Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 27/05/2014
Kagame na Rick Warren |
Rick Warren ni muntu ki?
Ayo magambo ari hejuru yavuzwe na Rick Warren mu isengesho ryo gusabira inshuti ye Kagame yari afashe ukuboko ku itariki ya 26/4/2014 mu rusengero ayobora; Kagame uyu asigaye asura muri USA abantu rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ngo bamuvuganire i Bukuru muri USA, uyu mugabo Rick Warren akaba ari umwe mubo Kagame yiyambaza dore ko USA yabujije buri mutegetsi w'icyo gihugu kongera gukora mu ntoki za Kagame kubera ubwicanyi bwe. Uyu mugabo w'umucuruzi wiyita umupasiteri w'urusengero Saddleback ruri i California muri USA, akaba ari n'inshuti ya Bill Clinton wigeze kuba perezida wa USA, washyize akaga mu banyarwanda kuva muri 1990, igihe aha intwaro Kagame na FPR ngo atere u Rwanda muri 1990 akamugira n'inama no kumuha ibikoresho byo guhanura indege ya Kinani wari uvuye Arusha muri Tanzania gusinya amasezerano y'amahoro kuri 6/4/1994. Ubucuti bw'uyu mugabo Rick Warren na Kagame bukaba budashingiye ku busa kuko ubu mu Rwanda bagurisha igitabo cye cyahinduwe mu Kinyarwanda cyitwa ngo " Ubuzima bufite intego". Nta wahakana ko n'amabuye y'agaciro yagiye asahurwa muri RDcongo uyu mugabo abifitemo uruhare.
Byabaye ngombwa ko Rick Warren asengera Kagame
Mu gihe Kagame yirirwa asenya insengero zo mu Rwanda azibibamo amacakubiri, urugero rwa hafi rukaba ari itorero ry'Abapentekosti, tutaretse n'ishyirahamwe ry'Abayisilamu mu Rwanda, n'irondakoko muri kiliziya Gatulika, ibyo byose yabirenzeho yerekana ko ari umuntu ukunda ijambo ry'Imana yerekeza muri USA i California ahari urusengero rwa Saddleback rwa Rick Warren. Nkuko umunyamakuru wa igihe.com abivuga, Kagame ngo yigishije amateka y'u Rwanda muri urwo rusengero, twese tukaba tuzi ayo mateka aba yigisha ayo ariyo. Ariko umenya yaranabwiye iri torero ko ibyo kuyobora igihugu byamurenze ko rwose bashatse bamusengera. Uku kunanirwa kwa Kagame kukaba kugaragarira muri ririya sengesho rya Rick Warren. Sibwo bumiwe bikaba ngombwa ko bamusengera nkuko umunyamakuru tuvuze hejuru abivuga hasi aha:
"Kuwa 26 Mata 2014 Perezida kagame yifatanyije n'itorero rya Saddleback ryo muri califfornia; aho yanatanze ikiganiro ku Rwanda n'amateka yarwo, nyuma mu isoza ryacyo biba ngombwa ko Pasiteri Rick Warren uyobora itorero rya Saddleback amusengera n'abanyarwanda bose muri rusange"
Ese ariya masengesho azafata?
Imbaragasa yimije urutare irangije iriyamira iti "bizafata ntangare ntanga za Rubunga!".Biragoye kwemeza ko Imana ishobora kwakira ariya masengesho kubera umwirondoro w'usaba n'usabirwa.Ariko bititwa ko duca urubanza kandi aka kazi kagomba guharirwa Imana yonyine ica urwa kitabera, reka twibande gusa ku byasabwe muri ririya sengesho turebe niba Yesu Kirisitu babyakaga yabitanga koko.
Kagame na Rick Warren |
1."Turagusaba kurinda uyu muyobozi, Perezida Kagame, Guverinoma ye, Inteko nshingamategeko, abakozi be, bahe imbaraga ku mubiri n’ubuzima bwiza"
Niba Rick Warren ajya asoma bibiliya aribuka ibyo Yesu yasabaga kurinda Kagame n'Agatsiko ke yabwiye Petero igihe yari akuye inkota agaca ugutwi k'umusirikare wari mu bafataga Yesu ngo abambwe. Yagize ati: " Petero, subiza inkota mu rwubati kuko uwicisha inkota ariyo azazira"Ese Warren ajya atekereza ko kuva muri 1990, Kagame amaze kwica abantu barenga miliyoni icumi(10,000,000)!Kandi turongera tugasoma muri bibiliya ngo ijambo ry'uwiteka ntirihera; wasenga, waterekera,uwicisha inkota niyo azazira.
