Pages

KWAMAMAZA

Mbangurunuka!Icyari igihuru ntikikibyaye igihunyira!Ubu Thomas Nahimana yaryama agatuza kubera ko nyuma yo gutangwa na Tito Rutaremara, nimero ya 2 mu Rwanda (nyuma ya Kagame n’umugore we) Musoni James, yabaye nk’umutabaye.

Padiri Nahimana Tomasi
Minisitiri Musoni Jyemusi


Tom Ndahiro(hagati)


































Uyu mugabo uvuga rikijyana kwa shebuja, abenshi twamukuriye ingofero ubwo yashoboye guhangara Kagame akamugira inama yo guhagarika igikorwa cyo guhitana Padiri Nahimana Thomas ku mpamvu yise iza politiki ariko mubyukuri bwari uburyo bwo gutesha agaciro icyifuzo cya Rutaremara kuko aba bagabo batajya  imbizi nagato, bitewe nuko Tito akiri umuvunyi yihaye gukirigita ingwe ashaka gukurikirana imitungo ya Musoni James ahubwo yisanga ari hafi kwinaga mu kagozi kuko yariyihaye guhangara indahangarwa kwa Kagame bitewe n’impamvu nza kubagezaho hasi.

 Nyuma y’aho dutangarije kuri uru rubuga Shikama, umugambi wari wamaze gucurwa mu guhitana Padiri Nahimana Thomas, bigahurirana na congress y’ishyaka rye, iyi coincidence yagize impact mu kuramira ubuzima bwa Thomas bwari buri kubarirwa ku mitwe y’intoki.

Congress y’ishyaka Ishema yateye impagarara mu banyapolitiki b’u Rwanda, ituma n’imibanire hagati ya Kagame na Tom Ndahiro izamo agatotsi, kuko Tom ntacyo atahawe ngo agerageze kunaniza Padiri Nahimana Thomas ariko bikanga. Kagame amushinja ko yabaye intwari cyane mu guterana amagambo ariko akaba ikigwari mu gutekinika. Yagaye cyane imiterere ya zimwe muri articles z’inkuru Tom Ndahiro ahitisha mu kinyamakuru Rushyashya, agaragaza ko kuriwe abona bisa nk’aho aba amugira intwari nk’aho yakamusenye.


Mu nama yasaga nk’aho ari ikiganiro mpaka kuri opposition cyane cyane hibandwa kuri congress y’ishyaka ishema, ariko Kagame akaba yaragaragaje uburakari bwinshi bitewe nuko atiyumvisha uburyo abamurwanya basa nk’abari gukataza cyane kandi abashinzwe guhagarika uwo muvuduko ntacyo batahawe ngo babigereho (bisa nko kuguha tools zishoboka ngo urimbure igishyimbo gitangiye gukura, ariko kikanga kikakuzanana umugondoro), Musoni yaje gusobanura ko hagize ikibazo kiba kuri Padiri Nahimana Thomas, bitaba ariyo nzira iboneye yo kunaniza Ishyaka rye, ahubwo ko byatera ikibazo kuri politiki yacu( y’u Rwanda) mu ndorerwamo y’ibihugu by’amahanga. Avuga ko ikibazo kiri cyane aho iryo shyaka ribarizwa (France) yerekana impungenge ko bishobora gukoma imbarutso mu kuzanzamuka k’Ubufaransa mw'ihangana n’ u Rwanda kandi icyo gihugu cyasaga nkikibaye kijenjetse ku bibazo by’u Rwanda. Amwenyura kumwe akunze kubikora, yabaye nk’utera urwenya avuga ko wasanga ahubwo Ishyaka Ishema ryaba ari niry’Abafaransa ariko ibikorwa byaryo bakabicisha muri biriya bipinga!!


 Kuri we solution yaba nziza, nuko bagerageza kwinjira in deep y’iryo shyaka bakarisenya bahereye kuri ba masterminders (Abafaransa) baryo. Ubwo birashoboka ko ari ugutanga agatubutse! Nyuma y’iyo nama, hoherejwe ubutumwa k’umuntu uri Nairobi kugirango akominikane n’abari Belgique bahagarike icyo gikorwa cyo guhitana Padiri Nahimana Thomas.


Ese Musoni James ni muntu ki utuma Kagame(crimelord) asubiza inkota mu rwubati?

Mu magambo avunaguye, “Musoni James ni umukuru w’abajura ba Kagame”!

Ikindi nuko ari umunyamahirwe utabaho. Ibi mbivugiye ko uko uyu mugabo yazamutse mu ntera bishekeje cyane ndetse binagaragaza ko Kagame akuzamura mu ntera atari uko akubonamo ubumenyi bwateza igihugu imbere, ahubwo uzamurwa mu ntera bitewe,  soit, no kwica, guhakwa(guhakirizwa) no kwiba kandi ukaripotinga ibyibwe byose ntanurupfusha ukuyemo. Ng’uko uko Bazivamo Christophe, Rucagu Boniface, Safari Stanley(ataracirwa ishyanga), Gen Jack Nziza(both kwica no guhakirizwa), bashoboye kugira uburambe muri system y’icyama.


Nigarukiye k'ubujura bwa Musoni J. ariko nkabijyanishanya n’icyizere Gen Patrick Nyamvumba yagiriwe cyo kuyobora ingabo z’u Rwanda, ndagirango mbanze mbabwire ko iyo Kagame agutumye kwiba maze ukabikora neza kandi nawe ntumwibe, uriya mugabo arakugororera pe,  ukishima ukaba wanagirango ibiri kukubaho ni ibonekerwa rimwe twita iryo mw'ijuru(ubanza ahari arinayo mpamvu bamwe bamusenga nk’ikigirwamana).


