Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Agatendo mu dutendo! Menya ukuntu Rutaremara igihe yari umuvunyi mukuru na Mudidi watangiranye n'inteko za FPR ku Kacyiru na Kimihurura akaba azisaziyemo, baviriyeho inda imwe umupfakazi Mukamutende bakamwambura ikibanza cye afite kuva muri 1982 bafatanyije n'ubucamanza/NKUSI Yozefu.

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 19/04/2014


Uturutse iburyo: Mudidi, Mukamutende na Rutaremara
Abanyarwanda baca umugani ngo ujya guhakana ubugore aragarama! Ese ubu koko hari ikintu agatsiko ka Kagame kakora kugirango kerekane ko atari agatsiko k'Amabandi nkuko umwe mu basangirangendo bako Maitre Evode yabitangarije abanyamakuru kagahita kanamugororera umwanya ukomeye kuko yakaboneye icyivugo kigakwiye? Ninde waciye umutwe uyu n'uriya? Ni agatsiko. Ninde wanyanyagije amarozi mu banyarwanda?Ni agatsiko. Ninde wambuye abaturage amasambu yabo? Ni Agatsiko. Ninde usahura ibihugu by'abaturanyi? Ni agatsiko. N'andi mabi yako muri Shikama tudasiba kwamagana.


Ariko noneho aka gatsiko kagaragaza ko ari amabandi ya butwi, iyo katagira impuhwe kakageza aho  gasenya amazu ababyeyi bicayemo bonsa ibibondo. Aka gatsiko katagira kirazira, ntikagira n'impuhwe z'abapfakazi. Ariko nanjye sinzi ibyo ndimo, utagizigirira impinja, yazigirira abakecuru. Muti ko utangiranye umujinya bite wa kagabo we? Ndeka undorere: none se ntibatubwiye ko umuvunyi ari intungane,abarenganye wese babuze ubarenganura bagana?! Menya ko burya cyari ikinyoma cyambaye ubusa; ari ya bihehe yitwikira uruhu rw'intama kugirango izirituremo nyinshi.


Ndebera nawe: uyu mupfakazi Mukamutende yahawe ikibanza muri 1982 mu kagari ka Rugenge, umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Iki kibanza agihabwa burundu nkuko impapuro afite zibyemeza muri 1989. Agatendo rero, ni uko uyu mupfakazi amaze imyaka 12 yose acuragizwa mu nkiko na Rutaremara wahoze ari umuvunyi mukuru akaba yarakoreye ubu bugome uyu mupfakazi igihe yari no kuri uwo mwanya, wa wundi urenganura rubanda rwabuze epfo na ruguru.Uyu Mutegetsi ubu uri muri Sena, yafatanyije na Mudidi umaze mu nteko yo ku Kacyiru imyaka irenga 15 byitwa ko ngo ahagarariye rubanda; iyo muri Shikama  tuvuga ko bahagarariye Kagame na FPR hari ababifata ukundi, ariko bigaragaje uba yigiza nkana uwo ariwe.

Igitangaje rero muri aka gatendo, ni ukuntu ubucamaza bwa Kagame bwafatanyije n'ababakegesi gukegeta uyu mupfakazi. Ntabwo uyu mupfakazi yigeze amenya aho urubanza rwabereye, n'igihe rwaciriwe, yagize atya abona imyanzuro y'urukiko nyuma y'umwaka, imusanze mu rugo imubwira ko ibyari ibye kuva muri 1982 bibaye ibya Rutaremara na Mudidi!Ibibazo nk'ibi mu Rwanda bikaba bigwiriye; ubutaha Shikama  izabagezaho undi mubyeyi wagiye kurega ko yirukanwe ku kazi hadakurikijwe amategeko akaka na Preavis, abwirwa ko yataye akazi kuko nta barwa imwirukana, ahubwo bamutegeka guha amafranga akayabo  shebuja, wamwirukanye nta nteguza cyangwa mperekeza!!!!


Birababaje kubona umusaza w'imvi ku mutwe no ku kananwa, Rutaremara wahurudutse i Buraya agakusanya abatutsi iyo bava bakagera mu karere k'ibiyaga bigari, ngo aje kubohora abanyarwanda, bikaba birangiye ari umwe mu batuboshye!Ese koko ukuntu wakotanye ugashinga icyama muri 1987 mugatera akarere k'ibiyaga bigari kagacura imiborogo, dore ko benshi muri mwe ariyo ntego ya mbere mwari mufite; nta kuntu Abasajya bakwitura, bakakuvungurira kuri zahabu na Diyama basahuye hariya hakurya,ugaha ba Ngofero amahoro?

