tag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post367408451402766084..comments2023-09-09T12:39:15.322+02:00Comments on SHIKAMA : ABAHUTU BAKWIYE GUCA AKENGE BAKAREKA KUJYA BABESHYWA NK’ABANA /James KAYITAREAnonymoushttp://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comBlogger21125tag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-20280945797094162462016-09-23T06:43:07.437+02:002016-09-23T06:43:07.437+02:00Bavandimwe ndabasuhuje.
Umuhanga yaravuze ati:nta ...Bavandimwe ndabasuhuje.
Umuhanga yaravuze ati:nta mwanzi,nta numukunzi ubaho muli politiki!!!Abami bo muli Mali bagiraga imisatsi iboshye 3 kumutwe ,umwe wasobanuraga ngo:Umwami ntagira inshuti: Rudasingwa yavuze ko umuhutu amunukira Kanyarengwe avuga ko azavugana nabatutsi umusatsi wameze!!!!!Ubugabo butagaruka bubyara ububwa!!!!!Nibangahe basezrana kuzabana akaramata imbere ya Pastor n,Imana bwacya bagatana!!!!!Sauli yishe abakristu bukeye arabapfira!!!!garuka inyuma urebe amateka "Umwanzi wawe ashobora kuba inshuti yawe nkuko inshuti yawe yaba umwanzi wawe aliko data yarambwiye ati"inyamaswa idakenga yishwe n,umututizi"kulikira inzira weretswe aliko nawe uyakanure kuko ibuye ryagaragaye ntiliba likishe isukanduwayezunoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-28256415543661897752016-09-22T21:10:05.710+02:002016-09-22T21:10:05.710+02:00Reka tubanze twivuge tuvumbukane ikivume rpf watuk...Reka tubanze twivuge tuvumbukane ikivume rpf watukije ikivuguto cy'amahoro avuze, bakatuviraho indimwe ngo no mu buvivi n'ubuvivure bwo mvunabandi hatazasigara n'uwabara inkuru. Nidutsinda urugamba tuzivuga maze uruvunge rw'abiyita abakuzi bazakizwa n'ayo bameze amazina yabo ntazibukwa ukundi muri repuburika nshya. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-61358714929601348332016-09-22T13:59:03.799+02:002016-09-22T13:59:03.799+02:00Ndabona iki kibazo cya Rudasingwa gicanyikishije b...Ndabona iki kibazo cya Rudasingwa gicanyikishije benshi nanjye ndimo. Ariko tutitaye ku kuba Rudasingwa akunda cg yanga Abahutu ni iki ubwacyu twakora kugirango tukibyaze umusaruro? Aha niho ruzingiye ingata kuko mu by'ukuri abafite ububashya nu ubushobozi by kukgira icyo bakora nibo bitera nku udutenesi bazunguzwa nu umuyaga uberekeza aho ushaka. 'Ntabapfira gushyira" Ndemera ko mubahutu hakirimo Abagabo bi intwari kandi ba byemera biteguye no kubipfira bibaye ngombwa. Dufite Abaturage benshi baheze mu rungabangabo kuko babaye nki INZUKIzitagira Urwami. Abo bake basigaye mu buryo buri wese ashoboye ni asobanure iki kintu. Ufite ubuhamya wese abutange ndetse habonetse na amashusho byadufasha. Abari hanze bose bakusanya ibyo bimenyetso babishyire kuri za USB igihe uri mu sihuri ufite free time ushire muri mudasobwa uyirebe kandi wereke ni inshuti zawe za abazungu. Mwe gutinya abaturage ba Abanyamerika ahubwo mubawbwire ububi bwa abategetsi babo na Genocide bakoreye Abahutu. Mutange ibitekerezo muri ikigihe cy'amatora mwerkana uburyo Diplomacy ya Amerika muri Afrika yatsinzwe na amakosa bakoze ,abashoboye kwere abarepublike musonure ubryo abademocrate bahemutse ndetse mubasabe ubutabera nu ubuvugizi. Abasore bakiri batoya bari iyo za burayi bakore nkuko Abo basore ba Abatutsi bakora. Aho kugirango Umuzungu ni akubaza ko uri umuhutu wuname kuberako hari uwakuvuze nabi , ahubwo ufate ka USB kawe ushyire muri Smart phone umwereke za facts zerekana uko ibintu bimeze. Ndasaba abahanga bacu basigaye kudushyirira hamwe za facts (ibihamya) bigufi maze bishyirwe aho byaboneka nko kuri shyikama na handi kuburyo buri wese yabibona. Uwandika Assignement ako kantu agashyiremo , igihe benshi mubazungu bazatangira gusoma no kumva ibyo umubwira agerageza gukora research kugira ngo amenye ukuri. ndasaba abo basaza bacu bandavuye inyuma ya Amashaka ya fpr kwinyara mu isunzu nibura bagshyinga ayabo ahubwo bagatumiramo abo bandi kuba aboyoboke . Aho kumva kokwifatanya na FPR byaba byiza kurushya kuba Umuyoboke wa FDLR,FDI nandi iki nicyogihe kuri rubanda kumenya ko mufite za high academic titres. Tekerza kwiga ukaba Nka DR Bizimana wifuza ko Abasaza bose bicyirwa mu kasho, Uwiringiyimana utibuka nuwo yatutse, Rwara ushaje yandavura ari umukombambehe , kubera gutinya inzara, Bamoriki wikanye nyina , akaba asigaye arwaye igicuri ngo ni ihahamuka.Rucagu rucabiranya mu imbyino atumva atanazi, wasimbuje ifoto ya Kagame ahari kujya ubugabo. Abo bantu bameze gutyo ni ucuza ubukwe nti ukamutumire , ntakwiriye kwitwa Bwana, tujye tubahamgara au singulier aho kubashyaira muri Plurieur . Ni uhura nacyondo Umubwire uti Uraho CYO, NKIKO NKI, NUSHA WONGERHO HE CG MA kuko nibyo bibakwiye. Abturage bige gusuzubura Ubutegetsi mu mayeri. Ubwo yenda ufite uburyo bwakoreshwa yabikora. Igihe muri muriya mana force Bagata umwe mu munigo mwese muhaguruke mubagote . Ndashyima Umudamu uherutse guhangana na Dasso ikigali , imbere ni ugupfa inyuma niko bimeze duhitemo gupfa tujyambere ahari twaramiramira abasigye nubwo babake bakabana mumahoro.Gukomeza gucyeka cyane bizatuviramo kugenda batwicya nkawa Mu Major uherutse kwivugana Umwana wu Umusore amukururiye mu gipangu yarangiza agasaba ishyimwe ubutabera ngo ajye gukora imishyinga. Twese tuva Amaraso atukura kandi Umuhutu Umututsi akwiye kubyemera gutyo. Anonymousnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-75084931140388851102016-09-22T09:02:35.081+02:002016-09-22T09:02:35.081+02:00@ Nkusi urakoze cyane, nibyo koko murubuga nkuru d...@ Nkusi urakoze cyane, nibyo koko murubuga nkuru dukwiriye kwemera nokwakira ibitekerezo binyuraye. Tukabona uko dukosorana, kuko abongereza baravugango ion sharpen ion (icyuma gityaza ikindi).

