tag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post3244429793093622280..comments2023-09-09T12:39:15.322+02:00Comments on SHIKAMA : Intambara y'ubutita hagati ya Tanzania na Pawulo Kagame irakomeje: Ninde uzegukana kuba umunyamabanga mukuru w'icyo bise Umuryango w'Afrika yiyunze(AU): Kikwete cyangwa Kaberuka?/Nkusi YozefuAnonymoushttp://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comBlogger11125tag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-45001205244629997392016-08-30T17:17:49.999+02:002016-08-30T17:17:49.999+02:00Benewacu,ndumva muzi gushishoza pe!Ariko igihambay...Benewacu,ndumva muzi gushishoza pe!Ariko igihambaye ni uko abagomba gutora bagombye kumenya neza agaciro cyangwa se ingufu z'uwo mwanya.Kwamamaza umukandida runaka ni kimwe no guhugura abantu, kugira ngo badahava hato batora nk'impmyi. Ugasanga kubera uwo muntu batoye bujiji, hatangiye gufatwa ibyemezo Lusiferi yofatira abatamwemera, nkaho kutamwemera ari ikosa. Ni ukuvuga ngo AFRIKA yagombye kuzashira hakiri kare k'umunzani abashaka kuzitoreza uyo mwanya. Wenda imikorere yabo cyangwa ibyo bakoze birazwi. Turebe lero imyitwarire y' ibihugu bakomokamo: Aho Afrika yavuye n'ahigeze ubu, n'icyabiteye; byose bizwi n'isi yose. Ibihugu bifite imyitwarire ngiye kuvuga ntibyari bikwiye kuzana umukandida, kuko kwaba ari ukurangaza, ukwononera, cyangwa se kubera intambamyi abiyujurije ibisabwa n'ayo matora.Nayo iyo myitwarire ni nk'iyi:1. kudakunda abo utwara, ntiwumve n' ibibazo vyabo, ubica,ukanabafunga, ndetse ukanababeshera ngo baragukunda.2.Kuba warazanye cyangwa uzana imyiryane mu karere ka Afrika, hakaboneka amakimbirane hagati y'ibihugu kubera wowe. 3. Kuba warigeze kwica abo woyoboye, kwihaya ko wishe, ukaba n,ubu ukibivuga, cyangwa ukanaga agatoki ku kandi ko uzakwica abantu. 4. Kuba icyuraburindi Afrika igezemo atacyo rikubwiye, ahubwo ukaba iteme ABASAHUZI banyuraho ngo batware n'udusigaye, kugira ngo Afrika itembe burundu. 5. Kuba uguma ugundira ubutegetsi,kurekera abandi ngo nabo batware, n'ubwo babishoboye ntubikozwa, ukibwira ko itegeko shinga riri musi y'amategeko yawe, ukagambana cyangwa se ukategeka ngo rihindurwe wikomereze kuyobora kubera inyungu zawe wenyine cyangwa muzisangiye n'akarwi kawe.6. Kutaba warahamagariye cyangwa ukaba ukomeje gukangurira urubyiruko be n'abandi baturage b'igihugu uybora kuronda amoko cyangwa kuba abahenzanguni.7. Kuba udatoteza abanyamahanga bari mu gihugu cyawe witwaje ibinyoma kandi ahubwo ushingiye kw'ivanguramoko: uruhu, isura,uburinganire mu butunzi, aho bakomoka(igihugu,cyangwa akarere n'ibindi, n'ibindi), n'ibindi by'ako kagene. 8.Kuba udasuzugura be n'ugusuguza abandi bategetsi b'ibihugu nkawe.9. Kuba utasahuye imitungo y'igihugu cyawe cyangwa se icy'abandi. 10. Kuba utahanuriye/utahanurira abandi bategetsi b'ibihugu nkawe gukora byibuze kimwe muri ibyo bindi navuze aho haruguru. Benewacu nabaye indondogozi, muranyumve ndifuriza ineza isi yose. Ariko ntibivuga ko Afrika igomba kuba iyanyuma k'urubuga rw'iterambere:gute? Ndasaba ndabinginga banyira iyi site ko bohindura iyinyandiko yanjye mu ndimi abashaka kuzitoreza uriya mwanya bashobora kwumva, imbere yuko ayo matora abera i Etiyopiya. Nibyiza ko amazina yabo n'ibyo navuze bakwiye kuba bujuje vyo kwiragizwa muri Afrika yose byibuze hasigaye imisi 14 ngo batore.Biragayitse cyane kuba abantu(amamiliyoni y'abagomba kuyoborwa arangamiye) bohurira ahantu hamwe, hanyuma bagatora umuntu uzabayobora, batigeze biga byimazeyo icyo kibazo. Murakoze cyane kuba mwaroroheje kuri iyi site kugira ngo umuntu atange igitekerezo cyiwe. Imana ibahe imigisha myinshi.Anonymousnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-43276085698859140462016-08-29T16:11:52.543+02:002016-08-29T16:11:52.543+02:00Kuli Nkusi, gewe ibibintu ukombibona niba Kikwete ...Kuli Nkusi, gewe ibibintu ukombibona niba Kikwete aziyamamariza uyu mwanya abanyafrika bandi bakwiye kwegama bakamubisa. Kuko muri politic ya Africa nkuko wabivuze numuhanga, kandi kugerakubakuru bibihugu yiyamamaza biramworoheye kuko yabaye umukuru wigihugu nkabo. Ese wibagiwe yuko Gikwete yanatsindiye igehembo cya Ibrahim, cy`umuprezida w`Africa wayoboye neza. Ubworero nuwo mu Algeria uvuga ntabwo yahangana nawe.

