Pageviews all the time

Ibyahishuwe bya 3: Menya Ngeze Hassan wa FPR Burasa Jean Gualbert umuyobozi w'ikinyamakuru RUSHYASHYA wiyita Cyiza Davidson uwo ariwe n'icyo aricyo!Bakizimbwa P.K. aramukubwira amuvuye mu mizi!


Burasa Jean G. 
- umuhezanguni wanga abahutu urunuka
- umukozi w'ikinywamaraso Jack NZIZA
- umwirasi
Ni kuri kuri SHIKAMA2.com

Ubwanditsi bwa SHIKAMA
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)





                              

Isesengura-mvugo, umurimo, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage «Kuramo (hagurutsa) uyunguyu(…) ushyiremo Madamu wa nyakwigendera Major John BIRASA dore afite Ph.D kuko iyo umugabo we BIRASA aticwa na Perezida Paul Kagame, ubu aba ari General!!» Brig. Gen. Fred IBINGIRA ategeka umuyobozi mukuru wa RWANDATEL guha umugore wa Nyakwigendera Maj. BIRASA John akazi ku ngufu!!!

Fred Ibingira
Urubuga rwanyu SHIKAMA turakataje mu kubagezaho inkuru zicukumbuye kandi zujuje ubuziranenge mu itangazamakuru. Muri iri sesengura-mvugo na politiki mumaze kutwereka ko mukunda cyane kandi natwe bikatunezeza, tubaganirira ku byavuzwe n’abantu bayobora abandi mu Rwanda haba hambere ndetse no mu bihe tugezemo.
Si kenshi muri SHIKAMA twakunze kwandika inkuru zerekeranye n’akarengane kaboneka mu itangwa ry’akazi mu Rwanda kuko ibibazo birimo ari byinshi ku buryo bidusaba kubanza kubyitondera.  Nyamara ntitwirengagije icyo kibazo ahanini cyadukanye kandi kigafata intera idasanzwe mu rwego rurenze imivugirwe.
Fred Ibingira
Fred Ibingira
Fred Ibingira
Uburemere bw’ikibazo cy’akarengane kari mu itangwa ry’akazi mu gihugu cy’u Rwanda burenze ubwo abantu bashobora kumva mu buzima busanzwe. Mu rwego rwo guheza umwuka abahutu n’abatutsi batavuye i Bugande bari mu Rwanda, FPR yahimbye ibigo bingana na bwa buro bwinshi butagira umusururu (ikigage / amarwa).

Itangazo rigenewe abasomyi ba Shikama rirebana n'ubujura bukorwa n'urubuga: http://umudendezo-news.blogspot.com/

                                                      SHIKAMA
Shikama ibabajwe no kumenyesha abasomyi bayo ko hari abantu basigaye bakoresha inyandiko zayo kugirango bibonere amaramuko.
Nta cyaha kirimo rwose gufata inyandiko runaka wakuye ku rubuga runaka ukayishyira ku rubuga rwawe, nkuko imbuga nyinshi zibikora zifashisha inyandiko za SHIKAMA  cyane cyane urubuga www.blpost.com/kandi natwe tukaba tubikora.

Icyaha kiba iyo ufata ya nyandiko ukayitesha umwimerere wayo kugirango uyihindure iyawe kugirango imbuga zamamaza zizere koko ko ibintu biri ku rubuga rwawe ari ibyawe; urugero rero ntiruri kure mujye kureba urubuga: www.umudendezo-news.com/ rufata inyandiko za SHIKAMA n'iza IKAZE IWACU maze rugakuraho amazina y'abazanditse n'urubuga rwazikuyeho bityo rukaba rwiyitiriye inyandiko zitari izarwo!

Muri ubu bucabiranya,  bene imbuga nk'izi baba bishakira amaramuko bakura mu kwamamaza kuri izo mbuga bakoresheje inyandiko zitari izabo, kandi bashoboraga kwamamaza nta shiti bashyize kuri izo mbuga izo nyandiko ariko ntibaziteshe umwimerere wazo. Turamenyesha nyiri uru rubuga ko ibi  byitwa ubusambo bukorerwa kuri internet kandi bihanwa n'amategeko.

Mbere y'uko tumufatira ibyemezo bikarishye tumusabye kutwandikira asaba imbabazi bitarenze itariki ya 19/6/2014, tukaba  tunasaba na bagenzi bacu bo ku rubuga IKAZE IWACU yiba inyandiko zabo akaziyitirira kwamagana ibi bintu bivuye inyuma. 

