Pages

KWAMAMAZA

Ni gute Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) na LONI bazemezwa ko Abahutu bakorewe Jenoside?/NKUSI Yozefu

" Na jenoside yakorewe Abatutsi, LONI ndetse n'iki gihugu ndimo(USA) ntibayemeraga bigitangira, twagombye guhaguruka buri munsi tukavuga ko habayeho jenoside, n'ubundi tugomba guhaguruka tugahagarara kugeza hemejwe na jenoside yakorewe Abahutu" Dg Tewojeni(Theogene) Rudasingwa.

Ukimara kumva iyi video ya BBC iriho ikiganiro Dg Rudasingwa Tewojene(Theogene) yagiranye na BBC kuri Jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu ikozwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu harimo na Pawulo Kagame ubwe,  Shikama irifuza ko abasomyi bayo bagira icyo bavuga kuri ibi bikurikira:

  1. Ko kugirango Jenoside yakorewe Abatutsi yemezwe gutyo byatewe n'uko Abatutsi bahagurutse bagahagarara, ni iyihe nama wagira Abahutu? Ni iyihe yindi wagira Abatutsi?
  2. Ese biracyari ngombwa ko USA n'abayifasha gusahura Akarere k'ibiyaga bigari by'Afrika bavuga ko jenoside yakorewe Abahutu izemezwa n'urukiko? Ese iyakorewe Abatutsi yo ko itabanje kwemezwa n'urukiko?
  3. Ni iyihe nama waha amashyaka ya opozisiyo kuri iki kibazo?
Tubaye tubashimiye ibitekerezo byanyu muza gutanga.

Itangazo:  Umushinga wa Makoki Mugisha wo gukusanya amazina y'abahutu bose bishwe na FPR warangije kwigwaho, muzagezwaho aho mutangira amazina y'abanyu, inshuti, n'abanyarwanda bandi bazize inkota ya FPR bitarenze 31/10/2016. Mukusanye ayo mazina muyabike, igihe nikigera, tuzababwira aho muyohereza. 

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

13 comments:

  1. Ndakwemera nkemera n'ibitrkerezo byawe shikama nongeye gushimira byimazeyo umuvandimwe nkigera munsi y'igiti yambwiyengo ushaka kumenya amakuru nyakuri? Nanjye nti yego yarambwiyengo <> kuva ubwo kugeza ubu narahumutse kubera utwondo yansize kumaso ubu ndabona.


    Ntarandiriye akimuhana kaza imvura ihise ntawe nkeneye ko tuzajya mu rukiko ngo tuburane kugirango nemererwe kwibuka abanjye bazize uko bavutse ahubwo ndi mubambere bo kubivuga nkanatesha agaciro abo bafite igipimo cy'ububabare bw'abiciwe ababo na rupfu rw'abanyarwanda rpf. Abanyamashyaka nibahaguruke buririre kuri iyi manu iturumbutse mu butayu, ndabyita manu kuberako ni ubwambere umututsi bimurenze akumvako umuhutu yababaye. Ndabyita ubutayu kuberako mu kanwa k'umututsi ntibyari byoroshye kuvuga ukuri kuva u Rwanda nzi rwabaho

    Mumbabarire gukoresha iyo mvugo kuberako abanyepolitiki b'iwacu ndabazi. Twese hamwe dukumire ivangura kugirango dukungahare ku mahoro.

    ReplyDelete
  2. Njye ntangazwa n'abacitse ururondogoro baterera hejuru Rudasingwa ngo kuki ari ubungubu nyuma y'iki gihe cyose avuze jenoside yakorewe abahutu? Ngo bivuze rero ko ari kwishakira abayobokeeee, ngo ni amareshyabahutuuuuuu,ngo ni opportunisteeeee n'ibindi ntiriwe ndondora.

    Mu by'ukuri njye mbona icyo atari cyo kibazo cyagahangayikishije abanyarwanda ahubwo mbona abavuga ibyo ari ababa bashaka kuyobya amarari, ari abashaka kujijisha cg bashaka gutsinda ukuri no guhishira abicanyi.

    Ikibazo kuri njye ni iki:
    Ese Rudasingwa yaba yishakira abayoboke b'abahutu, yaba aryarya abahutu cg ajijisha agamije kubigarurira, yaba ashaka kwihimura kuri RNC ishaje yaba agamije iki...