Patrick Nyamvumba nawe rero ntiyitesheje ayo mahirwe yo kuba umwe mu basenzi b’ikigirwamana Kagame. Uyu yamutumye kwiba amavuta muri Sudan yitwikiriye umutaka wa UN, maze sukwiba koko abirusha uwiyibira biviramo n’abana benshi kugwa iyo mu mahanga igihe bajyaga bagwa muri  ambush besikotinze imari(amavuta) ya Kagame. Uyu mujenerali wacu ntiyigeze agirira impuhwe abana bacu,ahubwo yitaye ku nyungu za kibamba ariko nawe atiretse kuko yibagiwe kwita k’ urugo rwe,  iwe rugafunga babiri kugeza ubwo umuhehesi Jenerali Karenzi Karake atereye mu gutwi ko his comrade yibagiwe urugo rwe nuko ajya kurwitaho. Usibye ko bitewe n’urwego rw’akazi nyiri ubwite yari arimo, Karenzi yaragiye kubigwamo iyo hataba kwitambika kwa Jenerali James Kabarebe ngo amukubitire ibipfukamiro hasi kwa Boss(Kagame). Nyamvumba yatahukanye ibyibano ntana ml y’amavuta akuyemo, nuko Kagame aramwenyura aramwitura maze Gen  Kayonga abigenderamo.


Reka nigarukire kuri Musoni, mpereye igihe yari umwiga guhuma muri Minicom, ubwo yagize amahirwe maneko Captain Rushema mubyara wa Kagame, yajyaga ajya kumutaraho amakuru y’abacuruzi bagomba kwiba(kwaka umusanzu), hanyuma nawe akayashyira Major Jack Nziza, uyu nawe akayajyana kwa Kagame directe. Kagame rero ukunda kumenya imvo n’imvano y'amakuru yose, iyo umuha amakuru akenshi agerageza kwigerera aho wayakuye kugirango abyizere neza cg niba harimo akantu, ahite yiyibira bitamusabye commission (amapeti, imyanya ikomeye, kwizerwa,…). Uko kwigerera on the spot, hari abana benshi babyungukiyemo harimo na Musoni James kuko yabonye amahirwe yo kwivuganira na Kagame face to face aranamwishimira.
 Bigizwemo uruhare runini na Jacques Bihozagara , hafunguwe ikigo cya Rwanda Revenue Authority (RRA), Kagame yoherezayo ka gasore yikundiye uburyo kamwibira katitangiriye itama, nuko Musoni aba yicaye muri hot seat atyo. Ibifaranga bya mbere abasoreshwa bazanye yahise abipakira igikapu atareba inyuma no kwa Kagame ngo baa! Kagame nawe wari ukiri mu nzira zo kuba umuherwe aba ageretse akaguru ku kandi akubita igitwenge ati uyu niwe we!


Bihozagara aba atangiye investigation z'aho amafaranga yayobeye, Musoni aba akoze ku rusinga asaba audience yihuse, n’impumpu nyinshi ati cya gisaza kirashaka kugukura amata mu kanwa mubyeyi! Kiri kubaririza aho bya bifaranga nakuzaniye byarigitiye! Kagame ati reka  nkirahire aho narahiriye Mazimpaka Patrick ubwo atampaye kuy'impunzi. Nibwo Bihozagara filime yizinze aba aribagiranye! Nuko Kagame atangira inzira yo kunyunyuza abenegihugu yohereza Musoni ahari agafaranga hose. Nuko Musoni aka Prince,  yaje kuba umwizerwa ukomeye, minisiteri akazihinduranya nk’uko ahinduranya amakoti, akazivanwamo gusa nuko hamwe na hamwe ak'ubuswa kanze!
Ndangiza reka ngire icyo nisabira abantu bo muri opposition.
Nikoye, murapfa iki? Iterana amagambo ryanyu murabona haraho ryabageza? Niba nibuka neza President Roosevelt yigeze avuga ko L’union fait la force, naho mwe murasa nk’aho mutari kurwanya Kagame ahubwo muri kumuha reinforcement, kuko umwiryane hagati yanyu utuma yongera kuzamura agatege.


Nimwibuke ko icyabaye karande mu Rwanda, ari ukwisubira kw’amateka. Amateka ya Col Alexis Kanyarengwe na Major Lizinde, yisubiyemo bahinduka Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya, ba Major Micombero , ba major Rudasingwa, … bose babaye ya sura ya ba Muvunanyambo na ba Biseruka. Ba Gahima, Sebarenzi, Himbara, ….baza mw'isura yaba Bizimungu, n’abandi. Rukokoma Twagiramungu aza atamba hose. Nonese nta nyigisho mukuramo?


Mwirirwa mutugaya ngo nta ba jenerali baba mu Rwanda? Ibyo byaba ari ukuri? Abajenerali barahari ahubwo bategereje mwe ngo mwishyire hamwe hanyuma ibintu bihinduke bigendeye kuri gahunda. None se ko mwirirwa mudusaba ngo tubicire Kagame, nk’ubu bibaye ngombwa ko tumwica iri joro, twakwimika nde? Ko uwakwimikwa wese yaba ari wawundi impande zose ziyumvamo. Nkaba mpamya ko ubu ataraboneka mu gihe hakiri amatiku hagati yanyu. Kagame turamufite,  ni imbohe yacu, nimuba tayari and serious muzatubwire. Ngirango iyo muza kugira umwete ikibazo kiba cyararangiranye na 2013!
Mukomere cyane!


Mbangurunuka Paul
Inshuti ya shikama.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355