Pages

KWAMAMAZA

UREBYE URUTONDE RW'ABASIRIKARI B'ABANYIGINYA BISHWE KU ITEGEKO RYA KAGAME, UKAREBA N'ABUZUYE MURI ZA GEREZA, MURI SHIKAMA TUREMEZA KO BIDATINZE RUCUNSHU YA 2 IRIMO GUKOMANGA MU MAREMBO YA KIGALI/ UDAHEMUKA ERIC

Koloneli Tom Byabagamba ni uyu wambaye simoko ufite amapingu, aragana mu rukiko

Muri SHIKAMA twigeze kubabwira ibyabereye ku Rucunshu kwa KANKAZI hakurya ya Shyogwe na Kabgayi.
Icyo abaharwaniye bapfaga ni ubushyamirane hagati y'abega n'abanyiginya bikaba bisa neza neza n'ibirimo kuba ubu i Kigali aho Perezida w'u Rwanda Paul KAGAME ukomoka mu bwoko bw'abega agiye kumarira ku icumu ABANYIGINYA b'abasirikari bakuru barwanye bakamwicaza muri Village Urugwiro.
URUTONDE RW'ABASIRIKARI B'ABANYIGINYA BISHWE KU ITEGEKO RYA KAGAME(Source : IKAZEIWACU.FR):
Uru rutonde turasangaho uwabimburiye abandi ariwe Major General Fred Rwigema; hagataho
Dr Major Peter Bayingana;
Major Chris Bunyenyezi;
Col Adam Waswa;
Col Vedaste Kayitare;
Col Steven Ndugute;
Col William Bagire ;
Col Charles Ngoga ;
Lt. Col Wilson Rutayisire;
Col Patrick Karegeya;
Major Alex Ruzindana;
Major John Birasa;
Captain Eddy ;
Major Rachid Mugisha;
Major John Sengati; hari n'abandi benshi.


IBIMENYETSO 3 NAHAGAZEHO BYEREKANAGA UBUBASHA BWA Col. Tom BYABAGAMBA MU GIHUGU
Abantu benshi haba muri Kigali n'ahandi henshi mu gihugu bajyaga bumva izina Col. Tom BYABAGAMBA bagatitira abandi bagasesa urumeza. Burya ntawe ubara ijoro nk'uwariraye: Mu mwaka w'2006 ubwo himikwaga Musenyeri wa Kabgayi ariwe MBONYINTEGE Simaragidi wagombaga gusimbura Myr Anastase MUTABAZI wirukanywe na Vaticani, mu batumirwa harimo na Perezida Paul KAGAME.

Uwo munsi nanjye nari nagenwe ko arijye ugomba kujyana RADIYO MARIYA RWANDA aho ibirori byabereye kugira ngo mbigeze ku bakunzi bayo.Kuri uwo munsi, abapadiri, ababikira n'abafurere bakubitiwe i Kabgayi inkoni batazibagirwa kandi bazira ubusa. Muri ako kajagari kose nabonesheje amaso yanjye, nibwo niboneye Colonel Tom BYABAGAMBA mwegereye cyane.

Nkihagera nihutiye kujya gutereka mikoro ya Radiyo Mariya Rwanda aho Kagame yagombaga kuvugira ijambo baraza bambwira nabi ndetse bashaka no kumfunga ariko Col. Tom BYABAGAMBA araza avuga ko bandeka nta kosa mfite, mba mbonye ububasha bwe kuko nari merewe nabi bitavugwa.Muri ako kanya nahise mbona ikimenyetso cya 2 cyerekana ububasha bwe: Abarinda Kagame bashatse gusaka ibikombe bibikwamo HOSITIYA ariyo abaturage bita UKARISITIYA ariko Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO wari ukiri mu Ruhengeri Vatican itaramwirukana arabyanga rubura gica, Col. Tom BYABAGAMBA araza ategeka ko abasenyeri binjira ntawe ubasatse.
Koloneli Tom Byabagamba avugana n'umwunganizi we mu mategeko (avoka)
Ikimenyetso cya 3 nibonyeye ari nacyo cyanyeretse ko Col. Tom B. nk'umuyobozi w'umutwe urinda Perezida yari akaze ni uko habayeho kubusanya imihango ya porotokole hagati ya Kabgayi no muri Village Urugwiro;
I Kabgayi bari bateganije ko Perezida Kagame abanza kuhagera hanyuma umutambagiro w'abasenyeri n'abapadiri(PROCESSION) wagombaga guturuka mu iseminari nkuru ya PHILOSOPHICUM uzamuka ku kibuga cyabereyeho ibirori ukabona kuba. Muri Village Urugwiro bari bategetse ko Kagame ahagera umutambagiro mvuze hejuru warangiye maze rubura gica. Rwabuze gica kuko bananiwe kumvikana bigera n'aho Arikiyepisikopi wa Kigali Myr Tadeyo NTIHINYURWA avuga ko niba Kagame atemera kuza mbere y'umutambagiro yihamira i Kigali kuko atari we wimika Simaragidi MBONYINTEGE.Nk'umuntu bajyaga impaka begereye aho nari nicaye nko muri metero 3 byabaye ngombwa ko Col. Tom BYABAGAMBA aza akemura ikibazo yemeza ko Kagame aza mbere hanyuma umutambagiro ukaba.

UWARI UFITE UBUBASHA BWO GUCYEMURA IKIBAZO CY'U RWANDA NI Col. Tom BYABAGAMBA NONE ASHYIZWE MURI MABUSO:
Hamwe n'ibi bimenyetso mbahaye, murabona ko yari igihangange kandi icyo yari gutegeka ingabo ze cyose zari kumwumvira kuko ugenera umukuru w'igihugu amasaha n'aho ajya nta kindi yari ananiwe. Ikibazo muri SHIKAMA twibaza ni iki gikurikira: "Ese aba basirikari barakomeza kwemera ko mwene RUTAGAMBWA akomeza kubicisha inyundo no kubamenera ku rwara nk'imbaragasa?" Ese ko Tom ariwe wari mu mwanya washoboraga kumuhesha ububasha bwo kugeza abaturage kuri REVOLISIYO ITAVUSHA amaraso mu bari imbere mu gihugu, ubu hari undi wagerageza?

Birashoboka cyane kuko intwari zihora zivuka kandi ba Tom ni benshi mu mitima yabo, ariko uko byagenda kose ibirimo kubera mu Rwanda birashya bishyira bishyito aho ubu bwicanyi, ifunga n'imeneshwa umwega Kagame akomeje gukorera abasirikari b'abanyiginya nta kabuza mu minsi ya vuba cyane bishobora gusandaza Rucunshu ya 2 bigahubanganya ingoma y'umunyagitugu Kagame.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355