Pageviews all the time

Afurika iri mu ntambara yirwanyamo! Abategetsi( abita ABATUYOBYA= our misleaders) badatanga uburezi bufite ireme ahubwo bigisha abana babo mu mashuri akurikira gahunda y'Amerika n'Uburaya barangiza bakabohereza muri ibyo bihugu; basanga nanone Abaturage badakunda iby'iwabo! Mu Rwanda ho bahasanga iki by'umwihariko??/NKUSI Yozefu



                           umva uko uyu mugabo avuga intambara Afurika yirwanyamo!( iminota 10)

Uyu munyapolitike wo muri Kenya aravuga ati: " Njya nibaza Patrice Lumumba na Mwalimu  Julius Nyerere bazutse icyo babona."  Ahita atanga ibisubizo kuri iki kibazo cye, Shikama nayo ikaba yashyize hasi y'ibi bisubizo bye, ibyo aba bagabo basanga mu Rwanda baramutse bazutse bakanarusura!
- Basanga amoko arimo asubiranamo hirya no hino muri Afurika: nko mu gihugu cya Sudani y'Epfo, ubwoko bwa Nuer buri mu ntamabara n'ubwoko bwa Dinka!!
- Bababazwa no gusanga nta tangazamakuru riba muri afurika rikorera abaturage  baho, amakuru yose azayo  atangwa na za CNN, RFI, na BBC!

Abiyita INYANGAMUGAYO za RNC baremeza ko Shikama irwanya RNC n'abategetsi bayo Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa T, ko ari Rutwitsi nka Rushyashya na Exposer ya Tom Ndahiro kandi ko bibabaje kuba ibinyamakuru nka SHIKAMA bikomeje gukwira mu banyarwanda!/NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu

Inyandiko nasanze ku Nyenyeri News yo muri 2014 musanga aha, y'umuntu usa n'umuvugizi w'ishyaka rya Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojene Rudasingwa ikaba yibasira umuyobozi wa Shikama Dg Nkusi Yozefu nubwo imaze igihe, muri shikama tukaba tuyibonye dutinze, ibirimo nta wabireka ngo bigende ntacyo abivuzeho. Uwanditse iyi nyandiko yasubizaga inyandiko y'umunyamakuru GATENDO wa Shikama yaciye kuri Shikama muri 2014; muri iyi nyandiko ye ndende aremeza ko Shikama ikorera Pawulo Kagame ikaba iharabika Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojeni Rudasingwa bategeka ishyaka rya RNC. Nkaba rero ngira ngo muri make ngire icyo mbwira uyu muvandimwe n'abamutumye ariko nkaba nsaba umunyamakuru GATENDO kuzasohora indi nyandiko irambuye kandi akoresheje amazina ye bwite nibiba ngombwa ashyireho n'ifoto ye.

Pawulo Kagame yababajwe n'urupfu rwa Musenyeri Halem'imana Barnabas wamufashije kumena amaraso y'Abanyarwanda./NKUSI Yozefu

Nyakwigendera  Musenyeri Halem'Imana Barnabas
Mbere ya byose nkuko umuco wacu wa kinyarwanda udukangurira kwihanganisha ababuze ababo abo aribo bose no gusabira abagiye tutitaye ku buzima babaye ho hano kuri iyi si; Shikama yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Musenyeri Halem'Imana Barnabas kandi turasaba Imana Ihoraho, Umucamanza w'Ikirenga ngo imuhe iruhuko ridashira. Mu mwaka ushize wa 2015, Shikama yabagejejeho inyandiko yavugaga ukuntu uyu musenyeri atitwaye neza mu bibazo by'u Rwanda ariko ntitwabivuze mu buryo bwimbitse. Tukimara gusoma ibyanditswe n'Itangazamakuru ry'agatsiko kuri uru rupfu cyane cyane ubutumwa bugufi bwa Pawulo Kagame bugaragaza akababaro yatewe n'igenda ry'uyu Musenyeri, aho yamushimagizaga ko ngo yaharaniye ubutabera, kudasumbanisha abantu kandi ngo akaba n'umunyamurava; Shikama ikaba yishimiye kubageza ho igihango cyari hagati ya Kagame na Nyakwigendera gitumye amuririra kandi ari gake aririra abanyarwanda bapfa buri munsi!
Uu ni ubutumwa bwo kuri Tuwita ( Twitter) ya Pawulo Kagame

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu


Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko mwongera gusanga hano, urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ukuntu  Presidential Advisory Council(PAC) ikaba ari Njyanama ishinzwe kugira inama Pawulo Kagame, igizwe n'abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande, yagiriye Pawulo Kagame inama y'ukuntu yakoresha itekinika akarangiza inzitizi zose zishobora kumubangamira mu kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda muri 2017. Twabonye ko ifungwa ry'umwicanyi Karenzi Karake muri Kamena 2015 mu Bwongereza ryari rifitanye isano n 'uku gushaka kwiyimika kwa Pawulo Kagame. Ikindi twavuze mu nyandiko iheruka ni uko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa kuva kuri  6/5/2007 kugeza kuri 12/5/2012  ariwe kariya kanama k'abacanshuro kashinze gukurikirana iby'iriya dosiye . Uyu munsi turarebera hamwe ukuntu Sarkozy yakoze ibyo yari yashinzwe.