2." Bahe imbaraga ku mubiri n’ubuzima bwiza"
Ndumva ibi bitari ngombwa gusabirwa; usibye abahorana umushiha barya akabisi n'agahiye ariko ntibashyire amaraso ku mubiri, abandi bo mu Gatsiko bose ni imishishe: ari abagabo n'abagore ntiwatandukanya ukuriwe n'udakuriwe; bose amajosi yatebeye mu gituza ku buryo abenshi ubabwiye kwambara karuvati byaba ihurizo. Aha Yesu yarabumvise mbere y'amasengesho ya Warren, sinzi ko kagame yamubwiye ko aha naho harimo ikibazo ku buryo biba ngombwa ko bagisengera, kereka niba yarisabiye ku giti cye cyangwa Warren yaramurebye igara akagirango n'abandi niko bameze!None se sibo bihariye 99% y'ibyiza by'igihugu bo batagera no ku bantu ijana!
3."barinde gutakaza icyizere".
Iki cyizere barangije kugitakaza cyera aho basenyera amazu hejuru y'ababyeyi bonsa ibondo, bakona abagabo, bavutsa impinja konswa bashimuta nyina wazo, bafunga abantu bataburanye, bamarisha abaturage amarozi, bicisha inyundo, agafuni, n'imirunga abo bashinzwe kuyobora. Ibi Yesu tuzi, dusenga ntashobora kubyihanganira, keretse niba ari yesu wo muri California kwa Warren babwiraga.
4. "barinde gucibwa intege n’urugomo".
Nta muntu ukora urugomo mu Rwanda usibye Kagame n'Agatsiko, ibi kandi Yesu wabwirwaga nawe aba abyirebera.Kagame niwe wateje imiborogo mu Rwanda, RDCongo none ariho arototera Tanzania n'u Burundi.Warren iyo aba umuntu w'Imana usengera mu mwuka koko yari gusenga ati" Mana rinda akarere k'ibiyaga bigari by'Afurika gucibwa intege n'urugomo ruvanze n'ubusazi bya Kagame"
5."ubahe umutima wita ku bandi."
Iki nicyo Warren yagombaga gusengera kuva muri 1990, kuko FPR na Kagame baje bafite intego yo gukira vuba gusa kabone n'iyo nta muntu n'umwe muzima waba asigaye mu Rwanda cyangwa mu Karere, ni ba Bambari b'ifaranga Rugamba Sipiriyani yaririmbaga cyera. Sinzi aha ko hari icyo Yesu basabaga yahindura, kuko mu kinyarwanda turavuga ngo barawuneye(umutima)!
6. "Turasaba ko buri gice cy’u Rwanda gihabwa umugisha."
Aha ndakeka ko Kagame atasobanuriye Warren ko mu Gatsiko bafite abiyita abapasiteri bajya ku mipaka y'u Rwanda bakamenaho amavuta, barangiza ngo bagakora urugendo i Yeruzalemu muri Isirayeli gusabira Agatsiko imigisha, ikibazo ariko gihari ni ukumenya niba Yesu yaha umugisha u Rwanda abisabwe n'aba bambari b'ifranga ba FPR cyangwa illuminati uwo ariwe wese.
7."urwego rw’ubucuruzi rutere imbere."
Kagame ntiyari kuhava adasabiye na bizinesi ye! uru rwego rw'ubucuruzi bwuzuye amaraso, Yesu ntashobora kuruha umugisha. Ibyarwo bizamera nk'iby'isiha rusahuzi, irara itunda,bugacya itunda ibintu itazakoreshamo na kimwe! Sinzi niba yesu tuzi yaha umugisha ibintu byavuye mu maraso.
8."urwego rw’ubuzima rutere imbere".
Yesu nawe yaba yageragaho akamanuka akabwiza abantu inani na rimwe, imbona nkubone, yakabwiye Warren ati: " uru rwego urashaka ko rutera imbere gute amafranga yaruzamuye ariyo umukuru w'igihugu mwicaranye yirirwa apfusha ubusa mu ngendo zitagira umumaro aha iwanyu?
9."urwego rw’uburezi."
Uburezi bwapfuye cyera kuva muri 1995 aho abari bamaze kumena amaraso y'abanyarwanda bashinze amashuri y'abana babo kuva ku ncuke kugera ku yisumbuye, kaminuza bakayikomereza muri USA, UK, India n'ahandi ku mafaranga ya leta naho mwene ngofero bakamujugunya muri Kaminuza y'u Rwanda nta kaburuse, abwirirwa akaburara, yarambirwa agasezera atarangije, yabaza ati ibi ni iki bati jya muri Gereza, twese turibuka ibyabaye ku munyeshuri Icyitonderwa na bagenzi be. None se Kagame yabwiraga Warren ngo ahamagare Yesu wagowe aze akore iki kuri aka karengane yitereye ubwe mu Rwanda?
