Pages

KWAMAMAZA

Rwanda-Sipesiyali : Isesengura-mpamvu na Politiki. Rwanda. Kizito MIHIGO : umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuharanizi w’amahoro agonze urukuta rwa ba Minisitiri Mussa Fazil na Mitari Protais bitwaje indirimbo ye « igisobanuro cy’urupfu » mu gihe ahubwo abaturage bari biteze ko agirwa Minisitiri w’urubyiruko n’umuco bityo MITARI akubikirwa imbehe !!!

Kitoko, Knowless, Kizito Mihigo, Evelyne Umurerwa...mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout
Kizito Mihigo na bamwe mu bahanzi bo
mu Rwanda.  Ifoto:Inyarwanda.com
Hashize ukwezi muri Kigali havugwa inkuru mbi y’ishimutwa rya KIZITO Mihigo. Aya makuru akimenyekana cyangwa agikekwa, abaturage baguye mu kantu kuko batumvaga icyatuma umukunzi wa Kagame nimero ya mbere aburirwa irengero. Kuri uyu wa mbere taliki 14 Mata 2014 nibwo umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda C.I.D ariwe Theos BADEGE yasobanuye ko KIZITO Mihigo na NTAMUHANGA Cassiyani babafite.
Assistant Commissioner of Police Theos BADEGE mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku buyobozi bukuru bwa CID anabereye ku isonga ku Kacyiru kuri iyi taliki mvuze hejuru n’umunyamakuru wa SHIKAMA akaba yari ahari yatubwiye ko aba bagabo bombi bakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse Kizito MIHIGO we akaba anakekwaho kwica abategetsi bakuru b’igihugu.
SHIKAMA tukimara kumenya iyi nkuru twagiye mu baduhagarariye mu nzego zose zegereye KAGAME dore ko ubu SHIKAMA imaze kuba intumwa idasumbwa mu Rwanda kuko amakuru tugeza ku baturage aba avuwe imuzi. Icyo twari tugamije ni ukumenya impamvu nyakuri yaba yateye abategetsi b’u Rwanda kuvuga ibi bintu kuko Kizito na Ntamuhanga bakunzwe cyane kandi bari nta makemwa.
Banza umenye KIZITO uwo ariwe
KIZITO Mihigo ni umunyarwanda kuri Se na Nyina akaba ari UMUTUTSI ku babyeyi be bombi akaba avuka mu Karere ka Nyaruguru aho abantu bazi cyane ku izina rya Kibeho. Kizito yize mu Iseminari ariko kubera amategeko y’abapadiri akomera kandi akanogera bose biza kumunanira ahitamo kurivamo kuko yagaragaje kuririmba kuruta gutsinda amasomo yigishwaga.
Se na Nyina ba KIZITO bazize Genocide yo mu 1994 mu Rwanda. Kubera gukubitika uyu mwana w’umunyarwanda yagaragaje impano ye y’ubuhanzi ku buryo bw’ikirenga biza no gutuma akundwa na Perezida Kagame ku buryo bukomeye. Muti ese byagenze bite ???
               Kizito Mihigo
Njyewe wandika iyi nkuru Kizito muzi nk’uko nzi umuntu tubana mu nzu imwe. Umunsi umwe Kizito yabaye muri KORALI DE KIGALI iyi yatangijwe na Dr NGIRUMPATSE Matthieu ubu ufungiye Arusha mu rukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kuburanisha no gufunga abakekwaho Genocide mu Rwanda.
Umunsi umwe iyi Korali de Kigali yamenyeshejwe ko izajya muri Village URUGWIRO gutaramira Nyakubahwa Perezida Kagame Paul mu gitaramo cy’indirimbo z’Imana  mu rwego rwo gusoza umwaka maze bishakamo abahungu bazi ibyo guhimba barimo uwitwa MUVUNYI Bonaventure wanize muri ICK i Kabgayi tukaba twariganye kuko muzi neza.
Bishatsemo n’abandi bahanzi bakomeye barimo na KIZITO babasaba ko buri wese yahimba indirimbo ye noneho bakazazisubiramo bagahitamo iyo bazajya kumurikira umukuru w’igihugu. Mu ndirimbo zose bakoze baje guhitamo iyahimbwe na KIZITO Mihigo iyo ndirimbo akaba yarayise «IMBIMBURIRAKUBARUSHA»
Ni uko rero barashoreye no mu Rugwiro ngo ba!!! Iyo ndirimbo bakimara kuyiririmba KAGAME yaranezerewe bitavugwa niko kubaza izina ry’uwahimbe iyo ndirimbo bamubwira ko ari KIZITO Mihigo. Kagame yahise abaza kumumwereka bamwereka agasore gato cyane ariko gacyeye cyane, Kagame niko guhita ategeka ko bamwohereza kwiga ibirebana no gusesengura umuziki mu ishuri rikomeye riherereye i Buruseli mu Bubiligi.
Ni uko Kizito yamenyekanye bituma anaboneraho gushyira mu bikorwa indoto ze yari afite zo gutangiza Fondasiyo yise KMP bisobanura KIZITO MIHIGO POUR LA PAIX aribyo bishatse gusobanura mu Kinyaranda KIZITO MIHIGO umuharanizi w’amahoro.
Uyu musore yarakomeye kugera n’aho Kagame yajyaga hanze muri za gahunda ze za RWANDA DAY abashinzwe protocole baba bibagiwe gutumira KIZITO bagakubitwa iz’akabwana kakahava. Si ibi gusa kuko byageze n’aho bamuhamagaza mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo ku Kimihurura kuza kubaririmbira Indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo gutangiza imihango ikomeye ya Leta.
Muri ibi bikorwa byose nta na hamwe Kizito yigeze agaragaza nibura ko afite akayihayiho ka Politiki na busa ahubwo wamusangaga yibereye mu magereza agerageza kwihuza no kwisanisha n’abamuhekuye bakamuhindura imfubyi muri 94. Bikaba rero bimeze nk’inkuba yakubise muri Kigali kumva ko afunzwe akekwaho guhirika ubutegetsi bwa Kagame wamuhaye byose n’ibyo atakekaga.
Menya NTAMUHANGA Cassien uwo ariwe     
NTAMUHANGA Cassien nawe amateka ye ameze nk’aya KIZITO kuko nawe ni umucikacumu akaba yarabanje gukorera kuri Radiyo y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi izwi ku izina rya RADIYO IJWI RY’IBYIRINGIRO yumvikanira mu Rwanda hose ku murongo wa FM 106,4 Mhz.