Aho kwandika inkuru nyinshi zitabariza Abahutu 500,000 bicirwa muri RDCongo buri munsi na Pawulo Kagame na FPR ye ku kagambane ka ba Mpatsibihugu USA na UK ntibyakozeho urubuga IKAZEIWACU??/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize Shikama yatabarije urubuga LeProphete.fr (UMUHANUZI), byaje kuba mahire benerwo bahise bongera gusubiza uru rubuga ku murongo wa murandasi bidatinze. Ubu nanone Shikama ihangayikishijwe n'urundi rubuga www.ikazeiwacu.fr ruri mu zisomwa cyane n'abanyarwanda haba hanze y'igihugu cyangwa abari mu mahanga tutibagiwe n'abanyamahanga.

Igiteye Shikama guhangayika kikaba ari uko uru rubuga rwagiye ruburira kenshi abantu bari bapangiwe kwicwa na FPR cyane cyane hakoreshejwe amarozi, ariko ikiruta ibindi ni uko rwagiye ruhitisha inyandiko zatabarizaga abavandimwe bacu b'abanyarwanda barokotse ubwicanyi  ndengakamere bwakorewe Abahutu muri 1996 bukozwe na FPR ihagarariwe na ba mpatsibihugu USA na UK. Aba bavandimwe bacu Agatsiko gahejeje mu mashyamba ya RDCongo umubare wabo ukaba ukabakaba  igice cya miliyoni(500,000)!

Umuvandimwe Paul Mayibobo mu nyandiko ye irambuye, arunganira Shikama kuri iyi nyandiko:"IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ NKUSI Yozefu





Arakoze Paul Mayibobo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nyandiko irambuye, isesenguye kandi isobanutse. Muri iyi nyandiko, Paul Mayibobo yashyizemo n'igika cy'itegekonshinga rivuguruwe cyerekana ko Paul Kagame yarangije kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda, igisigaye ni uko wa musaza Ndahindurwa Yohani Batisita wiyita Kigeli V yamuzanira ikamba ry'ubwami yacikanye igihe yahungaga Revolisiyo yo muri 1959 bagahererekanya ubutegetsi nkuko Nyampinga (Miss) mushya n'ucyuye igihe babigenza!

Icyitonderwa: Shikama izagira icyo ivuga kuri iki gitekerezo cya Mayibobo, tuzabikora ubutaha kugirango tutarambira abasomyi none. Muri make, Revolisiyo "IKARAMU" ntikangurira abanyarwanda kwiyicarira ngo Rupiyefu(FPR) ibaraseho mu gihe bo bazaba bikoreye imyigaragambyo mu mahoro nkuko babyemererwa n'amahame  y'Umuryango Mpuzamahanga  ushinzwe uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rukaba rwarashyize umukono kuri ayo mahame.

Ubuyobozi bwa Shikama

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ Dr NKUSI Yozefu


 Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita gafite amayeri menshi gakoresha mu kunyomeka amahanga n'abanyarwanda. Iki kinyoma nicyo kiranga aka Gatsiko kuva kambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ku banyarwanda ya 1/10/1990 kugeza ubu! Ibyabaye kuri Karenzi Karake birenze ukwemera! Ariko hatangara utarakurikiye neza ifatwa n'irekurwa bya Koloneli Roza Kabuye kuko byose byari itekinika rya FPR! Icyo itekinika rya dosiye ya Karenzi Karake ritandukaniye ho  n'irya Kabuye ni uko iry'uyu mugabo ryari rigamije kwimika Kagame nk'umwami w'u Rwanda utagira icyasha imbere y'Abanyamerika n'Abongereza bamushyize ku butegetsi mu gihe ashatse gutegeka u Rwanda ubuziraherezo nyuma ya 2017.

Abavandimwe Rafiki Clety na Paul Mayibobo batanze ibitekerezo byabo ku nyandiko ya Shikama: "REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu"



Rafiki clety

Rafiki clety

Ariko sha nkunsi kweli waretse gukomeza ubiba amatiku mubanyarwanda kagame sumwicanyi iyo aza kubawe nawe uba wara pfuye ahubwo iyo aza kuba Ari umwicanyi abahutu twese tuba twarashize Ariko urivovota sha gusa wowe icyo nagusaba va ibuzimu ujye ibuntu twebwe dushaka amahoro ntantambara niyo yaba ayoboza igitugu Ariko benengofero bakabaho mumahoro ntaguhora birukanka nibyiza kdi wigumura abaturage.

ABAGANWA NGO BAVA HE?/Guillaume Rusengo

Mu kinyarwanda turavuga ngo "INDA ISHAKA GUCURA IZINDI ITANGIRA KWIYITA AMAZINA". Nyuma y'aho ibibazo hagati y'amoko abiri ariyo Abahutu n'Abahutu byaranze amateka y'u Burundi bikabugeza aho umwanzi ashaka, ubu noneho hari ubwoko bw'Abaganwa buriho buzamura ijwi, bukemeza ko aribwo bugomba gutegeka Uburundi kuko ngo ariya moko yandi abiri yananiwe.  Umwe mu baganwa wacukumbuye amateka yaranze ingoma zitandukanye zo mu biyaga bigari by'Afrika aragira icyo avuga kuri iki kibazo. Iyi nyandiko, irahishura byinshi abanyarwanda batari bazi ku mateka yabo!!!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
__________________________________________________

REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu

Hari abantu bamaze iminsi bandika ku mbuga zitandukanye ko opozisiyo igomba gukora igisirikare cyo gukuraho Kagame. Njye siko mbibona kuko gukora ikirebeli ubu ni ugutuma Kagame agarura ubuyanja kandi nta munyarwanda ubyifuza, kandi abifuza intambara wenda baba basa na ba bandi nita ba Kozivuze Rutemayeze,  Kagame ajya imbere akivovota, akivuga imyato atagira, akababwira ukuntu agiye kwica abanyekongo bagakoma amashyi, bati ubwo abatutsi bazakugwa inyuma twe tuzakugwa imbere; bariya ntawe uzi ko isasu ryica kuko batagiye ku rugamba, kuribo Kagame yishe ntacyo bivuze icya ngombwa ni umutekano wa miliyoni zabo bafata buri kwezi.


