Pageviews all the time

«UKWEMERA KWACU NIYO NTSINZI YAGANJE ISI»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku cyumweru cya kabiri cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya B, taliki 12 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 4,32-35 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 5, 1-6. Ivanjili: Yohani: 20,19-31.


Mu gukomeza kwizihiza intsizi ya Pasika, mu isomo rya mbere tuributswa ubumwe bukwiye kuranga abemera. Muri ibyo harimo kugira ubumwe, no kwirinda kwikubira. Muri ubu bumwe niho intumwa za Yezu zakomeje guhamya izuka rya Yezu.

PAWULO KAGAME AGOMBA KWIRUKANWA MU RUGWIRO NONE KUKO EJO HAZABA ARI KERA CYANE, NTITUGOMBA KWIBESHYA NGO DUTEGEREZE 2017/NKUSI YOZEFU

Ntidukeneye ba Rwabujindiri mu bihugu bikennye, munyagitugu BLAISE tumuka !
 Niko ibyo byapa bivuga. Kuki tutabwira ibi umunyagitugu Kagame Pawulo none?

Hashize igihe havugwa ko bamwe mu bategetsi bo mu karere k'Ibiyaga bigari by'Afrika bafite umugambi wo guhindura itegeko nshinga kugirango bagundire ubutegetsi kugeza bapfuye. Ibi byavugishije abatavuga rumwe  n'izi nyangabirama z'abategetsi zahindutse abakegesi bagesa ijosi buri wese ushaka kubangamira uriya mugambi wabo mubisha.Ibihugu by'ibihangange nabyo akenshi biri mu bimitse aba bakegesi, biriho biratera hejuru byamagana uyu mugambi mubisha. Ibi nibyo byatumye bamwe muri aba bategetsi bumva igikwiye maze bemera kutazagwa mu ntebe y'ubutegetsi, urugero twatanga hano ni urwa Joseph Kabila wa RDCongo umaze gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu. Nkurunziza Petero w'Uburundi we nawe ariho arakoresha amanyanga yose ngo ahindure itegeko nshinga abone uko ategeka ubuziraherezo, ariko Abarundi bamubereye ibamba ku buryo umuntu yakwemeza 100% ko bitazamushobokera gufata manda ya 3!

PAUL KAGAME NA F.P.R I KIGALI: «U Rwanda wagira ngo rutegekwa n'abapagasi baje kwihahira bazamara kugwiza ifeza, zahabu, diyama n'ibindi ntarondora bifuza byose maze bakazisubirira iyo baturutse»/ UDAHEMUKA Eric



 


Ntabwo ndakurikirana nitonze ngo menye neza niba ijambo GUPAGASA ari ijambo ry'Ikinyarwanda mwimerere ariko ndizera ko buri musomyi w'iyi nyandiko ari bubashe kwiyumvisha icyo risobanura. Hambere ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, najyaga mbona iwacu mu Byimana(mu Marangara) abakiga bagendaga n'udufuka ku ntugu. Umunsi umwe babiri binjiye iwacu mu rugo basanga twinikije inka niko kwibwira Data ko ari abapagasi baturutse i Rwamatamu ku Kibuye bamusaba kubaha umurimo.

KIGALI-AMAKURU YIHUTIRWA: Muri Kigali icyoba ni cyose ntawe unyeganyega, ntawe uzi ikiza gukurikiraho! Mu Rwanda hose birabujijwe kumva BBC uzafatwa ayumva azafungwa imyaka 25. Nta munyarwanda ucyemerewe kujya muri UGANDA na KENYA akoresheje INDANGAMUNTU: Baragera ku mipaka(Cyanika, Gatuna na Kagitumba) bagategekwa gusubirayo gushaka pasiporo igura 50,000 Frw/ UDAHEMUKA Eric

Umupaka wa Cyanika


Amakuru ya nyuma agera kuri SHIKAMA aremeza ko uko bucya, uko amasaha yisunika, uhagarara muri Kigali ukagira amakenga akomeye. Ibi biraterwa n'uko nk'uko bimaze imyaka 3, nta muntu n'umwe wemerewe guhagararana n'undi mu nzira nyabagendwa ngo bamarane iminota irenze umwe kuko ako kanya hahita haza abantu bambaye siviri utazi iyo bavuye bakabategeka gutandukana byihuse!

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI: Umunyamakuru Francois SOUDAN wa JEUNE AFRIQUE yabajije Paul KAGAME niba azahindura ingingo y'101, 2 mu itegeko nshinga agafata manda ya 3 maze KAGAME amusubizanya ubwihebe n'ubwiyahuzi agira ati: «Nahindura itegeko nshinga nkaguma ku butegetsi ubuziraherezo cyangwa nareka kurihindura nkabuvaho, byose ntacyo bizahindura; abumva ko bampaye ubutegetsi bamaze gufata imyanzuro yabo kera!»/ UDAHEMUKA Eric


Tito Rutaremara wakoze ibishoboka byose LUNARI ikiyubururamo  FPR Inkotanyi.
Ariho arakora uko ashoboye ngo itegeko nshinga naryo rihinduke LUNARI ikomeze  itegeke
 u Rwanda kugeza igihe isi izashirira ngo kuko bo bavukana imbuto yo gutegeka, turabyanze Rutarema!!



Uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda ni uko witegereje neza wabona ko hari ibihande bine urebye neza wasanga ntacyo bipfana ku kuri u Rwanda rutegereje kuko mu isesengura ngiye kubagezaho muraza gusanga ibintu mu Rwanda bikaze kuruta uko mwaba mubyibwira byose bikomotse ku kirunga cyenda gusandara hejuru y'abanyarwanda nk'ingaruka z'uko FPR yubatse igihugu gishingiye ku muntu umwe ariwe Paul KAGAME.