Imitegekere myizaye, nuburyo yabanye nibindi bihugu abobandi ntawabigeraho. Umvarero yuko muvuga yuko ashyigikiwe nabazungu, mwibuke yuko iriya nama yahaye Kagame ntamuntu numwe wigeze ayirwanya kumugaragaro. Kabona na Museveni, kuko yabasabye bose yuko bagomba kuvugana ninyeshamba zabo kugirango akarere kagire amahoro.

Gewe inama nagira Kaberuka nuko we atarakwiriye kwitesha agaciro, kuko niba harinabo yarazi yuko bashobora kumutora bashobora kumwangira shebuja. Bakavuga bati Kagame watutse Gikwete amuhora ubusa none arashaka nokumubagamira akoresheje Kaberuka. Namwe murabizi yuko amazwi ya democracy uyabuzwa nutuntu duto, keretse niba Kaberuka yumva amatora azakorwa nkay`i Kigali.

Indinkuru numvise ariko ndafitiye gihamya neza, nuko Kaberuko ngo yaba yarabaye muri Tanzaniya yiyita umunye Tanzania. Hanyuma akaba yaraniyamamaje kuyobora BAD, Tanzania ikamushyigikira iziyuko aruwabo wayo. Kaberuka azagutorwa akabereka neza yuko ari umunnyarwanda nyakuri; atari umu Tanzaniya.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03843378905438897900noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-81641962018783813892016-08-29T14:54:45.395+02:002016-08-29T14:54:45.395+02:00Iyi nkuru isa n'ukuri, kuko hagati ya Tanzania...Iyi nkuru isa n'ukuri, kuko hagati ya Tanzania na Rwanda umwuka uhari ntabwo ari mwiza, kuba batambamira Kikwete rero ntagitangaza kirimo. ariko hari ingingo dukwiye kurebaho

1. u Rwanda gutanga ruswa ni abambere kuko icyo bashaka bashyirwa bakigezeho batitaye kukiguzi icyo aricyo cyose.

aha rero niba Kaberuka azatangwa nk'umukandida kuri AU bivuze ko u Rwanda ruzashoramo akayabo kandi aya aruswa rwose i Rwanda ntajya abura. nkaba mfite ubwoba ko umukandida wu Rwanda yatambuka kubera kumena ibifaranga.

2. u Rwanda naba mpatsibihugu babyumva kimwe, ni pata na rugi. kuvuga ko Kagame bamurambiwe cg bashaka kumwikiza ibi ntabwo ari ukuri kuko Kagame ni umukozi mwiza cyane kandi yita kunyungu z'abakoresha be aribo USA, UK na EU. byagorana cyane rero kubona undi muntu wakwemera gukorera abazungu ibyo bifuza nkuko Kagame abikora. reba Burundi aho Kagame ayigeze CDD ihora isakuza raporo zirakorwa zishinja u Rwanda ariko byose bikarangira Burundi ariyo ifatiwe ibihano kandi ariyo yareze.

Ibi rero biragoye cyane kuko Kagame afite ingufu zirenze izo tumucyecyera, kuba i Rwanda bamwanga cg muri FPR ntibamwumve neza ibi ntacyo bimutwara kuko yamaze kubaka imbaraga zitapfa gusenyuka gutyo gusa. nubwo hari abatamwishimiye benshi ariko Kagame afite igitinyiro haba imbere mugihugu no hanze yacyo. Anonymousnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-58833892998785170252016-08-27T18:33:41.240+02:002016-08-27T18:33:41.240+02:00Anonymous,
Iby'iyi nkuru ni impamo kandi si ub...Anonymous,
Iby'iyi nkuru ni impamo kandi si ubwa mbere biba kuko hari n'abandi banyetenzaniya 9 bari bamaze iminsi bishwe na FPR/RDF.( Aya mahano ariho arabera mu ruzi rw'Akagera n'ikiyaga IHEMA.

Turakurikiranira hafi aya makuru. Turashimira byimazeyo kandi uyu mwene data kuri aya makuru yaduhaye. Abandi namwe ni ukureberaho; amakuru meza ni atawe ( gutara) n'abasomyi.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-75973598830410889292016-08-27T18:28:36.221+02:002016-08-27T18:28:36.221+02:00Komera Rukara,
Uko ni kwa kuryaryana kw'abanye...Komera Rukara,
Uko ni kwa kuryaryana kw'abanyepolitike. Kaberuka yari ahaciye mu rwego rwo kwiyamamaza nkuko navuze ko ariho azenguruka Afrika. Muri Tanzania urumva byari no gutera icyumvirizo ngo FPR ifate gahunda zihamye.

