Yezu wigishiriza rubanda mu migani |
Yezu akomeje umugambi
we mwiza afitiye mwene muntu amuhugurira gusobanukirwa ibyerekeranye n’agakiza
ke. Mu rwego rwo kudufasha kumva neza icyo Ijambo ry’Imana ridushakaho, Yezu
arabona ko ari ngombwa cyane rwose kwifashisha imigani ihuje n’ibikorwa byacu
bya buri munsi mu buzima busanzwe.
Uyu munsi Yezu
aratubwira umugani werekana ko ingoma y’Ijuru yagereranywa n’umuntu wakoresheje
ubukwe maze agatumira abatumirwa benshi cyane ariko bakanga kuza yabona abuze
abo aha inzoga zengewe kandi zagenewe ibyo birori agapfa kujya mu muhanda
kuraruza abahisi n’abagenzi bakaza bakinywera.
Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi
Izayi nawe ntajya kure y’ubwo bukwe n’ibirori bigendana nabwo kuko yemeza ko ubwo
bukwe buzakorerwa ku musozi watoraijwe n’Uwiteka bityo abazaba bahari bose
bazazimanirwe mushikaki z’ibinure na divayi y’umwikamire(idafunguye).
Mu isomo rya kabiri : Pahulo Mutagatifu arararikira abaturage batuye i Filipi
kwiga kubaho muri ducye ku bacyene no kwiga kwitwara neza muri byinshi bafite
ku bakire bakeka ko bageze iyo bajya. Aragira inama abantu ko mu gihe
bagitegereje ubwo bukwe bakwiye kwimenyereza gusonza mu gihe cy’akanda no
kwimenyereza guhaga mu gihe cy’uburumbuke akaboneraho no gushimira abagiraneza
batabara kandi bakagoboka abari mu kaga.
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro cumi
n’enye(14), Yezu arerekana ukuntu abantu
bahugira mu by’isi bakibagirwa igifite akamaro kurusha ibyo bahugiyemo byo muri
iyi si. Kugira ngo byumvikane neza kuri buri wese, Yezu arifashisha ingero
ebyiri abaturage bose bazi cyangwa bakunze guhura nazo.
Abacuruzi n’abahinzi borozi:
Twese tuzi cyangwa tujya tubona ukuntu abacuruzi bakomera kandi bakabundarara
ku mari zabo. Kandi koko bifite ishingiro kuko iyo uganiriye n’umucuruzi
byahiriye akubwira ko nta wundi murimo yakora.
Muzi iyo umuhinzi-mworozi
nawe yasekewe n’amahirwe maze isuka n’amatungo ye bikamwitaba, ntabwo
wamuratira ibyo gutaha ubukwe kuko iwe mu rugo aba afite ihenero ry’urwagwa
rw’umwikamire rutigeze ikitwa amazi.
Yezu arasobanura ijambo rye yifashishije umugani w'abatumiwe mu bukwe bakanga kubutaha maze nyir'urugo agategeka abagaragu be kujya ku muhanda kuzana abahisi n'abagenzi ngo baze bivumbire |
Hejuru y’aya mata
ateretse mu byansi na za Mitziig zibyigana muri za FIRIGO zabo ariko, Yezu
arabirengaho abatumire mu bukwe bwe maze bange kujyayo. Kubera ukuntu umuntu
wagutumiye mu bukwe ntujyeyo bimubababaza, Yezu nawe yarababaye bitavugwa kuko
abacuruzi n’abahinzi bari bahugiye mu mangazini(amaduka) no mu mirima n’amashyo
byabo.
Yezu yabonye ko
bamusuzuguye niko gutegeka abagaragu be kujya mu mihanda bagatora abahisi
n’abagenzi kugira ngo baze kwivumbira kuri ayo mazimano atagira uko asa
yagenewe abakomeye ariko bakayitesha. Aha niho Yezu avuga ko hahamagarwa benshi
ariko hagatorwa bacye.
Kuko no muri abo
basakumwe mu mihanda, nyir’urugo yaje kuraranganya amaso mu cyumba cy’ibirori
abonamo umuntu twakwita umucengezi waje atambaye umwambaro w’ubukwe niko
gutegeka ko bamuboha bakamujugunya mu mwijima aho azaririra kandi akahahekenyera
amenyo.
Twige kumenya igikwiye
kuko ubukwe bwa Ntama turarikirwa kujyamwo busumbya kure agaciro imihihibikano
y’iyi si duhoramo amanywa n’ijoro ikatubuza kugoheka.
Abatagatifu b'icyumweru gitaha:
Kuwa mbere, taliki 13 Ukwakira ni Edouard. Kuwa kabiri, taliki 14 Ukwakira ni
Callixte, Fortunée, Celestin na Justin. Kuwa gatatu, taliki 15 Ukwakira ni
Therese d’Avila na Aurélie. Kuwa kane, taliki 16 Ukwakira ni Marguerite,
Alakoke, Edwige na Magellan. Kuwa gatanu, taliki 17 Ukwakira ni Ignace d’Antioche,
Soline na Balduino. Kuwa gatandatu, taliki 18 Ukwakira ni Luka umwanditsi
w’Ijanvili, Aimable na Bertilde. Ku Cyumweru, taliki 19 Ukwakira ni Icyumweru
cya 29 gisanzwe n'abatagatifu Isaac, Jogge na Renata.
Padiri TABARO
Shikama ku Kuri na
Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355