@ Makoki wakoze cyane kubwiki kivugo umpimbiye, nakuboneye ikiraka cyokujya wigisha urubyiruko rwacu kwivuga. Birambabaza iyo ntashye amakwe yabanyarwanda, ababyinnyi burubyiruko bajyakwivuga bakavuga ibintu biterekeranye; bakalyindimi. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03843378905438897900noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-43023029724610031852016-09-21T18:21:32.176+02:002016-09-21T18:21:32.176+02:00Mbonyingabo mwana wa Rukizingabo utarakanzwe n'...Mbonyingabo mwana wa Rukizingabo utarakanzwe n'imitemeri yari itamirijwe imitsima n'imitari ukabita ugatera intambwe ugana itabaro ititaye ku nkota y'umwanzi ivusha amaraso ugashyirara umutana wo kwitanga no gukunda igihugu ku bituguuu. Umvugiye ibintu nanjye ntunsige mu ruhando rwo gukanda iki kibyimba cy'ubusambo kigiye kumena bene kanyarwanda inda. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-19149123162572861102016-09-21T18:19:18.318+02:002016-09-21T18:19:18.318+02:00Mbonyingabo mwana wa Rukizingabo utarakanzwe n'...Mbonyingabo mwana wa Rukizingabo utarakanzwe n'imitemeri yari itamirijwe imitsima n'imitari ukabita ugatera intambwe ugana itabaro ititaye ku nkota y'umwanzi ivusha amaraso ugashyirara umutana wo kwitanga no gukunda igihugu ku bituguuu. Umvugiye ibintu nanjye ntunsige mu ruhando rwo gukanda iki kibyimba cy'ubusambo kigiye kumena bene kanyarwanda inda. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-26247855832721070722016-09-21T18:11:27.243+02:002016-09-21T18:11:27.243+02:00Muvandimwe Mbonyingabo,
Wa munyarwanda ati umvugiy...Muvandimwe Mbonyingabo,
Wa munyarwanda ati umvugiye ibintu! Undi nawe ati ibyo Makuza yavuze ntacyo nongeraho, nanjye kubyo uvuze ntacyo nongeraho!

