Sheikh Saleh Habimana |
Muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize, hari akaririmbo kagacishijeho kuri Radiyo Rwanda kitwaga ngo "Iby'isi ni amabanga". Burya ko umugani ngo ugana akariho, iby'isi ni amabanga ariko ibyo mu Rwanda byo bikagerekaho akarusho ko kuba amayobera aruta amwe Padiri atubwira mu kiliziya ku cyumweru Ko Patiri ari Imana, Mwana akaba Imana na Roho Itunganye ikaba Imana bose bakaba Imana imwe!
Ntabwo nzinduwe no kubigisha amayobera kuko nta mpamyabumenyi nyafitemo ahubwo nzinduwe no gusiganuza ngo uwandusha kugira icyo ayamenyaho andye akara arinyibire!Dore muvandimwe ibyanyobeye: Kagame Pawulo atubwira ko aza mu Rwanda ntacyo yahasanze, nta majyambere yahabaga, nta mwana w'umututsi wigaga. Yarakugendeye agushakira abazungu b'intiti mu kinyoma aribo Rick Warren na Tonny Blair bemeza koko ko ubukungu bwo mu Rwanda bwiyongera buri munsi ku muvuduko w'icyogajuru iyi ikaba ari nayo mpamvu bavuga ko kuba yaragize uruhare muri jenoside akaba akomeje no gutera umutekano mucye mu karere ntacyo bitwaye kuko ubukungu bumeze neza! Nanone Kagame arakugendeye agushakiye abavantara bo hirya no hino bashinga za kaminuza zigiye kurusha ubwinshi amashuri yisumbuye ari mu Rwanda!
Ikinshemgura rero kikaba iki: Kuki Kagame Pawulo ahungisha abana be ibi yita byiza tuvuze hejuru akabajyana muri Amerika ngo bagiye kwiga kandi dufite za Green Hill college na Kigali University byagenewe abana be n'abo Agatsiko? Kuki Kagame ahungisha abana be Urwanda kugeza ubwo ubu umukobwa we Ange Kagame yifotoza yambaye agapira kanditseho ko akumbuye Afrika(I miss Afrika)?Urubuga rwanyu Shikama si ubwa mbere ruvuga kuri uyu mwari uri mu buhungiro muri Amerika. Si Kagame wenyine umaze guhungisha umuryango we gusa kuko n'abandi birirwa bitakuma bavuga ko bakunda Urwanda kurusha abandi niko babikoze, twababwiye kenshi imwe muri za Nkomamashyi zo ku Kimihurura GASAMAGERA yirirwa yiruka inyuma ya Kagame bombi babaza impamvu abanyarwanda bari hanze badataha, kandi abana be 2 birirwa mu nkiko hano i Buraya bavuga ko batataha kubera ko nta mutekano uba mu Rwanda.
Uyu jenerali RUSAGARA wambaye icyatsi bimwe mu byamufungishije ni uko yasize umuryango we mu Bwongereza arangije akazi yahakoraga ahamagariwe indi mirimo mu Rwanda! |
Si Gasamagera gusa kuko hari n'undi wagacishijeho na n'ubu akaba yereka jenerali Kagame Pawulo ko ntawe ukunda Urwanda nkawe; ko bibaye ngombwa yazamugwa imbere! Ntawe utazi Sheikh Habima Saleh kuri Radiyo na televiziyo by'u Rwanda arata ibigwi bya Kagame na FPR, bikagera n'aho abenshi mu bayisilamu bababazwa no kuba abavangira idini yabo na politike kandi bizwi ko batigeze bijandika muri poiltike zagiye ziranga Urwanda kuva yagera muri iki gihugu. kinshengura rero kuri uyu mugabo, ni uko yerekana ko Urwanda rwa FPR na Kagame ari Paradizo, agafata umuryango we wose akaba yaramaze kuwuhungishiriza i Buraya byitwa ko uje kwivuza! Abenshi ko bahunga umutekano mucye akaba awufite, abandi bagahunga inzara akaba afite sitasiyo za esansi zirenga 3 muri Kigali, n'umuturirwa i Rwamgana, we umuryango we urahunga iki?
Igishengura Shikama yanyu kurushaho rero ni uko aba barangije guhungisha imiryango yabo n'abandi bari mu nzira tuzagenda tubagezaho ibyabo uko tuzagenda tubibonera amakuru yizewe ntavuguruzwa kuko muri Shikama twihaye intego yo kurwanya ikinyoma tukagisimbuza ukuri, ni kuki aba bantu bari mu nzego zifata ibyemezo mu gihugu aho bagiriye inama Kagame Pawulo ngo akore igikwiye amahoro atahe mu Rwanda ubuhunzi bucike, aganira n'abamurwanya barimo FDLR na RNC ahubwo bamwogeza bamuhema iyo avuze ko atazagirana imishyikirano n'abo yita abanzi b'Urwanda ahubwo azabatsemba, barangiza bugacya bahungishije imiryango yabo. None se umwanzi w'Urwanda hagati y'aba, RNC na FDLR ninde?
Sheikh Saleh Habimana
|
Kuki aba aribo bariho bahata amahanga ngo akureho ubuhunzi ku banyarwanda aho bari hose ku isi ndetse bakohereza n'abicanyi bo kubatsemba aho babahungiye mu gihe bo bariho bahungishiriza imiryango yabo muri Amerika n'Uburaya? Mu gihe ubutabera buzaba bumaze gusimbura ubucamanza, aba bantu ndizera ko bazashyikirizwa inkiko bakisobanura kuri ibi bikorwa byabo by'urukozasoni.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355