UDUSAJYA: Ndasubiza Pawulo Kagame n’Agatsiko ke: Urubyiruko ashishikariza kumurwanira kuri murandasi arumariye iki?/Nkusi Yozefu

umushyikirano2
urubyiruko ruhamagarirwa kurwanira kuri murandasi
Mubyo Agatsiko kita inama y’igihugu y’umushyikirano iherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya 13 kanzuyemo, kahamagariye urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Rwanda kujya kukarwanirira kuri murandasi(Interineti). Agatsiko kakaba kemeza ko ngo hari urubyiruko rurenga miliyoni rwatojwe kujya muri icyo gikorwa kigayitse. Duca umugani mu kinyarwanda ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve; abenshi muri uru rubyiruko bahamagarirwa kugaba ibitero kuri murandasi, bamaze amezi ingirwaburuse umuntu yakwita serumu itabageraho mu gihe abana b’indobanure birirwa badamarara, bakarara baya mu misoro ya ba Ngofero n’inkunga z’amahanga igenerwa aba ba Nyagupfa; ingero zifatika kuri uru rukozasoni turazisanga hasi aha. Ikindi cyavuzwe muri iyi nama umuntu yakwibazaho byinshi ni ijambo Pawulo Kagame yavuze yemeza ko ngo urubyiruko ngo rwatoye «yego» ari rwinshi kuko ngo rudamaraye ku ngoma ye, naho ku zayibanjirije rwagombaga gutanga ruswa kugirango rubeho! Shikama ntiyahwemye kubagezaho ibibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda bitagaragara mu bindi bihugu byo ku isi umuntu atatinya no kuvuga ko bitigeze bibaho ku ngoma zabanjirije iya Pawulo Kagame uriho wivuga imyato atagira, turagaruka mu ngero zimwe twagiye dutanga muri izo nyandiko za shikama.

UDUTSIKORI(1): Segahinda na Bizashira baraganira kuri malariya n'inzara byugarije u Rwanda/NKUSI Yozefu



Segahinda: Niko Bizashira we, iwanyu byifashe bite ko iwanjye malariya n'ibiheri bigiye  kuntsembera umuryango?

Bizashira:  Harya ntuzi ko mfite abarwayi babiri mu bitaro hariya? Bose kandi babasanzemo malariya y'imisaraba itatu!!

Segahinda: Ariko se ibi ni ibiki koko? Harya ngo twahawe inzitiramibu zitagira imiti? Aho abategetsi bacu ntibatumije iza makeya andi bakayitamirira! Amafaranga dutanga kuri  mitiweli yakoze iki?

Bizashira: Bene Ngango barayakegese nyine, wahora ni iki!Ese kwa muganga ho ntujyana iyo mitiweli uvuga twatanzeho agashendeburo hejuru y'agatunambwene ntubone umuti!

Segahinda: Erega ngo amafranga ya Mitiweli niyo asigaye ahembwamo abaganga, andi akajya  muri za Rwanda deyi!

Bizashira: Erega ntiwiyibagize ko n'inzara itugeze aho umwanzi ashaka! N'abari i Burayi barayiyaga  wa mugani w'Abarundi. Ka gahungu k'iwanjye kari mu Bubiligi gaherutse kuntelefona  kambaza niba ibyo kumvise kuri televiziyo Aljezira ari ukuri, karambajije kati: "Mu kanya nariho ndeba ikiganiro kuri televiziyo ya Aljazeera cyerekeranye n'imirire mibi iri mu gihugu cya Madagascar. Umunyamakuru yanyujijemo avuga ko hari n'ibindi bihugu byo muri Afrika byugarijwe n'iki kibazo, ibiza ku isonga bikaba ari u Rwanda,  Eritrea, u Burundi na Ethiopia. Mu Rwanda hari imirire mibi koko ku buryo abana ndetse n'abantu bakuru bariho bahitanwa na bwaki?"

Segahinda: Wamusubije ngo iki? kandi ubwo ntiwamubwije ukuri ngo akoherereze amaEuro ngo ungurizeho ayo kwigurira udushyimbo ngemura ku bitaro dore nabyo ko bisigaye  byarabaye imbonekarimwe nk'inyama! Erega nanjye mfite umurwayi wa malariya  hariya ku bitaro!

Bizashira: Buretse kundogoya yewe dore ko nawe uri Bagirubwira butari ubwa Gakwandi. Uyu mwana yongeye kumbwira  rwose ko iyi nkuru yamubabaje cyane ariko icyamuhuhuye ni uko yari amaze no kumva ijambo Pawulo Kagame yari amaze kubwira abo bafatanya kurya igihugu bibumbiye mu ishyirahamwe "Unity Club" ngo aho yemeje ko abanyarwanda twese dutengamaye nk'Agatsiko  ngo yagize ati: " Ntitwakomeza gukira abaturage bariho   bicwa n'inzara. Iyo bafite ibyo  kurya, burya nabo baba bakize nkatwe"    

Segahinda: Niba ari aho bigeze, barya bamara guhaga bakadukina ku mubyimba turiho dushyingura abacu kubera inzara na malariya,  TUGOMBA GUHAGURIKIRA AKA GATSIKO TUKAKAMENESHA BYANZE BIKUNZE!
     