Ntamuhanga Kasiyani
NTAMUHANGA kubera kutumvikana n’abayobozi b’iri dini yaje gusa n’ubivumbuyeho afatanyije na Pasiteri Ezra MPYISI uyu akaba yarabaye umukarani w’umwami RUDAHIGWA igihe kirekire kugera mu gihe atangiye (apfiriye) akanakomeza kuba umukarani wa KIGELI V Ndahindurwa kugera ahunze u Rwanda bakanahungana.
Kubera ingufu Pasiteri Ezira MPYISI afite mu butegetsi bw’u Rwanda byaje kuba ngombwa ko NTAMUHANGA Cassien atangiza iradiyo ye bwite yaje no guhabwa izina ryitwa RADIYO UBUNTU BUTANGAJE yumvikana mu Rwanda hose kuri FM ku murongo w’105,1 Mhz. Iyi radiyo ikaba ikorera mu nzu y’uwitwa MUKEKA Edouard iherereye munsi y’ahahoze gare mu Mujyi i Kigali haruguru.  
Iki gikorwa birumvikana ko cyagombaga kugendana n’ibiganiro bituma iyi radiyo ikomera mu baturage bigera n’aho ahangana n’ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantisiti ku buryo bugaragara ku buryo kuri njyewe mwanditsi w’iyi nkuru uzi neza Kasiyani nta mutindaho na gato mvuga ko ashobora gushaka guhirika ubutegetsi bw’i Kigali ahubwo nkaba nshobora kwemeza ko yagambaniwe n’abayobozi b’iri dini kugira ngo ababererekere.
Ibi mvuga kandi mbifitiye n’ibisobanuro birambuye kuko yagaragaje ko ashobora kuyobya abayoboke b’iri dini ryitiriwe umunsi wa karindwi bigatuma bamwanga urunuka bigera n’aho bashoboraga no kumwica. Ikibazo kikaba kumenya uko baje kumushyira mu idosiye imwe na Kizito ariko nabyo turabigarukaho mu gusoza iyi nkuru idasanzwe SHIKAMA irimo kubasesengurira.
Sobanukirwa uko KIZITO agonze urukuta rwa ba Minisitiri Fazil H. na  Mitari P.
Kuva ku italiki ya 12 Mutarama 2014 ubwo Kagame yavugaga ijambo rutwitsi ryo kwigamba ko yishe Colonel Patrick KAREGEYA kandi ko n’abasigaye azabatsemba bikaba ari ikibazo cy’igihe gusa, Musa Fazil ushinzwe umutekano mu gihugu na MITARI Protais ushinzwe urubyiruko n’umuco babaye nk’abatangira kwigaragaza bashaka abo bateranya kwa Kaame kugira ngo batava aho bubikirwa imbehe zabo.
Kubera urukundo KIZITO yakundanaga na KAGAME muri SHIKAMA dufite amakuru dufitiye n’ibimenyetso yemeza ko Kagame yari hafi guhindura Guverinoma kandi mu bagombaga kwirukanwa barimo na Minisitiri MITARI Protais ukomoka ku Cyeru  mu nkuka za Nyabarongo ku Mugina wa Jenda na Kabugondo mu Karere ka Kamonyi. Kagame yari yaribiye Kizito ibanga ko azamugira Minisitiri w’Umuco n’urubyiruko(MINISPOC).
Kubera ukuntu Mitali ari inshuti na Fazil w’umutekano mu gihugu, yashatse uko ahimbira ibyaha KIZITO kugira ngo amubererekere nibinaba ngombwa anicwe kugira ngo uwo mwanya awuhamane wo kuyobora iyi minisiteri atagize icyo ayunguye na kimwe kuko muri politiki nta mbabazi harebwa inyungu gusa gusa.
Ayo makuru dufitiye gihamya akomeza avuga ko MITALI yashatse uko yakoresha abacikacumu barimo n’uyu mwumvise witwa Agnes wigeze kuba umuyaya iwe mu rugo kuko yamuzaniwe na Mushiki we witwa MUKAYIBANDA Prisca ukora muri Institut Catholique de Kabgayi « ICK.»
Musa Fazil wambaye amakaravati


