Pages

KWAMAMAZA

IYOBOKAMANA.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri uyu wa KANE MUTAGATIFU, taliki ya 17 Mata 2014 : umunsi mukuru wo Guha umugisha amavuta, Koza ibirenge by’intumwa no Gusangira bwa nyuma : Isomo rya mbere : Izayi : 61, 1-3a.6a.8b-9. Isomo rya kabiri : Zaburi : 88,20ab.21,22.25,27.29. Isomo rya gatatu : Ibyahishuwe : 1,5-8. Isomo rya kane : Luka :4,16-21. Isomo rya gatanu : Iyimukamisiri : 12,1-8.11-14. Isomo rya gatandatu :Zaburi :115,12-13.15-16a.c,17-18. Isomo rya karindwi : 1Abakolinti : 11,23-26. Isomo rya munani : Yohani : 13 :1-15

Última Cena - Da Vinci 5.jpg
Ifunguro rya Nyuma
Leonardo da Vinchi 1494-1498
Santa Maria delle Grazie,Milan, Ubutaliyani
Mu mateka ya Kiliziya Gatolika, umunsi mukuru wa Pasika ni umwe mu minsi ikomeye kandi igaragaza umwimerere w’iri dini rikomeye kuri iyi si y’abazima. Mu bituma Kiliziya Gatolika ikomera twakunze kubibabwira kuko harimo no kugira iminsi mikuru ihoraho twakwita ngaruka-mwaka.
Abapapa uko bagiye basimburana mu kuyobora Kiliziya bagiye bubahiriza uyu mugenzo mukuru kandi wa cyera cyane kuko ari Yezu ubwe wawikoreye ku giti cye awukorera intumwa ze 12. Mbere y’uko tubasobanurira ibi bikorwa-nyabutatu dukwiye kubanza kubibutsa ko kuwa kane mutagatifu mu Misa yo kumugoroba hasomwa amasomo umunani yose nk’uko twayabatondekeye hano n’aho aboneka muri Bibiliya zanyu.
Aya masomo icyo ahuriyeho ni ukwibutsa uko imbaga y’Imana yavanywe mu bucakara ku isezerano Imana yari yaragiranye na Mose ubwo yabashoreraga abajyana mu gihugu cy’isezerano muri Isiraheli n’ubwo mu nzira bagiye bahura n’ingorane zitabarika ariko bigaragara ko bashyize bakagerayo n’ubwo hagezeyo mbarwa.
Muri aya masomo uko ari umunani asomwa bahereye ku rya mbere ryarangira hakaririmbwa indirimo kugera barangije isomo rya nyuma kandi nta nyigisho ihambaye itangwa kuko ahubwo imbaga iba ituje iteze amatwi.  
Kuwa kane Mutagatifu urebye ubundi niyo Pasika nyir’izina muri Kiliziya Gatolika kuko aribwo hakorwa ibikorwa bitatu by’ingenzi bikurikira :
Guha umugisha amavuta
Ku wa Kane mutagatifu iki gikorwa ni indasimburwa na busa kuko aribwo amavuta azakoreshwa umwaka wose mu bikorwa bitagatifu no mu masakaramentu ahabwa umugisha n’Umwepisikopi wa diyosezi kandi akazayoherereza abapadiri bakuru ba Paruwasi ze zose.
Mu mavuta ahabwa umugisha twavugamo amavuta akoreshwa mu gusigwa kw’abarwayi, amavuta twita KIRISIMA IKIZA KU GAHANGA asigwa ababatizwa n’abakomezwa ubundi azwi ku izina ry’AMAVUTA Y’ABIGISHWA.
Harimo kandi amavuta akoreshwa mu itangwa ry’isakaramentu ry’Ubusaseridoti kuko nayo asigwa abahabwa ubupadiri n’Umwepisikopi wa diyosezi. Ibi byose ni urwibutso ntagereranywa umwami wacu Yezu yadusigiye kugira ngo tujye duhora tumwibuka iteka.
Iyo aya mavuta amaze guhabwa umugisha haba hasigaye kuyashyikiriza abayobozi ba za Paruwasi nk’uko mbivuze mu kanya kugira ngo inkuru nziza ikwire hose.
Koza intumwa ibirenge
Uyu muhango nawo ukorwa na  Musenyeri wa Diyosezi ku mugoroba wa Misa yo kuwa kane mutagatifu. Iki gikorwa kikaba gisaba kwitonderwa cyane kuko kigira amategeko arebana nacyo. Iki gikorwa kandi nticyahiumbwe n’ubonetse wese kuko ari Yezu ubwe wogeje intumwa ze ibirenge mu Ivanjiri ya Yohani : 13 :1-15.

