Umuryango wakomerekejwe na gerenade Arusha 7/7/2014 |
Ibi biriho bivugwa kuri Arusha biraturuka ku mabombu amaze igihe ahaturikira, iriheruka rikaba ari iryo kuri 7/7/2014 . Igisasu cyajugunywe mu kabari gakunda guhurirwamo na ba mukerarugendo b'abanyamahanga kitwa Vama Traditional Indian Culture. Iki gisasu cyakomerekeje bikabije abantu 8 bari muri ako kabari bagizwe n' umuryango w'abantu umunani. Umwe muribo aza gucibwa akaguru kubera ko kari kononekaye ku buryo bukabije cyane. Nyuma y'ibyo bisasu, igipolisi cya Tanzania cyahise gita muri yombi abantu 2 bakekwaho gutera ibyo bibombe ariko ntibaragezwa imbere y'ubutabera. Twabibutsa ko kandi hari abanyarwandakazi 4 bafungiwe i Dodoma, itangazamakuru ry'icyo gihugu ryise ko ari ba maneko ba Kagame( makachero wa Kagame), naho polisi yo ikavuga ko babaga muri Tanzania ku buryo butemewe n'amategeko.
inkomere yo kuwa 7/7/2014 mu mujyi wa Arusha |
Ubu abaturage ba Tanzania bakaba bahangayikishijwe n'ibi bikorwa by'iterabwoba, ku buryo abenshi birinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kubera ubwoba bwo kujugunywaho ibisasu. Ni muri urwo rwego umudepite umwe uturuka mu mujyi wa Arusha witwa Catherine Magege, yasabye Leta y'igihugu cye kugira umujyi wa Arusha ahantu hajyengwa n'amategeko yo mu bihe bidasanzwe( nk'amwe yo mu bihe by'intambara).
Ibi byose bikaba biriho biba mu gihe Tanzania yitegura amatora y'umukuru w'igihugu mushya uzasimbura Perezida uriho ubu Jakaya M. Kikwete uzaba acyuye igihe. Aya matora akaba ateganyijwe mu kwezi kwa mbere kw'umwaka uutaha wa 2015.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na demukarasi (SKUD)
Ibi byose bikaba biriho biba mu gihe Tanzania yitegura amatora y'umukuru w'igihugu mushya uzasimbura Perezida uriho ubu Jakaya M. Kikwete uzaba acyuye igihe. Aya matora akaba ateganyijwe mu kwezi kwa mbere kw'umwaka uutaha wa 2015.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355