Dr NKUSI Yozefu
Umuyobozi Mukuru wa Shikama
Oslo, 14/6/2014

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA LITURUJIYA YATEGANIJE KURI IKI CYUMWERU, TALIKI 15 KAMENA 2014 : « UMUNSI MUKURU W’UBUTATU BUTAGATIFU » Isomo rya mbere : Iyimukamisiri : 34,4b-6.8-9 Isomo rya kabiri : 2 Abakolinti : 13,11-13 Ivanjiri : Yohani : 3,16-18 : «Ubutatu Butagatifu nk’imfashanyigisho nziza yakunga inyabutatu nyarwanda bityo abanyarwanda bagatera imbere baterana inkunga, bashyize hamwe kandi babanye mu ituze!!»Abatagatifu : Modesiti, Berinarudo wa Mato na Jerimani wa Piburaki


Patiri, Mwana na Roho Mutagatifu
Iyo turambuye cyangwa dufunguye Bibiliya Yera cyangwa Bibiliya Ntagatifu bitewe n’imvugo ikubangukiye, iyo tuyisoma ni henshi tuyisangamo ijambo « Gatatu(3) », uyu mubare mu mvugo ya Bibiliya ufite ibisobanuro byiza kandi byinshi cyane ku buryo bishimishije kuwuzirikanaho.
«Ni uko ku munsi wa Gatatu arazuka (Yezu / Yesu) nk’uko byari byaranditswe.» Uru ni urugero rumwe mu zindi nyinshi zigira icyo zivuga ku gisobanuro cy’umubare gatatu. Nyamara si muri Bibiliya gusa uyu mubare ufite umwanya ukomeye kuko no mu muco nyarwanda umubare gatatu ari ntasimburwa.
Dore ingero zimwe na zimwe : Inyabutatu Nyarwanda bishaka kuvuga (Ubumwe, urukundo n’ubucuti hagati y’abatwa abahutu n’abatutsi), Ijambo gatatu kandi mu kinyarwanda bahora berekana ko rikomeye kandi ariryo ribumbatiye ubumwe bw’abanyarwanda nk’aho mu gisakuzo tugira tuti : Sakwe sakwe : « Twavamo umwe ntitwarya !» Iyo ukishe urasubiza ngo « ishyiga ry’inyuma.»

Itangazo ryerekana impinduka mu nzego z’ubuyobozi bwa SHIKAMA hagamijwe kurushaho kunoza imikorere no guhangana n’inyangabirama zo mu gatsiko ka FPR i Kigali katahwemye gushaka gusenya urubuga SHIKAMA rumurikira rubanda

Dr NKUSI Joseph/Umuyobozi mukuru wa Shikama
Ku italiki 11 Kamena 2013 niho urubuga SHIKAMA rwabonye izuba. Icyari kigambiriwe aricyo na n’uyu munsi duhatanira ni uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma mu mitegekere no mu mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda.
SHIKAMA yaje isanga hari n’izindi mbuga zandika mu kinyarwanda nazo zari zifite umugambi mwiza wo guharanira ko abanyarwanda bagira ubutegetsi bushingiye kuri Demukarasi kandi ziracyawukomeje tukaba tubibashimira.
Urubuga SHIKAMA muri uyu mwaka umwe rumaze rwaciye mu nyanja y’imiraba ifite umuvumba ukomeye ariko kuko nta na rimwe ikinyoma gishobora gutsinda ukuri, turacyahagaze bwuma kandi n’ejo hazaza twiteguye guhangana n’ibibazo bya politiki bihari dukoresheje inzira y’amahoro kugeza ubwo tuzicaza abanyarwanda bose ku ntebe ya Demukarasi maze sekinyoma uyigaramyemo azamenengane abanyarwanda batunge batunganirwe.
Muri ibi bibazo byose, twakoze ibishoboka byose ngo twubahirize amategeko mpuzamahanga agenga umwuga w’itangazamakuru duha urubuga abantu bose bakeneye kugaragaza ukuri kandi twiteguye no kukwakira nawe mu gihe uzaza utugana kuko muri SHIKAMA amarembo ahora akinguye akureshya ngo uze wifatanye natwe mu guharanira kwimakaza Demukarasi no kurandura burundu ingoma y’igitugu iganje mu Rwanda.

Intambara cyangwa se ikinamico rirakomeje hagati y'ingabo za Kagame n'iza FARDC

Kabuhanga iri hariya handitse MUTURA ni muri km nk'eshatu 
ugana ku Birunga. Groupement ya Buhumba
 iri  muri RDCongo hakurya ya Kabuhanga
Ejo niho abantu twese twari tumaze kwizera ko RDCongo igiye kugira amahoro kuva aho ingabo za Kagame zikubitiwe inshuro mu mpera z'umwaka ushize wa 2013 twakubiswe n'inkuba .   Umunsi w'ejo tariki ya 11/6/2014 niho twabyukiye ku nkuru zaturukaga ku mbuga zinyuranye n'ibinyamakuru binyuranye byo mu Karere k'ibiyaga bigari, zavugaga ko abasoda ba Kagame bari babyutse barasanaho n'igisoda cya Leta ya RDCongo. 
Ikarita yerekana Afrika Y'Ibiyaga Bigari
Nyma y'iryo rasanaho, ejo ku manywa niho intumwa za RDCongo zigizwe n'abasivile n'abasirikare zagiye i Kigali kugirango zisabe Kagame n'abasoda  ngo bareke  gukomeza gushotora igisoda cya RDCongo. Ikindi ni uko bashakaga no kubohoza umukaporali wo mu ngabo za RDCongo wari washimuswe n'ingabo za Kagame muri iyo ntambara yo mu rukrerera rw'ejo twavuze haruguru; ibi ntibyabahiriye ariko kuko basanze umukaporali yishwe cyera.