Ndumva Tanzania itabuze abahanga nka kaberuka ku buryo yahabwayo akazi mu bihe turimo.!!!Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-54828890258467624802016-08-27T14:08:42.995+02:002016-08-27T14:08:42.995+02:00Mperutse gusoma kuli site y'igihe le 20/08 ,ig...Mperutse gusoma kuli site y'igihe le 20/08 ,igihe Kaberuka yakirwaga na Magufuli wa Tanzaniya ,ko yaba yaramuhaye akazi ko kuyobora akanama kagenzura imikoranire na gouvernement ye n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere Kubera ubunararibonye bwe.Anonymousnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-6511568691243873442016-08-27T11:46:58.466+02:002016-08-27T11:46:58.466+02:00Abo nabo abakubitiye ahantu hizewe ntibamenye ikib...Abo nabo abakubitiye ahantu hizewe ntibamenye ikibakubise se ga mama? Erega mujye mwibuka na ya nkundura yagacishijeho mu matora yegukanye Magufuri. Icyo Eduard Luwasa yari yitwaje ni Kagame n'amafaranga menshi, bikaba ari nabyo byaviriyemo urupfu Mutikila Christopher avuye i Mwanza mu nama agapfa mu bufindo ni nako abo baba bapfuye kandi urupfu rwa Habyarimana na bagenzi be bari kumwe, ntabwo Magufuri na Kikwete baruyobewe. Iyi ikaba inashobora kuba impamvu yaba yarateye aba bagabo kutaza muri ya namaya AU kuko ibihe nk'ibi abantu barangariyemo nibyo yigobekamo akabakindura AFSA MOSI arihe?.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-65194979240381691712016-08-27T08:57:36.134+02:002016-08-27T08:57:36.134+02:00Urakoze cyane.Urakoze cyane.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-53139882058099788612016-08-27T07:49:40.650+02:002016-08-27T07:49:40.650+02:00http://www.jamiiforums.com/threads/kagera-watanzan...http://www.jamiiforums.com/threads/kagera-watanzania-56-watekwa-na-kuuawa-na-askari-wanaodhaniwa-kuwa-wa-nchi-jirani.1101510/page-6

Sir Dr Nkusi, tohoza aya makuru y'abatanzania 56 bishwe muminsi itatu ishize. Tanzania iri kuvuga ko ari abasirikare b'Urwanda babishe, ni muri KaragweAnonymousnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-77569792463055500482016-08-27T06:11:01.454+02:002016-08-27T06:11:01.454+02:00Yewe azime ntangare ndavuga Donald Kaberuka, burya...Yewe azime ntangare ndavuga Donald Kaberuka, burya unwana udatembera agirango nyina niwe uzi kubuvuga neza gusa iyo atarabutse akabega intore y'ahandi arataha akabwira nyina ngo mubuvuge nko kwa masenge cg nyogokuru bo ntibabuvuga nka kwa kundi uvuga ubugari.

Uyu mugabo kaberuka ntabwo ari umuntu usanzwe ariko afite aho agarukira imbere ya kikwete nawe akeneye amahugurwa kugirango abe yamushyikira muri politiki mpuzamakungu.ahari hari ushobora kwibaza ati ko kaberuka yayoboye mu rwego rwa afurika Kikwete akayobora muri Tanzania gusa aho ntamurusha ubuhangange? Reka da kariya kazi ntacyo kagira nyirako ngo abe yafata ibyemezo nk'ibyo kikwete ashobora gufata mu ruhando mpuzamahanga. Kandi na none twibukeko u Rwanda kuba ruri guhigira hasi no hejuru uriya mwanya si ku neza ya africa cg akarere ahubwo ni ukujya gutangatanga ngo ibirego biregwa urwanda bijye bibura irembo bicamo nibinahagera byakirwe nyuma igihe cyarenze ariko ibyo amahanga arabibona kuko mu karere umutekano ubarirwa ku mashyi hejuru y'igihugu cy'u Rwanda.

Ibi rero bikaba bihesha amahirwe Kikwete uzwi ku bunararibonye mu kunga no gushaka umuti urambye mu makimbirane yo mu karere, ubwo rero nkaba mbona u Rwanda rwaba ruri kwiha urwamenyo, mu gihe cyakora haboneka abakandida bandi nk'uwo wa Algeria yaba abaye intambamyi kuri kikwete kuko ammajwi yakongera kuba iyanga ariko bitabaye ibyo Donald yaba ari gucurangira abahetsi kandi umwanya waratashye Dodoma akaba ariho mpera mvugango azime iyo ngoma cyangwa atsindire uwo mwanya ntangare. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-9827665134462841042016-08-26T20:11:50.993+02:002016-08-26T20:11:50.993+02:00Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko umaze gu...Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko umaze gusoma. Urakoze.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.com