Ibyerekeye kuba nahitishije iyi nyandiko ni uko:
Nubwo nyirayo avuga ibintu bitandukanye n'uko twe tubyumva, ntabwo yatandukiriye, turi mu murya umwe; ni uburengenzira bwe kumva ibintu bitandukanye ni uko twe tubyumva:Ni inshingano zacu nanone zo kumwumvisha ukuri kwacu kuko nawe yatubwiye ukuri kwe.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-2870303560095730502016-09-21T14:52:14.995+02:002016-09-21T14:52:14.995+02:00@ Dr. Nkusi and Makoki
Nasonye iyinyandiko ili ku...@ Dr. Nkusi and Makoki

Nasonye iyinyandiko ili kuri uru rubuga, nibaza niba koko shikama yarikwiye kuyihitisha. Icyakora nibyiza muri democracy kwakira ibitekerezo binyuranye. Birababaje niba tuzanga ibitekerezo byumuntu kubera ubwoko bwe, nomugihe byaba bidufitiye akamaro. Benshi mwagiye mubivuga yuko dukwiriye kwitekereza yuko turi abanyarwanda, kurenza ubwoko dukomokamo, maze umuntu yazana igitekerezo tukacyakira gutyo kandi tukare past ikaba isomo ariko ntituyobore, kuko ntakazoza irimuri kahise "no future in our past".
Ntabwo mpakana yuko turimo abahutu, abatwa nabatutsi dukwiriye kubyemera kuko ariko twaremwe ariko tukanubaha abandi nabo. Twubahana twese, kuko turi abanyarwanda.

Ibintu mbona umwanditsi wiyinyandiko yirengagije bigatuma adashaka nokwemera ukuri kwa Dr. Rudasingwa.

1. Kayitare yirengagije yuko biliya Rudasingwa avuze bitigeze bivugwa nundi mubatutsi womubwokobwe, wabaye mumwanya nkuwe. Kuvuga ngo yabivuze bitinze, yarabishubije mukiganiro yagize kuri BBC yuko yarebaga umutekano we.

Abahanga mubyimiyoborere bemeza yuko, mubuyobozi haritegeko bita (timing or cession) igihe cyangobwa. Nkuko umuhinzi adatera imbuto igihe aboneye cyose, ninako muri politic bidashoboka yuko ukora igikorwa icyaricyose muguhe ugishakiye. Uzare ibikorwa bibi FPR yagiye ikora yagiye ireba igihe amahanga arangariye mubindi igakora ibintu bibi byubwicanyi: Kayomba yarashwe Africa yempfo ihugiye mukwitegura imikino mpuzamahanga.

2. Uyumwanditsi ngo yifuzaga yuko biriya bibabyavuzwe nabahutu, ahokuvugwa numututsi. Yirengagije yuko ijambu rigira agaciro nuburemere bitewe nurivuze, abahutu iyo babivuze abantu babona ari amatakira ngoyi, kukobo bamaze gushizwa icyaha. Abahutu babitangariye cyagwa bakabishima nabasobanukiwe agaciro kitangazo nkaririya ritazwe numuntu wari mumwnya ukomeye nkuriya. Rudasingwa nakomeza kiriya gitekerezo benshi bazmushigikira, kuko ariryo turufu ryonyine FPR yagumije gukoresha ibeshya amahanga ikica nabanyarwanda bose.

3. Wavuzengo Rudasingwa arashaka abayoboke, nibyo koko muri politic nyayo, itariyibinyoma nigitugu bya FPR, nuko abantu barushanwa mubitekerezo. Umunye politic areba ikibazo abantu benshi bafite, akabasezeranya yuko azabafasha kugikemura, bahitabamushigikira bakamutora. Iyo ashoboye gukemura icyokibazo, mumatora akurikiyeho baramwizera bakongera kumutora. Ninako umucuruzi areba ibintu abaguzi be bakeneye akabirangura, abafashije abaguzi nawe akabonamo inyungu.
Umwanditsi yarakwiriye kwibaza niba ibi bicuruzwa Rudasingwa azanye mwidukarye bikenewe cyangwa asezeranige abantu niba azabibabonera.