Buruse/Scholarship

Hari buruse nyinshi kuri Shikama y'icyongereza

UBUHANUZI:«UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE BUTURUTSE KU MUKOZI W’IMANA WITWA MAMAN JEANNE WABWERETSWE MU 2008 AKEMEZA KO YAHAWE N'IMANA UBURENGANZIRA BWO GUTANGAZA IBYO YERETSWE K'U RWANDA KU ITALIKI 13 GICURASI 2014»



Kuwa 13/5/2014 nibwo nahawe uburenganzira bwo gutangaza ubutumwa nahawe n’Uwiteka Imana bugenewe abanyarwanda
aho baherereye hose, ndetse n’abantu b’isi yose. Ubwo nari mw’iyerekwa nabwiwe ko igihe ari iki Imana Imbwira ko “ubuhanuzi bwicaye ku ntebe”.

MITALI Protais washenye burundu ishyaka PL kubera FPR akaburagiza abarwanashyaka, agasahura iri shyaka miliyoni 63, akagambanira KIZITO Mihigo,... ahunze nta n'ukwezi amaze agizwe na Kagame ambasaderi muri Ethiopia. Minisitiri Cheikh Musa Fazil HARELIMANA se wasenye PDI kubera FPR bakanafatanya kubambisha Kizito MIHIGO aho yaba akiri i Kigali cyangwa nawe yahunze ntibabimenya???/ UDAHEMUKA Eric


Mitali Porotazi
Ati muceceke ntimuvuge aho nihishe

Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose! Inyamanswa ibona ishyamba ririmo gukongoka ikituramira iba ari igikenya! Ese Kagame na FPR bakoresheje Mitali Protais mu gusenya PL barangiza bakamugororera kuba minisitiri, ambasaderi, aho baba barigeze batekereza ko umunsi umwe azitandukanya nabo agahunga? Mitali se we aho azakira FPR n'amabanga ayibikiye ku makosa atagira ingano yamukoresheje?

RDC: AFERWAR-DUTERIMBERE IRIFURIZA ABARI N’ABATEGARUGORI PASIKA NZIZA.

                                                Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE

Racy Nyinawanshuti
AFERWAR-DUTERIMBERE
Perezida
Isoko: ikazeiwacu.fr

Pawulo Kagame yariye byinshi agezeho n'aho arya akataribwa: kwakira impunzi z'Abanyafurika zahungiye ku yindi migabane ni ubugambanyi buzoreka u Rwanda n'Akarere rurimo/NKUSI Yozefu

Zimwe mu mpunzi za Eritrea zigeze muri Israel.
90% ntibazi gusoma no kwandika kandi bavuga ururimi rumwe gusa
rwitwa TIGRINYA!
Mu gitabao cye yise "IGIKOMANGOMA" gisobanura uko igikomangoma gishobora gufata ubutegetsi kikanabukomeza Nikola Machiaveli avuga ko ntawe ukubaza uko wageze ku butegetsi iyo wabugezeho kuko intebe uriho niyo isobanura  amayira wanyuzemo. Bityo ushobora kwiba, kuroga, kwica, gusambana ukagera ku ntebe y'ubutegetsi ukiyita intwari kandi ukabyumvisha abantu bakabyemera. Wagirango Machiaveli yari azi ko FPR na Kagame bazabaho cyangwa se FPR  na Kagame babanje kwihugura ku mitetekerereze ya Machiaveli mbere yo kwambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo 1/10/1990! None se ibyo Machiaveli avuga sibyo Kagame na FPR bakoresheje ngo bagere ku butegetsi kandi babugumeho kugeza na n'ubu? Turaza kurebera hamwe hasi aha indi nzira ya Machiaveli Kagame ariho acamo ngo agume kuri ya ntebe y'ikinyoma yo mu Rugwiro, iyo nta yindi atari ukugambanira impunzi z'Abanyafurika zari zimereye neza muri Israel akaba ashaka kuzigeza iwe ngo azohereze kwica impunzi z'abana b'abahutu yahejeje ishyanga mu mashyamba y'inzitane ya RDCongo. Iki ni igikorwa cya kabiri Kagame akoreye Israel kugirango imufashe kuramba ku ntebe y'ikinyoma yicayeho mu Rugwiro. Igiheruka ni bwa buryo bwo gukona Abahutu hakoreshejwe agapira kitwa Prepex gakorerwa muri Israel, ubu kakaba kamaze kugira ibiremba abagabo batabarika, cyane cyane muri Ruhengeri na Gisenyi.

NYAMARA U RWANDA RWONGEYE KWIGARURIRWA NA BA GASHAKABUHAKE ! / UWIMANA Jean de Dieu


Kagame yagiye gufata amabwiriza k'umwamikazi Elisabeth w'Ubwongereza
Iyi nkuru njya kuyandika natekereje ku kintu nabonye mu minsi micye ishize ku bibera hano mu Rwanda. Icyo gihe nari ndi mu modoka itwara abagenzi (Coaster) tuva i Huye twerekeza mu mugi wa Nyamagabe ahitwaga Gikongoro kera. Turi muri iyo modoka, umushoferi  yashakishije radio tugenda twumva mu modoka, maze  afatisha imwe mu maradiyo akorera i Kigali.

Ubwicanyi bwibasira inzirakarengane z'abasivile nk'ibyabaye i Garissa kuri 2/4/2015 ni ibyo kwamaganwa/Nkusi Yozefu

Amashusho y'ubugome burenze kamere nk'aherutse kugaragara ku mbuga
yerekeranye n'imirambo iherutse kujugunywa mu kiyaga cya Rweru
Umunsi w'ejo tariki ya 2/4/2015 mu gicuku niho abanyeshuri ba Kaminuza ya Garissa yagabweho igitero n'abantu bagera kuri 5 bipfutse ibitambaro mu maso bitwaje imbunda za K47 barobaboanura abayisilamu babashyira ku ruhande maze batangira kurasa urufaya abatari abayisilamu.Leta ya Kenya itangaza ko muri iki gitero cyaguyemo abantu bagera kuri 147, hakaba hari abarenga 70  bakomeretse.

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku munsi mukuru wa PASIKA, taliki 05 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 10,34a.37-43 Isomo rya kabiri: 1 Abanyakorinti: 5, 6b-8 cyangwa Abanyakolosi:3,1-4. Ivanjili: Yohani: 20,1-9.: «YEZU YAZUKIYE GUHA UBUGINGO RUBANDA RWOSE YIFASHISHIJE ABAHAMYA BE YATOYE MBERE NGO BAMAMAZE INKURU NZIZA Y'UMUKIRO»/ Padiri Tabaro



Mu masomo yo ku minsi isanzwe no mu Misa ku byumweru bisanzwe, isomo rya mbere twarisangaga mu isezerano rya cyera ariko kuri Pasika siko biri kuko amasomo yose avanwa mu isezerano rishya twarazwe na Yezu Kirisitu.