Ese wari uzi ko Abitwa ba GITIFU bahawe gutegeka imirenge hafi ya yose ari abasirikare b'abicanyi kabuhariwe bamwe bitwa abakomando bakorera ku mabwiriza ya Kagame n'umurozi Nziza?BAKIZIMBWA Paul Kizito arakubwira ukuntu aba aribo bazasohoza wa mugambi wa Kagame wo kurasa Abahutu ku manywa y'ihangu!!

- Aba bicanyi ngo ni abana bahawe imyitozo yo guhotora barangije ayisumbuye bahita boherezwa kujya gusimbura igisoda cyambaye cyari hirya no hino mu giturage, bagisimbuza ikitambaye.
- Bahawe amabwiriza na J. Nziza na Kagame
- Nibo batumye P. Bizimungu yeguzwa na P. Karegeya amutunze imbunda ku gatwe
- Baracyazamurwa mu mapeti kandi umushahara wabo urabarirwa hagati ya 700,000 FRWna 1000,000FRW = inshuro 3 umwarimu wigisha muri Kaminuza ufite impamyabumenyi y'ikirenga Ph.D!!!!!! Hahahaa!

Soma aya mabanga kuri shikama2.com

Nkusi Yozefu
shikamaye.blospot.no
shikama ku kuri na Demuakrasi(SKUD)

Mu gihe abantu benshi biteguye gutaha ibirori by’umupira w’amaguru muri Brezil, SHIKAMA tukugezeho amateka y’iki gikombe cya ruhago gihenze kurusha ibindi byose bihatanirwa kuri iyi si ya Rurema

Ikibuga kizakira umukino wo gufungura igikombe cy'isi 2014,
muri Brasil
Kuwa kane, taliki 12 Kamena 2014 amaso y’isi yose araba yerekejwe muri Brasil ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo. Muri iki gihugu niho hazabera igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Iki gikombe cyahogoje benshi, kigatuma abazi guconga ruhango bahinduka abaherwe gituma n’abasaza n’abakecuru badasinzira.

Rwanda-RDCongo: intambara yubuye hagati y'ingabo za Kagame n'iza RDCongo

Presidents Joseph Kabila of DRC (L) and Paul Kagame of Rwanda.
Kuri uyu wa gatatu i saa kumi za mu gitondo , abaturage ba Kanyeshaza iri kuri kilometero 20 mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, bakanguwe n'urusaku rw'amasasu rwaturukaga ku irasana hagati y'ingabo za Kagame n'iz'igihugu cya Republika iharanira Demukarasi ya Congo.

Iyo natambara yamaze hafi amasaha ane ngo yaba yatewe n'uko ingabo za Kagame zambutse umupaka zikajya gushimuta umusirikare wa RDCongo muri kariya gace tuvuze hejuru.  Leta ya RDCongo ikaba yohereje intumwa mu Rwanda zigizwe n'abategetsi ba gisivile n'igisoda kugirango  baganire n'u Rwanda ku byerekeye ibohozwa ry'uwo mukaporali wa RDCongo washimuswe n'ingabo za Kagame.

Kuri iyi sabukuru y’umwaka urubuga SHIKAMA rushinzwe, turishimira umurimo wahinduye imitekerereze y’abanyarwanda. Twiteguye gukomeza guhangana n’ibibazo bigihari bibangamira ukuri byitwikira ikinyoma mu ndorerwamo ya Demukarasi abanyarwanda banyotewe nk’uko impala yahagira ishaka amazi afutse. Turashimira abafatanyabikorwa bacu !!

Happy Birthday Image
Ku italiki 11 Kamena 2013 nibwo urubuga SHIKAMA rwatangiye. Nk’uko izina ubwaryo ribyivugira «Urubuga» ni ihuriro ry’abantu barenze umwe kandi bafite ibitekerezo bitandukanye bahuriza hamwe kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo runaka baba bafite.
Mu gihe uru rubuga rwatangizwaga na Dr NKUSI Yozefu tunashima cyane kubera icyemezo cya kigabo yafashe, mu gihugu cy’u Rwanda hari ibibazo bikomeye byaje kwiyongeraho n’ibindi bibazo bikaze tugomba guhangana nabyo ari nayo mpamvu ubu tugomba kongera imbaraga karijana ugereranije n’izo twakoreshaga mbere.

