Pages

KWAMAMAZA

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cya ADIVENTI, taliki 07 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 40,1-5.9-11 Zaburi: 84,9ab.10,11-12,13-14 Isomo rya kabiri: 2 Petero: 3,8-14. Ivanjili: Mariko: 1,1-18. "BATISIMU YO KWISUBIRAHO, INZIRA RUKUMBI YO GUSOHOREZWAbAMASEZERANO" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO



Mu isomo rya mbere, Imana mu ijwi ry'umuhanuzi Izayi irararikira bose ko ubucakara burangiye kandi ko igihano cya Yeruzalemu gihanaguwe.

Mu isomo rya kabiri, baragaragaza ko mu gihe twe abantu ducyeka ko Imana yakerereje amasezerano ataribyo ko ahubwo iba igirango itwihanganire kubera ibyaha byacu. Turasabwa kurangwa n'imigenzereze itunganye kandi twubahe Imana niba dushaka gutebutsa umunsi w'Imana.

Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko baradusobanurira inyigisho ya Yohani Batisita wabatije Yezu akaza no kumuteguriza hano ku isi. Yohani Batisita yatungukiye mu butayu yamamaza mu bantu ibyerekeye Batisimu yo kwisubiraho kugira ngo dukire ibyaha. Kugira ngo bishoboke ni ngombwa kwirega ibyaha kandi kwirega ibyaha kwiza ni ukwihatira kutazabisubira.

Yohani wanditse iyi Vanjili ubwe asobanura ko uwo aje guteguriza ariwe YEZU ari umuntu ukomeye cyane ku buryo adakwiye no gupfukama ngo apfundure imishumi y'inkweto ze. Yohani Batisita aravuga ko we abatiriza mu mazi ariko ko Yezu uzatuvukira vuba ahangaha we azatubatiriza muri Roho Mutagatifu.

Abatagatifu b'icyumweru gitaha

Kuwa mbere, taliki 08 Ukuboza ni Elifirida, Ewukali na Liliane. Kuwa kabiri, taliki 09 Ukuboza ni Peter Fourier, Leocadie na Restuda. Kuwa gatatu, taliki 10 Ukuboza ni Romarc na Merchior. Kuwa kane, taliki 11 Ukuboza ni Damas, Daniel na Barisabas. Kuwa gatanu, taliki 12 Ukuboza ni Bikira Mariya wa GUADELUPE. Kuwa gatandatu, taliki 13 Ukuboza ni Lucie. Ku cyumweru gitaha, taliki 14 Ukuboza ni ICYUMWERU CYA GATATU CYA ADIVENTI  n'abatagatifu Yohani w'umusaraba.

Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.com

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355