Rekandangize nsaba abanyarwanda yuko muri politic ataringobwa yuko abantu bahuza ibitekerezo 100%, niyompamvu amashyaka aba atandukanye. Umuntu iyowumva muhuje igitekerezo muragenda mwagera aho inzira zibyara amahari agakomeza iziraye (political agenda) nawe ugakomeza iyawe. Nubwo ntari muri New RNC ikigitekerezo ndagishyigikiye kuko ariwo muti wubwiyunge nyakuri.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03843378905438897900noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-34885295815487185172016-09-21T12:19:42.654+02:002016-09-21T12:19:42.654+02:00Burya rero kurwanira ubukuru nibyo bisubije u Rwan...Burya rero kurwanira ubukuru nibyo bisubije u Rwanda inyuma ni inda nini kandi twibuke neza umugani w'umusaza n'abahungu batatu yabahaye inkoni eshatu ziboheranyije ngo bazivune zirabananira arabareba arabaseka nk'uko Kagame n'agatsiko bareba opposition bagaseka. Ntakindi cyamuteye kubaseka yarebaga ukuntu bitakuma bagera kuri yanyabutatu bagasanga ntabushobozi. ariko umusaza arangije arazivunagura akoresheje kuzitandukanya. Ngibi ibisenye ubumwe bw'abanyarwanda ni inda nini irabatandukanya ntibemerera guhuza niyo mpamvu dufite abarwayi bahuje bahuje umubabaro ariko bakaba badashaka kunywa umuti. Ntibishobokako opposition izahindura ibintu kandi buri wese ashaka kuba mukuru aho kugirango baharanire inyungu za Rubanda baraharanira imyanya. Ngibi bimwe mbabwira ko bitoroshye kuberako iyo umwe abonye undi amutanze intambwe kandi bose bahatanira ubukuru ahita amukurura asubiza inyuma akoresheje kunenga, guharabika,nibindi bituma rubanda rutamwiyumvamo. Twibuke nezako intambara yo muri 90 abateye Rwanda bar ikintu kimwe bafite ikerekezo kimwe naho twebwe twitwaje inda nini n'ivangura ibi ntaho bizageza u Rwanda. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-25302581617702380472016-09-21T11:00:02.836+02:002016-09-21T11:00:02.836+02:00uvandimwe Manzi, urakoze kuri iki gitekerezo cyawe...uvandimwe Manzi, urakoze kuri iki gitekerezo cyawe. Ndumva tubyumva kimwe, aka wa mugani w'umuvandimwe IRIS watannze igitekerezo cye kiri hasi aha ndetse n'icy'umuvandimwe Makoki kiri hejuru y'iki cyawe, ntitugomba guhora mu MPITAGIHE, tugomba kuba mu NDAGIHE tukanahanga amaso INZAGIHE.

Ababyumva ukundi hari ibyo Makoki yababwiye muri kariya ka komanteri ke kari hejuru.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-17843827018544136332016-09-21T09:07:21.390+02:002016-09-21T09:07:21.390+02:00Ibyo uwo muvandimwe avuze ndayishyigikiye 100℅.
Tu...Ibyo uwo muvandimwe avuze ndayishyigikiye 100℅.
Tugomba kuba muri present no muri future naho abo nanye politic bacu tukabarareka ahubwo tukumva ko tugomba gufatanyiriza hamwe twese(abatutsi,abahutu na batwa)
Ibyo Dr rudasingwa avuga rero byakagombye kubera abandi urufunguzo.Irisnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-88456897032244752292016-09-21T06:44:46.031+02:002016-09-21T06:44:46.031+02:00Rimwe na rimwe mbona hari byinshi abanyarwanda twi...Rimwe na rimwe mbona hari byinshi abanyarwanda twirengagiza nkana cg tutabizi. Iyi nyandiko ya James Kayitare nayo nirwo rwego nayishyiramo.

Mbere na mbere:
- Abanyarwanda twibona mu moko (Hutu, Tutsi) mbere yo kwibona nk'abanyarwanda niko biri niko kuri

-Benshi mu batutsi na bake mu bahutu (Niko mbibona) basaritwe n'ivanguramoko ku buryo batihanganira gato uwo badahuje ubwoko. Niko bimeze.

- Tuvugishije ukuri muri 1994 ubwo abatutsi bicwaga hari abahutu benshi cyane (batakoze ubwicanyi)bumvaga ntacyo bibabwiye rwose, ndetse abenshi bakanogeza, abandi bo bakumva ko kwica abatutsi ari ngombwa kuko bumvaga ko ari self defense no kwihimura ku nkotanyi.

- Kuva tariki 1/10/1990 fpr yinjiye irimbagura abahutu inabakubita amafuni karahava, kuva icyo gihe ndetse na nyuma y'aho rupfu ifatiye ubutegetsi ndetse kugeza na n'ubu abahutu barishwe ku bwinshi ariko abatutsi benshi cyane (batakoze ubwicanyi) bumvaga ntacyo bibabwiye ndetse ahubwo abenshi bakanabishyigikira ku mugaragaro kuko bumvaga ko mu kwica abahutu fpr iri mu kuri ndetse iri kubahorera.

- Byumvikane rero ko haba abahutu haba abatutsi muri rusange nta n'umwe wigeze ababazwa n'akaga k'undi ahubwo karamushimishaka ndetse akumva agashyigikiye muri we.

