Nkurunziza Petero azahagararira CNDD/FDD mu matora yo muri Kamena 2015 Igihe U Burundi buzaba butora umukuru w'igihugu |
Impaka zirashize Nkurunziza Petero agiye kwiyamamariza
manda ya gatatu yavugishije Abarundi amangambure. Muby’ukuri ntacyo amashyaka
atavuga rumwe na leta y’ishyaka riri ku butegetsi atakoze kugirango Nkurunziza
Petero atiyamamariza bwa gatatu kuyobora u Burundi. Ibihugu byinshi byo ku isi nabyo
birangajwe imbere na Leta Zunze ubumwe z’Amerika byakoze uko bishoboye ngo bigondonze
Nkurunziza kugirango atiyamamaza ariko biba iby’ubusa. Imiryango Mpuzamahanga
nayo yashyizeho akayo aho kumvwa inama zayo abenshi barahambirizwa birukanwa ku butaka bw’u
Burundi shishi itabona!