Pages

KWAMAMAZA

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO. Igice cya 8: UBUTWARI NO KWITANGIRA U RWANDA BYARANZE ROBWA, NKOKO, GATAMBIRA, MUHIRA NA MUNYANYA (Ibikurikira inyandiko ya 7)


ROBWA NYIRAMATEKE: Ku basobanukiwe amateka y'u Rwanda, ROBWA NYIRAMATEKE ni ishema ry'abanyarwanda kuko yagaragaje umwete n'ubutwari buranga umukobwa w'umunyarwanda bikiyongeraho n'ubudahemuka bwamuranze ahesha agaciro umuryango akomokamo.Amateka y'uburyo yitangiye u Rwanda arazwi neza cyane ko mu nyandiko iheruka twari twamukomojeho ubu tukaba tugiye kubanyuriramo ibyaranze ubutwari bw'uyu munyarwandakazi nyuma y'urupfu rw'umwami RUGANZU I BWIMBA wari musaza we.  

Inkuru y'urupfu rw'umwami RUGANZU I BWIMBA (itanga rye) yageze kuri Robwa mu Gisaka aho yari yarashatse iyo nkuru y'incamugongo igera no ku mwami Kimenyi I Musaya ari nawe mugabo we. Kugira ngo Kimenyi acubye agahinda umugore we yari atewe n'itanga rya musaza we yamweretse ingoma y'ingabe yo mu Gisaka yitwaga RUKURURA ariko abikora agamije ikindi.

Robwa nawe ariko ntiyari umwana kuko yibukaga neza ibanga yabikijwe na musaza we akiri umwami w'u Rwanda. Yamutongereye kuri iyo ngoma avuga ko ariwe mwamikazi w'i Rwanda mu minsi izaza kuko yari atwite inda y'umwana Kimenyi yari aziko azigarurira u Rwanda rukomekwa ku Gisaka ariko yibagirwa wa mugani uvuga ko icyo umugore ashaka n'imana iba igishaka.Robwa ubwo yari yicaye hafi y'iyo ngoma, yabarebye ku jisho arasimbuka ayinagaho ahita apfa n'umwana yari atwite barapfana iyo nkuru nziza ntiyatinda gusakara i Rwanda(Mvuze inkuru nziza kuko iyo uwo mwana avuka, Kimenyi yari kuzamwifashisha mu gutera u Rwanda rukomekwa ku GISAKA).

Abari bakoraniye i bwami mu Rwanda bose bahise bavuza impundu bavuga ko Robwa ari intwari yitangiye u Rwanda kimwe na musaza we Bwimba. Urupfu rw'aba bombi rukaba rwarafashwe nk'urutanze ubwigenge bw'u Rwanda.
  
NKOKO: Kuri iyi ntwari y'u Rwanda, nta byinshi uruhererekane rw'amateka rumuvugaho ariko ikizwi ni uko ari umwe mu bana batatu ba KIGELI I MUKOBANYA, aribo : Mibambwe I, Gitore, umukurambere w'Abenegitore hamwe n'uyu Nkoko. Amakuru twabonye ni ayemeza ko mu guhangana n'ingoma y'i Nduga uyu Nkoko yitanze ku bushake ku rugamba aricwa kugira ngo amaraso ye azabere intsinzi u Rwanda. Mu gitabo cy'INGANJI KARINGA batubwira ko NKOKO yiciwe ahitwa ku RUTABO hafi y'i Ngoma mu MAYAGA ya ruguru (ubu ni hafi ya KINAZI).


Kubera ubu butwari bwamuranze akaba yaranagenewe icyivugo Nimero 49 cyitwa : "RIRATUKUYE ISHYEMBE" n'ikindi gisigo nimero 29 cyiswe: "ZEMEYE INGANZO INGOGO" cyahimbwe na BAGOROZI.
Muri iyo ntambara ya karahabutaka, NKUBA umwami w'i Nduga yarahapfiriye ariko umuhungu we MASHIRA ararusimbuka ni uko Nduga iratsindwa ariko ntiyomekwa k'u Rwanda.

GATAMBIRA:Igikomangoma Gatambira yari umwana wa Mibambwe I, akaba yarunze mu rya Nyirarume NKOKO mu kwitangira u Rwanda hagamijwe gutsinda uruhenu NDUGA no kuyomeka ku Rwanda. Yiciwe ahitwa MU RUGONDO RWA TAMBWE hafi yo ku NTENYO (Ubu ni mu Murenge wa MBUYE mu Karere ka RUHANGO-hakurya ya KANGOMA NA MAYUNZWE).

MUHIRA : Uyu yari mwene Gahindiro mwene Mibambwe. Ubutwari bwe babwomeka ku bwa Gatambira ariwe Nyirarume.  Ariko amateka avuga ko yapfiriye mu kandi gace ariko nako ko mu Nduga.
MUNYANYA: Munyanya yari inshuti-magara ya Mashira, umwami wa Nduga muri icyo gihe. Ubutwari bwe ni uko yashakaga kwitangaho igitambo kugira ngo ingoma ya Nduga yomekwe k'u Rwanda. (BIRACYAZA)

Byateguwe naUDAHEMUKA Eric
Umwanditsi Mukuru wa SHIKAMA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355