UBUTUMWA BWA AFERWAR–DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU.

2 avril 2015Amakuru

Nkuko bigaragara mu bikorwa birimo bitegurwa ubu mu gihugu, dusanga ko nta cyahindutse, kuko urukundo rwabuze mu bana b’u Rwanda, rugatuma haba intambara igikomeza kugeza uyu munsi, aho bamwe muri twe tugikurikiranwa aho twahungiye n’abashaka kuturimbura,mu nyungu zishingiye ku kwikunda birengeje urugero, no kwiyibagiza ko natwe turi abantu, ruracyabura, ari nabyo bituma hari abagikomeza kwibwira ko amaraso ya bamwe arusha agaciro ay’abandi.
Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE
Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE
Niyo mpamvu dufashe uyu mwanya ngo twibutse abanyarwanda, ko ubwiyunge nyabwo hagati y’abanyarwanda, cyane cyane abahutu n’abatutsi, budashobora kugerwaho mu gihe ubutegetsi bwa FPR bugikomeza kwigisha no gukwirakwiza kw’isi yose, ko bikwiye kumvisha umubyeyi w’umuhutu cyangwa imfubyi y’umuhutu biciwe ababo na FPR bakaba babizi neza, ko agaciro k’amaraso y’ababo kari hasi y’amaraso y’abatutsi bapfuye, mu by’umuryango w’abibumbye wise jenoside nyarwanda; inkotanyi zikaba zikomeza kubikoresha nk’impiri zihora zikubita ku mitwe y’abatari abatutsi mu Rwanda, kandi nabo bariciwe.

Dr. MUKABARAMBA Alvera umunyamabanga wa Leta muri MINALOC uvuga ahumbaguza, ateshaguzwa kubera ukuntu Kagame na FPR bamuhahamuye mu matora ya perezida muri 2010 aho yari kandida ku itike ya PPC; akoresheje ishyaka rye PPC ikosa rya politiki asabira Paul Kagame guhindura itegeko nshinga ngo azapfire ku butegetsi/ UDAHEMUKA Eric

Dr Mukabaramba Alvera

 Buri wese agira uko abona ibintu akagira n'umubera icyitegererezo mu buzima bwe. Ku giti cyanjye nzahora nzirikana n'icyubahiro cyinshi Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene kuko ari umugabo utavugirwamo kandi akaba umutaripfana.

AMATORA YA PEREZIDA MURI NIJERIYA:«Kuki Imana yirirwa ahandi ikanararayo ntitahe mu Rwanda? Ubanza natwe abariho muri iyi minsi tuzapfa tutabonye mu Rwanda perezida asimburana n'undi mu mahoro!»/ UDAHEMUKA Eric


Genda uruhuke wakoreye neza igihugu cyakubyaye ntuhwanye na Pawulo
 Kagame ugiye kutumarira ku icumu

                                                          
Dr. NKUSI Yozefu aheruka kubagezaho inkuru ndende aho yibazaga impamvu Goodluck Jonathan atabanza ngo aperereze amenye ibibera mu Rwanda noneho ngo abone gutanga ikiganiro kuri BBC TV. Icyari kigamijwe ni ukwerekana ko mu Rwanda abaturage bicwa umusubizo kandi Kagame akigamba ko azajya abarasa ku manywa y'ihangu mu gihe Goodluck Jonathan we yavugaga ko nta mukuru w'igihugu wakwishimira ko abaturage be bapfa uko baba bameze kose aganisha kuri Boko Haram.

Nyuma y'intara z'iburasirazuba n'iburengerazuba, serwakira y'ingoma ya FPR yo kweguza abayobozi b'uturere ku gahato no kubafunga isesekaye mu ntara y'amajyepfo:«Muri Ruhango ibanje, bavanyemo perezida wa njyanama y'akarere Bwana GAKUBA Didier kugira ngo FPR izabone uko ikanyaga Meya MBABAZI Francois-Xavier n'abamwungirije nta kirengera bafite!»/ UDAHEMUKA Eric

Mbabazi Franswa Saveri

Ntabwo nzi impamvu FPR iha abantu akazi bakakemera kuko birangira bicuza bagasanga birutwa n'iyo bari kukihorera. Nyuma ya serwakira ya FPR iherutse gukukumba abayobozi b'uturere tw'intara y'iburasirazuba ikimukira i Burengerazuba naho ikabamaramo(Gaspard wa Rutsiro nawe ari hafi), ubu noneho intara y'amajyepfo niyo itahiwe.

UBUREZI N'ITERAMBERE: «Ese mwari muzi ko mu Rwanda hari abantu barangiza Kaminuza batarakandagira mu nzu zibikwamo ibitabo(Bibliothèques/Libraries) bagahabwa imbeshya-bumenyi batarasoma igitabo na kimwe!»/ UDAHEMUKA Eric

Iri somero rishya riri i Kigali ryatwaye akayabo ariko ngo Makuza
Berinarudo niwe utiramo ibitabo byinshi!
Reba hasi y'iyi nyandiko uko amasomero y'ahandi akora/urugero rwa Noruveje

Uyu munsi ntabwo ndi bujye muri POLITIKI ahubwo nagira ngo abasoma SHIKAMA mwese muze dufatane urunana maze tujye gutemberera mu nzu zibikwamo ibitabo byo gusoma twita libraries cyangwa bibliothèques.

Ingirwamashyaka mu Rwanda nka, PSD, PL, PPC, PDC na PDI, … zitakomeza kubeshyera Abanyarwanda nabo bazi kwivugira./ Rwamapfa













Muraho mwese abashaka Demokarasi muri Repubulika, 
Mukabaramba, Mukabalisa, Fazil Harerimana n'abandi nkabo barekeraho kubeshyera Abanyarwanda. Baragenda ari 4 cg. 5 bagakora akanama, basohoka bagafata  ijambo ngo abaturage benshi, ngo abo ayoboye baracyashaka, ngo Rongi batoye n, ibindi n, ibindi.  Umunyamakuru yabaza uko bangana bakanigwa. Biriya birerekana ubuswa n, ubwoba muri Politiki. Nta shyaka rivugira irindi.