Itangazo: ntimucikwe n'inkuru 2 zirebana n'iminsi ya nyuma y'ingoma y'urukozasoni ya Kagame.Ni kuri www.shikama2.com

Inyandiko ya mbere ni iya Bakizimbwa Paul Kizito, naho iya kabiri ikaba iya Baziguketa F.
Muryoherwe.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA

OVERBLOG yifurije SHIKAMA isabukuru nziza!

OverBlog
Your blog turns 1 today
Hello Nkusi Joseph,
Your blog turns 1 today!
The whole Overblog team is happy to wish your blog SHIKAMA a very happy birthday.
1 years deserves a celebration!
Tell everybody about it
The OverBlog Team
www.overblog.com

Twitter - Facebook - The Team's blog
© Copyright OverBlog - Unsubscribe

MU GUHIMBAZA ISABUKURU Y'UMWAKA1 SHIKAMA IMAZE ISHINZWE, HATANGIJWE URUNDI RUBUGA RUSHYA: SHIKAMA2.COM, Soma iri tangazo umenye inyandiko 2 nshya zizahita ejo ku rubuga rushya. Imbuga zisanzwe nazo zirakomeza gukora nkuko bisanzwe(byavuguruwe kuri 10/6/2014; 11:34 GMT).

                                                      SHIKAMA
SHIKAMA yashinzwe ku itariki ya 11/6/2013, ikaba ari urwunge rw'imbuga zitandukanye zose zigusha ku ntego imwe ariyo: " uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma."
Shikama ikaba yarashinzwe na Dr NKUSI Yozefu ku itariki yavuzwe hejuru  maze nyuma y'amezi make, abanyarwanda bo mu nzego zinyuranye baza kumwunganira kugirango iriya ntego igerweho

" Petero, subiza inkota mu rwubati kuko uwicisha inkota ariyo azazira"Yezu Kristu abwira intumwa Petero. Sobanukirwa n'ikoreshwa ry'amarozi mu Rwanda FPR imaze imyaka 20 ishinjwa, ukuntu iriho nayo iyashinja abaturage ngo baba baroze Jenerali Ruvusha.

Ubusitani bwa Motel Ubwuzu abakiliya bicaramo
Ubusitani bwa Motel Ubwuzu abakiliya bicaramo
Ku cyumweru gishize taliki ya 1/6/2014 nibwo Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Maj Donat Bikaga hamwe na Fideli Byiringiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafashe ifunguro rigizwe n’inkoko yokeje n’ibiyiherekeje, ariko rihita ribagwa nabi bava aho ngaho bajya kwa muganga.

Bukeye ku wa mbere taliki 2/6/2014 Akarere kahise gafunga imiryango y’iyo Motel ariko ntikandika k’urupapuro ruyifunga ko ari amarozi ahubwo kandikaho ko ari ibibazo by’isuku nkeya basanze muri iyo Motel. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure akaba yatangarije Umuryango ko koko bakinze iriya Motel kubera ko n’ubwo habaye kiriya kibazo (cy’abakozi bayo bikekwa ko baroze Gen Ruvusha n’abo bari kumwe) n’isuku yaho ngo bayikemanga.

Joseph Kabila utegeka RDCongo ashobora kuba yitabaje Kagame Pawulo nawe wibereye mu mazi abira ngo amufashe kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri: Kagame ngo yamaze kumwoherereza ba bicanyi be 302 bo mu gisoda cye cya RDF ku itariki ya 7/6/2014




Kabila ni umugaragu mwiza udatatira igihango, nguyu akiri
 umurinzi wa Kagame/iyi foto nkuko mubisoma kuriyo yafashwe kuri 13/5/1995 

Nkuko mubisoma hasi aha mu rurimi rw'icyongereza mu nkuru yasohowe n'urubuga Afro American dukesha Veritasinfo, inkuru yabaye impamo i Kigali no muri RDCongo ko ku itariki ya 6/7/2014, absoda 302 ba RDF basesekaye ku kibuga cy'indege cya Ndolo . Aba nanone bakaba biyitiriraga M23 iherutse gukubitwa inshuro muri Kivu n'abasirikare ba RDCongo bafatanyije na MONUSCO. Abari abasirikare bakuru b'iyi M23 barimo koloneli Ngaruye bavuze ko iyo nkuru nabo bayemeza ariko abagiye muri RDC ari abasoda ba RDF atari abarwanyi babao ba M23.

