tag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post5840884851453930039..comments2023-09-09T12:39:15.322+02:00Comments on SHIKAMA : AGATENDO MU DUTENDO: Byose ni baringa!/NKUSI YozefuAnonymoushttp://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comBlogger9125tag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-64178254766578692092016-08-07T23:53:38.790+02:002016-08-07T23:53:38.790+02:00Nkusi we, FPR muzayigaye ikindi kitari Ubutindi, u...Nkusi we, FPR muzayigaye ikindi kitari Ubutindi, ubugome, amayeri ndetse n'uburyarya, kuko ibyo ibyibitseho ku bwinshi cyane. Ahubwo muzayigaye UBWENGE no KUREBA KURE kuko izo nkoni itigeze izikubitwa na rimwe kuva yabaho!
Umuhanga umwe niwe wavuze ngo "LA PLUS GRANDE STUPIDITE C'EST TOUJOURS FAIRE LA MEME CHOSE ET ATTENDRE A CHAQUE FOIS UN AUTRE RESULTAT!"

None se FPR irabanza igatindahaza abaturage, bwacya iti nimuzane imisanzu ya cyama, ukibaza aho iyo misanzu iri buve hakakuyobera. Iby'imisanzu byakwanga dore nzanye noneho ONE DOLLAR CAMPAIGN nimunagemo amafaranga! Bwacya bibayobeye bakubaka inzu ya baringa andi bakayirira noneho bati tore tuzanyo noneho ikigega AGACIRO nimutange amafaranga! Byayoberana bati noneho nimutanga ayo Gufunguza Karake mu kigega twise ISHEMA RYACU.
Bwacya iryo shema ryabo ryakubita igihwereye, bakihutira gukubita ikinyoma ngo ikigega kimaze kugeramo amamiriyari n'amamiriyari...
Bidateye kabiri bari rya Shema ryacu ntabwo rikiri iryo gufunguza Karenzi ahubwo ahari Karenzi twahasimbuje kwihesha ishema, bityo kibaye ikigega ISHEMA RYACU cyo KWIHESHA ISHEMA. ukibaza aho kwihesha agaciro bitaniye no kwihesha ishema, cg niba guhindagura amazina ari byo biba biri bukore magie yo kubyara amahera mu mifuka y'abaturage bari kunogonorwa na Nzaramba!!!!

Gusa ikigaragara nyine, kubera ko muri FPR ubwenge bwateshejwe agaciro, bugasimbuzwa ubuswa na ndiyo bwana, bene gushyiraho izo Gahunda ndetse n'ibyo bigega ntibaba bayobewe ko NTACYO BIRI BUTANGE ndetse ko nta n'icyo baba bari bukuremo ibyo baba baizi rwose. Igituma babikora rero ni ukwanga ko AGAFUNI ka Kagame na ba baboyi be kabageraho bashinjwa kutagira icyo bakora no gukorera RNC bityo iminsi ikaba yicuma! [Kuko Kagame (utazi na A0 icyo ivuze) ntacyo aba yiyumviramo na mba uw'abandi, icyo aba ashaka ni ukumva ko hari ikigega kiri gukama rubanda ayo mu ihembe bityo indege ze zikabona amavuta)!
Ibigega byo biracyaza n'ejo cyangwa ejo bundi hazaza ibindi n'ibindi buri gihe birangira birimo ubusa.Manzihttp://www.yahoo.comnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-4462471500804559242016-08-07T09:14:45.222+02:002016-08-07T09:14:45.222+02:00Hahaha!
Muvandimwe Manzi, uvuze gutega amaboko mu...Hahaha!
Muvandimwe Manzi, uvuze gutega amaboko muri FMI unyibutsa ukuntu Agatsiko kamaze hafi imyaka 3 yose kagurisha impapuro zitazigamiye kise MPESHAMWENDA, nyamara nabwo ntikagiraga isoni zo kuvuga ko ubukungu buriho bukura kurusha igihaza! Baca umugani mu kinyarwanda ngo uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo: byaransekeje cyane ejobundi numvise minisitiri w'uburezi nako w'amashuri yiyama itangaza ry'ibyegeranyo bitekinitse; siwe wenyine kandi hari igihe Kagame Pawulo nawe ajya abyamagana nyamara uyu mugabo niwe watoje aba bambari be itekinika!! FPR na Kagame ni ba Rwabuzisoni!Nkusihttps://www.blogger.com/profile/09591662183508160775noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-9465632276812024662016-08-07T01:51:24.695+02:002016-08-07T01:51:24.695+02:00ITEKINIKA muri Leta y'agatsiko k'abacancur...ITEKINIKA muri Leta y'agatsiko k'abacancuro rimaze kuba ikintu gisanzwe cyane rwose, ku buryo ahubwo ikintu kidatekinitse nicyo kiba giteye ikibazo! Kuko ngo kiba "kigaragaza nabi isura y'igihugu".
Ahubwo njye icyo maze kwibonera ni uko FPR yashyize baringa nyinshi mu mitwe banyarwanda harimo n'izivuga ngo inkotanyi zizi ubwenge bwinshi ndetse ko zinafite amayeri 1000. Nyuma iyo nitegereje ITEKINIKA rikorwa, rikanakorana ubuswa bukabije ku buryo n'umuhinzi wibitseho amashuri ye atatu abanza atabukora, nibaza niba ari bwo bwenge bw'abambari ba fpr twaratirwaga?