AKUMIRO MURI DEMUKARASI:«Paul KAGAME afite inyota y'ubutegetsi nk'uwavutse ejo, amaze kubwira Jeune Afrique ko muri 2017 icyemezo kizafatwa n'abanyarwanda, yirukanye minisitiri KARUGARAMA Tharcisse na Martin NGOGA kuko bamubujije guhindura itegeko nshinga none minisitiri BUSINGYE Johnston ushinzwe kubahiriza ibirango bya Repubulika niwe uherutse gutangaza ko itegeko nshinga rigomba guhinduka ngo Kagame azapfire ku butegetsi!»/ UDAHEMUKA Eric

Minisitiri Businge Johnston
Ariko ibyo mu Rwanda mvukamo byaranyobeye rwose! Noneho ndumiwe! Ni ubutegetsi buryoha bukagira icyanga kirenze cyangwa ni abategetsi babutwerera n'ibyo butifitemo? Kugira ngo muri iyi nyandiko mbashe kwereka abanyarwanda muyisoma ko igihugu kirimo kugwa mu mwobo bucece,

Ndagerageza gufata imyitwarire n'imitegekere bya FPR na Kagame mbihuze n'ibikubiye mu gitabo cyitwa:«DE L'ART DE GOUVERNER PAR LES LOIS ET PAR LA FORCE» cyanditswe n'umutyazabwenge akaba n'umunyapolitiki ukomoka mu Butaliyani witwa NICOLAS MACHIAVEL wavutse mu 1469 akitaba Imana mu 1527 afite imyaka 58 y'amavuko.

AYIHUTIRWA:«Taliki 09 Gashyantare 2015, Paul KAGAME yasimbutse urupfu akatira muri Rugende-KABUGA umuhango wo guha amapeti abapolisi 466 i GISHARI-RWAMAGANA yari agiyemo uburizwamo none agatsiko kariga uko yazayabambikira mu nteko ku Kimihurura kuko bakiri i GISHARI mu gihe ibyo bagombaga kwiga babirangije!»





Kubera ukuntu Paul KAGAME yahemukiye bitababarirwa abanyarwanda benshi akabicira abavandimwe abenshi abaziza ubusa, ni ngombwa kurwanya ikibi kuko kidakwiye mu Rwanda. Kubera iyi mpamvu nta banga na rimwe ngomba kugirira Paul KAGAME n'agatsiko ke k'abicanyi biyemeje kuzamugwa inyuma.

ITANGAZAMAKURU N'UMUCO: Mbega Rwanda naguhoza nte?:«Bamwe barakonwa ngo batazongera kubyara mu gihe abo kwa SENTORE na MASAMBA barimo kuzuza ibinyendaro muri Kigali bikandikwa mu kinyamakuru IGIHE. SHIKAMA turasaba MIGEPROF na MINISPOC kwihanangiriza IGIHE kigacika kuri iyi mikorere kuko atari itangazamakuru rikozwe kinyamwuga»/ UDAHEMUKA Eric












Ibibazo biri mu butegetsi no gushyira ibintu mu buryo mu Rwanda ni byinshi cyane ku buryo umunyamakuru atabyandikaho byose ngo abirangize. Ni ugusaba nyir'imyaka akongera abakozi kuko akazi ko gukora ari kenshi cyane.

Umuco warazahaye, itangazamakuru ridakorwa kinyamwuga, umutegetsi uvuze ukuri aricwa, agafungwa cyangwa akeguzwa, abo mu nzego z'ibanze barirukanwa ubutitsa, abantu mu Rwanda ntibakunda Paul KAGAME ahubwo baramutinya, kubaka ubutegetsi butonesha bamwe bukabaha uburenganzira bwo gukora n'ibidakorwa ndetse bakanahabwa n'urubuga rwo kubitangaza, kwishongora no gukina ku mubyimba abatemerewe na mba!

IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE: Mu rwego rwo kwereka Abatutsi barokokeye mu Rwanda ko IBUKA-FARG babubakiye amazu nabi ku bushake agasenyuka mu myaka 2 gusa, ubu minisiteri y'ingabo(MINADEF) niyo imaze guhabwa kububakira bundi bushya mu kurushaho kwikubira umutungo wose bityo ibyahanuriwe mu nama y'umushyikirano-2010 bikaba bisohoreye kuri Paul KAGAME na Tito RUTAREMARA/ UDAHEMUKA Eric



Minisiteri y'ingabo z'u Rwanda MINADEF binyujijwe muri cya kigo cyayo cy'ubwubatsi cyitwa HORIZON CONSTRUCTION imaze guhabwa isoko ritapiganiwe ririmo inoti zitubutse ryo kubakira abatutsi barokotse muri '94 batishoboye. Uyu mushinga ukaba uri mu mugambi muremure kandi mubisha wa FPR wo gukomeza gushinyagurira abatutsi byitwa ko barokotse jenocide yabakorewe. Mvuze byitwa, kuko nta nkunga igaragara bahawe na Leta kandi itarabinaniwe.

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya MASHAMI, taliki 29 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Izayi: 50,4-7 Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 2, 6-11. Ivanjili: Mariko: 14,1-15, 47 cyangwa Mariko: 15, 1-39: «UMUNSI MUKURU WA MASHAMI: IKIMENYETSO CYO GUCA BUGUFI NGO IZUKA RYA YEZU RIDUHINDUKIRE UMUKIRO»/ Padiri Tabaro



Ku cyumweru gitaha tuzasoza IGISIBO ku munsi mukuru wa Pasika umunsi mukuru ngarukamwaka wibutsa IZUKA RYA YEZU. Mu kwitegura guhimbaza Pasika mu minsi 7 isigaye, turazirikana ku mukindo batema ku giti washibutseho maze bakawitwaza mu Misa yo kuri MASHAMI abandi 
babishoboye iryo shami bakarihesha umugisha, abo bishobokeye bakamanika iryo shami mu nzu, aho bishoboka kuri paruwasi bakayatwika akavamo ivu rizasigwa abakirisitu mu gisibo kizakurikiraho, ndetse mu gihe cy'inyigisho za Yezu aho yanyuze kuri MASHAMI bari bashashe amashami y'imikindo n'imizeti maze bamwicaza ku ndogobe atambuka hejuru y'ayo mashami nk'ikimenyetso cy'uko baciye bugufi mu mitima yabo yiteguye kwakira umwami. Muri make ngiyo inkomoko ya MASHAMI.