- Yaba abahutu yaba abatutsi abaje guhinduka no guhindura imyumvire bose babitewe n'ibibazo bahuye nabyo. Akenshi ntibagiye biba ku bushake bwabo cyangwa ubushishozi.

- Abahutu benshi bahindutse kubera ubuhunzi, kwicwa na fpr ndetse no kugaruzwa umuheto nayo. Abatutsi bahindutse cyangwa bahinduka ubu nabo si ubundi bumanzi baba babigirira. Zimwe mu mpamvu zituma bahinduka ni ukwicwa na fpr, kwikubira kwayo, kwangazwa nayo no kwimwa ku mugati

- Niyo mpamvu rero amajwi menshi y'abahutu bari muri opposition ubungubu tutayumvaga ku bwa Habyarimana kuko wenda bari ku ibere cg bumva ko ubutegetsi ari ubwabo muri rusange donc ko nta kibazo

- abatutsi nabo barwanyaga Kinani ubu abenashi amajwi yarazimye kuko bashyikiriye umugati ndetse bumva ko n'ubutegetsi ari ubwabo. Nta n'igitangaza rero kuba abatutsi barwanya Kagame ubu ari abari bamushyigikiye muri za 90,93,94,95...aho yicaga abahutu atitangiriye itama. Kuba barahindutsw cg bagahindura imvugo byagiye biterwa n'ibibazo bahuye nabyo nk'uko nabisobanuye.

Ngarutse rero kuri iyi nyandiko ya James navuga ko kuvuga ko Rudasingwa ashuka abahutu kuko atigeze avuga biriya akiri muri fpr cg ko nawe yabigizemo uruhare igisubizo nta kindi ni uko yari abishyigikiye nyine nk'abandi batutsi bose kubera impamvu natanze hejuru yo kwibona mu muko yacu mbere ya byose. Ariko aho ahuriye n'ibibazo situation yarahindutse.

Ni nk'uko nka Rudasingwa nawe yabaza bamwe mu bahutu bo muri opposition bamutunga intoki impamvu batamaganaga ibibi byo kwa Kinani kandi byarabaga bareba, igisubizo akaba ari nta kindi ni uko iyo systeme bayibonagamo kuko bumvaga nyine ihagarariye ubwoko bwabo.

Rudasingwa yavuze ibyo atekereza anatangaza bike muri byinshi azi. Ntawe rero ahagarariye ntawe ashuka, uwumva ko yashutswe ni uko asanzwe ashukika nyine ni uko nta personalite agira. Abahutu nibadahaguruka ngo birwaneho bazahora mu nyandiko nk'izi.Manzihttp://www.yahoo.comnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-7332404840061176922016-09-20T20:39:10.234+02:002016-09-20T20:39:10.234+02:00Reka abafite inkwi zo guteka umutwe uhiye kandi ur...Reka abafite inkwi zo guteka umutwe uhiye kandi uryohera buri wese bawuteke naho abatunzwe no kunenga bazasigara bakomba intoki abariye bahaze bakanasigaza. Nonese iki gikorwa si rudasumbwa niba kidahetse agashirira mu mugongo? Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-91576635414562720252016-09-20T20:01:57.479+02:002016-09-20T20:01:57.479+02:00New RNC yeteguye umuhango wo kwibukira hamwe nta v...New RNC yeteguye umuhango wo kwibukira hamwe nta vangura abahoze ari ingabo za FAR n’iza APR Inkotanyi

musonera
20/09/2016 20:19 Politiki

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda,

Mu rwego rwo kwibukira hamwe nta vangura abahoze ari ingabo za FAR n’iza APR Inkotanyi zahitanywe n’urugamba kuva 01/10/1990, Ihuriro rishya (New-RNC) rirarikiye abakunzi b’ukuri n’amahoro kwitabira umuhango wo kwibuka ingabo, imiryango yazo, incuti, Abaturage n’abana b’u Rwanda muri rusange baguye kuri urwo rugamba (ku mpande zombi).

Umuhango uzizihirizwa i Buruseli mu Bubuligi kuwa gatandatu tariki ya 01/10/2016 isaa munani (14h00) kuri Salle SYMBIO SPORT CENTER, Av. JEAN DUBRUCQ 120, 1080 MOLENBEEK.

Nyuma y’amasengesho yo gusabira Abanyarwanda bose bazize intambara, hazatangwa ibiganiro kandi hunguranywe ibitekerezo, bizasozwa n’ubusabane.

Ubwitabire bwanyu ni inkunga ikomeye m’ukuzirikana amahano yabaye mu gihugu cyacu no mu nkengero zacyo guhera kuwa 1 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya.