    Njye ikibazo mbaza abo bose ni : " ESE IBYO AVUGA NI BYOOOOOO CG SI BYO?? " Voila! Ikibazo ni icyo. Igitangaje rero ni uko abo bahezanguni b'abatutsi ndetse n'abandi ba Rusisibiranya badashobora kugusubiza icyo kibazo niyo wagira ute. Kuko bazo igisubizo ari YEGO.

    Ukuri guhora ari ukuri ntiguhinduka kubera ukuvuze n'igihe akuvugiye. None se, nitujyana kwiba ari ibanga tuziranyeho, noneho twagaruka ukanyima ku bijurano twibanye nanjye nagira umijinya nkakwihimuraho nkagutamaza nkagushyira hanze, ntibizasobanura ko ibyo mvuze ATARI BYO ndetse ATARI N'UKURI ngo kubera ko
    - Nanjye Twajyanye kwiba
    - Nabanje kuguhishira
    - Mbivuze nkwihimuraho
    - Mbivuze kugira ngo ndebwe neza
    - Etc.
    Impamvu iyo ari yo yose yaba yaratumye ngutamaza ntivanaho na gato ko ibyo navuze atari byo.
    Na Rudasingwa rero impamvu iyo ari yo yose yaba yaramuteye kuvuga biriya ntikuraho ko ari ukuri kwambaye ubusa! kandi ntibikuraho ko abaye umututsi wa mbere wakomeye muri Rupiyefu ubivuze. Ngayo ng'uko.

    ReplyDelete
  3. Komera Manzi,
    Wa munyarwanda ati nanga imbwa ngakunda umugabo ntacyo ampaye!Nanjye nti ntyo!

    Muri za 1980 hari indirimbo yajyaga ikunda guca kuri Radiyo Rwanda yari ifite umutwe ugira uti: "UKUNDA IKI?" yavugaga umuntu wananiranye babwira bati kiriya ni cyiza ati reka da, bamubwira bati ni kibi ati reka daa!

    Maze iminsi nsoma imbuga zitandukanye kuri iki kibazo cyazamuwe na Dg Rudasingwa.

    Dore ibyo nazisanzeho:

    IZ'ABATUTSI, zirimo ibice 2:

    1. izegamiye Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, zaryumyeho, ntacyo zivuga.
    2. iz'abatutsi bari hanze, inyinshi zamagana ibyo Rudasingwa avuga, zisa n'izishaka kumupfuka umunwa ngo atabavugira ibintu!Kuri izi mbuga usangaho ibitutsi bitagira ingano byerekezwa byose kuri Dg Rudasingwa ubatengushye!
    ________________
    IZ'ABAHUTU nazo ziri ugutatu( zigabanyijemo ibice 3):

    1. izibonamo Dg RUDASINGWA ubututsi gusa, benezo bumva nta cyiza cyava ku Mututsi!!!Izi ntizitinya kuvuga ko kuba LONI na USA baremeje jenoside yakorewe Abatutsi twebwe Abahutu tutagomba kuyemera kuko ngo mu Rwanda habaye ubwicanyi gusa kandi bwose bwakozwe na FPR!

    2. izindi mbuga zo mu gice cya 2, zo zireka ibitekerezo binyuranye by'abashyigikiye n'abarwanya iki gikorwa cya Rudasingwa bigahita nta gushungura.
    3. igice cya gatatu, ni izigereageza gushakisha ukuri kubyo Dg Rudasingwa avuga ngo haboneke umuti ubereye Abanyarwanda bose( Abahutu, abatwa n'abatutsi).
    ----------------------------------------------------------------------
    UMWANZURO:

    1.Niyo wateka amabuye agashya ntabwo ushobora gusiba icyasha cyitwa JENOSIDE ku banyarwanda. Ni ukuvuga ko uyise indi nyito, yaremejwe na LONI ko ari Jenoside, aho uri hose ku isi ugomba guhita ufatwa ugafungwa niyo Kagame n'Agatsiko baba batabigezemo uruhare. Jenoside yarabaye, abantu barishwe ku manywa ava bicwa n'abandi bantu, abapfuye bari inshuti, abavandimwe, abaturanyi, icyo baricyo cyose, bakundaga ubuzima nkawe nanjye, bifuzaga kubaho, ariko IBINYWAMARASO byabambuye ayo mahirwe; tugomba kubibuka bose tutarobanuye, tukabasabira amanywa n'ijoro kandi tugasaba Imana ngo ibi ntibizongere kubaho ukundi mu Rwanda n'ahandi ku isi.

