Ingabire Vigitoriya |
" Tugiye kujya tubarasa ku manywa y'ihangu" Pawulo Kagame abwira abaturage bo mu ntara y'iburengerazuba Kibuye iherereyemo. Nta byumweru bibiri bishize, abapolisi bagabye igitero kuri bamwe mu baturage bo mu ntara y'iburengerazuba bakicamo bamwe bagakomeretsa abandi babaziza ko ngo bubaka badakurikije amategeko; ibi bikaba byaranabaye ku manywa y'ihangu nkuko Kagame yari yarabibateguje umwaka ushize. Si irasa gusa kandi ririho rikorerwa aba baturage kuko abenshi ubu bariho bajugunywa mu magereza atazwi nkuko mubyibonera mu nyandiko y'impuruza iri hasi aha.
Uwapfuye yarihose kuko atabonye iminsi ya nyuma y'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage!!
Ubwanditsi bwa Shikama
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ubwanditsi bwa Shikama
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------