UBUREZI NA POLITIKI:«Mu Rwanda, ireme ry'uburezi ntirishobora kugerwaho mu gihe abana 160 mu mashuri abanza bakigira mu cyumba kimwe naho mu yisumbuye 85 bakabyiganira mu cyumba cya metero eshanu ku munani aho usanga bane bicaranye ku ntebe imwe!»/ UDAHEMUKA Eric

Ntabwo najya kwirirwa mpfusha ubusa umwanya wanjye mbeshyuza FPR ivuga ko mu Rwanda ireme ry'uburezi ryazamutse kuko n'abategetsi b'u Rwanda bazi neza ko ubu kwigira mu Rwanda ari uguherekeza abandi cyane cyane mu mashuri abanza n'ayisumbuye.


Abanyarwanda twese nta n'umwe uvuyemo dufite uburenganzira n'inshingano ku burezi
Ndongera kwisegura ku basomyi ba SHIKAMA nzi ko bakunda byacitse na politiki ishyushye. Uyu munsi rero ndashaka gusangira namwe uko uburezi bwitwaye mu Rwanda kuko mbizi neza bitewe n'uko nabwo nabukozemo igihe kingana n'imyaka 2 n'amezi ane nigisha mu mashuri yisumbuye.

Ndabaza: Ibyo Goodluck Jonathan wa Nigeria yatangarije BBC TV kuki atabanje kubaza ibibera mu Rwanda?/NKUSI Yozefu

Goodluck Jonathan
Mu Kiganiro umukuru wa Nigeria Goodluck Jonathan aherutse kugirana na BBC TV yabajijwemo ibibazo bitatu by’ingenzi  aribyo: Uko urugamba rwo kurwanya Boko Haram ruteye,  amatora yegereje y’umukuru w’igihugu, abaturage bamaze kugwa muri urwo rugamba.Ku byerekeye Boko Haram yatangaje ko ingabo za Nigeria zabonye ibikoresho bya gisirikare bihagije zitari zifite, naho amatora azaba ahangayemo na Jenerali Buhari wigeze nawe kuba Perezida wa Nigeria, yavuze ko yizeye kuyatsinda nta shiti. Abajijwe niba nta baturage benshi bariho bagwa ku rugamba, Perezida Goodluck yasubizanye agahinda  yerekana ko atifuzaga ko n’abagize Boko Haram bapfa kuko nabo ari abaturage ashinzwe kuyobora: « Iyo tuvuga ngo hapfuye abarwanyi bo muri Boko Haram 400, cyangwa 500 burya nabo ugomba kumenya ko ari abaturage ba Nigeria. Nta muperezida wifuza ko hari abaturage be bapfa»

UBURASIRAZUBA BWO HAGATI:«Niba Amerika ibona ko ari ngombwa kugirana ibiganiro na Perezida Bashal Al Assad wa Syria nyuma y'intambara imaze imyaka 4 yari igamije kumuhitana ariko akababera ibamba, inzirakarengane zirenga 215,000 zizaryozwa nde???»/ UDAHEMUKA Eric


Bashal Al Assad wa Syria

Benshi mu bageze mu ishuri babwiwe kandi bigishwa ko isi itegekwa n'ibikuta bibiri bya rutura aribyo CAPITALISM iyobowe na Leta zunze ubumwe z'Amerika(USA) hakaba n'ikindi gikuta cyitwa COMMUNISM kirangajwe imbere n'Uburusiya. Ubu butegetsi 2 bwamamaye cyane nyuma y'intambara ya 2 y'isi yose yarangiye ahagana mu 1945-1946.
Nyamara abasesenguraga amateka y'isi bakanayandika ubanza bari bibagiwe ko ibintu bihora bihinduka. Icya mbere nta wigeze atekereza ko Ubushinwa bwazaba igihangange umunsi umwe ngo USA ijyeyo kuguza amadeni mu mabanki yaho. Ibi ariko iyo ubyumva warasomye ntibyagutangaza uhereye ku nteruro umwe mu bategetse Ubushinwa yigeze kuvuga agira ati:«Quand la Chine s'eveillera, la terre tremblera!» Bivuze mu Kinyarwanda ngo umunsi Ubushinwa bwakangutse isi izahindagana!

Abayobozi b'ingirwamadini yo mu Rwanda bagombye kujya kwigira ku muhanuzi MBORO wo muri Afrika y’Epfo/NKUSI Yozefu

Umuhanuzi Mboro yasuye Nyakwigendera Nelson Mandela
Hari muri 2008, nari natumiwe n’inshuti yanjye kujya mu rusengero isengeramo ngo ndebe ukuntu Imana ikora ibitangaza. Naje gutungurwa n’uwiyita ko ari umukozi w’Imana ngo wariho azenguruka igihugu cyose akangurira abantu gutanga amaturo n’icya cumi, ibi ngo akaba yari yabitumwe n’Imana.  Umuhango wo kubwiriza ntiwatinze kuko uyu mutekamutwe wari ku ibanga na Pasiteri w’urusengero twarimo yahise ahabwa umwanya abwira abantu ko batanga ibyo bafite , abatabifite aho bakiyandikisha  bakazabizana umunsi ukurikiyeho! Abemeragato, cyane cayane b’igitsina gore bemeye ko bazatanga rwose imyaka ,amafranga ndetse n’umukobwa wari wambaye ikanzu ngo yakundaga kurusha izindi kuri uwo munsi yagiye imbere ararira avuga ko azayizana bukeye! Hashize icyumweru kimwe gusa, mpura na Pasiterei w’urusengero ibi byaberagamo wagenderaga mu modoka ihenze ya Pajero atakiyigenderamo ahubwo yaraguze inshya ihenze kurushaho. Niko kwibuka wa mugani sogokuru yajyaga ancira ko « Iby’indangare Rwabugiri yabitanze!»

