Mbonyumutwa ni uwo uri hagati |
Nyuma y’inkuru twabagejejeho irebana
n’ukuntu mu Rwanda hafashwe icyemezo kigayitse cyo gutaburura intwari ya
Demukarasi MBONYUMUTWA Dominiko, twifuje no kubagezaho ubuzima bwa MBONYUMUTWA
Dominiko uwo ariwe mu magambo arambuye kandi mu nyandiko yanditse mu
kinyarwanda cyoroshye kandi cyumvikana ku buryo buri wese yayisoma aho yaba ari
hose akayumva bitamugoye.
Kubera ukuntu SHIKAMA duha agaciro
ntagereranywa abasomyi bacu, duhisemo kuyibagezaho mu kinyarwanda kuko nta
gihamya ndakuka dufite yatwemeza ko abasomyi bose ba SHIKAMA bashobora kumva
igifaransa, igiswayire n’icyongereza bitabagoye.
Ni muri uru rwego kuri uyu munsi
tugiye kubatembereza mu gitabo cy’amateka menshi ku Rwanda. Mu kurambura iki
gitabo gihatse ubukungu bw’abanyarwanda, duhisemo kubandikira ubuzima bw’iyi
ntwari yaharaniye Demukarasi kandi ikaza no kubiherwa icyubahiro ishyingurwa
ahayigenewe ariko FPR ikabihindura imfabusa.
Hari amakuru yavugaga ko impamvu
bamutaburuye ngo hagombaga kubakwa umuturirwa mu rwego rw’ishoramari none dore
imyaka ishize ari itatu nta n’ikamyo y’umucanga irahamenwa. Hari n’andi makuru
ariko yakwiriye muri Gitarama yavugaga ko ngo Abapfumu ba Kagame bamutegetse
gutaburura Mbonyumutwa ngo nibwo azabona amahoro n’ingoma ye ikaramba
nk’iy’umwami w’abami Salomo!!!
Dominiko MBONYUMUTWA yakomokaga mu
bwoko bw’ABAGESERA bakomoka kuri KIMENYI
wo mu Gisaka cy’imigongo ubu ni muri Kibungo. MBONYUMUTWA yavutse mu 1921
avukira ahitwa i Mwendo hakuno ya Kabagali mu gihugu hagati.
Iyi Mwendo iyo ujyayo unyura i
Kirengeri ku muhanda mukuru wa Kigali-Butare ugacyamika ku mashuri abanza na
paruwasi y’Aagatulika mu Byimana ugaterera aho bita ku Ruhinga ugakubanuka mu
Rutagara uminutse umusozi wa Raruheshyi na Kanyamuniga aho uba wabereye Gafunzo
na Buha ugahita uhinguka i Mwendo nko ku bilometero 8 uvuye i Kirengeri.
Mbonyumutwa Dominiko akiri muto
yahise yitandukanya na politiki y’ubuhake n’ubucakara yanga kujya guhakwa ku mutware
w’umututsi yirengagije igitsure, gutsimbarara n’umuhate yashyirwagaho na nyina
umubyara cyo kujyayo kuko Se yari yaritabye Imana Mbonyumutwa afite gusa imyaka
umunani y’amavuko.
Mu kureba kure Mbonyumutwa yahisemo
kujya kwiga ariko yasaga n’uwigeretseho umusaraba kuko ubwo yari ahisemo
kutajya guhakwa ku mutware kandi byari itegeko. Umutware yamufashe
nk’uwigometse ku butware bwe. Kubera iyi mpamvu umutware w’agasozi kubera
uburakari bukabije yanyaze umuryango we inka zose bari boroye.
Mbonyumutwa arangije amashuri
yisumbuye, yahawe dipolomu ya Moniteri ahita atangira umurimo wo kwigisha mu
mashuri mu 1941. Mu mwaka w’1948 yahawe akazi ko kuba Komiseri mu biro by’ubutegetsi
bw’Ababilgi i Gitarama mu Mujyi. Mu mpera z’umwaka 1’1952 yahise agirwa Sushefu
wa sheferi ya Ndiza, iyi Ndiza ikaba igizwe n’agace kanini kuko ibumbiye hamwe
Nyabikenke, Kibangu, Nyabinoni na za Nyakabanda.
Guhera mu mwaka w’1957, ibiro by’abahutu byari
bishinzwe iperereza byagaragaje ko bakwiye gutangira guharanira no gusaba
uburenganzira bwabo banasaba ko hakurwaho ubukonde n’ubutegetsi bwa cyami bwari
mu gihugu muri icyo gihe.
Mbonyumutwa afatanije n’abandi bo mu
gihe cye barwanyije ubu buhake n’ubukonde na cyami bivuye inyuma bagamije
guhuriza hamwe rubanda nyamwinshi y’abanyarwanda yari irembejwe n’ubwo
butegetsi bwa cyami.
Abatware b’abatutsi bahise barwanya
icyo gitekerezo cya Mbonyumutwa n’abo bari bafatanije batangira kubirwanya
kandi bamwe banabigwamo. Abahutu bari intyoza n’inyaryenge kandi bari barize,
benshi muri bo bishwe urw’agashinyaguro.
Niyo mpamvu ku italiki 01 Ugushyingo
1959, ubwo Mbonyumutwa Dominiko yari asohotse mu Misa muri Paruwasi Gatulika ya
Byimana, insoresore z’abatutsi bo mu ishyaka U.N.A.R bamuteraniyeho bamwe
baramukubita abandi bamutera amabuye.