Ayo makuru akomeza avuga ko Mitali yahamagaye KIZITO kuri telepfone akamubwira ko afite umwana  w’imfubyi ashaka ko afashwa na FONDATION YE Kizito yamusubije ko nta kibazo ariko Mitali amwemerera ko yamutera inkunga y’200,000 Rwf kugira ngo uwo mukobwa azabashe gukomeza amashuri ye. Muri iyo dosiye y’amaraso uwo Agnes yasabwe kuzemeza mu bushinjacyaha bwa Polisi ko Kizito yayamuhaye ayavanye muri FDLR na RNC ngo ayakwirakwize mu bayoboke kugira ngo bibe impamvu zo gukurikirana KIZITO umuziranenge.
Minisitiri Mitali yabonye ko bidashoboka atifashishije mucuti we w’ibihe byose ariwe umuswayire wo mu Biryogo Minisitiri MUSSA Fazil HARELIMANA. Kubera ko Fazil ariwe uri ku isonga rya Police y’u Rwanda kuri we byari byoroshye guhamagara BADEGE ushinzwe CID nk’umwe mu bakozi be ba buri munsi akamutegeka ko bafata KIZITO kubera ibyaha bikomeye.
Ng’uko uko KIZITO agiye bikaba bishoboka cyane ko ashobora kujya GUFUMBIRA UMUNABA kuko Kagame ubu ubwenge bwe bwavuye ku gihe kubera guhora yikanga ko ingoma ye ishobora guhirikwa umunota ku munota bikaba ntako bisa kuri we kumubwira ko hari agatsiko k’abantu uko kaba kameze kose bashaka kumuvana ku butegetsi kuko kuri we icyihutirwa ari uguhita ategeka ko bakubitwa agafuni ibirebana n’iperereza bikazaza hanyuma baramaze GUFUMBIRA UMUNABA.
Muri SHIKAMA dufite kandi n’andi makuru avuga ko aba baminisitiri bombi bashobora no kuba baziza Kizito MIHIGO indirimbo ye yitwa IGISOBANURO CY’URUPFU aho bivugwa ko binjiye mu matwi y’abashinzwe ubugenzacyaha bakababwira ko yayihimbye kugira ngo agumure abaturage bivumbure ku butegetsi bwa KAGAME ariko tukaba tukirimo gukurikirana ibirebana n’iyi ndirimbo tukazabibagezaho mu nkuru itaha.
Menya na Afande Theos BADEGE wa C.I.D muri iyi Dosiye y’amaraso
Kuba Leta y’u Rwanda yaranatinyutse kubwira abaturage ko KIZITO na NTAMUHANGA bafunzwe bakekwaho guhirika ubutegetsi no kwica abayobozi bakuru b’igihugu ubwabyo bihita byumvikanisha ko ari ikinyoma kuko hari benshi bashatse gukora KUDETA bagahirika KAGAME ariko bagafatwa ntibitangazwe.
Badege wambaye ibya gipolisi
Ikindi ni uko no kubitangaza ubwabyo ari ikibazo cyerekana ko Leta irimo ibibazo. Tugarutse kuri Afande theos BADEGE ugiye kubamba aba bavandimwe b’abanyarwanda, nawe ni umucikacumu ariko yanze gushwana na KAGAME ushaka ko icyo ategetse gikorwa bitaba ibyo bose bakabambwa. Ese dosiye nk’iyi ubundi yashoboka ite nta basirikari bakomeye bayirimo ??? Kuki bo batabatangaje amazina yabo niba koko aribyo ????????????