KWEGUZA KU NGUFU ABAYOBOZI B'UTURERE NO KUBAFUNGA MU RWANDA:«N'ubwo Paul KAGAME na FPR ye barimo kubyiganira manda ya 3, ubutegetsi bwabo bumeze nk'ikimodoka kigendera ku ipine imwe ahantu hacunshumuka cyane cyenda guhirimanga mu kuzimu»/ UDAHEMUKA Eric

Shehe Bahame Hassan


Kuba ubutegetsi bumaze imyaka myinshi butaravaho ntibishobora kuba ikimenyetso simusiga ko bukomeye kandi bwizewe n'abaturage kuko bushobora no kumara imyaka 100 kubera amayeri, ruswa, amacenga, n'icyenewabo akenshi bidasigana n'iterabwoba.

ISESENGURAMVUGO:«Minisitiri Ambasaderi HABINEZA Yozefu yirukanwa bwa mbere muri guverinoma Paul Kagame akamugira ambasaderi muri Nijeriya yatangaje ko yumva ameze nk'ifi bajugunye mu mazi. Mbere gato y'uko yirukanwa bwa kabiri muri guverinoma yavuze ko buri muyobozi agomba kwiyumvisha ko umwanya afite atari isambu yarazwe na se!»/ UDAHEMUKA Eric

Ariho arategurirwa kwamamaza Pawulo Kagame kuri manda ye ya Gatatu

Muzunga muzunga FPR ikoresha abayikorera bigera aho ikabaviramo gukoreshwa za penaliti. Kubera ukuntu kuvuga icyo ushaka ku butaka bw'u Rwanda bisa n'ikizira, abatware babaye ibiragi. N'ugize ngo aravuze ibyo avuze babisamira hejuru bikarangira yubikiwe imbehe.

Nk'uko byemezwa na BUCUMI Denyse(Madamu wa perezida Petero NKURUNZIZA); Lt. Gen. Adolphe NSHIMIRIMANA amaze gutangaza ko agiye kwica Perezida NKURUNZIZA bigahura n'ubuhanuzi bwa Damascene wemeje ko hazabanza gupfa Adolphe hagakurikiraho Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA/ UDAHEMUKA Eric


Nkurunziza Petero Arashaka manda ya gatatu ngo akomeze iri terambere
 yagejeje ku Barundi!

Uwitwa Lt. Gen. Adolphe NSHIMIRIMANA abatuye umujyi wa Bujumbura bahimba HITLER kubera ubugome bwe burenze urugero muri aka kanya amaze gutangaza ko agiye kwica Perezida Petero NKURUNZIZA. Icyo amuziza nta kindi uretse ko ngo yaba yitegura gutangaza ko ataziyamamariza manda ya 3 mu gihe Adolphe NSHIMIRIMANA we yarahiriye ko NKURUNZIZA agomba kwiyamamariza manda ya gatatu.

«Ko ubu mu Rwanda dufite abami batatu bazwi, Kapiteni KABUYE David ushinjwa na Leta ya FPR gukorana n'umwami ariko ntisobanure uwo mwami uwo ariwe ubwo si uguheza abanyarwanda mu cyeragati no kumuhimbira ibinyoma?»/ UDAHEMUKA Eric


Kapiteni David Kabuye
 Ni ubwa kabiri mu minsi yegeranye cyane nanditse kuri Kapiteni David KABUYE ari nawe mugabo wa Madamu Lt. Col. Rose KANYANGE KABUYE. Impamvu ni uko uko mbibona ibyago uyu mugabo arimo n'abandi babiciyemo, ndetse n'abasigaye bataragerwaho nabo ejo cyangwa ejobundi bashobora kwisanga aho ubu ari.

Umwana udasanzwe muri Tanzaniya: NICE VALENTINO w'imyaka itatu n'amezi icyenda yigisha mu mashuri yisumbuye atarigeze akandagira mu kiburamwaka/NKUSI Yozefu

              Nice Valentino akora amahurizo y'imibare 
                        akomeye/Foto Global Publishers

Ibitangaza uyu mwana udasanzwe akora byahuruje itangazamakuru ryo muri Tanzaniya kugirango abanyamakuru birebere imbonankubone ibivugwa kuri uyu mwana w'umuhungu NICE VALENTINO ufite imyaka 3 n'amezi icyenda y'amavuko. Dore ibintu birindwi bitandukanya uyu mwana n'abandi bana bari mu kigero cye nkuko umunyamakuru wa Global Publishers ikinyamakuru gisomwa cyane muri Tanzaniya abivuga; akaba yaragiye kwihera ijisho ari kumwe n'abandi banyamakuru barenga 60 bavuye hirya no hino muri Tanzaniya.

Shehi Saleh HABIMANA uherutse kumara ukwezi i Buraya mu butumwa bwa FPR bwo kuyigurira amazu iteguriramo ibikorwa by'iterabwoba ku bayihunze, yaraye agizwe Ambasaderi mu Misri aho agiye gukurikiranira hafi ibikorwa yatangije/Nkusi Yozefu

Sheh Saleh HABIMANA
Mu byahishuwe bya 17 igice cya 2  urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ejo ku itariki ya 20 Werurwe 2015, harimo amazina y'ibikomerezwa 2 by'ingoma ya FPR na Pawulo Kagame bimaze guhungishiriza imiryango yabyo i Burayi; muri ibyo harimo  Shehi Saleh HABIMANA wari umwe mu bakozi bakuru ba Komisiyo y'igihugu yiswe ngo Ubumwe n'Ubwiyunge. Twababwiye ko uyu mugabo werekana byasanze ko yitangiye Kagame Pawulo na FPR yamaze guhungishiriza umuryango we mu gihugu cy'Ububiligi ariko akaba abeshya ko yatandukanye n'umugore we; umuntu akaba yakwibaza ko iyo utandukanye n'umugore n'abana muhita mutandukana ku buryo bajyana na nyina aho agiye! Ikindi umuntu yakwibaza ni uko abakegesi bose mu gihe batandukanye n'abagore babo bazajya bahita baka ubuhungiro mu Buraya, ese ibi byonyine ntibyaba gihamya ko mu gihugu cya Kagame Pawulo nta mutekano ubamo?!

