Pages

KWAMAMAZA

Itangazo ryerekana impinduka mu nzego z’ubuyobozi bwa SHIKAMA hagamijwe kurushaho kunoza imikorere no guhangana n’inyangabirama zo mu gatsiko ka FPR i Kigali katahwemye gushaka gusenya urubuga SHIKAMA rumurikira rubanda

Dr NKUSI Joseph/Umuyobozi mukuru wa Shikama
Ku italiki 11 Kamena 2013 niho urubuga SHIKAMA rwabonye izuba. Icyari kigambiriwe aricyo na n’uyu munsi duhatanira ni uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma mu mitegekere no mu mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda.
SHIKAMA yaje isanga hari n’izindi mbuga zandika mu kinyarwanda nazo zari zifite umugambi mwiza wo guharanira ko abanyarwanda bagira ubutegetsi bushingiye kuri Demukarasi kandi ziracyawukomeje tukaba tubibashimira.
Urubuga SHIKAMA muri uyu mwaka umwe rumaze rwaciye mu nyanja y’imiraba ifite umuvumba ukomeye ariko kuko nta na rimwe ikinyoma gishobora gutsinda ukuri, turacyahagaze bwuma kandi n’ejo hazaza twiteguye guhangana n’ibibazo bya politiki bihari dukoresheje inzira y’amahoro kugeza ubwo tuzicaza abanyarwanda bose ku ntebe ya Demukarasi maze sekinyoma uyigaramyemo azamenengane abanyarwanda batunge batunganirwe.
Muri ibi bibazo byose, twakoze ibishoboka byose ngo twubahirize amategeko mpuzamahanga agenga umwuga w’itangazamakuru duha urubuga abantu bose bakeneye kugaragaza ukuri kandi twiteguye no kukwakira nawe mu gihe uzaza utugana kuko muri SHIKAMA amarembo ahora akinguye akureshya ngo uze wifatanye natwe mu guharanira kwimakaza Demukarasi no kurandura burundu ingoma y’igitugu iganje mu Rwanda.


Leta ya Kigali iyobowe n’agatsiko ka FPR ntiyahwemye kureba SHIKAMA ikijisho kubera kuyivuguruza iteka mu kinyoma cyayo kandi bikaba bimaze kugaragara ko abaturage bose b’abanyarwanda bari kumwe na SHIKAMA.
Muri ayo mayeri-matindi ya Kagame n’agatsiko ke kanga urunuka umuntu wese ushatse kuvugisha ukuri bagaragaje inshuro nyinshi gushaka guhitana Dr NKUSI Yozefu watangije uru rubuga ariko biyibagiza ko ushobora kwica umuntu ariko ntiwice igitekerezo cyangwa umugambi wa benshi kandi ushimwa na rubanda.
Mu rwego rwo kugaragariza abanyarwanda bose aho bari hose ku isi ko SHIKAMA ari ikigo gikomeye, tunejejwe no kubagezaho inzego z’ubuyobozi n’abakozi by’urubuga rwanyu SHIKAMA tugamije kubizeza ko ejo hazaza dukomeje kuhabumbatira mu biganza niba dushaka ko hazatubera heza twe n’abazadukomokaho.
Dr NKUSI Joseph/Umuyobozi mukuru wa Shikama
Muri SHIKAMA, si ubwa mbere tubivuga tukanabyandika : «Nta muntu ushobora kwica imitekerereze myiza igamije kugeza rubanda kuri Demukarasi n’Ubwisanzure mu gihugu cyabo.» Tukaba dusaba abo mu Gatsiko i Kigali ahubwo kwihatira kunoza inzego z’imitegekere y’igihugu, guca akarengane mu bana b’u Rwanda bityo bafatanye natwe mu gutahiriza umugozi umwe twubaka u Rwanda rwatubyaye.
Nk’uko kandi twabibatangarije SHIKAMA ikora nk’igitangazamakuru gikorera kuri murandasi (Internet) kandi itangazamakuru ry’umwuga rigomba kugira inzego z’ubuyobozi zubatse neza kugira ngo ritange umusaruro ushimishije ku baturage rikorera.
Kubera iyi mpamvu, dore amazina n’inzego uko biteye muri SHIKAMA :
Dr NKUSI Yozefu : Umuyobozi Mukuru wa SHIKAMA
GATENDO A. : Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe abakozi n’imari
BAZIGUKETA F. : Umwanditsi Mukuru
BAKIZIMBWA Paul Kizito : Umwanditsi Mukuru wungirije
BWIZA M. : Umunyamabanga
Padiri NZAHORANYISINGIZA D. : Ushinzwe iterambere rya Roho z’abanyarwanda
Padiri TABARO M. : Ushinzwe guhuza Politiki n’Iyobokamana
MAHORO M. : Umunyamakuru
SAKINDI G. : Umunyamakuru
NTIRUSHWA W. : Umunyamakuru
TEGERA E. : Umunyamakuru

Bikorewe Oslo, kuwa 13 Kamena 2014


Dr NKUSI Yozefu, umuyobozi Mukuru

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355