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no

Muzamenya Ukuri maze Kubabohore



UDUSAJYA(2). Wari uzi ko hari akanama k'abacanshuro b'abanyamahanga gategeka u Rwanda kuva muri 2007 kitwa PAC? Kagame Pawulo aherutse guhishura mu nama y'abategetsi iherutse kubera i Kigali ko aka kanama kamuhaye izina ry'umututsi w'indobanure wategeka u Rwanda nyuma ya 2017. Kurikira iby'utu dusajya!/Nkusi Yozefu

Bamwe mu bacanshuro bategeka u Rwanda(PAC) mu nama i New York (2013)
Imbere ya Pawulo Kagame

Ni kenshi abanyarwanda bibaza icyo Kagame Pawulo aba agiye gukora muri USA buri munsi. Bamwe bavuga ko aba agiye gusura abana be yahungishirije muri USA bakirangiza amashuri abanza, abandi bagakeka ko ngo aba agiye guhisha amafranga asahura mu gihugu n'ava mu mutungo kamere asahura muri RDCongo binyuze mu mitwe y'inyeshyamba igera kuri 52 ayobora. Ni kenshi twagiye twumva ko Kagame yagiye muri USA bwacya tukerekwa amafoto yicaranye n'abazungu, itangazamakuru rye ryita ko ari abashoramari. Nyamara ukuri ni uko abo bashoramari batagaragaza ibikorwa byabo mu Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda rufite imishinga y'ishoramari muri USA; niyo yaba ihari kandi hari abandi bakozi babishingwa, umukuru w'igihugu ntasesagure amafranga atagira ingano ku ndege ze yikodeshaho, ku macumbi mu mahoteli ahenze n'umukumbi w'abamurinda, ngo aha agiye kubonana n'abashoramari! Menya ukuri hasi aha ku kijyana Pawulo Kagame muri USA buri munsi gitandukanye n'iyo mishinga ubeshywa ya baringa.

Ukuri utamenye mu ifungwa n'ifungurwa by'umwicanyi jenerali Karenzi Karake mu Bwongereza/Nkusi Yozefu


Abanyarwanda bakunda guca umugani ngo "N'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyakanye!"
Mu ifungwa n'ifungurwa by'umwicanyi Jenerali Karenzi Karake, na nyuma y'aho, abanyarwanda babwiwe byinshi bitagize aho bihuriye n'ukuri.

Mu matohoza urubuga rwanyu rumazemo iminsi mu Rwanda, Ubwongereza na  Esipanye, azabereka aho ukuri guherereye. 

Ni muri iyi minsi iri imbere, aya matohohoza amaze gukorerwa incamake.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Itangazo rya Shikama: NI BANDE?

Dg NKUSI Yozefu
Shikama yishimiye  kumenyesha abasomyi bayo ko hari ubwoko bushya bw'inyandiko ihitisha bwitwa : NI BANDE? Ubu bwoko bushya bw'inyandiko bugizwe n'amashusho gusa!
Ukanda ku ishusho ikaba nini, ukayisesengurira ubwawe ukurikije ikibazo kiri ku mutwe w'inyandiko. 

NI BANDE?: Ni bande binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda? Ni bande babinywa?/NKUSI Yozefu

Kanda ku ifoto uyigire nini

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Hashize imyaka makumyabiri Impunzi z'abahutu zirenga ibumbi 5000 ziciwe i Kibeho, hashize imyaka ibiri imirambo yazo itwikiwe mu Mutara ku mabwiriza ya Pawulo KAGAME/NKUSI Yozefu

Imwe mu mirambo y'Abahutu biciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame Pawulo
na FPR(APR, ubu yahindutse RDF) i Kibeho muri 1995

Hari muri 1995, igisoda cya FPR- Inkotanyi kitwaga APR ubu kiyuburuyemo RDF, giteye inkambi z'impunzi z'Abahutu zari i Kibeho maze kikicamo umubare munini w'impunzi.  Kugeza ubu, abantu benshi bemeza ko hapfuye umubare ugera ku bihumbi ijana(100,000), igisoda cya Australia cyatangaga ubutabazi muri izo nkambi cyo kikemeza ko cyabaze abapfu kugeza ku bihumbi bitanu(5000) hanyuma APR igahita ibahagarika gukomeza kubara!Ingoma y'Agatsiko yo yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 380.  Twagiramungu Fawusitini(Rukokoma) wari minisitiri w'intebe w'Agatsiko icyo gihe akaba yari yoherejwe na Pawulo Kagame i Buruseli mu Bubiligi kunyomeka itangazamakuru, yatangaje ko muri ubwo bunywamaraso bwakorewe Abahutu i Kibeho, ko ingabo za APR zirwanagaho! 

ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE RIRIFURIZA ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016



Ijambo rya Perezida  Fondateri w'ishyaka
 PS- Imberakuri Me Ntaganda Berinarudo

 Kanda kuri aka gasomerwaho urigereho


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma

Uzime umwanya Abahutu n'Abatutsi b'abahezanguni/Alice


Nongeye kugusuhuza Bwana YOZEFU kandi ngushimira ibisobanuro watanze kuri commantaire yanjye yavugaga ingorane bamwe duhura nazo mugihe dusoma shikamaye.blogspot.no kandi wabonye ko hari n'undi mugenzi wacu ugira ingorane nk'izo we wanazisobanuye mu buryo bwa tekiniki. 