Isesenguramvugo, politiki n’imibereho myiza y’abaturage «Nimusubize amarangamutima mu nda. Mwirirwa mugaramye mudakora, mushinyika kandi murata ngo mwararokotse!» Perezida Kagame aha gasopo abatutsi bo mu Rwanda bibeshya ko barokotse; «Ndumva nacanganyukiwe kubera ubutiriganya bukubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kw’inyerezwa rya 237, 000, 000 Rwf yagenewe FARG y’abacitse ku icumu!» Senateri Dr Antoine MUGESERA mu cyumba cya Senat ku Kimihurura, taliki 05 Ukwakira 2010 (Byavuguruwe 9/6/2014: 7.56 GMT)


Senateri Mugesera Antoine yigisha amateka muri 

Gahunda ya Ndi umuyarwanda/Foto igihe.com
Senateri Mugesera Antoine



FPR ntacyo ishobora kumbeshya kuko namaze kuyivumbura ku mayeri yayo. Mu isesenguramvugo na politiki dukunze kubabwira kandi tukabibutsa bimwe mu byavuzwe n’abategeka u Rwanda. Iki gihugu cyacu ubu kukibamo biteye agahinda kuko gisigaye kirutwa na gereza. Muti ariko nawe ntugakabye rwose! Ndaje mbahe ingero.

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA KURI UYU MUNSI MUKURU WA PENEKOSITI, TALIKI 08 KAMENA 2014 Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,1-11 Isomo rya kabiri : 1 Abakolinti : 12,3b-7.12-13 Ivanjiri : Yohani : 20,19-23 : «Umuhanuzi Ezekiyeli araburira Kagame n’agatsiko ke ka FPR ko bujuje abapfu mu gihugu cy’u Rwanda kandi ko kubera iyi mpamvu, Imana igiye kubakura ku butegetsi maze ibagabize abenegihugu babakanire urubakwiye kuko banze-nkana gukurikiza amategeko biyandikiye mu Itegeko-Nshinga!!» Abatagatifu : Medaridi na Arimandi



ku munsi wa Penekositi Roho Mutagatifu yamanukiye
ku ntumwa mu ishusho y'inuma isobanura amahoro
Kuri iki cyumweru taliki 08 Kamena 2014, Kiliziya y’isi yose irahimbaza kandi izirikane umunsi mukuru twita PENEKOSITI. Uyu munsi ukaba ufite amateka akomeye kandi ya cyera cyane muri Kiliziya kuko ukura isoko yawo mu magambo ya Yezu ubwe nyirizina yabwiye intumwa ze imbona-nkubone.
Penekositi mu kinyarwanda cyumvikana kuri buri wese twavuga ko bisobanura « Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa!». Kubera ko muri SHIKAMA twigisha tugamije guha abanyarwanda urubuga rubamenyesha ukuri kw’ibirimo kubera mu gihugu cyanyu, mukwiye kumenya icyo aya magambo asobanuye mu mibereho y’umunyarwanda.
Roho Mutagatifu ni ukuvuga umuyobozi n’umushorera ugeza umuntu ku mikorere n’imigenzo myiza kandi nyobokamana. Imitima y’intumwa ni ukuvuga imitima ihagarariye abantu bose bafite gahunda yo gukora ibintu bifitiye akamaro rubanda harimo no kwigisha inkuru nziza ya Yezu Kirisitu.

SIPESIYALI UMUJYI WA GITARAMA. Ikongoka rya Gereza ya Gitarama nk’ikindi kimenyetso cy’iterabwoba ry’agatsiko ka FPR na Kagame bakoresheje bagamije kubuza Gitarama kuzirikana ku rupfu rw’Abasenyeri no kwibasira ibikomerezwa byaho bifite amafaranga n’amateka muri Revolisiyo yo mu 1959 hagamijwe gukomeza kubarira imitungo no kubica; FPR yifashishije abacikacumu NSABIMPUHWE Venuste, MUTIJIMA na MUPAGASI Fideli ubu wahindutse nk’umusazi kubera amaraso y’inzirakarengane zitabarika yafungishije n’izo yicishije mu 1994.

C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 129.jpg
inzu iri hirya ya UCK ni iya Twahirwa Jacques
/Foto Shikama, Mata 2014


Kuri uyu wa Gatatu, taliki 04 Kamena 2014, nibwo i Gitarama igikuba cyongeye gucika abaturage babona umwotsi utokombera mu kirere cya Gereza ya Gitarama no mu nkengero zayo. Mvuze ko igikuba cyongeye gucika kuko atari ubwa mbere. Uyu mujyi wa Gitarama wibasiwe n’agatsiko ka FPR guhera mu 1994 kugeza aya magingo nk’uko tugiye kubibagezaho mu nkuru sipesiyali kandi irambuye SHIKAMA twabageneye uyu munsi.
Mbere y’uko tugaruka ku iturufu ya FPR yo gutwika iyi gereza nagira ngo mbanze mbibutse ko na mbere y’uko iyi gereza itwikwa, habanje no gutwikira abo mu Gatsiko bita abaparimehutu b’abacuruzi bakomeye imitungo yabo igatokombera. Uwibukwa vuba ahangaha ni KANYARUTOKI batwikiye inzu y’ubucuruzi ye.

Inkuru ibabaje: urupfu n'ishyingurwa bya wa mwana Abatanzania bise "umwana wo mu isanduku" Nasra Mvungi.Ese imfubyi Kagame yabujije kurererwa mu bigo by'abagiraneza zo bite ?