IBYAHISHUWE BYA 17 (Igice cya kabiri): "Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?!"Ikinani muri Kongere ya 5 ya MRND. Soma urutonde rurerure rw'imiryango y'inkomamashyi imaze guhungishirizwa hanze; nyamara ziyakoma cyane zikanaseka zishishura iyo Kagame avuze ko azica impunzi kugeza ku yonka!/NKUSI Yozefu


Hari muri Kongere ya 5 ya Muvoma(MRND) imwe twajyaga turirimba tubeshya Ikinani kitananaiye abanzi n'abagambanyi tukibwira ngo izahoraho igihe cyose. Abo twagereranya n'intore ku ngoma ya Kagame Pawulo barahagurutse barataraka barisakuma bati: Habyarimana, sugira sagamba turagushyikiye na Muvoma yacu muzahoraho igihe cyose" Habyarimana yarabarebye maze avugana agahinda ati: " Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?"Aya magambo ntaho ataniye n'ayo Kagame aheruka kuvugira mucyo Agatsiko kita umwiherero uheruka ukaba wari uwa 12 ukaba waraberaga i Gabiro hamwe aheruka gutwikira imirambo y'Abahutu 5000 biciwe i Kibeho muri 1995. Kagame Pawulo yabwiye intore ze ko zizana utugambo twiza gusa tudaherekezwa n'ibikorwa maze niko kuzihwitura ati:"Nimutege amatwi ababanenga aho kumva ababashimagiza babaryarya"  Ngo uruvuga undi ntirugorama, kuki we atiheraho mbere yo guhwitura abandi? Urubuga rwanyu Shikama rugiye kubagezaho urutonde rurerure cyane rw'ibyegera bya hafi cyane bya Kagame Pawulo bimaze guhungisha imiryanbo yabyo kubera ko bizi ko mu Rwanda nta mutekano uhari, isaha yose rwakwambikana. Nyamara aba nibo bamuryarya bamubwira ko ari IGITANGAZA adakwiye kugirana ibiganiro n'IBIHUTU cyangwa Abatutsi bise IBIGARASHA. Uru rutonde  ntiruzahera mu kabati kuko tugomba kurugeza mu bihugu byose byo ku isi yewe no muri LONI tubereka ko abakora urutonde rwo gutsemba impunzi ku isi hose aribo bagaruka bagahungishiriza ababo mu bihugu byabo.

Icyitonderwa: Ni uburenganzira bwa buri muntu uzibona hano kutwandikira akoresheje email iri ku rubuga, akatubwira ko tumubeshyera, agatangumua n'ibimeneyetso bibeshyuza. Inyandiko ye tuzayicisha ku rubuga, nituramuka kandi tubonye ko afite ukuri tuzacisha ku rubuga indi nyandiko yo kumusaba imbabazi.

Mu kinyejana cya 11 ngo haba harabayeho ubuhanuzi bwavugaga ko isenyuka burundu rya Kiliziya Gatulika ya Roma rizabanzirizwa no kwegura(kwicwa) kwa Papa Faransisiko ari nawe uzaba uwa nyuma uyitegetse ubundi abakaridinari, abasenyeri n'abapadiri bakishakira abagore!!!/ UDAHEMUKA Eric


umwana acira Papa amarenga y'ibigiye kumubaho

Kiliziya Gatulika ni idini rifite ingufu zaba izo mu mutwe(abayitekerereza), izo mu mufuka(amafaranga) hamwe n'ibikorwaremezo. Nyamara icyo ifite kiruta ibi byose ni amategeko akoze neza, atavangiye kandi amaze igihe kirekire cyane. Hari ubuhanuzi bwo mu kinyejana cya 11 buvuga ko uyu Papa Fransisiko ari we wanyuma uyoboye Kiliziya Gatolika ubundi Roma igahita isenyuka kandi rero bisa n'aho biri guca amarenga.

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatanu cy'igisibo, taliki 22 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Yeremiya: 31,31-34 Isomo rya kabiri: Abahebureyi : 5, 7-9. Ivanjili: Yohani: 12,20-33: «IGIHE CYO GUCIRA ISI URUBANZA NI IKI UMUTWARE WAYO AGASUKWA HANZE»/ Padiri Tabaro




Ku cyumweru gitaha tuzasasa amashami mu nzira mu rwego rwo kwitegura kwakiza izuka ry'umucunguzi wacu. Mu kwitegura kuhagera, amasomo liturujiya yaduteguriye kuri icyi cyumweru arabidufashamo.

ITEGEKO NSHINGA NA MANDA ZA perezida Paul KAGAME:«Abanyarwanda barabeshya cyane ku buryo bukabije, banyurwa no kubeshywa, ni ba bashimira mu irira(ibiryo) ariko igiteye agahinda kuruta ibi byose ntibafata igihe ngo batekereze kuri ejo hazaza h'igihugu ngo bateganirize ibisekuru bizaza!»/ UDAHEMUKA Eric

Kagame atekereza kuri manda ya 3, 4,.-----50!

Mu Rwanda rw'umwimerere no mu mibereho yo ku misozi tuvukaho, iyo witegereje ibirori bihabera ukabyumva witonze uhita ubona ko abanyarwanda babeshya kandi banyurwa no kubeshywa cyane. Aho nkomoka i GAKURAZO mu BYIMANA hari umugabo twari duturanye rwose hafi cyane muri metero 15 uvuye iwacu mu rugo wari umukene cyane kandi n'ubu usoma iyi nyandiko aracyariho ni muzima.

ISESENGURA-BUKUNGU: Leta y'u Rwanda iravuga ko ibiciro by'ibiribwa byazamutseho 2,4% hagati ya Mutarama na Gashyantare 2015. Iyi Leta niyo imaze guhanantura igiciro cya LISANSI kiva ku mafaranga 1,030 Frw kigera kuri 845 Frw/L, sobanukirwa inkomoko y'iri busanya n'ingaruka zaryo ku muryango nyarwanda/ UDAHEMUKA Eric



Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare(NISR) gikunze gukora ubushakashatsi bwa hato na hato kikagera mu myanzuro yerekana ukuri ku mibereho y'umunyarwanda ariko ntihagire ingamba zihamye zifatwa mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.