Ibisobanuro mwatanze rero nizeye ntashidikanya ko byagize icyo byungura abasomyi ba SHIKAMA. Hari akandi kantu nagiraga ngo nkwisabire. Ejobundi nibwo navugaga kubwiza bw'uru rubuga runshya. Kugeza ubu imbuga zawe zageragezaga kudaha umwanya abahezanguni iyo bava bakagera.

 Mumpera za 2012 twajyaga twotera akazuba ku mbuga y'UMUHANUZI(leprophete) ariko twatangiye kujya tujyayo tugasanga imbwa zayineyeho(comments zitameshe, ibitutsi,...), njye ubwo nahitaga nikomereza akayira kazamuka k'umuharuro ngahunga uwo munuko.

 Niba bishoboka rero, comments zifata abahutu cg abatutsi zikabagira ibintu aho kuba abantu muzime umwanya. Kdi mwabonye ko comments zo kuri leprophete NAHIMANA zishobora kuzamugeza kure. Unsuhurize  NTABWOBA. Mugire ibihe byiza.

Alice


Igisubizo cya SHIKAMA

Komera Muvandimwe Alice,

Mbanje kukwifuriza Noheri nziza. Nongeye kugushimira kuba wigomwe uyu mwanya ngo utange igitekerezo cyawe.Nkaba ngushimira byimazeyo kuba warakomeje no gukurikirana ngo ureba icyo muri Shikama tukivugaho.Nibyo koko hagomba kuba hari abandi bavandimwe benshi bahuye n'ikibazo nk'icyawe ariko bo ntibakore nkawe bakinumira, iyi ikaba ariyo mpamvu hano tugufata nk'intwari ya Shikama, ntugasaze!

Ubwoba bwawe ko Shikama (www.shikamaho.com) nshya yazigarurirwa n'abahezanguni bagamije kwenyegeza inzagano mu banyarwanda, bufite ishingiro kuko ushatse wese atanga igitekerezo cye kigahita kijya ku rubuga nta handi kinyuze( moderation) nkuko bimeze ku zindi mbuga nyinshi.Ariko ndakwizeza ko ibi bitazigera biba, humura!Umutekano wanyu n'inyandiko zanyu byatekerejwe ho cyane ariko ntitwibagirwa n'icyo tugamije: Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntitwagera kuri iyi ntego yacu rero, duha urubuga abenyegeza amacakubiri.

Nongeye kugushimira, kandi ngusaba gukomeza kutuba hafi muri uru rugendo.

Umuvandimwe wawe,

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.

AGATENDO MU DUTENDO. Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'IBIRURA N'INTAMA!/ NKUSI Yozefu










Ibirura: Ntama zanjye nimuze.
Intama: Oya turatinya!
Ibirura: Muratinya iki?
Intama: Ibirura
Ibirura: Nimuze ndabatabara.

Izi nteruro shikama yabashyiriye hejuru aha, mu mukino abana bakina akenshi batazi icyo uyu mukino usobanuye! Nanjye igihe nawukinaga mfite kuva ku myaka 6 kugeza kuri 16, sinari nzi icyo usobanura ku buryo bwimbitse; mbimenyeye ku gatendo ka Pawulo Kagame n'impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda!

POLITIBALL: Abanyamakuru Shinani na Kalinda baganiriye na Blair na Clinton kuri 20/12/2015( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu


Muri iyi minsi mu Rwanda hariho harabera ibintu byinshi bidasanzwe: ukwiyimika kwa Pawulo Kagame nk'umwami w'U Rwanda abinyujije muri referendum itekinitse, isahurwa ry'umutungo w'igihugu, abategetsi bahungishiriza imiryango yabo hanze y'u Rwanda, ukwiyongera kw'ibiyobyabwenge mu gihugu, abajura bamereye nabi abaturage hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Huye. Kubera ibi bibazo byose Shikama TV yashatse uko yagirana ikiganiro na Tony Bulere(Blair) na Bill Clinton ba manaja b'ikipe Agatsiko FC. Iki kiganiro cyabereye i Londoni, aho abanyamakuru bacu Shinani na Kalinda bahuriye n'aba bamanaja bombi kuri 20/12/2015.

Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n'ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk'ibintu byabayeho, bigakorwa n'uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

Umuvandimwe wacu Ntabwoba arasubiza komanteri ya Alice/NKUSI Yozefu


umuhini mushya wari unteye amabavu,Ariko ndahumaguje ndahabona .

Mubyukuri shikama kuva nnayimenya,hashize imyaka igiye kurenga itatu ntabwo nigeze ngira ikibazo ibyo bya Opera mini mbyumvise ubu kuko nyifungurira aho nshatse .Nkaba nkekako ahari byaba biterwa n'ubushobozi bwa mudasobwa cg phone bitari ibyo bigaterwa n'imirongo miganda y'aho abasomyi baherereye icyakora ntawundi ndabyumvana ,mubikurikirane wasanga hari abaharenganiye.

