Intara
y’Amajyaruguru mu Rwanda ikomeje guhura n’akaga kimwe n’ahandi hose mu Rwanda ko
gutegekwa bunyagitugu n’amabandi yitwaje intwaro. Ubutegetsi bw’igitugu no mu
bindi bihungu bitandukanye bushobora kubayo kandi igitugu cyose si kibi kuko
ushobora kugikoresha neza ukageza abaturage ku iterambere rirambye kandi
risangiwe na bose bityo bakanabigushimira.
Urugero:
Niba abaturage batuye mu mudugudu w’ibunaka baranze gucukura imisarane kandi
warabakanguriye ko umusarane urwanya indwara ziterwa n’umwanda bakabyanga icyo
gihe ushobora kubategeka gucukura iyo misarane.
Igitugu
mvuga hano wakwiyambaza si ukubaca amajosi, kubahotora cyangwa kubashimuta,
ahubwo ushobora kubakanga mo gacye ugaca amafaranga umwe muri bo abandi bakabona
ko bikomeye bakitabira gucukura imisarane bityo bagakunda bakabaho neza. Ariko
n’iri cibwa ry’amafaranga ryagombye kuza ku rwego rwa nyuma kuko ubundi iyo
abaturage basobanuriwe neza igikorwa n’akamaro kizabagirira bagishyira mu
bikorwa.
Ikibazo
kiri mu Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi ku italiki19 Nyakanga 1994 ni uko
umuturage w’umunyarwanda yahindutse nk’imari ishyushye igurishwa ku isoko rya
politiki na FPR. Ibi bigashoboka cyane kuko FPR ibwira amahanga ibyagezweho mu
Rwanda ibeshya kandi ikabivuga yonyine bityo umuturage wo mu Rwanda ubundi
ukwiye kwitwa umugenerwabikorwa ntagire uruhare mu kwemera no kwemeza ko ibyo
Leta ivuga aribyo cyangwa bitari byo.
Si
ibi gusa kandi kuko abanyabubasha bo muri FPR bohereza inkoramutima zabo n’ibikoresho
byabo mu Majyaruguru kugira ngo bajye guhemukira abaturage baho kandi byose bigakorwa
ku kagambane ko ku rwego rwo hejuru.
Amajyaruguru,
intara yarushye uwa Kavuna ka Ryaziga
Mu
nyandiko mperuka kubagezaho yarebanaga n’ishimutwa ry’umubyeyi witwa UWAMAHORO
Modeste washimutiwe mu marembo y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rizwi nka
ISAE BUSOGO, nk’uko nabibabwiye mu nkuru ya kabiri nanditse ntabariza uyu
mubyeyi, iki gikorwa kigayitse kandi cya kinyamanswa cyashobotse kubera uruhare
rutaziguye rwa NIKOBAHOZE Virginie twababwiye na Mobile akoresha ahamagara
abakowa n’ababyeyi bajyanwa kunigwa bagatabwa mu migezi.
BOSENIBAMWE Aime, Guverineri w'intara y'Amajyaruguru : Ugomba kumenya ko agatsiko kagukoresha mu gushimuta abaturage b'inzirakarengane niba utabaye intwari ngo witandukanye nako uzabibazwa n'amategeko n'amateka kuko FPR izavaho ariko u Rwanda rukazakomeza kubaho |
Amakuru SHIKAMA dukomeje guhabwa n’abaturage batuye mu Mujyi wa Musanze ariko tudashobora kuvuga amazina yabo kuko tubifitiye uburenganzira kubera umutekano wabo (Sous Couvert de l’Anonymat), aravuga ko igishene cy’abayobozi gito kitayoborwa na NIKOBAHOZE Virginie wenyine ko ahubwo ubwo bugome abuyobowemo n’uwitwa RWABUGANDE Benoni.
Mwishywa
na Fred IBINGIRA
Kubera
ukuntu SHIKAMA ikunzwe mu Rwanda kandi ubu bikaba bidashoboka kuyifunga ngo
Leta y’agatsiko ibuze abaturage gusoma amakuru tubaha kubera ikoranabuhanga
rihanitse dukoresha, abaturage batuye amajyaruguru barongera kudutakambira
batabaza ngo tubahururize kuko bakeneye kuvanwa ku nkeke no gukizwa inkota ya
RWABUGANDE Benoni.