Bikorewe mu Bwongereza, kuwa 19/09/2016.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Rishya (New-RNC)

Jonathan MusoneraAnonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-32471667108531701542016-09-20T16:54:55.664+02:002016-09-20T16:54:55.664+02:00Nanjye ndunga kuri ibi bitekerezo bitanzwe.
Sinumv...Nanjye ndunga kuri ibi bitekerezo bitanzwe.
Sinumva rwose aho uyu mugabo avanye ko abahutu twumva turi munsi y'abandi kubera ko twise Rudasingwa ko ari umugabo. Oya, Oya, Oya, rwose, hato hatagira n'uwumva ko koko ari munsi y'abandi, ataranabirotaga! Victoire Ingabire na bagenzi be baravuzwe pe! Cyane ndetse! Ariko twemere nanone ko kuba umututsi yashimangira genocide y'abahutu, byerekana ko ibyo tuvuga tutabihimba! Aho ni ho bihera kwemeza ko ateye intambwe ndende koko! Umututsi ubivuze mu ruhame! abandi baranuma bakicecekera!
Naho ibyo kuba ashobora kuba ari kujijisha, aribeshya cyane, kuko aho isi igeze niyo abahutu bamusanga ntibatinda kubona ko iba na bibeshye! Niba na we ari mu bakoze genocide akaba atarishize kuri list (nubwo yari akwiye kuba yarishizeho, akihana mbere ya byose, ntacyo igihe kizagera uko kuri nako kujye ahagaragara.

Iyindi mvugo numva twari dukwiye kugorora, ni aho tuvuga ngo "abahutu ni bo bagomba kwifatira iya mbere" Oyaaaa, ahubwo ni "abanyarwanda = abahutu + abatutsi + abatwa." Twese hamwe tukavuga uko ibintu biri kandi byagenze (nkuko rudasigwa ahaye urugero bagenzi be. "Twese hamwe", naho ubundi amateka yazisubiramo.

Murakoze!

Twese hamwenoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-41257596992734123592016-09-20T16:35:51.266+02:002016-09-20T16:35:51.266+02:00MUVANDIMWE Anonymous,
Urakoze gutanga igitekerezo....MUVANDIMWE Anonymous,
Urakoze gutanga igitekerezo. Ndumva ntaho wibeshye rwose!Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-20905193606044852602016-09-20T16:34:33.147+02:002016-09-20T16:34:33.147+02:00Muvandimwe Makoki,
Urakoze cyane kuri iki gitekere...Muvandimwe Makoki,
Urakoze cyane kuri iki gitekerezo rwose. Ngo abwirwa benshi akumva beneyo.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-9941953703099366092016-09-20T14:56:42.952+02:002016-09-20T14:56:42.952+02:00Hari impungenge ngira iyo akenshi hari amakuru avu...Hari impungenge ngira iyo akenshi hari amakuru avuga kubyo ubwicanyi bwakorewe abahutu, hahita havuka ibitekerezo binyuranye. Muri byo uzasanga hari abaramira inyungu zabo ariko bagatesha agaciro igitekerezo cyatanzwe nta murongo batanze ngenderwaho ngo bagire bati aho kora gutya twakora uku kuberako ibi sibyo twazahura n'ingorane izi n'izi.

Urugero ni kuri iri tangazo rya RUDASINGWA dufite abahutu benshi badafite aho leta ya rupfu yahera ibashinja ibyaho bagaramye mu mahanga uzababwirwa n'ubwirasi bakubwirako ibinyarwanda batabizi barakize baradamaraye ariko byanze bikunze bari munsi y'igiti kuko si iwabo iyo haje ikintu nk'iki niho bahaguruka bakerekana amkenga ariko ntibatange inzira y'izewe. Kuri ibi uyu mugabo yatangaje ni benshi bari kubikora ariko ntibashobora kuko bararamira imitungo yabo ngo ntacyo barwanira imiryango yabo iba mu mahanga.

Jye sinemeranya n'umuntu uwo ariwe wese ushaka gufata kiriya gitekerezo cya RUDASINGWA ko ari impfabusa kuberako abanyarwanda twasaritswe n'amoko kumvako byavuzwe n'umututsi nta bwoba byantera kubeshya abahutu barabeshya nta warusha RUCAGU, BAMPORIKI, MUSA FAZIL abo ni abatutsi? Ahubwo bigaragareko tutazi impamvu genocide yakorewe abahutu itemerwa nka genocide kuberako uwiciwe ntacyo abaza kuko atababaye.