    Kuba Dg Rudasingwa avuze ibi ngo akererewe, nta kibi mbibonamo, inkono ihira igihe aka wa mugani wa Tarsisi Karugarama avuga ko Abahutu aho bari ku isi hose azabamarira mu munyururu!Kagame Pawulo nawe igihe USA yari imumereye nabi imwotsa igitutu ngo agabanye kwica muri 2011, n'abongereza bariho bacisha ubwicanyi bwe kuri BBC yaravuze ati:" umuntu mukajyana mu cyaha yarangiza akakwitarutsa". Nkuko Manzi yabisobanuye hejuru, burya umunyacyaha wihannye, usibye n'Imana burya n'ubutabera bumugabanyiriza igihano( ibi ni bimwe mu byitwa inyoroshyacyaha). Kuba Kagame na Kayumba bacyumva ko Abatutsi aribo bakorewe jenoside bonyine Dg Rudasingwa akaba abibona ukundi, uyu MUTUTSI ni uwo gushyigikirwa ababishoboye bagafatanya nawe bagahatana kugeza igihe iyi Jenoside yakorewe Abahutu yemejwe gutyo.

    Guhora ugaya, unenga, ukwena udatanga igisubizo na kimwe kubyo unenga, mbibonamo ubugoryi n'ubupfapfa.

    Ababyumva ukundi bambabarire.

    ReplyDelete
  4. Ni gute Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) na LONI bazemezwa ko Abahutu bakorewe Jenoside? iki kibazo ubajije cyoroshye gusubiza ariko kandi kiranakomeye k'urundi ruhande.


    1. Abahutu nibo ba mbere kwerekana akaga bahuye nako nkuko FPR n'abatutsi bahagurutse bagaharanira ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari genocide.

    ibi rero ntibikorwa mumagambo gusa cg kwirirwa abantu barira hirya no hino, bisaba diplomacy ihambaye na robbing itoroshye, kandi abahutu bitwa ko basobanutse bajijutse benshi bameze nkaho bari mubitotsi ntibaramenya neza icyo bashaka naho kugishakira, bibera mugushinga amashyaka bwacya bagatandukana bagashinga andi, ari nako abandi bayoboka bakigarukira i Kigali.

    2. Kugira ngo ubu bwicanyi buhabwe agaciro n'amahanga bisaba abahutu bose muri rusange kumva kimwe amateka yabo, nubwo hari ibibatandukanya ariko hari ibyo bahuriyeho bose, kuko bose bakozwe munda kandi uwabakoze munda arahari. ibi nibabishobora bazatangira inzira y'umusaraba yo guharanira ko akarengane bagiriwe bakwiye ubutabera.


    Kuvuga USA, UK cg abandi ngo nibo bazafasha mugukemura iki kibazo ibi ntibishoboka, MUSEVENI afatanyije nabamwe bahunze u Rwanda muri 1959 hamwe na Ethiopia bakoze umushinga bawugurisha abazungu, abazungu nabo bemera gushora muri uwo mushinga wo gusenya no kubaka ubwami bwa Hima-Tutsi, nonese abahutu bo baba bafite uwuhe mushinga bazatanga muri aba baterankunga kugira ngo ibyabo bishoboke? tugomba kumenya ko isi ya none ari isi ya business, kuvuga gusa kabone nubwo waba uvuga ukuri ntacyo bitanga.


    Murebe Nkurunziza uko bari kumubiza icyuya, murebe uko muri Brasil President bamweguje igitaraganya kubera gukorana na Chine, Russia na South Africa bashaka gushinga bank. reba Zuma bamuri nabi ntagisinzira, Putin nawe ntiyorohewe nubwo bwose ari umugabo ukomeye.....


    Muri make rero niba abahutu ntacyo bashobora gukora muri diplomacy kandi banabashe kwigarurira imitima yaba mpatsibihugu biragoye kabone nubwo bavuga ibingana iki.


    Ahubwo igihari mutazi nuko, nibitangira gusakuza iby'iyi genocide y'abahutu abazungu bazikiza Kagame n'abambari be ubundi bashyireho abandi bifuza baba abahutu cg abatutsi, kuko genocide y'abahutu yemejwe byaba ari igisebo kuri USA kubera Clinton naba Bush bashigikiye ubutegetsi buriho kandi banabushimagiza, byaba ari igisebo kuri UK kubera Blair nuburyo yita Kagame umugabo ukomeye. kandi abazungu ntibajya bemera guseba cg kwandagara gutyo gusa. Ghadafi yihaye kuvuga ngo yafashije Sarkoz ariko uko yahise amugira ntawe utabizi.