Uyu
Rwabugande Benoni ni mwishywa wa General Fred IBINGIRA. Nibutse ko mwishywa
w’umntu bisobanura umwana wabyawe na mushiki we. Mu byo Rwabugande Benoni
yagizemo uruhare kandi bikubahirizwa afatanije na Nyirarume IBINGIRA harimo
kuburizamo iyubakwa ry’ikicaro cy’intara y’amajyaruguru cyagombaga kubakwa i
Kinihira.
Amakuru
SHIKAMA yanyu ikura mu buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru aravuga ko MINALOC
yasinyanye amasezerano na Kompanyi ya FAIR CONSTRUCTION yo kubaba ibiro
by’intara y’Amajyaruguru i Kinihira mu Karere ka Gicumbi ariko IBINGIRA n’uyu
mwishywa we bakaza kubiburizamo ahubwo bagategeka Guverineri Bosenibamwe kuza
gukodesha inzu i Musanze imbere y’Akarere kuko uyu Benoni yariyemo icya cumi ku
bukode bw’iyo nzu agahaho na nyirarume Ibingira.
Iki
ikorwa kandi cyanakozwe mu rwego rwo kwegereza Bosenibamwe ikicaro cy’ibiro
by’ishimuta mu Majyaruguru nk’uko nabbatangarije mu nyandiko ya kabiri
nabagejejeho. Bosenibamwe nta cyo yari kongeraho ahubwo yahise yihutira
kubishyira mu bikorwa yimukira i Musanze.
Ikindi
SHIKAMA twabashije kumenya ni uko uyu Rwabugande Benoni ariwe wirukanishije
Gitifu w’Akarere ka Musanze RUTAREMARA amugerekaho kwitwara nabi mu icungwa
ry’ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Musanze ariko amubeshyera kugira ngo asimbuzwe
abazemera ko abavugiramo kandi bakamubera ibikoresho.
Ikipe
y’abatware bishakira amaramuko no gupfukamira agatsiko
Nta
gitera agahinda nko kwitwa ko uri umutegetsi ariko ntuhabwe ububasha bujyanye
n’umwanya w’ubuyobozi uhagazemo. Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Nyakubahwa
BOSENIBAMWE Aime amakuru tuvana iyo mu rw’umurera aravuga ko nta cyemezo
ashobora gufata atabanje kugisha inama iyi ntumwa ya IBINGIRA mu Majyaruguru.
Umuyobozi
w’Akarere ka Musanze Madamu MPEMBYEMUNGU Winifilida we ngo n’ubusanzwe arangwa
n’ubwoba bukabije cyane ku buryo n’iyo agiye gusinya idosiye ikomeye isaba
gufata icyemezo nk’umuyobozi no kugihagararaho agomba kubanza guhamagara uyu
mukoresha mukuru watumwe na IBINGIRA kugira ngo amuhe uburenganzira.
Nditangaho
ubuhamya buteye agahinda ku karengane kahawe intebe mu Rwanda
Iyo
mbonye amakuru nk’aya yo kurenganya abaturage mu Rwanda kuyakoramo inkuru
ntibimvuna na busa kuko nanjye ubwanjye ndi umuhamya w’ibi bintu. Politiki ya
FPR yo gushyiraho abayobozi b’abahutu bakabagira udukingirizo ariko ibeyemezo
byose bigafatwa n’abavuye i Bugande nibyo nkunze kwita ubutegetsi bw’agatsiko
k’amabandi.
Ubwanjye
nagizweho ingaruka zikomeye n’iyi politiki ya FPR yo kuvugira mu bayobozi bakabangamirwa
mu gufata ibyemezo bikwiye. Ibyambayeho ni byinshi ariko natangamo ingero
eshatu gusa:
Urugero
rwa mbere: Nakoze ikizamini cy’akazi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ku mwanya
wa Administrative Assistant wa minisitiri KAREGA Vincent atarajyanwa muri
Afurika y’Epfo kubayo ambasaderi wa Kagame maze ndatsinda akazi barakanyima
izuba riva. Ukeka ko mbeshya azabaze Senateri MUKASINE Marie Claire byamubereye
mu maso kuko yari Permanent Secretary muri iyo minisiteri (MININFRA).
