Pages

KWAMAMAZA

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 25 GISANZWE, MU MWAKA WA LITURUJIYA "A", TALIKI 21 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 55,6-9. Zaburi: 144,2-3,8-9,17-18. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 1,20c-24.27a Ivanjiri: Matayo: 20,1-16a. "ARI PAPA WICAYE I ROMA N'ABAKARIDINARI BAMUKIKIJE, ARI MUSENYERI WA DIYOSEZI YAWE, ARI PADIRI KURI PARUWASI YAWE, ARI UMUKATESHISITI MURI SANTARARI IBUNAKA, ARI NAWE MUKIRISITU MWENE NGOFERO USANZWE, HUMURA KANDI UTUZE MWESE MU IJURU IGIHEMBO KIZABA KIMWE KU BAZABA BARAKIRANUTSE HANO KU ISI" Mutagatifu: MATAYO INTUMWA. / PADIRI TABARO


Amasomo liturujiya ya Kiliziya Gatulika yagenewe uyu munsi arasubiza ikibazo abantu benshi niba atari twese twibaza. Umukozi umaze amasaha 12 mu mushike n'umazemo isaha imwe mbese wabaha igihembo kingana??? Niba ntihenze twese nanjye ndimo twasubiza ngo hoya buri wese namuhemba nkurikije aho yahinze uko hangana mu bunini no mu bwiza ni ukuvuga amaramo urwiri rwose adasiba. Yezu we rero azaduhemba ibingana kandi mu kanya arabisobanura neza.


Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aragira inama abagome kureka inzira zabo. Kandi bizere ko nibagarukira Imana izabereka impuhwe zayo.Mu isomo rya kabili dusanga mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyafilipi, aragaragaza ukuntu umuntu wiringira Imana adakorwa n'isoni. Bityo, uwizera Kirisitu by'ukuri, gupfa no gukomeza kubaho muri ubu buzima ntibimworohera kumenya icyo yahitamo. Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu arereka rubanda ko imyumvire y'ibirebana n'ijuru itandukanye rwose n'ibirebana n'imibereho yo kuri iyi si. Yezu aratanga inyigisho ye kuri rubanda yifashishije umugani w'abakozi mu murima w'IMIZABIBU.

Yezu arerekana ko ingoma y'ijuru yagereranywa na nyir'umurima wazindutse mu museke kugira ngo ararike abamukorera mu ruzabibu rwe. Iyo usomye iyi Vanjiri ubona ko abakozi ba mbere bashobora kuba baratangiye igipatane saa moya za mugitondo.Uko amasaha yagiye akura yakomeje kwinjiza abandi baje ku kiraka cyo gukorera imizabibu ya shebuja maze bugorobye bagiye guhembwa ngo batahe intambara y'amashyari iravuka sinakubwira.
Iyi ntambara yashojwe n'abazindutse bibwira ko bari buhembwe ibiruta iby'abaje nyuma ariko bose bahembwa kimwe.

 Ese ko ari umugani kandi umugani ukaba ugana akariho usobanura iki mu mvugo yumvikana?Nyir'umurima ni IMANA, umurima ni ISI, uruzabibu ni URUKUNDO naho abahinzi ni twe. Birerekana ko inshingano yacu ari ukwamamaza urukundo kandi ubikoze imyaka 30 ntacyo arusha ubikoze neza iminsi mike. Menya inzira izakugeza ku gakiza kawe utitaye ku bandi kuko buri wese azabazwa ibye kandi agahembwa ibihwanye n'ibyo yakoze.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA: Kuwa mbere taliki 22 Nzeri ni Mutagatifu Maurice, Emerthe na Thomas wa Vilanova. Kuwa kabiri taliki 23 Nzeri ni Kositantini na Uni. Kuwa gatatu taliki 24 Nzeri ni GĂ©rard. Kuwa Kane taliki 25 Nzeri ni Nicolas wa Flu na Cleophas . Kuwa gatanu taliki 26 Nzeri ni Kosima, Damien na Cyprien. Kuwa gatandatu taliki 27 Nzeri ni Vincent de Paul. Ku cyumweru gitaha taliki 28 Nzeri ni icyumweru cya 26 gisanzwe na Mutagatifu Wenceslas.

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355