Pages

KWAMAMAZA

AMATANGAZO: 1.Umuyobozi mukuru wa Shikama Dr Nkusi Yozefu mu kiruhuko cy'ukwezi. 2.Ni gute wageza inyandiko zawe kuri Shikama?3. Mucishe Amatangazo yanyu kuri Shikama


Ubuyobozi bwa Shikama  bukomeje kubashimira byimazeyo inkunga y'ibitekerezo mukomeje kuyitera kugirango ikomeze ibe Mudatenguha. Ubuyobozi bukaba buboneyeho akanya ko kubamenyesha amatangazo akurikira:

1. Umuyobozi wa Shikama Dr  Nkusi Yozefu mu kiruhuko cy'ukwezi
Kubera imirimo yerekeranye n'igitabo yandika cyo kurangiza kaminuza, icyiciro cya Masters -muri Kaminuza ya Oslo, Ishami ry'ubuganga, agashami ka Heath Economics and Management- umuyobozi mukuru wa Shikama NKUSI Yozefu(PhD), ntazongera kuboneka kenshi mu mirimo y'urubuga kuva tariki ya 7 Ukwakira kugeza 13 Ugushyingo 2014. Muri icyo kiruhuko cy'akazi, Dr Nkusi Yozefu azasimburwa n'umuyobozi mukuru wungirije bwana UDAHEMUKA Eric, ubuyobozi bwa Shikama bukaba bwizeye ko muzafatanya nawe nkuko mwabikoraga n'uwo asigariye ho. Mu gihe abonye akanya, Dr Nkusi Yozefu azajya abagezaho inyandiko abona ari ngombwa cyane ko muzigezwaho ariko zizajya ziba ari ngufi ugereranyije n'izisanzwe. Turabamenyesha kandi ko  atazongera kwitaba telefone muri icyo gihe kivuzwe hejuru.

2. Ni gute wageza inyandiko zawe kuri Shikama?
Hari abantu benshi bagiye batubaza ukunttu bageza inyandiko zabo kuri Shikama tukabasubiza, ariko hashira igihe tukongera tukabona ibibazo bisa n'iki. Dore uko muzajya mubigenza:
  1. Inyandiko ushaka kohereza igomba kuba ari umwimerere, ni ukuvuga ko ari iyawe nta handi wayikuye kandi nta handi wayisohoye
  2. Ushobora kuyohereza mu ndimi zikurikira: ikinyarwanda, igifransa, n'icyongereza.
  3. Umurongo wa Shikama: nta murongo tugenderaho usibye ko inyandiko yawe igomba igamije gusana aho gusenya. Bityo, igomba kuba itarimo: isebanya, irondakoko, irondakarere, amacakubiri ashingiye ku madini n'amoko. Kutavogera uburenganzira bw'abana: nko kubandikaho cyangwa gutangaza amafoto yabo udahawe uruhusa n'ababyeyi babo cyangwa ababarera, 
  4. Tugomba gusobanukirwa n'ubwisanzure gutangaza ibitekerezo aho butangirira n'aho burangirira. Urugero: mu gihe uvuga ku mutegetsi runaka, uvuga ibijyanye n'akazi akora ukirinda kwinjira mu buzima bwe bwite. Urugero: Ushobora kwandika ko Perezida Kagame ari umwicanyi ugatanga gihamya zifatika mu gihe waba uzifite ariko mu gihe uvuze ko na cyera ari umwana cyangwa ari umusore yari umwicanyi, ibi niyo waba ubifitiye gihamya uba winjiye mu buzima bwe bwite kuko uriho uvuga kuri Kagame nka Perezida ukaba utandukiriye ukavuga kuri Kagame akiri umuturage usanzwe, inyandiko yawe ntabwo twakwemera rero ko ihita.
  5. Nyiri nyandiko agomba gushyiraho amazina ye akavuga ko ashaka ko izasoka ariho cyangwa agashaka amazina y'amahimbano. Iyo ari inyandiko irebana n'ishyaka, ikigo, cyangwa ishyirahamwe runaka, uyitanga agomba kuba afite uruhusa rwa kimwe tuvuze hejuru ahagarariye, bitabaye ibyo inyandiko ye ntiyakirwa.
  6. Inyandiko zose zica kuri iyi email: mahoriwacu@gmail.com, uyicishije ahandi ntiyemerwa.
  7. Ukimara kohereza inyandiko yawe, nyuma y'iminota 30 tuba twayibonye, tukakoherereza ubutumwa ko twayibonye, tugiye kuyisuzuma, nyuma y'amasaha 48 tuzaba twakubwiye ko isoka cyangwa ukayikosora bibaye ngombwa.
  8. Iyo inyandiko imaze gusuzumwa, ubwirwa igihe izagira ku rubuga rwa Shikama.
  9. Ururimi ntirugomba kuba inzitizi yo kwandika kuko inyandiko ije uko yaba yanditse kose hari abashinzwe kugoragoza ururimi, inyandiko igasoka yumvikana neza. Tukaba tubakanguria kwandika nta mususu, cyane cyane mu KINYARWANDA cyacu.
  10. Shikama irabamenyesha kandi ko ifite document yerekeranye n 'itangazamakuru ry'umwuga ifite amapaji 14 yagufasha mu myandikire,ikaba yaratunganyijwe n'umuyobozi mukuru wungirije wa Shikama UDAHEMUKA Eric. Ushaka ko ikugeraho utanga umusanzu wo kubaka Shikama ungana n'amadolari 3 (3USD), reba hasi uko wabigenza.
3.  Mucishe Amatangazo yanyu kuri Shikama
  • Mu rwego rwo gufasha Shikama kwiyubaka, turabakangurira gucisha amatangazo yanyu kuri Shikama. Buri tangazo rikazajya ririha amafaranga, amadolari cyangwa Euro twakwita agahimbazamuskyi ko kudufasha gutara amakuru yanditswe ku buryo bw'umwuga. Buri tangazo rikazajya ryishyura hakurikijwe uko ringana n'igihe rizamara ku rubuga.
  • Ushaka kwishyura itangazo cyangwa guha inkunga yawe Shikama, ukoresha PayPal ya NKUSI Joseph
Ukeneye ibindi bisobanuro kuri aya matangazo, wakohereza SMS cyangwa WhatsAp kuri 
  • Tel: +4794232191
  • Email: mahoriwacu@gmail.com
Murakoze , Murakarama

NKusi Joseph(PhD)
Umuyobozi wa Shikama







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355