Urugero
rwa kabiri: Nakoze Ikizamini ku mwanya w’umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu mu
kigo cyitwa FERWACOTHE (Federation rwandaise des cooperatives des theiculteurs
: urugaga rubumbiye hamwe amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda) i Gikondo
mu nyubako za OCIR-CAFÉ maze ndatsinda umwanya barawunyima izuba riva. Perezida
w’inama y’ubutegetsi y’icyo kigo witwa MUNYEMANA Marc ukora muri BK i Kigali
byamubereye mu maso yimwa ijambo.
Urugero
rwa gatatu: Nakoze ikizamini nshaka akazi ku mwanya wa J.A.D.F DISTRICT
COORDINATOR mu Karere ka Muhanga ikizamini tugikorera muri RIAM mu Cyakabiri I
Gitarama maze ndatsinda n’amanota menshi cyane rwose nanikira uwankurikiye
ariko general MUBARAKA Muganga ahamagara Meya MUTAKWASUKU Yvonna amutegeka ko
uwo mwanya w’akazi ugomba guhabwa uwitwa Gonzague. Niko byagenze ubu Gonzague
arahayobora atari abikwiye.
Ubu
buryo kandi nibwo butera abayobozi gufungwa bya hato na hato mu Rwanda. Niba
umuntu utazwi imbere y’amategeko ategetse umuyobozi w’Akarere gukora igikorwa
runaka akenshi inyungu zizanasanga uwo udafite urwego ahagarariye nyuma amakosa
mu rwego rw’amategeko agerekwa ku muyobozi ugasanga arafunzwe azira imitegekere
idahwitse.
Niko
bimeze no mu birebana n’uku gushimuta abantu mu Ntara y’amajyaruguru aho
Bosenibamwe, Mpembyemungu na Nikobahoze boase ari ibikoresho bya mwishywa wa
IBINGIRA kuko ariwe ubashora mu bikorwa binyaga ubuzima abaturage bashinzwe
kuyobora.
Birakwiye
ko abaturage bitoza kwiga kwihagararaho mu rwego rwo kurengera uburenganzira
bwabo bwo kubaho no kubaho neza kuko guhora mu bwoba no kwitwa ko uyobora
nyamara uvugirwamo burya ntabwo uba uriho. Biteye agahinda guhakwa no
gupfukamira abandi mu gihugu cyawe nk’aho bakikurushaho uburenganzira.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA bukomeje gushimira byimazeyo abaturage bo mu Ruhengeri ukuntu batugezaho amakuru y'akarengane n'iyicwa-rubozo bakomeje gukorerwa n'agatsiko bityo bakifatanya natwe mu kugatangaza no kukamaganira ahabona. Turasaba abatuye i Kigali, Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Gisenyi, Kibungo, Kibuye na Byumba namwe kutwandikira.
Nimutugezeho akarengane mukorerwa na Leta kandi niba hari n'ibyiza mwagezeho nabyo SHIKAMA twiteguye kubisangiza abasomyi bacu dore ko ubu SHIKAMA isomwa ku isi hose. Mwatwandikira mukohereza ubutumwa bwanyu kuri E-mail yitwa : mahoriwacu@gmail.com mukaba mutanze umusanzu wo kwamagana ikibi no guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA bukomeje gushimira byimazeyo abaturage bo mu Ruhengeri ukuntu batugezaho amakuru y'akarengane n'iyicwa-rubozo bakomeje gukorerwa n'agatsiko bityo bakifatanya natwe mu kugatangaza no kukamaganira ahabona. Turasaba abatuye i Kigali, Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Gisenyi, Kibungo, Kibuye na Byumba namwe kutwandikira.
Nimutugezeho akarengane mukorerwa na Leta kandi niba hari n'ibyiza mwagezeho nabyo SHIKAMA twiteguye kubisangiza abasomyi bacu dore ko ubu SHIKAMA isomwa ku isi hose. Mwatwandikira mukohereza ubutumwa bwanyu kuri E-mail yitwa : mahoriwacu@gmail.com mukaba mutanze umusanzu wo kwamagana ikibi no guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
UDAHEMUKA
Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama
ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355