Abaturage batuye Byimana na Gakurazo
bongeramo amakabyankuru bavuga ko ngo Mbonyumutwa Dominiko yakubiswe urushyi
asohotse mu Misa mu Byimana ngo rukirangira ruvuza umuhumetso urusaku rwarwo
rugahita rwumvikanira ku Ndiza.
Iyi mvugo ishobora kuba yerekana ibintu bibiri cyangwa se kimwe
muri byombi : icya mbere ni uko iyi mvugo ishushanya ko Mbonyumutwa koko
yari intwari n’umugabo w’ibakwe. Icya kabiri ni uko ashobora kuba yarakubiswe
urushyi ruremereye cyane bishatse gusobanura ko abamukubise bari bafite ubugome
ndengakamere kandi bugamije gukomeza kwimakaza Cyami no gukomeza kugira Abahutu
abaja babo!!!
Umwe mu bamukubise ni umusaza ubu
ngubu utuye i Kirengeri ariko ushaje cyane akaba asobanura ko impamvu
bamukubise urushyi ngo yashakaga gukura abatutsi ku mbehe kandi aribo bavukanye
imbuto ariko ibi bikaba atari byo kuko u Rwanda atari urw’abatutsi bonyine.
Twese uko turi batatu dukwiye kurunganyaho uburenganzira.
Ku bw’amahirwe n’Imana yaje
kubanyura mu myanya y’intoki hanyuma iyo nkuru-mbi ihita itaha ku Ndiza aho
yari abereye umutware ariko abaturage bo ku Ndiza bo amakuru yabagezeho
ababwira ko umutware wabo Mbonyumutwa yishwe n’insoresore z’abatutsi.
Mu Ndiza aho yatwaraga, umuyobozi
wundi waho yahise abwira abaturage uko byagenze nyuma y’ubwo bushotoranyi
bugeretse ho no kwanga gusobanura impamvu bakubise umutware, ukwivumbura
kw’abaturage kwahise gutangira kandi iyo myivumbagatanyo ihita ikwira igihugu
cyose mu kanya gato ariko ahanini byakwirakwijwe cyane n’ibihuha byakwiriye
igihugu cyose.
Ibi nibyo byaje kwitwa mu mateka y’u Rwanda
impinduramatwara igamije imibereho-myiza ya rubanda mu Rwanda mu 1959 ari nayo
yaje gukuraho burundu ubwami n’ubukonde, n’ubugererwa bituma habaho ishingwa
rya Repubulika y’u Rwanda.
Nyuma haje kuba amatora aziguye
hatorwa Mbonyumutwa Dominiko mu buryo bwa Demukarasi aba abaye Perezida wa
mbere w’u Rwanda guhera ku italiki 28 Mutarama 1961 kugeza ku italiki 26
Ukwakira 1961. Kuri iyi taliki nibwo yahaye ubutegetsi Gerigori KAYIBANDA.
Icyo gihe Mbonyumutwa yahise agirwa
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire aba na Perezida w’urugereko rwarwo rwa
kabiri rwakoreraga i Nyanza ya Butare. Mu 1964, Mbonyumutwa yatorewe kuba
umudepite (intumwa ya rubanda) ku itike ya MDR Parmehutu ku butegetsi bwa Gerigori
Kayibanda.
Mu 1969, ishyaka rya MDR Parmehutu
ryajemo amacakubiri bituma Mbonyumutwa arihezwamo binatuma manda ye yo kuba
Intumwa ya Rubanda irangirira aho bitewe n’uko muri MDR bamushinje guta umurongo ishyaka ryagenderagaho.
Iyo politiki yarimo umuraba yarakomeje igera
mu 1973, ari nabwo Perezida mushya w’u Rwanda muri icyo gihe wari umaze imyaka
4 kuko yafashe ubutegetsi ku italiki ya 05 Nyakanga 1973, ubwo Habyarimana
yahise agira Mbonyumutwa chancelier des ordres
nationaux aka kazi akaba yaragakoze kugeza ku italiki 26 Nyakanga
1986 ari nayo taliki yitabyeho Imana azize uburwayi.
Leta ya Habyarimana yahise itegura
umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro gikomeye mu rwego rwa Leta akaba
yarashyinguwe ku italiki ya 01 Kanama 1986 muri sitade yitiriwe iya
Demukarasi mu mujyi rwagati wa Gitarama.
Kuri iyo sitadi niho ibitekerezo byo
guharanira Repubulika no guca ubwami n’ubukonde byatangiriye ku italiki 28
Mutarama 1961kandi mu babitangije Mbonyumutwa yari ku isonga nyuma yo gutangaza
ku mugaragaro ko baciye ubwami bwo mu gisekuru cyimwe. Kuri iyi sitadi ya
Demukarasi i Gitarama kandi niho yatangarije ko ariwe Perezida wa mbere wa Repubulika
y’u Rwanda.
Ku ngoma ya FPR, mu nama
y’abaminisitiri yateranye ku italiki 29 Mutarama 2010, ku mpamvu za politiki,
bemeje ko Sitadi ya Demukarasi ikurwa mu
mutungo rusange wa Leta igashyirwa mu mutungo bwite wa Leta. Nk’uko
twabibandikiye mu nkuru yabivugagaho, umurambo wa Mbonyumutwa Dominiko
washimuswe mu ijoro ry’italiki ya 01 rishyira italiki ya 02 Gicurasi 2010
bikozwe na Mutakwasuku Meya wa Muhanga akoresheje abanyururu bafungiwe muri
gereza ya Gitarama ku mategeko ya FPR.
Source:
« Shingiro MBONYUMUTWA, Rwanda. A quand la démocratie ? 2
guerres civiles sur 1 génération,
Paris, Editions L’Harmattan, 2009 ».
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355