Perezida KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda nk’umwami yari yivuganye Afande Theos BADEGE uyu. Muti ibi se byo byaje bite ??? Abakurikirana amakuru n’amateka by’imitegekere y’u Rwanda umunsi ku munsi mwibuka ko Theos BAGEDE yabaye umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda asimbuye uwitwa Eric KAYIRANGA.
Kubera ukuntu FPR idakurikiza amategeko mpuzamahanga y’ifunga n’ifungura, Eric KAYIRANGA byaramunaniye bamuvanaho. Bahise bashyiraho uyu Theos BADEGE. BADEGE ufite impamyabumenyi ihanitse muri DROIT yavanye i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje kubahiriza amategeko ku buryo bukwiye.
Mu gihe BADEGE yari umvugizi w’iki gipolisi cya Kagame yagaragaje gukunda abanyamakuru no kubagira inama mu gihe kenshi babaga bamutumye kutubamba agahitamo kuduhamagara ku matelefoni yacu agendanwa akatubwira ko byaba byiza duhinduye imikorere cyangwa tukayinoza byaba ngombwa tukicikira kuko tutazashobokana na FPR itemera ubwisanzure bw’itangazamakuru haba na busa.
Nibuka ko mu kazi kacu gakomeye ko gutara no gutangaza amakuru niba hari umuntu watubereye inkoramutima ari Afande Theos BADEGE. Iyi mico myiza kandi ya kimuntu yamuranze byaje gutuma KAGAME amuhamagara amubwira ko ashobora kumushyira aho yashyize benshi anamubwira ko azamufunga mu minsi mikeya.
Mu gihe Theos BADEGE yarimo yibaza uko azafungwa azira kubahiriza amategeko yaje kubona koko afunzwe kuko mu buzima busanzwe gutegeka C.I.D  ku ngoma ya KAGAME si ikintu kuko mu bahamagajwe nayo hagaruka mbarwa. Uru rwego rwa C.I.D (CRIMINAL INVESTIGATION DEPARTMENT) ubundi mu Kinyarwanda bisobanura UBUSHINJACYAHA BWA POLISI ariko ibihabera ni agahomeramunwa.
Njyewe wandika iyi nkuru nahafungiwe kabiri nzira umwuga w’itangazamakuru ku bwa Afande MBONYUMUVUNYI kandi banzizaga ngo kwandika inkuru zisesereza KAGAME nkamubuza gupyinagaza abaturage uko yabigennye. Umunsi umwe bamfatiye muri Nyabugogo mvuye mu icapiro i Kampala barambwira ngo baragura ikinyamakuru ndabasanga bahita banshyira mu modoka zabo zitabona zifite ibirahure by’umukara.
Tugezeyo banyinjije mu cyumba gifite umuhora ureshya na Bazilika ya Kabgayi ku bayizi ni uko babanza kunyereka izindi nzirakarengane bisasiye zirimo gushenguka ziribwa n’imbeba bakomeza kuntambagiza banyereka n’ubwoko bw’ibyuma buhari bakagusaba guhitamo ikiri bukwice(imihoro, amacumu, amashoka, udufuni, amakamba,…). Banyeretse kandi umuvure wuzuyemo amaraso y’abantu bantegeka kuyanywa nanze nkunze. Ibyo byose iyo birangiye bakugarura mu ibazwa maze kubera ukuntu uba wahahamutse ukaruka n’amashereka wonse.
Aha hantu rero niho koko KAGAME yaje gufungira BADEGE amugira umuyobozi mukuru w’abicanyi be kugira ngo impuhwe yifitemo zimushiremo burundu ubutagaruka nawe yige ubugome butagira izina. Ikindi kandi ni uko iyi C.I.D kuyitegeka ntaho uba ugihuriye n’abaturage kuko akazi kawe ari ugusinya amadosiye y’abagomba gukubitwa agafuni gusa nta kindi kizima kihabarizwa.
Kuba rero BADEGE arimo gushinja aba bavandimwe yari akwiye kubanza kugisha umutima Inama nk’umuyobozi rwose agasesengurana ubushishozi buhagije ibirebana na dosiye ya Kizito na Ntamuhanga. Muri SHIKAMA turasaba Perezida Kagame gukora ibishoboka byose akimara gusoma iyi nkuru yacu kuko tuzi ko adukurikirana cyane umunsi ku munsi agafungura KIZITO na NTAMUHANGA ahubwo agakurikirana Minisitiri MITALI na FAZIL batunzwe no kwirirwa baregana gusa nta kandi kazi bazi

BAZIGUKETA F.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355