindwi  akenshi ryabaga riri rwagati aho bose bazagera bitabagoye).

 Serayi zatanze ubumenyi ndashyikirwa ku buryo kugeza ubu ababaji n’abasuderi beza kandi b’abahanga bari mu gakinjiro(FPR yabatije AGAKIRIRO) n’indi mijyi itandukanye yo mu Rwanda ari bamwe mu bahavanye ubwo bumenyi aha bikorohera buri wese kubyumva iyo urebye igifaransa umuntu wize serayi avuga!

Nyuma y’aho FPR igereye ku butegetsi rero ntawakubwira aho ubumenyi-ngiro ku bantu batagize amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye bwaje kurengera kugeza aho ejobundi mu myaka ya za 2011 haje kuvuka  icyitwa TIVETI ngo kizasiga abize ubumenyingiro bagera ku kigero cya 60 ku ijana mbere y’uko manda ya Paul Kagame irangira.

Muri SHIKAMA twabibutsa ko Serayi rwari urwego rw’abatarabashije gukomeza amashuli yabo naho Tiveti yo ngo ikaba ifite ibyiciro byose kuva kubatazi gusoma kugera ku rwego rwa kaminuza aho ubu na minisiteri y’uburezi yacitsemo ibice bibiri kuko ubu abanyeshuri barangiza umwaka wa gatandatu bahabwa Dipolome zidasa aho zimwe ari iza REB izindi zikaba iza WDA(Workforce Development Authority) ibi bikajyana n’uko ubu MINEDUC ifite banyamabanga ba Leta babiri.

Ingaruka ikomeye ku muryango nyarwanda kubera guta umurongo w’uburezi kwa Leta ya FPR
Nk’uko nabivuze hejuru muri iyi nkuru, umunyeshuri wabaga yarize Serayi yashoboraga kuba yakwisobanura neza adategwa mu rurimi rw’igifaransa ukagerekaho imirimo y’amaboko myinshi bagiye bakorera igihugu cyacu twese dukunda, ese byari ngombwa ko uriya murongo Serayi uzimangatana burundu, cyangwa wari kugumaho izi ntego zo kugerwaho muri 2017 ukaba wari bube waragezweho muri 2000!

Gusa aha minisitiri w’intebe arongera agashimangira amakosa yakozwe na FPR inkotanyi aho avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abanyeshuri ku mashuri y’ubumenyi-ngiro ikiri hasi kandi nawe atayobewe ko iyo hakomerezwa k’umurongo basanze mu gihugu byari kuba bihagije ko u Rwanda rwari kuba ari igihugu cy’icyitegererezo mu bumenyingiro.

Ubu kubera gutatira umurongo umunyeshuli ararangiza kaminuza mu ishami ryo kubaka atari yafata umwiko mu ntoki ze, ubwo uvuze mu mashanyarazi ni agahomamunwa aho ikwirakwiza ry’amashanyarazi mu byaro ibiti bitwara insinga bitangira kugwa batarageza amashanyarazi aho bayerekeza, n’ibindi byinshi biteye agahinda tutarondoye byose bikomoka mu kwirengagiza ko imyuga ariryo pfundo ry’iterambere ry’igihugu.

Mu gusoza iyi nkuru ntitwabura kwihanganisha abanyarwanda bakundaga imyuga ntibabashe kubona uko bayiga bitewe na politiki mbi ya FPR inkotanyi ubu babereye aho birirwa bifashe mapfubyi nta kazi cyangwa baratwawe mu gisoda kubwo kubura amahitamo biturutse ku butindi n’ubukene twazaniwe n’abavantara batagira umutima-muntu Magayane yaduciriye ku mayange. Imana ikomeze gufasha abanyarwanda.

TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355