Koko birakwiye ko umusaza w'imvi nkawe n'imyanya y'ubuyobozi wahawe mu gihugu imyaka ikaba ibaye makumyabiri, wabuza epfo na Ruguru abapfakazi? Ese mu kinyarwanda ntituvuga ngo ushaje asigaho? Mu gihe Kagame na Kabarebe bariho bazamura imiturirwa hirya no hino ku isi, woweho uriho urarwanira udushitu tw'ibibanza! Aho wa munsi uwahekwaga azigenza nugera, ntuzibuka ibitereko washeshe! Va ku giti dore umuntu, FPR nikugororere muri bya 500,000,000USD itindikiye inzira zikigendwa, wihutaza abatagishinga, ejo utazaba ciro ry'imigani igihe uzaba waka lift za Buruseli, bakuvugiraho ko " ugiciye inkondo atariwe ugicundamo"



Uyu munsi kuri 18 Mata 2014, niho urukiko rukuru ngo rutangaza imyanzuro yarwo kuri iki Kibazo, rwemeza cyangwa ruvuguruza ibyemezo by'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, urubuga rwanyu SHIKAMA rurakomeza kubikurikiranira hafi, tuzababwira uko byagenze.Narangiza nihanganisha uyu mubyeyi n'abandi bageraniwe n'agatsiko nkawe bari mu Rwanda. Ariko icyo tugomba kumenya ni uko tugomba guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu. Kandi nta kabuza ukuri kuzatsinda ikinyoma.Bob Marley yabivuze muri imwe mu ndirimbo ze :"get up, stand up, for your rights, do not give up the fight", bikaba bivuga ngo haguruka uhagarare bwuma uharanire uburengazira bwawe, ntutezuke ku rugamba.(umva Bob Marley)

"You can fool some people some time, but you can not fool all the people all the time" aya magambo ari muri iyi ndirimbo ya Bob Marley, ni ubutumwa bwiza kuri Kagame n'Agatsiko ke k'amabandi.



Nkusi Yozefu

shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



Soma inkuru ya www.igihe.com irebana n'ibyo tuvuze hejuru
_______________________________________________________________________________
Depite Mudidi Emmanuel na Senateri Tito Rutaremara n’umupfakazi witwa Mukamutende Isabel batangiye kuburana mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Kane, bapfa ikibanza cya metero kare 912 giherereye mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Depite Mudidi na Senateri Tito bavuga ko Mukamutende yabahuguje ikibanza bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge nk’uko Me Rukundo Emile wunganira aba bagabo bombi yabitangaje mu Rukiko Rukuru naho Mukamutende we akavuga ko iki kibanza ari icye guhera mu mwaka w’1982 nk’uko ibyangombwa by’ubutaka Mukamutende afite bibigaragaza.
Iki kibazo kimaze imyaka igera kuri 12 kibahanganishije cyazanywe mu Rukiko Rukuru na Mukamutende nyuma y’aho aboneye imyanzuro y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge imusaba ko yasubiza mu gihe kitarenze iminsi 15 ibyangombwa by’ubutaka mu Kigo cy’igihugu cy’ubutaka bigahindurwa, kuko ubutaka yiyandikishijeho bwose atari ubwe.
Iburanisha ryatangiye buri ruhande rugaragaza ingingo abacamanza bakwigana ubushishozi, kuko arizo zishobora kuzaba imbogamizi y’imigendekere myiza y’urubanza.

Me Rukundo Emile wunganira Senateri Tito na Depite Mudidi yatangiye agaragaza ko Mukamutende yahuguje abakiriya be, ko nta shingiro afite yo kujuririra uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe atigeze arwitaba.
Me. Rukundo yakomeje avuga ko ikibanza nimero 5,664 cya Depite Mudidi na Senateri Tito nta hantu gihuriye na gato n’ikibanza nimero 2,841 cya Mukamutende, asaba ko bakwiye kurenganurwa bakandikwa ku kibanza cyabo.

Me. Uwamungu Vianney wunganira Mukamutende we yasabye urukiko ko rwabanza rugakurikirana neza niba Mukamutende yaba yarigeze atumizwa mu rubanza byibuza umunsi umwe, hakamenyekana ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaraburanishije urubanza Mukamutende atabizi, akabimenya haciyemo umwaka urenga imyanzuro yarafashwe.
Me Uwamungu yakomeje asaba urukiko ko yabaza impamvu Me. Rukundo ashingiraho avuga ko Mukamutende nta shingiro afite ryo kujurira, kandi buri muntu abyemererwa n’amategeko mu gihe atanyuzwe.

Me Uwamungu wunganira Mukamutende yakomeje asaba urukiko ko rwakwigana ubushishozi imyanzuro y’urubanza rwisumbuye rwa Nyarugenge, bakareba uburyo ikubiyemo kwivuguruza ndetse aho bavuga ko bambuwe ikibanza kiri mu murenge wa Rugenge, Akarere ka Kicukiro n’ibindi.

Urukiko rwatangaje ko imyanzuro y’ibyo ababuranyi bombi bagaragaje izasomwa kuwa 18 Mata 2014.
Mukamutende avuga ko yatuye aho aburana muri 1982, ibyangombwa bya burundu abibona mu mwaka 1989.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355