Ndabina aho gukurikirana RUDASINGWA ngo tumuhinyure ko ibyo avuga ari ukwishakira abayoboke gusa ataribyo byadushishikaza ahubwo ariho tugomba guhera tukamwanjama we ufite ubunararibonye muguharanira no gusakaza inkuru ku bwicanyibwabayeko ari genocide ngo abishyire mu bikorwa niba ataribyo natwe tumuregere inkiko ahubwo tugiye mu bindi bibuye nanone biri kuduca intege.

Icyo mperaho nvugako ijwi RUDASANGWA yazamura ryakumvikana kuruta iryo undi wese ni iki :-niwe uzi akari munda y'ingoma azi aho byanyuze kugirango batubohere amaboko imigongo.
-Yabaye umunyamabanga w'iyo genocide yakorewe abahutu, yahagarariye iyo ngoma y'abicanyi muriUSA. Nubwo ibyo byaha bitafatika twibukeko hari igihe wibwa n'amabandi abiri yananirwa kugabana akarwana ibyo bibye bakabitaho cg akicana ibyawe ukabibona.

Ntangazwa no kuvugango kuberako batumvikanye niyo mpamvu avuze uku! Ntibakumvikane uko umwaka utashye. None iyo baza kumvikana ntituba twarashize ibi simbibonamo inenge mbibonamo amahirwe adasanzwe,kandi hari ikintu nkunda kuvuga uwibwirako kuba abarwanya leta ya kigari bahuje urugamba yaba yibeshya hari benshi tuyirwanya kuberako yatwiciye, yatunyaze ikaturenganya, abandi nabo kuko kuko bananiranywe gusangira ubutegetsi no gusahura barigumuye ku buryo bahawe ibyo basabaga bahita bataha. Nshatse kubwira abarwanya leta ko bakagombye kubyaza amahirwe iri tangazo hanyuma bagakurikirana uyu mugabo bakamenya umushinga we icyo ugambiriye basanga ari uwo guterwa inkunga bakawutera inkunga simvuze ngo bayoboke.

Nkarangiza mbwira abanyepolitike b'iwacu bimereye nk'ibyapa muri politike kubera ibyo bacigatiye badashaka kurekura ko niba batazi akamaro ko kugira igihugu bareka kujya baturangaza bakareka ababishoboye bakikomereza kuko ntawe uri kamara. Urukwi rumwe n'ubwo rwaba rwumye gute rucana umuhanga ariko iyo zibaye ebyiri eshatu ziraka. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-64501545921695867052016-09-20T14:29:44.398+02:002016-09-20T14:29:44.398+02:00Ntabwo nca intege uwanditse iyi nkuru ariko inkuru...Ntabwo nca intege uwanditse iyi nkuru ariko inkuru iragaragaza ko tugifite urugendo rurerure.
1. Ndabona Dr Rudasingwa bakomeje kumugarukaho cyane, kuki ntawe uvuga ba Gen BEM Habyarimana, Gen Gatsinzi, Gen Rwarakabije n’abandi bahutu bafatanyije na FPR gufata igihugu.

2. Ese muragirango Dr Rudasingwa akore iki kirenze ibyo yavuze? Nangwa nawe hari icyo yavuze kandi yakoze abandi muri aho muvuga gusa ibidahuye.

3. Ngo kuki Dr Rudasingwa yategereje imyaka ingana itya? None mwagirango ategereze ingahe? Buri kintu kigira igihe cyacyo.

Kuri njye Dr Rudasingwa n’intwali, uti kuki?

1. Dr Rudasingwa sinzi icyo yapfuye na Kagame na FPR nyirizina, ariko kuva yahunga yagerageje kugira ibyo avuga bifatika.

2. Dr Rudasingwa atandukanye nabandi bose kuko we ntiyemera Kagame na FPR mugihe abandi bavuga Kagame gusa.

3. Dr Rudasingwa, ibyo yakoze bishobora cyane gutuma ubuzima bwe bujya mukaga kuko yaba FPR izamuhiga na Kagame ubwe.

Kuvuga rero ngo yavuze bicye ibyo ntacyo bivuze kuko ibyo yakoze nibyo ashoboye, none muragirango akore iki kindi?
Ibijyanye na ICC ntabwo ICC ijya yakira ibirego bitanzwe n’abantu kugiti cyabo. Yakira gusa ibirego bitanzwe na za Leta cg imiryango mpuzamahanga.

Abahutu rero bari bakwiye kwegera iyo miryango mpuzamahanga ikabafasha gutanga ibyo birego naho Dr Rudasingwa mumushyire hasi rwose.

Ibya Ndorimana Tatien Miheto na Martin Ntiyamira byo ntashingiro bifite, kuko bamaze imyaka nimyaka bandika kandi ibyo banditse ntaho nari numva ngo byatanze umusaruro ufatika.