Ntabwoba Niyonteze

____________________________________________________________________________
Igisubizo cya Shikama:

Umuvandimwe wacu Alice yagize icyo avuga ku mbuga za Sikama buri musomyi wacu wese yagombye gusoma/ Nkusi Yozefu


Mbanje kubasuhuza Bwana YOZEFU. Ubanza uru rubuga rushya rwo tuzarushobora. Rurihuta kandi n'inyuguti zihera ku ipaji turazibona zose. Ariko reka nkubwire Bwana NKUSI, hari igihe mushyira inkuru kuri shikamaye.blogspot.no ikamvuna kuyisoma.

 Namanura gake ikanga kugenda aho igendeye igasimbuka interuro nka 20. Nazamura, aho naringeze nsoma ikaharenga. Ubundi mugashyiraho inkuru nasoma(muri opera mini kuko niyo iduca amafaranga make) interuro zimwe na zimwe z'iburyo tukazibura.

Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n'amahanga wungirije ushinzwe ibibazo by'Afrika wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), Linda Thomas-Greenfield yatangarije Akanama ka Sena ko ibivugwa mu cyegeranyo cya HASHISELI( UNHCR ) ko u Rwanda rutegura abariho bamena amaraso mu Burundi bifite ishingiro/NKUSI Yozefu

Linda Thomas-Greenfield

Mu kinyarwanda duca umugani ngo "ujya guhakana ubugore aragarama", umenya Kagame Pawulo bigiye kumubera insobe guhakana ko atariwe uriho wica Abarundi i Bujumbura! Turongera kandi tugaca undi uvuga ngo "n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye"; Umunyamabanga wa Leta( minisitiri w'ububanyi n'amahanga) wungirije ushinzwe ibirebana n'Afrika LINDA Thomas-Greenfield, kuri 15/12/2015 aherutse gutumizwa muri SENA ya Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika(USA) kugirango asobanure ku biriho bivugwa ko u Rwanda ruriho rutera u Burundi rukoresheje impunzi z'Abarundi.

LINDA Thomas-Greenfield yabwiye Sena ko yasomye icyegeranyo cya Hashiseli( HCR) kirebana n'ukuntu u Rwanda rukoresha impunzi z'u Burundi kugirango zijye kurwanya igihugu zavuyemo; akaba avuga ko ibiri muri iki cyegeranyo bifite ishingiro.

ITANGAZO RYA SHIKAMA:Urubuga rushya rwa shikama: www.shikamaho.com

SHIKAMA
Ikirango cya www.shikamaho.com
Shikama yishimiye kumenyesha abasomyi bayo ko ybashyiriyeho urubuga rushya ikaba yabikoreye kugirango murusheho kwisanzura mu gutanga ibtekerezo byanyu.

Urwo rubuga rwiswe SHIKAMAHO iri jambo rikaba ryagabanywamo abiri Shikama na HO, bisobanuye shikama ku burenganzira bwawe.
aderesi yarwo(URL) ni:
   
                            www.shikamaho.com

 Kanda kuri ako gasomerwaho(URL) uyigereho

Icyitonderwa:  Urubuga rusanzwe: www.shikamaye.blogspot.com ruzakomeza guhitisha inyandiko                              z'ikinyarwanda nkuko bisanzwe naho uru rubuga rushya ruzajyaho inyandiko 
                           z'ikinyarwanda, igifransa, n'icyongereza.

MUKOMEZE MURYOHERWE NA SHIKAMA

Ubuyobozi bwa SHIKAMA


ITANGAZO N°007/PS.IMB/2015:ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANA KAMARAMPAKA IFIFITSE!



 Rishingiye ku Nama y’Abaministri yemeje  shishitabona amatora ya Kamarampaka azaba mu Rwanda ku italiki ya 18 Ukuboza 2015;

Rimaze kubona ko iyo Kamarampaka igamije gushimuta Itegeka Nshinga  ry’u Rwanda;
Bimaze kugaragara ko iyo Kamarampaka ari umuhango kuko FPR yamaze kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika;

RWANDA: GUSESENGURA IMYITWARIRE YA FPR BYATUMYE IKINYAMAKURU « MONT JALI » GISHIMUTIRWA KU MUPAKA WA KAGITUMBA.

16 décembre 2015

Mu gihe rya kinamico rya FPR-Inkotanyi ryo gutora itegekonshinga rishya ryegereje, itangazamakuru mu Rwanda rikomeje gutotezwa. Barabanje bakusanya abanyamakuru bose babajyana kuboza ubwonko i Nkumba, muri rya Torero rya Rucagu Boniface, ariko noneho byageze naho abamaneko ba DMI bibasira ikinyamakuru « MONT JALI », bagishimutira ku mupaka wa Kagitumba, ngo hato abanyarwanda batasoma inkuru zirimo kuri « Referendum ».
Ngabo abanyamakuru basoza itorero. Ubuse barakigenga?
Ngabo abanyamakuru basoza itorero. Ubuse barakigenga?
Ubusanzwe kubera gucapa ibinyamakuru mu Rwanda bihenda, abafite ibinyamakuru bakunze kujya kubicapira mu Buganda kuko ari ho bihendutse. Ejobundi tariki ya 14-12-2015 nibwo Nr ya 16 ya kiriya kinyamakuru yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba, banga ko yinjira mu Rwanda.

Inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba: kuki Pawulo Kagame yarenze kubyo yari yasomewe muri Shikama agatera u Burundi ?/NKUSI Yozefu

Bamwe mu bateye n'ibyitso byabo batawe muri yombi
Abasoda boherejwe na Pawulo Kagame gutera u Burundi,
Mu kinyarwanda  duca umugani ngo inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba. Uyu mugani ukaba ucibwa ku muntu udakenga, agakora ibintu byerekeza kugwa mu mutego w'umwanzi umuhigira hasi kubura hejuru nkuko Agaca gahora karekereje ngo kabone inkware itamba maze kayice kubera imihori yayo. Abarundi nabo baca undi mugani ujya gusa n'uyu werekana ko umuntu ukenga, agashishoza mu byemezo bye aramba maze umwanzi we akamusiga imusozi" Inkware y'inyabugingo itora mu itongo ry'uwayihiga(ga)". Muri ubu bwoko bubiri bw'inkware rero, umuntu ntiyatinya kuvuga ko Pawulo Kagame akora nk'iriya ya mbere naho Petero Nkurunziza agakora nk'iriya ya kabiri.

ITANGAZO N°005/CCP/2015 RIGENEWE ABANYAMAKURU: IMPUZAMASHYAKA CCP IRAMAGANA IGISUBIZO CY’AKARERE KA GASABO

pdpsceau-ps-imberakuri



Ishingiye ku ibaruwa yo ku italiki ya 10 Ukuboza 2015 yandikiye Akarere ka GASABO yasabaga uruhushya rwo gukora imyigaragambyo;

Igarutse ku cyemezo cya FPR INKOTANYI cyo kwanga imyigaragambyo y’ayo mashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali ahuriye mu Mpuzamashyaka CCP;

Umuvandimwe Adolufe(Adolphe) Ngendahayo yatanze igitekerezo kuri iyi nyandiko"Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu"

Mukurarinda

Ese, Nkusi we, Gakinahe uvuga ni wa mwalimu wigishaga muri faculte de lettre i Butare? Niba ari we, ni umuntu mubi cyane. Uriya tuba Bukavu mbere ya 1990, yirirwaga agambanira Abatutsi bashyigikiraga FPR, yewe n'imisanzu yatanzwe yanyagwaga n'inzego z'iperereza za Zaire bitewe na Gakinahe.

Umuvandimwe Munyura arunganira Shikama ku gisubizo yahaye Rafiki ku nyandiko "Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu"


Mukurarinda

Ndabashimiye cyane, Nitwa Munyura Benja, 

Mugusubiza Rafiki munyibukije ibyambayeho ubwo narindi imbere y'inteko gacaca ya ngoma nisobanura ku byaha naregwaga. Ubwo narinkataje mu kwisobanura, umwe mubagize inteko umusaza Byanafashe umwarimu muri kaminuza yanciye mu ijambo ambaza ikibazo kigira kiti: ese ko mbona wisobanura cyane wowe uri Umuhutu cg uri umututsi? 

Nabanje gucanganyikirwa ngirango umusaza yibeshye Niko kumusubizako jye ntaje kuburana ubwoko ahubwo mpagaze imbere y'inteko nisobanura kubyaha ndegwa, nakomeje guhatwa ibibazo ntegekwa gusubiza ikibazo n'abajijwe nuko niko kumusubizako ndi Umuhutu.Yaratangaye cyane niko guherako ambwira ko ntakagombye kwirirwa nisobanura rwose ahubwo ko nakagombye kwemera icyaha nkanagisabira imbabazi. 

Kuri we rero urumva ko iyo uri umuhutu uba warangije guhamwa n'icyaha ntabindi bisobanuro. Imana ireba mu mitima , yo ibasha kumenya ibikorerwa mu bwihisho niyo MUCAMANZA mukuru.

Shikama irashimira byimazeyo uyu muvandimwe Munyura kuri uyu mwanya yigomwe kugirango adusangize ku byamubayeho, twizeye kandi ko azakomeza. Imana ikomeze imuhe impagarike n'ubugingo.
Dg Nkusi Yozefu

Mu gihe OROMO muri Ethiopia bemerewe kwigaragambya bamagana amanyanga y' ingoma y'Agatsiko y'aho; mu Rwanda ho n'umuyobozi w'ishyaka ubirose arabizira. Ibi bikaba bizatuma ihirima ry'ingoma ya Kagame Pawulo n'ibizayikurikira bizamera nkuko byagenze ku ngoma ya Moamar Kadafi wa Libya/NKUSI Yozefu


Ubwoko bwa ba nyamwinshi OROMO muri Ethiopia
buhanganye n'ingoma  y'Agatsiko k'aho kabakandamiza

Ethiopia ni igihugu kitigeze gikolonizwa nk’ibindi bihugu byose by’Afurika, ariko kiza guhura n’akaga ko kuyoborwa n’ingoma z’igitugu zagihejeje mu bukene ku buryo ubu kibarirwa mu bihugu by’Afrika bihora mu nzara zidashira; kuri uyu munsi Shikama iriho itegura iyi nyandiko, LONI ikaba itabariza abanyethiopia bagera kuri miliyoni cumi n’eshanu(15,000,000) bugarijwe n’inzara kuri miliyoni zigera kuri mirongo inani (80,000,000)zituye iki gihugu.

Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu


Ariko Nkusi ndakubwira ikintu kimwe niba uri n'Umuhutu cyangwa Umututsi uri mubi; uravuga ngo iyo Umututsi abonye ubuyobozi bamushyiranaho n'umugore we nguhe urugero umugore wa IGP Gasana, Nyamvumba ,Kabarebe,  Musemakweri abo si abantu bakomeye mu Rwanda abagore babo bagakwiye gukorera nko mu bigo bikomeye?