Última Cena - Da Vinci 5.jpg
Ifunguro rya Nyuma
Leonardo da Vinchi 1494-1498
Santa Maria delle Grazie,Milan, Ubutaliyani
Muri iki gikorwa-rrwibutso ntagereranywa, Bibiliya itubwira ko mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyo kubambwa kigeze ku mugoroba barimo basangira ni uko Yezu ubwe asuka amazi ku IBESANI (IBASE) atangira koza ibirenge by’abigishwa be.
Nk’uko twakunze kubibasobanurira mu bufasha – Nyobokamana SHIKAMA tugeza ku banyarwanda, na none Petero wakundaga Yezu cyane yaramuhakaniye amubwra ko ahubwo ariwe wari ukwiye koza shebuja ibirenge. Yezu yasubije Petero asa n’umukangara amubwira ko ibyo agiye kubakorera adashobora kubisobanukirwa kubera ko ari mu mubiri ariko ko azabisobanukirwa hanyuma.
Petero wari mu mubiri ariko akagaruka vuba na bwangu, yongeye gutsemba amubwira ko nta na rimwe  azigera yemera ko amwoza ibienge. Yezu abonye ukuntu Petero akomeje gutsimbarara ku kibi yaramweruriye amubwira ko natamwoza ibirenge atazapfa abonye umugabane mu ngoma y’ijuru.
Iyi Vanjiri tubanyuriyemo rero niyo yubahirizwa uko yakabaye aho ku mugoroba Musenyeri atoranya abagabo cumi na babiri mu baje mu Misa bakambikwa amakanzu yera bakicara imbere ahagenewe abigishwa noneho Musenyeri wa diyosezi akaza agaca bugufi akabakarabya ibirenge akoresheje intoki ze bwite nk’ikimeyetso ko yisanisha na Yezu wogeje intumwa ze.
Petero yanga ko Yezu amwoza ibirenge
Iki gikorwa kikaba gifite agaciro ntagereranywa muri Kiliziya y’isi yose kuko na Papa Vaticani agomba koza ibirenge abigishwa 12 batoranijwe mu baje mu Misa i Vaticani kandi bigakorwa buri mwaka kuwa Kane Mutagatifu habura iminsi ibiri ngo Pasika yizihizwe.
Iyo Umwepisikopi amaze kuboza ibirenge abahanaguza igitambaro cy’amazi yarangiza nawe akisukura agasubira mu ntebe ye imbere ya ARITARI NTAGATIFU
Isangira rya nyuma
Uyu ni umuhango wa gatatu ukomeye ukorwa kuwa Kane Mutagatifu ukaba utwibutsa aho Yezu yasangiye n’intumwa ze 12 akazimenera ibanga ry’urwari rumutegereje ndetse akanababwira ko Yuda ari bumugambanire.
Iri sangira rya nyuma kandi uwashaka yavuga ko ari naho imizinga yavuyemo imyibano kuko na Petero wahoraga yigira intyoza yerekana ko akunda shebuja Yezu, nawe yabwiwe ko akwiye kugenza macye kuko inkoko izajya kubika amaze kumwihakana gatatu.
Yezu umubyeyi wanjye, nkunda cyane kandi nkamwiragiza iteka, namwe kandi nkaba mbasaba kumwisunga, kuko ahorana impuhwe yarebanye intumwaze ijisho ryuje impuhwe niko kubabwira ko ibyo arimo byose badashobora kubisobanukirwa kuko bakibereye mu isi mbisi buri buri.
Muri iri sangira rya nyuma kandi niho ISAKARAMENTU RY’UKARISITIYA na DIVAYI bikura isoko kuko aribwo yababwiye ati :"nimwakire murye mwese kandi munywe mwese kandi mujye mubikora iteka munyibuka." Iri banga ntavuguruzwa niryo Kiliziya yubakiyeho.
Mu gusoza SHIKAMA turongera guteza ubwega dusaba Yezu gusanga u Rwanda kuko rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, kuko akarengane kariyo karenze akakwihanganirwa n'ikiremwa-muntu. Turasaba abanyarwanda bose gusenga MUSHIKAMYE kugira ngo mwakire iri banga rya Pasika mu mitima yanyu kandi ribahindure mu buryo no mu kigero bikwiye.
Iyi Pasika kandi ibaye abanyarwanda barukunda baruvunikiye kandi barufitiye icyerecyezo cyiza baryamye mu mashitingi mu nkambi kubera ubutegetsi budashyira mu gaciro n’akarengane. Iyi Pasika ya 2014 ibaye abanyarwanda bafite icyoba mu mitima kuko babona neza ko ibintu bishobora guhinduka umunota ku munota bikaba ahanini biterwa n’ibice byacitse mu bategetsi b’igisirikari cy’i Kigali.
Iyi Pasika kandi impamvu irimo gutera abanyarwanda ubwoba ni uko no mu 1994 Pasika yaho yabaye abanyarwanda bari mu mivu y’amaraso. Dusabe Imana Rugira -byose irebe u Rwanda n’ijisho ryayo ryuje impuhwe.
Mwese abanyarwanda aho muri hose ku isi, muri SHIKAMA tubifurije Pasika Nziza. Abanyarwanda bamaze imyaka makumyabiri mu buhunzi tubifurije Pasika Nziza tubikuye ku mutima kuko ubuzima murimo twumva uburemere bwabwo.

Padiri Nzahoranyisingiza D.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________

Icyitonderwa/Nkusi Yozefu
Umunyabugeni w'umutaliyani Leonardo da Vinchi, yavutse ku itariki ya 15/4/1452 atabaruka kuri 2/5/1519. Ariya matariki ari hejuru ku gishushanyo cye cy'agahebuzo," ifunguro rya nyuma" ni umwaka yatangiye kugishushanya n'uwo yakirangirijeho.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355