Inkotanyi ziravuga ngo ubukungu bwiyongereyeho 7%, kandi nta narimwe bwigeze bugabanuka kuva 1994 niba ntibeshye. Ariko bugacya zijya gutega amaboko muri FMI kwaka inguzanyo, ukibaza niba ubivuga aba atekereza ko abaturage abwira ari ibicucu cyangwa se ahubwo niba aba atariwe gicucu.

Bakongera bati u Rwanda rurakataje rugeze ku rwego rwo kurandura indwara ya Malaria burundu, hashira iminsi 3 ukumva ngo ya malaria yabaye icyorezo iri gucura inkumbi mu gihugu cyose, ukibaza aho igikamyo kivuye kuyisuka mu Rwanda kiyikuye...
Muri make GUTEKINIKA nta gitangaza kirimo kuri FPR, nta soni biyiteye na gato, nta mpungenge ntanke biyiteye, nta kosa na rimwe babibonamo (cyeretse unaniwe kubihisha). Gutekinika byamamaza ibinyoma byinshi kandi ibyo binyoma FPR irabikeneye cyane ngo ibeho kuko yo ubwayo ishingiye ku KINYOMA.Manzihttp://www.yahoo.comnoreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-7553685785659009532016-08-06T14:33:27.853+02:002016-08-06T14:33:27.853+02:00komera Mbonyingabo,
ibyo bya drone Shikama iri haf...komera Mbonyingabo,
ibyo bya drone Shikama iri hafi kurangiza iperereza ryerekeranye nazo. Tuzatangariza abanyarwanda icyarivuyemo mu gihe kitarambiranye cyane! Mwihangane.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/01575638737138507008noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-24363482095068666932016-08-06T11:05:08.016+02:002016-08-06T11:05:08.016+02:00@Makoki na Nkusi, ibyomuvuga nukuri kandi biteye a...@Makoki na Nkusi, ibyomuvuga nukuri kandi biteye agahindi. Ibaze nawe ukuntu reta ya Kigali ibesha akarere ka Africa ngo bakoresha iterambere mubyubuzi no kwita kubaturage babo, bati nikimenyimenyi mucyaro ahabaye ibibazo byihutirwa dukoresha DRONE.