Sitade ya Morogoro yarakubise iruzura mu
muhango wo gusezera kuri Nasra Mvungi
Shikama imaze iminsi ibagezaho amakuru y'umwana Nasra Mvungi(4) wababajwe cyane kuri iyi si ya Rurema, akabikorerwa n'abantu bakuru bagombaga kumwitaho; ikibabaje cyane kurusha ibindi ni uko  uyu muntu wamubabaje cyane ni nyina wabo witwa Mariam, abenshi bavuga ko yamukoreshaga ubukonikoni(ubupfumu). Shikama ikaba ibibutsa ko uyu muziranenge nyina yapfuye afite amezi 9 gusa ahita ajyanwa n'uyu nyina wabo gukora ibyo yitaga kumurera, akaba yarahise amushyira mu isanduku yahindutse igitanda cye, umusarane we, aho gukinira no kurira ibiryo. Uyu mwana yavumbuwe n'abaturanyi ba Mariam nyuma y'imyaka 3 yibera muri ubu buzima tuvuze hejuru atabona izuba, ntanuhagirwe.Ejo  kuri 4/6/2014 akaba ariho yashyinguwe i Morogoro.

Imiriro y'Agatsiko irubuye: Gereza ya Muhanga iriho iragurumana


Hari hashize iminsi hatavugwa imiriro mu Rwanda. Muhanga yahoze yitwa Gitarama mbere y'uko Inkotamyi zizana akaga mu Rwanda, yakunze kwibasirwa n'inkongi z'imiriro mu myaka 2 ishize. Leta y'Agatsiko ntiyigeze ibwira abanyarwanda igitera iyo miriro yakunze kwibasira cyane utubyiniriro n'amazu y'abacuruzi.

Rwanda: Paul Kagame yategetswe na muganga we kuza kureba umupira i Burayi!

Uburwayi buragwira! Kagame yicaye mu kibuga muri Portugal (Real Madrid na Atletico Madrid) ari kureba umupira w'abazungu kugirango ashobore kubona ibitotsi !
Mu kinyarwanda bagira bati ” Ishyano ni agacuma , urweso bakoramo!!” Mu cyaro iwacu iyo umugabo w’umuhinzi afashe udufaranga twavuye mu ikawa, mu dushyimbo bagurishije..., akajya kutunywera urwagwa akatumara abana babirukaniye minerval ku ishuri, buri wese amubonamo umugabo-gito. Mu mujyi sinzi ibyaho cyane, ariko nkeka ko umukozi ukorera umushahara akawumarira kuri ka Mutzig no mu tubyiniro abana babuze amata, nawe yitwa uko!!!!

Isesenguramvugo, Politiki n’ubutabera mpuzamahanga. «Njyewe Kagame na FPR turababuye iyo dukubise dukubita mu cyico tukagusha!!!» Kagame i Gatsibo kuwa 05 Kanama 2010, na none ati : «Uwajya kunyitakana ngo ninjye wamutumye kwica, sinamwihorera gutyo gusa ahubwo namwica ariwe!!!» Kagame kuwa 03 Kamena 2013 hamwe n’urubyiruko i Remera, naho Colonel Patrick KAREGEYA akiriho ati : « Nabaga nzi gahunda n’ingendo zose za Perezida Paul KAGAME ku buryo nashoboraga kumwica iyo mbishaka ariko amaraso yamenetse mu Rwanda arahagije kandi uretse n’ibyo birakwiye ko Paul KAGAME ashyikirizwa inkiko akisobanura ku byaha yakoze byibasira inyoko-muntu!!!»

   
Mu nyandiko zityaye tubagezaho ku rubuga rwanyu SHIKAMA ubu abanyarwanda bamwe basigaye bita IKINYAMATEKA twabonye ko mukunda cyane Isesenguramvugo na politiki tukaba tubanje kubibashimira kandi ntitwajya aho ngo twihandagaze ngo tubabwire ko tuzi byose ariko tugerageza uko dushoboye tukabiva imuzi.
Mu myaka ya za 89 mu Rwanda muribuka mwese cyangwa abakiri bato mwabwiwe ko habaga radiyo imwe rukumbi ariyo Radio Rwanda. Hari indirimbo nibuka yari yarakunzwe cyane baririmbagamo ngo «Adela MUKASINE umukobwa wa Sitanisilasi yasomye wisiki arayisinda ayicuruye iramucurangura, Nyiramwiza nyina amubonye amabere yikora atonsa maze amarira amubunga mu maso………..burya kutiga biragatsindwa!!!»

