Patiri, Mwana na Roho Mutagatifu |
Iyo turambuye cyangwa dufunguye Bibiliya Yera cyangwa Bibiliya Ntagatifu bitewe n’imvugo ikubangukiye, iyo tuyisoma ni henshi tuyisangamo ijambo « Gatatu(3) », uyu mubare mu mvugo ya Bibiliya ufite ibisobanuro byiza kandi byinshi cyane ku buryo bishimishije kuwuzirikanaho.
«Ni uko ku munsi wa Gatatu arazuka (Yezu / Yesu) nk’uko byari byaranditswe.» Uru ni urugero rumwe mu zindi nyinshi zigira icyo zivuga ku gisobanuro cy’umubare gatatu. Nyamara si muri Bibiliya gusa uyu mubare ufite umwanya ukomeye kuko no mu muco nyarwanda umubare gatatu ari ntasimburwa.
Dore ingero zimwe na zimwe : Inyabutatu Nyarwanda bishaka kuvuga (Ubumwe, urukundo n’ubucuti hagati y’abatwa abahutu n’abatutsi), Ijambo gatatu kandi mu kinyarwanda bahora berekana ko rikomeye kandi ariryo ribumbatiye ubumwe bw’abanyarwanda nk’aho mu gisakuzo tugira tuti : Sakwe sakwe : « Twavamo umwe ntitwarya !» Iyo ukishe urasubiza ngo « ishyiga ry’inyuma.»
Aya mashyiga nk’uko mubizi, mu Rwanda kugira ngo uteke inkono ishye neza kandi itamenetse, ugomba kuyitereka ku mashyiga atatu abangikanye kandi afite uburebure bungana. Muri ayo mashyiga atatu iyo rimwe risumba andi, inkono irahengama kandi bigashobora gutuma ibyo utetsemo bidatungana.
Mu 1998, umunyarwanda witwa Kalisa RUGANO yanditse ikinamico yise « AMASHYIGA YA SE-HU-TSI-TWA », ashaka kuvuga inyabutatu ikozwe n’abahutu, abatutsi n’abatwa maze agenda ayikina ayerekana mu mashuri yisumbuye henshi mu gihugu cy’u Rwanda. Iyo Kinamico nanjye narayibonye kuko yaje kuyerekana ku ishuri nigagaho ariko nyuma gato Leta ya FPR yabonye ko avugisha ukuri kandi yunga abanyarwanda imubuza gukomeza kuyerekana nyamara yarimo amasomo akomeye yunga abanyarwanda.
Ni ukuvuga ko umutegetsi mwiza w’u Rwanda akwiye kuruyoborera ku munzani udasumbanya na hato aya moko atatu kuko ahari tuyazi, buri wese akaba azi ubwoko bwe kandi akaba azirikana inkunga akesha abandi kugira ngo abeho neza mu buzima bushyitse kandi bufite intego.
Iteka iyo nigisha nitangaho urugero : Iwacu turi abahutu twakuze dukora umwuga wo guhinga. Twari duturanye n’abatutsi b’aborozi twakenera amata tukajya kuyagurayo kandi bakayaduha. Twari duturanye n’umutwa witwaga BAGARILA wari uzi kubumba udukono n’utweso twiza cyane turimo intsibo tukarama maze tukazimugurira tugashyira ku ziko.
Uru rugero ndumva buri munyarwanda wese aho ava akagera arwumva neza kandi akarwisangamo kuko nta muryango n’umwe w’abanyarwanda utaratekeye mu nkono y’ibumba yabumbwe n’umutwa, abatanywa amata bihangane ariko nziko ari bacye cyane ariko nta munyarwanda udafungura ibikomoka ku buhinzi.
Kiliziya nayo izi neza ko hari ibintu bitatu by’indatana nka ya mashyiga atatu y’iwacu i Rwanda. Mu mvugo nyobokamana, ubutatu butagatifu bisobanura Imana Data, Imana Mwana n’Imana roho Mutagatifu. Iyi nyabutatu ikaba yunze ubumwe budashobora gutandukana kandi bikaba bitashoboka ko ukunda umwe ngo wange undi. Iki kikaba ari nacyo natwe muri SHIKAMA twifuriza abanyarwanda ngo bakundane be gushwana.
Inyabutatu irasangira ntihezanya |
Urugero : Iyo ugiye kuryama ukibuka(ukabwirizwa) ko ugomba gusenga, icyo gikorwa uba ukibukijwe na Roho Mutagatifu. Mu isengesho ryawe iyo usaba Yezu kukuzirikana mu migambi ye uba wamaze kwiyegurira n’Imana Data kuko ariyo yamuzuye ikamuha ububasha bwo gukiza abantu ibyaha no kubasubiriza ibyifuzo.
Birakwiye ko buri munyarwanda atera imbere atera inkunga abandi nk’uko mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa babitwibutsa. Dusabe Imana kugira ngo igwize umubano mu banyarwanda bime amatwi abababeshya babacengezamo ko nta moko aba mu gihugu kandi bazirikane ko kugira ubwoko atari icyaha ahubwo ari ishema iyo bukoreshejwe neza mu kubana n’abaturanyi.
Ubutatu butagatifu : (Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu) barusheho kutubera ikimenyetso cyo kunga abanyarwanda cyane cyane muri iyi minsi igihugu cy’u Rwanda kimeze nk’ikiri mu bihe bigoye bya politiki n’ubukungu.
Mu isomo rya mbere baratwibutsa ukuntu Imana yahuriye na Musa ku musozi ikahamutangariza izina ryayo ko ari Uhoraho, Imana yuje ineza itinda kurakara ikihutira kubabarira, Imana yuje ubuntu n’ubudahemuka.
Mu isomo rya kabiri baradusaba guhorana ibyishimo, dutera imbere duterana inkunga, dushyira hamwe tubana mu ituze kugira ngo Imana yuje urukundo izabane natwe.
Ivanjiri Ntagatifu iratwibutsa icyizere dukwiye kwigiramo twisunze imvugo y’uko Imana yakunze abari mu isi cyane bigera n’aho itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwemera wese atazacibwa ahubwo agire ubugingo bw’iteka.
TUZIRIKANE «Mutima Mutagatifu wa Yezu, tugushimiye ko wadukijije ibyaha byacu ukatugabira ibyiza by’ijuru mutima wa Yezu Mutagatifu rwose!!!»(x10)
Abatagatifu b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 16 Kamena ni Mut. Rejisi, Ewureliyani na Lutigarida. Kuwa kabiri taliki 17 Kamena ni Mut. Emiliya na Viyarali. Kuwa gatatu taliki 18 Kamena ni Mut. Lewonsi na Sipesiyoza. Kuwa kane taliki 19 Kamena ni Mut. Romuwalidi, Yuliyana na Alina. Kuwa Gatanu taliki 20 Kamena ni Mut. Siliveri, Folorantina na Novati. Kuwa Gatandatu taliki 21 Kamena ni Mut. Luwi wa Gonzaga, Aloyizi na Rudolufi. Ku Cyumweru gitaha taliki 22 Kamena ni Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’UKARISITIYA n’abatagatifu: Pawulini wa Nole, Yohani Fisheri, Tomasi More na Alubani.
Padiri Tabaro M.
shikama.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355