    Muri make diplomacy nirwo rufunguzo rwa byose, Rudasingwa yatanze ibyo afite abandi nabo nibatange umusanzu wabo

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous,

      Urakoze cyane gutanga igitekerezo. Ibyo uvuga ndabishyigikiye 100%; ariko unyibukije n'akaririmbo Abaporoso bajyaga baririmba sinibuka niba ari mu NDIRIMBO Z'AGAKIZA cyangwa zo GUSHIMISHIMANA, baragiraga bati:
      "abasaruzi se barihe, ngo bafatanye natwe gusarura, tuzishime tunezerwe isarura nirirangira?", tugarutse ku njyana turimo, Abo Bahutu se bazakina Dipolomasi barihe, mu gihe bose bahugiye mu gushinga ingirwamashyaka bucya basenya, abandi bavuga ko imitungo bafite ibahagije n'ubwenegihugu bw'amahanga ???Hahahahaha! Amenyo ni amabuye, reka nisekere, kandi ngo akabi gasekwa nk'akeza!

      Ibyo uvuga usoza nibyo uti:" Dg Rudasingwa akoze ibyo ashoboye, abandi nabo nibashyireho akabo"

      Delete
  5. Nyamara aba bagabo batatu ndabakunda nkabura icyo mbaha.
    Serious ibi bitekerezo bifite ukuntu bigenda bidufungura amaso nubwo bitumvwa kimwe bitewe nicyo umuntu yahisemo.gusa ngo utazi iyo ava ntamenya niyo ajya.mbega ni nyamuryijyanino.
    Ndabashimiye cyane ba nyakubahwa kuruyu musanzu wanyu MANZI,MAKOKI na Dr NKUSI ibi bizatuma nabari bato tumenya byinshi.mukomereze aho twubake u Rda rubereye bose abahutu abatutsi n'abatwa ruzira amakemwa no kwikanyiza.

    ReplyDelete
  6. Muvandimwe Kyasine,
    Urakoze cyane gutanga igitekerezo cyawe.

    ReplyDelete
  7. Ndabasuhuje, hari umuntu mu mazina ya anonymous wanditse igitekerezo cy'inyamibwa.Ndemeranya nawe, uwo Dr Joseph yavuze ko yemeranya nawe 100%.Hari umwirabura w'umunyamerika witwa Malcolm X waharaniraga uburenganzira bwa muntu cyane arwanya akarengane kakorerwaga abirabura kandi intambara ye yageze ku musaruro yaravuze ati "If you don't stand for something you will fall for anything".Ngenekereje mu kinyarwanda Bivuze ngo " Niba ntacyo uhagarariye uzagwira ubusa n'ubundi".Biratangaje,ntabwo USA, UK, Ethiopia, Uganda Ikiri iya M7.....aribo bazahaguruka bagatanga umusanzu/bakarwanira gushyira ahagaragara genocide yakorewe abahutu. Abahutu ubwabo nibo bagomba gufata iya mbere. Ntangazwa cyane n'abashashe amabero iyo mu Rwanda ndetse n'abari mu mahanga bumva ko bitabareba.Benshi muri izo mpande zombi ntibanagira isoni zo gufatanya na fpr mu migambi yayo yo gukomeza kurimbura abahutu bibwirako rwose bo bazayirokoka n'aho hashira imyaka 100.Igihe kirageze kuko buri wese agize ubwo bushake n'ubushishozi fpr ntiyamara n'imyaka 2 I Kigali. Ibi byakorwa bite rero:icya (1) ni ukumva ko abanyarwanda twese dukeneye kuba mu gihugu cyacu ku mahirwe angana kdi ko abahutu bataremewe kuba abagaragu b'abatutsi.Aha harasaba ubushishozi kuri iyi ngingo nkoresheje ibi bibazo:Ni bande bafite ubutaka bunini mu gihugu?Ubucuruzi bwo mu gihugu buri mu maboko ya bande?Abahinga umuceri mu bishanga ni bande; none se abo ukijije ni bande? Nibande bari mu myanya myiza y'akazi mu gihugu yaba mu rwego rwigenga cg mu nzego za leta? Ni bande bafite amahirwe yo kwiga mu mashuri meza mu gihugu cg hanze? Ese gahunda nka Mutuelle abo isahura ni bande igakiza bande? Abimurwa buri munsi mu mujyi no mu byaro mu Rwanda ni bande ndetse ikibyihishe inyuma ni iki? Icya (2) Abahutu bakwiye kwigomeka ku butegetsi bwa fpr mu nzego zose bikoranywe ubwenge bwishi doreko iramutse ibuze imbaraga z'abahutu yahita isenyuka idateye kabiri.Icya (3) Abahutu barashoboye kandi tubasha gukora ibirenze ibya fpr kuko icyo dukeneye ni igihugu buri munyarwanda agomba kwishyira akizana.Udashaka kubana b'abandi ahubwo agahitamo kubica yazajya gushaka ahandi aba.Ncumbikira aha, Rudasingwa yakoze icyo yagombaga gukora kandi yavuze duke cyane akaba yiteguye kuvuga n'ibindi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe John,
      Urakoze mu gutanga iki gitekerezo cyawe.