Mu gihe Kagame akomeje gushimuta ababyeyi bonsaga impinja akazivutsa uburenganzira bwazo bw'ibanze nk'ibiherutse kuba ku ruhinja rwa madame Ingabire Yozefina, abategetsi ba Tanzania bo bakomeje kwerekana ko buri mwana wese yaba uwa Ngofero cyangwa uwo mu baherwe, ntawe ugomba kumuvutsa uburenganzira bwe. Ni muri urwo rwego, wa mwana Nasra Rashid baherutse gukura mu isanduku aho yari yarahishwe ubu yitaweho ku buryo budasanzwe n'Abaganga b'inzobere mu bitaro bikuru bya Muhimbili biri mu murwa mukuru i Dar es Salaam

Nasra Rashid mu bitaro bikuru bya Muhimbili
Kagame Pawulo afunga n'impinja zikivuka
Ku itariki ya 23/5/2014 niho Shikama yabagejejeho inkuru y'umwana wo muri Tanzania w'ahitwa i Morogoro wamaze imyaka 4 ahishwe mu isanduku na nyina wabo Mariam Said adasoka hanze atanasukurwa. Uyu mwana Nasra Rashid w'imyaka 4 akimara kuvumburwa n'abaturanyi kuri 21/5/2014, basanze yaravunaguritse amagufa ndetse avuga ko anababara mu gituza.

MASISI: UBUNDI BUBIKO BW’INTWARO ZA RDF ZIRENGA TONI ESHANU BWAVUMBUWE I NGUNGU.


31 mai 2014
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha BBC GAHUZAMIRYANGO yatangaje tariki ya 30-05-2014 sa mbiri n’igice, aravuga ko ku wa kane tariki ya 29-05-2014, abashumba b’inka bavumbuye icyobo cyari gitabyemo intwaro nyinshi cyane zirenga toni eshanu kandi z’ubwoko butandukanye mu karere ka NGUNGU muri Masisi. Abo bashumba ngo bamaze kuvumbura icyo cyobo, babyongoreye abasirkari ba FARDC bari baje gusimbura abari basanzwe muri ako karere.
Icyobo nk'iki cy'i Chanzu ni cyo cyavumbuwe i Ngungu muri Masisi
Icyobo nk’iki cy’i Chanzu ni cyo cyavumbuwe i Ngungu muri Masisi
Abo basirkari ba FARDC ngo baraje batangira gucukura, maze baza kumirwa basanze icyo cyobo ari kinini cyane kandi harimo n’ibitwaro bya rutura, nka za katiyusha, izihanura indege, ndetse n’ibibombe bishwanyaguza za bulende. Nkuko byatangajwe n’umudepite wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, bwana Jean Bosco Sebishyimbo, kuri BBC, ngo ako kazi ko gutaburura izo ntwaro katangiye sa mbiri za mugitondo (8:00), karangira sa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00). Sebishyimbo yakomeje avuga ko abaturage benshi baje gufasha ingabo muri icyo gikorwa, aho batundaga bashyira mu makamyo nayo yajyanye izo ntwaro i Goma.

«DUFATANYE IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 7 CYA PASIKA, TALIKI 02 KAMENA 2014 TWIBANDA KU MYAKA 20 ISHIZE ABASENYERI BICIWE I GAKURAZO: KU MUGOROBA W’ICYUMWERU NK’IKI KURI ASENSIYO MU 1994 « YEZU AMANUKIRA MU MITIMA Y’INTUMWA » NIBWO BISHWE URUPFU RUTEYE ISONI KU ITEGEKO NDAKUKA RY’IGIKENYA, INKORAMARASO N’ICYIHEBE KIZOREKA U RWANDA aricyo KAGAME » Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 1,1-11 Isomo rya kabiri : Abanyefezi : 1,17-23. Ivanjiri : Matayo :28,16-20 : «Imyaka ibaye 20 itangazamakuru na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari ibiragi kuri dosiye ya Gakurazo yatsembye intore za Kiliziya ku maherere mu gihe Vaticani imeze nk’iyatamitswe ikinyama gikaranze mu mavuta y’inka ngo nayo idakoma rutenderi icyihebe Kagame.» Abatagatifu : Yusitini na Reveriyani

Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mu masomo matagatifu yo ku Cyumweru gishize twakomoje ku bantu babaye ibikomerezwa muri iyi isi harimo nka Adolph Hitler wategetse abadage akaza kwiyahura kubera gutsindwa intambara. Twavuzemo n’abandi bakomeye mu bihe byabo kandi bagasiga amateka meza mu bihugu byabo kandi tukaba tubashima.
Uyu munsi rero SIKAMA igiye kubabwira umuzi n’umuhamuro ku muntu w’ikivume udasanzwe kuko bigaragara ko nta buzima yifitemo. Uwo nta wundi utari KAGAME ubu urimo gutoba u Rwanda ngo araruyobora hejuru y’amaraso y’inzirakarengane zitabarika z’abana b’u Rwanda yamariye ku icumu kandi bitari ngombwa.

Iki cyumweru Shikama imaze ibagezaho ibyabereye i Gakurazo kizasozwa no kubagezaho amasomo n'ivanjili byahasomewe n'abasenyeri kuri uwo munsi, amasaha macye mbere y'uko baraswa ku mabwiriza ya Kagame Pawulo, hakaba hashize imyaka 20 ibi bibaye.