Ingero ni nyinshi haba mu birebana n'imiturire mu kajagari, baha mu buhinzi bwicisha abaturage inzara nyamara bwabavunnye, haba mu biciro by'ibiribwa ku isoko ry'imbere mu gihugu bizamuka ubutitsa, ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli n'ibindi. Muri iyi nyandiko ndibanda ku ibusanya riri hagati yo kuzamuka bw'ibiciro by'ibiribwa n'igabanuka ry'igiciro cya litiro ya Peteroli, lisansi na mazutu.

KIGALI CITY TOWER:«Ya nzu y'umuvumo ya perezida Paul KAGAME na Gen. James KABAREBE isumba zose zabayeho mu Rwanda yubatswe muri Diyama na Zahabu z'amaraso zasahuwe muri RD-Kongo zigahitana abanyarwanda n'abakongomani batabarika ngo igiye kujya ikorerwamo ibitaramo byo guhimbaza imana!!!»/ UDAHEMUKA Eric









Umuturirwa wa ba baherwe Kagame Pawulo na Kabarebe Jyemusi.
Ntibigukange, mu myaka mike aha niho za Minisiteri zose za Republika ya 4 zizaba zikorera!
Abakurambere bacu mu mvugo yabo yuje ubwenge, ubuhanga n'umuco rimwe bagize bati:«Imbwa yasomeje amata amaganga iti ibitajyanye ni ibi!» KIGALI CITY TOWER ni inzu ndende isumba zose mu gaciro, mu bwiza no mu burebure ikaba yubatse ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka mu mujyi wa Kigali rwagati haruguru y'umuturirwa wa Vedaste RUBANGURA.

Abateretse Kagame mu Rugwiro bakomeje kumwereka ko azirengera wenyine amarorerwa akorera Abanyarwanda: Abongereza baramagana amabi ye bivuye inyuma/Nkusi Yozefu


Mperutse gusohora inyandiko kuri Shikama nerekanagamo itandukaniro riri hagati ya ba Mpatsibihugu babiri: Ubufransa n'Ubwongereza. Muri iyi nyandiko nerekanye ukuntu Abafransa mu bihugu bagize ubukonde bwabo (PRECARRE) usanga bita ku nyungu zabo n'iz'agatsiko kari ku butegetsi naho Ubwongereza bukareba inyungu zabwo ariko bukanyaruka bukanaterera akajisho ku nyungu za Rubanda ruyoborwa n'Agatsiko ubwongereza buba bwateretse ku butegetsi akesnhi bufatanyije na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nkuko bimeze mu Rwanda. Iyi ikaba ariyo mpamvu usanga mu bihugu bivuga Icyongereza harimo Demukarasi kurusha ibivuga Igifransa! Nyuma y'imyaka 20 bakama u Rwanda batitangiriye itama ndetse bakanafasha Pawulo Kagame kwimakaza ikinyoma cye hirya no hino ku isi, Abongereza bibutse ko bagomba kumuha gasopo ku bwicanyi n'ubundi bugome akorera Abanyarwanda n'Abaturage b'akarere duherereyemo.

ISESENGURAMVUGO-NYABARONGO: Nyuma y'uko abuze aho arigitira i Gabiro, dore uko MUTAKWASUKU Yvonne uyobora akarere ka Muhanga yabwiye perezida Paul Kagame i Mushishiro yemera icyaha atakoze:«Aya mazi(Nyabarongo) ibara ryayo abantu batabasha gusobanura kuri uyu munsi, ndangira ngo nsezeranye ko ubwo muzagaruka, rizaba ari ibara ry’amazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Nyuma yo kubuzwa gushyingura umubyeyi we utabye mu muringoti,
Noneho Kagame na FPR Mutakwasuku guhindura amazi divayi, ni ukwitabaza Yezu naho
ubundi aririwe ntaraye !

Perezida Paul KAGAME akiva mu mwiherero i Gabiro wahahamuye abari bamuri imbere bakabura aho barigitira nk'uko byemejwe na Minisitiri Cheikh Moussa Fazil HARELIMANA, yahise ajya mu Karere ka Muhanga gutaha uruganda rw'amashanyarazi rwiswe NYABARONGO I.

Uru ruganda rukaba rwubatswe mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ku mugezi wa Nyabarongo ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Gitarama ari naho hubatse ibiro by'akarere ka Muhanga bikorera mu nyubako yahoze ikorerwamwo na Perefegitura ya Gitarama.

ITEMWA RY'INSINA KU KIBUYE: «Gahunda na politiki zahindaguwe huti-huti na FPR nizo nkomoko y'inzara igiye guhotora abanyarwanda ku buryo ubu abatuye akarere ka RUTSIRO ku KIBUYE barimo kuvumira ku gahera Perezida Paul KAGAME kubera kwararika insina hasi ku gahato bagategekwa guhinga INDABO N'IBITUNGURU»/ UDAHEMUKA Eric



Amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya aturuka ku Mugonero mu karere ka Rutsiro ahahoze hitwa ku Kibuye aravuga ko umuyobozi w'ako karere witwa goronomu Gaspard BYUKUSENGE afatanije n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abagoronomu mu mirenge bamariye hasi insina z'abaturage ku ngufu bakabategeka kuzisimbuza indabo n'ibitunguru.

KILIZIYA GATOLIKA NITUBWIRE UKO IBONA IBIBAZO BIRI MU RWANDA/ Mag. Rwamapfa Jean Baptiste

Katederali ya KABGAYI

Bavandimwe duhuje Rurema umwe, Imana imwe akaba ari na we Mubyeyi w, Abantu,
maze gusoma inkuru zasohotse muri „Inyenyeri news“( The Untold Stories: Rwanda Catholic Church Silent on the Third Term of Kagame? Umurungi) na Shikama(RWANDA-BURUNDI:«Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo??? Udahemuka)