Byahehe byokajya, babaye bashaka kubikoresha mukurimbura imbaga nkuko duherute kubibona munyandiko ya Manzi. Manzi ati bakore ikinyuranyo kuko ariko biba biri muri vision ya FPR. Iriya nyandiko yubushize yaduhishuriye ibanga FPR ikoresha, ibaze kugura drone zokurimbura imbaga ukabesha yuko urigushaka gukiza abaza.

Igihe nikigera America izikorera ibibinyoma byokurimbura akarere igumya gukingira ikibaba, bararimbura imbaga babeshya ngo barigukiza.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03843378905438897900noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-1732491380698032492016-08-06T03:14:30.137+02:002016-08-06T03:14:30.137+02:00Ntihazagire uwibaza byinshi burya iyo avugango bar...Ntihazagire uwibaza byinshi burya iyo avugango baramutindiye ngo abereke n'uko aba aziko depot y'imiti iri guta ubuziranenge kandi ikirangaminsi bihaye bakabona kirenze, ndababwirako iyo iriya miti ikiza kuba iyo muri ministeri y'ubuzima ngo iba yaragurijwe amavuriro akazayishyura muri mituweri ariko ryari ibanga rikomeye akaba ari nacyo binagwaho yari akibereye muri iriya ministeri kugirango azajye atanga ibisobanuro bihimbano, none rero ntacyo akiramiye ngo iyo umwana apfuye umuyaya ajya gusaba akazi ahandi. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-12716365218808887182016-08-05T19:02:19.681+02:002016-08-05T19:02:19.681+02:00Urakoze Makoki kuri iki gitekerezo.
Ibyo uvuga by&...Urakoze Makoki kuri iki gitekerezo.
Ibyo uvuga by'iyi miti ugomba kuba ufite ukuri iyo uvuga ko bayibitse ngo bazayikoreshe mu bitero bariho bateganya kugaba ku Burundi na RDCongo. Ntabwo byumvika ukuntu mu gahugu kangana n'imbaragasa, imiti ifite agaciro ka miliyari 3 iborera mu bubiko abantu bariho bapfa kandi iyo miti aribo yaje kuramira, kandi na Leta ikemeza ko koko imiti yabaye iyanga! Ibi bibaye mu gihugu kinini nka RDCongo byagira igisobanuro, ariko mu Rwanda ntibishoboka.

Erega Muvandimwe Makoki, na Nzaramba yatekinitswe n'aba bakegesi. Ibiribwa byagombaga guhabwa abaturage birahunitse hirya no hino mu gihugu mu rwego nyine rwo gutegura ibi bitero. Abazi gushishoza basanga na biriya byiswe gahunda y'igihingwa kimwe akenshi ibigori bikaba byarasimbuye ibijumba, biri muri uru rwego rwo gutegura intambara! kawunga ngo niyo yatunze FPR mu Rugano, ntibigeze barya ibijumba; erega dawe ngo ntibihunikwa!

Harahagazwe !!!
Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-65381451647939144812016-08-05T18:11:13.679+02:002016-08-05T18:11:13.679+02:00Wareka n'iki Nkusi iriya miti burya ntiyari ig...Wareka n'iki Nkusi iriya miti burya ntiyari igenewe abanyarwanda ndakubwirako yari kuzakoreshwa muri wa mugambi wo gutera u Burundi bavura abasirikari babo cg na m23 kuko babyiteguye kerababyita genocide bikanga kugeza n'uyu munsi. Burys ibanga rizwi na ba rutuku na Kagame naho Binagwaho we buriya babimunazeho nkuko izina rye riri. Nepal burya iruta u Rwanda kure kuko duke bafite baradusangira ntawavukanye imbuto ngo abandi bavukane ubuhakwa. Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/07997202239127830500noreply@blogger.comtag:blogger.com,1999:blog-9199888936794656815.post-60824428933497190692016-08-05T12:31:40.090+02:002016-08-05T12:31:40.090+02:00Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
Urakoze...Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
Urakoze.Anonymoushttps://www.blogger.com/profile/03933541142255356568noreply@blogger.com