Kagame Pawulo yari akwiye gushyira mu gaciro agasezera ku butegetsi kuko SATANI LUSUFERO yamurushije imbaraga akaba ari we uyobora igihugu cye!/NKUSI Yozefu


Mu gihe abambari ba FPR bariho bashyashyana hirya no hino batekinika akantu kose kugirango umwami w’Abidishyi azakomeze kubategeka kugeza igihe isi izashirira, ibintu biriho biradogera umunsi ku wundi mu gihugu cya Kagame ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko Satani yakigaruriye kikaba  kigeze inyuma ya Sodomu na Gomora nkuko Shikama iheruka kubagezaho inyandiko ibyerekana; igiteye agahinda ni uko Kagame Pawulo akibeshya ko ategeka kandi uyobora u Rwanda ubu ari kimenywa na bose nk’umuravumba. Hasi aha turarebera hamwe bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Satani ariwe usigaye wiyoborera u Rwanda.

Icyitonderwa: kanda kuri buri foto uyigire nini kugirango uyirebe neza, nurangiza ukande hejuru yayo ku nguni y'iburyo ahari aka kamenyetso X ihite isubira kuba ntoya.

Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu

Mukurarinda A.

Urubuga rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015 urutonde rw'abayobozi nako abategetsi bamaze guhungishiriza imiryango yabo hanze kubera kutizera ejo hazaza h'u Rwanda cyane cyane ku bijyanye n'amahoro. Ku rutonde twabagejejeho harimo inkomamashyi Gasamagera Welarisi( Wellars) wahungishirije abakobwa 2 mu gihugu cya Noruveje ndetse umwe akaba aherutse kurongorwa n'umurundi se ntamutahire ubukwe, undi mwana we akaba aba mu gihugu cy'Ububiligi.Uyu Gasamamagera niwe uba aherekeje Kagame Pawulo muri za Rwanda deyi  ashishikariza abanyarwanda gutaha! Hari n'umukuru w'inteko ishingamategeko nawe wamaze guhungishiriza abe mu gihugu cy'Ububiligi. Aba  bose bafite impamvu zitandukanye baha FPR kugirango itabaca imitwe kandi bakomeze bayikame itarateka; bamwe bavuga ko batandukanye n'abo bashakanye nka Habimana Salehe usigaye uhagarariye Kagame na FPR mu Misiri, abandi bavuga ko abana bagiye kwiga, abandi bakemeza ko abana babo babacitse nka Gasamagera.

UDUSAJYA(7).Nyuma yo guhabwa akayabo na Israel kugirango Pawulo Kagame yakire impunzi zo Muri Sudani na Eritrea zirukanwe muri Israel, izimaze kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 zigera kuri 5000 ziravumira Pawulo Kagame ku gahera./NKUSI Yozefu

impunzi z'abanyareritrea

Hashize amezi make tubagejejeho inkuru iteye ubwoba yerekeranye n'ukuntu Pawulo Kagame yakiriye amafaranga atagira ingano ariko akaba atazwi umubare kandi nta n'aho yanditse mu Rwanda akagereka ku Rwanda umutwaro wo kwakira impunzi zo muri Eritrea na Sudani zifungiye mu butayu bwa Israel, zikaba zigera zose hamwe kuri 20,000. 

UDUSAJYA(6)Nyuma yo gusahura amabanki n’ibigo bya Leta, gushinga ibigega bitagira indiba, ubu noneho FPR igeze aho igwatiriza u Rwanda ku bashoramari; ejo abakiri bato n'abataravuka bazishyura imyenda batariye ho n'agashitu!/Nkusi Yozefu




Gusahura amabanki n’ibigo bya Leta
Mu myaka yashize, twagiye twumva ngo ikigo runaka cyahombye amafaranga angana gutya. Ejo tukumva ngo abayobozi bagikoragamo bahawe indi mirimo, ntihagire ubazwa icyo gihombo. Ikigo kibasiwe cyane ni igitanga amazi n’amashanyarazi cyahoze cyitwa Electrogaz Agatsiko kakaza kukita EWASA ubu twandika iyi nkuru kuri Shikama ntituzi izina rigezweho ry’iki kigo kuko amazina yacyo ahinduka buri munsi mu rwego rwo kuyobya uburari bw’isahurwa rigikorerwamo.

Amabanki nayo ntiyarebewe izuba, ku buryo banki ya BCR byavugwaga muri 2008 ko FPR iyigejeje aharindimuka iyisahura.  Banque de Kigali nayo ni uko byayigendekeye ku buryo Abashoramari bo mu gihugu cy’Ububiligi bahisemo kwikuriramo akabo karenge muri 2009, basigira ibibazo benebyo.

UDUSAJYA(5): IHAME: Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina/NKUSI Yozefu(inyandiko yavuguruwe :2/12/2015 saa18.25 GMT)

Bimwe mubyo FPR yita byiza yakuriye abanyarwanda muri Uganda: Ikimansuro
Photo: igihe.com
Ihame ryose kugirango rifatwe gutyo koko hagomba ibimenyetso bifatika bishyigikira igitekerezo runaka kugirango koko gihinduke ihame rikaba ari ingenzi mu bushakashatsi kuko bugomba kuryubakiraho bufata ibyemezo cyangwa umwanzuro runaka. Ihame turi burebere hamwe riragira riti:" Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire bene bwo bagakurikizaho kwishimisha mu njyanishabitsina". Muri iyi nyandiko ndaza kwifashisha ubutegetsi bw'ingoma 2 nzi cyane, ni ukuvuga ingoma ya Kinani n'iya Kagame Pawulo.