10."Itorero."
Warren ubwe azi ko nta torero rikiba mu Rwanda kuko iyo rihaba Kagame ntaba yarakoze ibilometero ibihumbagiza ngo aze amusengere! Yose yasimbuwe na FPR, nkaba numva ariyo yagombaga gusengera kuko ubu ariyo yica igakiza, ikiza ibyaha ikanabigereka ku bere. Aha ndumva Kagame abwira Warren gusengera itorero ataramusobanuriye ko mu Rwanda ubu hari itorero rimwe gusa ariryo FPR! Aha twavuga ko na Yesu ubwe yumiwe, ashobora kuzongera kwerekeza amaso ye ku byahoze ari amatorero yo mu Rwanda FPR itakiriho yarabaye amateka.
11."sosiyete cyane cyane 71% by’abari munsi y’imyaka 30, uhe umugisha abo bajyambere bafite indangagaciro zimwe n’iza bariya babohoye igihugu mu myaka 20 ishize."
Ese Kagame yabwiye Warren yaririraga, ko +95% by'abari munsi y'imyaka 30 ari abashomeri? Ese yamubwiye ko umutungo wahaye akazi aba bantu uri mu maboko ya FPR na Kagame, undi ukaba uhishwe mu mabanki yo hanze: Dubai, Hong Kong, Ile Maurice, Mexico n'ahandi? Ndumva Yesu batakiraga ntacyo yakora keretse aje akagaruza uriya mutungo akawusubiza rubanda benewo, hagakorwa imishinga y'iterambere ari nayo itanga akazi kuri ruriya rubyiruko. Ibyerekeye indangagaciro nk'izo abo yita ko babohoye u Rwanda, Imana irinde u Rwanda n'abarwo( God, forbid!).Izi ndangagaciro zakijije Warren zizaherane na benezo ntihakagire umwe mu rubyiruko rw'u Rwanda uzanduzwa! Yesu azakomeze aturindire urubyiruko, aruhe kwihangana no guharanira uburenganzira bwo kubaho nk'abantu mu gihugu cyarwo, ruhangane n'izi ndangagaciro za sekibi.
Reba California aho iherereye: mu Majyepfo y'iburengerazuba(SW) bwa USA |
Kagame niyibuke Gakurazo: Abihaye Imana yahatsinze n'umuziranenge Sheja nibo bakamusengeye bya nyabyo
Mu maraso menshi Kagame yamennye kuva muri 1990 harimo n'ay'Abasenyeri n'abandi bihaye Imana by'ukuri bitari nk'ibya Warren w 'umucuruzi. Aba nibo bagombaga kumusengera bigafata, ariko nanone aho umuvumo we ukomereye ni amaraso y'umuziranenge Sheja yatanze amabwiriza ko barasana n'aba basenyeri. Ijambo ry'imana riratubwira agaciro abana bato bahabwa mu ijuru: Yesu ati: "nimureke abana bato bansange kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo", arongera ati " ibyo muzagirira aba bana bato ninjye muzaba mubigiriye".
None se Kagame ntabonye igisubizo cy'ibyo yari yagiye gushaka i kantarange kwa Warren! Ibyo wagiriye Sheja n'abandi ukomeje kubuza konswa nk'uruhinja rw'amezi 10 rwa INGABIRE Yozefina muherutse gushimuta, ni Yesu mwabigiriye ibiri amambu niwe uriho usaba kugufasha ngo igikombe kikurenge! Ibyo byose turondoye hejuru, muri SHIKAMA turasesengura ntituragura, ariko biragaragarira buri wese ko umuvumo w'Imana uri kumwe na Kagame, FPR n'Agatsiko amanywa n'ijoro kandi Yesu wa Warren ntacyo azabihinduraho.(Reba hasi itangazo)
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
___________________________________________________________________________
Icyitonderwa: Muri iki cyumweru umunyamakuru wa Shikama arabatambagiza mu mafoto ku gasozi ka Gakurazo ahatsinzwe abasenyeri, abapadiri, ababikira, abafurere n'akana Sheja. Aya mafoto amaze icyumweru i Gakurazo ayabakusanyiriza ngo mumenye neza kurushaho inzira y'umusaraba y'izi nzirakarengane.
Umugereka: Inyandiko ya www.igihe.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355