Uyu Evode yanengaga Kagame ashimitse none ubu ngo yaje gusimbura Karugarama . Mu gihe agitegereje Minisiteri ,ubu ngo ni umujyanama muri Minisiteri y'Ubucamanza! |
Kuri BBC Gahuza, mu kiganiro yahitishije mu Imvo n'Imvano, cyamaze hafi ukwezi kose abatumirwa n'abatanga ibitekerezo bavuga ku kibazo cy'abahutu n'abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, hari uwiyitaga umuturage Nyarucari wavuze ijambo ntazibagirwa. Yagize ati: " twebwe abaturage: abahutu n'abatutsi nta kibazo kibazo dufitanye, abafitanye ibibazo ni abanyaplitike"
Nkaba nemeranya n'uyu muvandimwe, dore ko yagiye atanga n'ingero zifatika, kubona aho uhera upinga ibyo yavugaga byakugora. Ikikwereka rero ko muby'ukuri nta kibazo kiri hagati y'abatutsi n'abahtu ahubwo ari abanyapolitike bagize ubwoko nk'igishoro cyo kwibonera indonke, ni ukuntu Kagame acurika agacurukura abantu biyita ko bize, cyangwa se babaye abasirikare bakuru, akababwira ko kabiri kongeraho gatatu bibyara icumi, kandi n'umwana uri mu kiburabamwaka azi ko igisubizo cy'ukuri ari gatanu!!