Shikama imaze iminsi ibagezaho inzira y'umusaraba abihaye Imana n'umwana Sheja Richard baciyemo mbere y'uko barasirwa mu cyumba bari bashyizwemo i Gakurazo. Nkuko muzabibona ejo, abishi b'izi ntore za nyagasani n'umumalayika Sheja Richard, bari bumvise misa yasomwe n'aba ba nyakwigendera ndetse banahagijwe nabo!

Shikama isabye buri wese uzafungura uru rubuga ejo kumara iminota 5 yinginga Imana ngo ibane natwe muri iyi nzira y'umusaraba dukomeje; kandi buri wese nyuma yo gusenga, yumve ko agomba kugarukira Imana data akazava muri iyi si yiyejeje nk'uko abo tubonye hejuru bayivuyemo ari inziramakemwa.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Shikama irasubiza abayandikiye: ikibazo cyerekeranye na comments n'ikindi cyerekeranye na Shikama kuri mobile

Abashaka gutanga ibitekerezo byabo nizeye ko muzi ko nta kibazo. Ariko nubwo Email yawe itiyandika ku rubuga, nabonye ko Google isaba ko buri wese ushaka gutanga igitekerezo agomba kuba afite email muri Google kuko ninaho Shikama icumbikiwe(hosted). Abadafite izo email rero muzifungure, nkaba kandi nkomeje gushimira abakomeje gutanga ibitekerezo byabo no kutwandikira. Ikibazo mwatubajije kivuga ko abari muri Afrika Shikama itinda gufunguka kuri telefone mobile, nababwira ko ibi biterwa n'ubwoko bwa telefone mufite, ariko tukaba tuzi ko umuvuduko wa Shikama kuri desktop utandukanye n'uwo kuri telefone. 

Ibi bikaba aribyo byatumye mu byumweru bishize dukuraho logo: za nzovu bikaba byarahise byongera uwo muvuduko ku buryo bugaragara nkuko ikoranabuhanga ryacu ribitwereka. Abagifite icyo kibazo, mu gihe mutwandikiye mujye mutubwira ubwoko bwa telefone mukoresha kugirango bitworohere gukurikirana ikibazo muba mwabajije.
Mukomeze muryoherwe na SHIKAMA.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

Urutonde rw’ibikomerezwa Perezida Kagame aziza Revolisiyo yo mu 1959

Fideli Ndayisaba
.


Urubuga rwanyu SHIKAMA ubu benshi mu Rwanda basigaye bita IKINYAMAKURU cyangwa IKINYAMATEKA kubera kubagezaho amakuru acukumbuye, yuzuyemo ukuri kandi afitiwe n’ibimenyetso bihagije rurakataje mu gukomeza uyu murimo ngo hato hatagira ijambo ribasoba cyangwa inkuru ibacika. Turabashimira byimazeyo ari abari mu Rwanda imbere nkanjye, ababa mu karere, abibera i Burayi, abatuye muri Amerika n’ahandi mwese; nimukomeze musome urubuga rwanyu. Ikindi kandi twishimira ni uko kugeza aya magingo nta nkuru n’imwe turandika ngo haboneke uyivuguruza anatange ibimenyetso bigaragaza ko ibyo twanditse ari ibinyoma.

Ibi byose kuba bishoboka ntibiva ku busa kuko bivubuka mu isoko y’abanyamakuru b’umwuga kandi baminuje mu gusesengura politiki SHIKAMA yibitseho. Muti ese tuzabameya ryari ? Turaje mutumenye mu minsi mikeya kuko icyo kibazo turimo kugisesengura tugishyizeho umutima.

Ikibazo cya Comments: kimaze gukemuka(byavuguruwe: 20.45 GMT)


SHIKAMA
Twishimiye kubamenyesha ko ikibazo mwari mufite cy'aho mushyira ibitekerezo byanyu kimaze gukemuka nkuko ikoranabuhanga ryacu ribitugezaho. Dore uko ubigenza ngo ujye kuri comments :
1. jya ku rubuga Shikama
2. kanda ku nkuru ushaka gusoma cyangwa gusoma ibitekerezo byayitanzweho
3.  hasi y'iyo nkuru umaze gusoma urahita ubona ibi bikurikira:


Reactions: 
 Links to this post   


Kanda hariya hejuru handitse 2 comments urahita ubona idirishya ushyiramo igitekerezo cyawe( ibitekerezo bindi byayitanzweho byose bikurikiranye n'ako kadirishya)

Niba hari aho mugifite iki kibazo mwatwandikira vuba tukareba ukuntu namwe mwagikemurirwa.Email: nkusijo@gmail.com

Dushimiye abantu bose batugezaho ikibazo icyo aricyo cyose kirebana n'urubuga SHIKAMA.

Murakoze cyane
Ijoro ryiza aho bwije.

Nkusi Yozefu 
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)