      Delete
    2. Muvandimwe John,
      Urakoze mu gutanga iki gitekerezo cyawe.

      Delete
  8. @ John, uvuze akantu gakomeye, "If you don't stand for something you will fall for anything" ngayo nguko abahutu bakabaye bagira icyo bakora barimo kwitana ba mwana ngo mwebwe muri abakiga, abati bati mwebwe muri abanyenduga.......


    Evode ati amashyaka yohanze yabaye nka za boutiques...aho kugirango basenyere umugozi umwe ahubwo bahora bitandukanya, none nigute aba bahutu ibibazo byabo bizakemuka? Twagiramungu ati aba bana bejo nigute bakina politike, muri make hari bamwe bumva ko ari banyiri ikibuga cya politike!! ngurwo urwo abahutu bapfuye, ikindi kandi usesenguye neza usanga abahutu bapfuye uruhare rungana na 80% rufitwe n'abahutu bagenzi babo kubera inda nini no kwikunda cyane.


    Bamwe batangiye kwishyiramo Dr Rudasingwa ngo ntakomeze kubatoneka kandi ari umwe mubari bayoboye FPR, niba yari ayiyoboye aramaze. Kanyarengwe yararahiye ati sinshobora kuzavugana n'abatutsi keretse......ariko se siwe waje arangaje imbere FPR, muri politike ntibazanamo ibibazo by'amafuti nkibi.


    Abahutu bibwirako bazagera i Kigali badahetswe n'abatutsi baribeshya cyane kandi barayobye, kimwe nkuko FPR itari kuzigera igera i Kigali idahetswe n'abahutu ninako bidashoboka ku abahutu. System ntabwo yisenya irasenywa kandi bigakorwa n'abayubatse.

    Kanyarengwe na Lizinde nibo basenye Habyara, Kagame nawe azasenywa na Dr Rudasingwa cg abandi bantu bakoranye nawe kuko nibo bazi neza aho imbaraga nyiyizina za Kagame na FPR zishingiye naho abandi bose nugusakuza gusa.


    UK, USA, EU nabandi, aba bose kugufasha hari icyo bagusaba. hari inkuru yaciye hano kuri shikama ya Nigeria ivuga ibya Chief Moshood Kashimawo Olawale Abiola uburyo yamaraniye kuyobora Nigeria ariko yahabwa umurongo agomba kuzubahiriza n'abazungu akabatera utwatsi ati wapi ngomba kuzabikora gutya, nanyuma yaho bamusabiye kureka politike nabyo abyamaganira kure birangira apfuye amarabira.


    Abahutu nabo rero ibyabo bishobora kuzarangira nkibya Chief Moshood Kashimawo Olawale Abiola mugihe cyose bazananirwa no kumenya icyo nyiri umuringa ashaka bakomeza kwiriza ayingoma gusa ngo barishwe

    ReplyDelete
  9. Hello, njye ni ubwa mbere nsomye ibitekerezo bicishwa kuri Shikama kandi ndabona binyura. Ibi muvuga ndabahamiriza mubyemeranyaho n'abanyarwanda hafi ya bose kandi bafite n' umutima wo gutanga umisanzu wabo ( ibitekerezo, uburyo, imbaraga....) ariko nta chanel ibyo byose byanyuzwamo izwi. Twese hamwe dufatanye dushyireho inzira yizewe abanyarwanda bacishamo umuganda wabo ngo tugire amahoro arambye. Murakoze.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355