Dr Rudasingwa, ibi yakoze nkuko Makoki yabikomojeho n’umutingito ukomeye kuri Leta ya RPF kuko nubwo bitajya mu nkiko ariko biratuma habaho kuzurungutana no guta umurongo indani mu cyama ho gato, muri make Dr Rudasingwa asunitse ikibuye kiremereye none FPR igiye gufata umwanya icyirukaho bitume wenda hari abasinzira kabiri. Ikindi kandi amagambo ya Dr Rudasingwa ntabwo FPR yayafata minenebwe kuko izi uburemere afite, bitandukanye nuko yavugwa naba Ndorimana Tatien Miheto na Martin Ntiyamira.

Murebe byonyine aho Untold Story yagejeje FPR na Kagame, kugeza magingo aya ibyangijwe na Untold Story bizagora FPR kubisana, kuko yashyizwe kuka rubanda.

Tureke kureba Dr Rudasingwa muri byabindi byahise, turebe ahubwo ibyo arimo gukora ubu. Kuko na Rwarakabije yakoreye FDLR ariko ubu ari I Kigali. We are not living in the past, we better focus on the present and the future as well (ntabwo tuzaguma mubyahise, ahubwo twite kuby’ubu n’ahazaza)

Anonymousnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-42625731378365400662016-09-20T12:10:46.032+02:002016-09-20T12:10:46.032+02:00JohnTuesday, September 20, 2016 9:57:00 am
Ndabas...JohnTuesday, September 20, 2016 9:57:00 am

Ndabasuhuje, hari umuntu mu mazina ya anonymous wanditse igitekerezo cy'inyamibwa.Ndemeranya nawe, uwo Dr Joseph yavuze ko yemeranya nawe 100%.Hari umwirabura w'umunyamerika witwa Malcolm X waharaniraga uburenganzira bwa muntu cyane arwanya akarengane kakorerwaga abirabura kandi intambara ye yageze ku musaruro yaravuze ati "If you don't stand for something you will fall for anything".

Ngenekereje mu kinyarwanda Bivuze ngo " Niba ntacyo uhagarariye uzagwira ubusa n'ubundi".Biratangaje,ntabwo USA, UK, Ethiopia, Uganda Ikiri iya M7.....aribo bazahaguruka bagatanga umusanzu/bakarwanira gushyira ahagaragara genocide yakorewe abahutu. Abahutu ubwabo nibo bagomba gufata iya mbere. Ntangazwa cyane n'abashashe amabero iyo mu Rwanda ndetse n'abari mu mahanga bumva ko bitabareba.Benshi muri izo mpande zombi ntibanagira isoni zo gufatanya na fpr mu migambi yayo yo gukomeza kurimbura abahutu bibwirako rwose bo bazayirokoka n'aho hashira imyaka 100.Igihe kirageze kuko buri wese agize ubwo bushake n'ubushishozi fpr ntiyamara n'imyaka 2 I Kigali.

Ibi byakorwa bite rero:icya (1) ni ukumva ko abanyarwanda twese dukeneye kuba mu gihugu cyacu ku mahirwe angana kdi ko abahutu bataremewe kuba abagaragu b'abatutsi.Aha harasaba ubushishozi kuri iyi ngingo nkoresheje ibi bibazo:Ni bande bafite ubutaka bunini mu gihugu?Ubucuruzi bwo mu gihugu buri mu maboko ya bande?Abahinga umuceri mu bishanga ni bande; none se abo ukijije ni bande? Nibande bari mu myanya myiza y'akazi mu gihugu yaba mu rwego rwigenga cg mu nzego za leta? Ni bande bafite amahirwe yo kwiga mu mashuri meza mu gihugu cg hanze? Ese gahunda nka Mutuelle abo isahura ni bande igakiza bande?

Abimurwa buri munsi mu mujyi no mu byaro mu Rwanda ni bande ndetse ikibyihishe inyuma ni iki? Icya (2) Abahutu bakwiye kwigomeka ku butegetsi bwa fpr mu nzego zose bikoranywe ubwenge bwishi doreko iramutse ibuze imbaraga z'abahutu yahita isenyuka idateye kabiri.Icya (3) Abahutu barashoboye kandi tubasha gukora ibirenze ibya fpr kuko icyo dukeneye ni igihugu buri munyarwanda agomba kwishyira akizana.

Udashaka kubana b'abandi ahubwo agahitamo kubica yazajya gushaka ahandi aba.

Ncumbikira aha, Rudasingwa yakoze icyo yagombaga gukora kandi yavuze duke cyane akaba yiteguye kuvuga n'ibindi.

JOHN
Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-4379317936492003042016-09-20T09:52:58.366+02:002016-09-20T09:52:58.366+02:00Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze...Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. UrakozeAnonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.com