|
Pawulo Kagame n’umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w’i Gabiro muri Werurwe 2016 |
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw’inyandiko za SHIKAMA, intashyo
ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu
NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by’ingutu byugarije u
Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)
n’ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa
n’uje kuhasura!
Dg NKUSI Yozefu
————————————————————————————————————————-
Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k’Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 15 werurwe mu mwaka wa
2016. Kuri Giselansi Kijana Muzehe,
Giselansi, ni Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa
hariya mu Gahenerezo wongeye kubasuhuza. Urwandiko rwanjye rw’ubushize ngo rwabagezeho
rutinze kuko uwo naruhaye yageze muri USA asanga wavuyeyo werekeje Dubai
arwoherejeyo rusanga wagannye muri Singapour barwoherejeyo basanga
werekeje I Hong Kong mu Bushinwa. Ntabwo nakurenganya ni akazi kenshi!!
None se ko mu banyarwanda miliyoni 12 zose ntawe wabona ukubera minisitiri
w’ububanyi n’amahanga uzi gukora, hari uwakurenganya kuba wigira aho hose?!
Ariko se aho kugushimira ubwo bwitange, abenshi ntibirirwa bagusebya ngo uba
wagiye guhisha amafaranga yawe!
GUSHIMA
Giselansi, ni ukuri mperuka kugushimira igikorwa uheruka gukora ubwo
wari wagiye kwitemberera muri Senegal mu minsi ishize. Kugirango ufunge umunwa
babandi birirwa basakuza ngo usesa umutungo w’igihugu mu ngendo zawe muri
Shikama basigaye bavuga ko ziruta iz’umwarabu Ibn Batouta, warangije kwiryohera
I Dakar maze werekeza muri Guinnee mucyo wise uruzinduko rw’akazi kandi
uhasinyira n’amasezerano atanu ya baringa! Naritegereje maze ndavuga nti
ntureba se ahubwo, biriya byari byaramucikiye he koko?! Kuki atigiye ku mugore
we Nyiramongi ujya kwisurira abana be muri USA agahitira muri zimwe muri za
kaminuza zaho gutanga ngo amasomo, maze ibyari ugusura abana bikitwa uruzinduko
rw’akazi, amafaranga yakoreshejwe mu kwishimisha k’umuryango wanyu akaba
akubiswe icyuhagiro. Ni ukuri kiriya gikorwa nagikuriye ingofero pe.
Si ibyo gusa ariko, nakunze ni uko
uherutse kubigenza muri bwa bwiherero bwa 13.Nakunze ukuntu utongeye
gucanshamira abagaragu wagabiye. Nari nagize ubwoba ko uri bukore nko muri 2015
kandi uzi akazi k’indashyikirwa bagukoreye ko kugukanira ikoti uzasaziramo mu
Rugwiro; nagushimiye rwose uko wabyitwayemo kuko uzongera kubakenera umwaka
utaha wa 2017 mu gutekinika amatora yo kukugira umwami muri Repubulika; Yozefu
Habineza aherutse kubivuga neza ubwo yagiraga ati: “ aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye”.
Giselansi, ndongera kugushimira nanone uko uheruka kubigenza muri wa
mwiherero wa 13. Sinzi ko ndi bubone impapuro zo kwandikaho ibyo ngushimira uyu
munsi. Giselansi, ni byiza kubona uzana umugore wawe nako mu gisirimu ngo
muvuga madamu, ndetse n’umukobwa wawe Ange nawe namubonyemo, ni byiza rwose. Ba
bandi birirwa basakuza ngo Agatsiko, Agatsiko bazahekenye amenyo bayamarire mu
nda. Waberetse ko atari indobanure zigize Agatsiko zigiye kubayobora nako kubategeka
mu myaka iri imbere, ahubwo ari umuryango wawe nyiri zina, nibahekenye amenyo
bayamarire mu nda; cyane cyane za nyangabirama zo muri SHIKAMA.
|
Pawulo Kagame n’umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w’i Gabiro muri Werurwe 2016
|
Muzehe, Kijana wacu, ndongera kugushimira ko wagize utya mumaze
kwiyakira iminsi itatu yose hariya I Gabiro, ugategeka ko abagaragu bawe
batongera kwiha amenyo y’abasetsi bandika imyanzuro ya buriya bwiherero. None
se ko ibibazo biba bikubiye mu mwanzuro w’umwaka uheruka mwongera kujya mu
mwiherero ukurikiyeho nta kibazo na kimwe mukemuye, ubwo ntikuba ari ukwiha
amenyo y’abasetsi? Ikibazo cy’amashanyarazi cyavuzwe kenshi, noneho bigeze
n’aho Kigali irara mu kizima rimwe na rimwe, na sitade Huye ikabura amashanyarazi
mu mukino wa CAF!Inzara mu gihugu yavuzwe kenshi noneho bigeze n’aho 50%
by’abana bari munsi y’imyaka 15 bagwingiye nkuko bitangazwa na LONI, ibi byose
bikaba bituruka ku mirire mibi!
Uburaya bwavuzweho kenshi mu myiherero ariko noneho si uburaya gusa kuko
hari n’ubupfubuzi ndetse n’ababikora byombi, iki kibazo se kireba ba Ngofero
hari aho gihuriye n’Agatsiko?!Sinibagiwe kandi n’abana bo ku mihanda,
batwanduriza imihanda kuko ubu abenshi bayigendamo nta n’inkweto bambaye,
ndetse bamwe ubu bakaba barara muri za ruhurura batwanduriza imiyoboro ijyana
umwanda; ndakeka ko bitari ngombwa kongera kwanzura dushyira aba bose kuri
gahunda ziri imbere; ndakwizera rwose, ugiye gutegeka ko aba bose bafatwa
bakajugunywa muri za gereza kugirango badakomeza kwanduza isura y’u Rwanda no
kunukira abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda buri munsi.
IBIMBABAZA
1.
U
Rwanda rwaragwingiye rukaba rugomba kujyanwa mu kigo mbonezamirire.
Giselansi, ibyo ngiye kukubwira ntubifate nk’urwenya; ni ukuri
ndakwigize ubitekerezeho cyane. Mperutse kureba kuri TEZIYO, umwe mu bakozi
bawe asobanura iby’ubukungu bwo mu Rwanda maze bimbera nka ya mayobera yo kwa
Padiri avuga ko Imana Data n’umuhungu we Yezu Kirisito n’undi mugabo ngo witwa
Roho mutagatafu ngo aba bagabo batatu bose ari Imana; ariko ngo hariho igihe
bakora Imana imwe! Niko, byarancanze, baba umwe bageze mu mwiherero nk’umwe
muherukamo, cyangwa buri gihe? Najajwe, umbabarire ni ayo abasaza muvandi.
Twigarukire ku bukungu bwacu. Uriya mugabo wari kuri Teleziyo yavuze ko
ubukungu bw’u Rwanda bwakuze mu kigero cya 7 % umwaka ushize wa 2015 naho
ng’uyu mwaka rukazakura 6%!!!!Ibi byarancanze rwose, ese dukurikije iyi mibare
ubukungu bw’u Rwanda burakura cyangwa buragwingira? Nubwo nta mashuri nize
nkaba narirangirije atatu abanza, ndabona njyewe ubu bukungu ibyarwo
bimeze nk’ibya ba bana bo mu Rwanda bari munsi y’imyaka 15 hafi ya bose
bagwingiye bakaba bagomba kujyanwa mu bigo mbonezamirire; ubu bukungu bwagombye
kujyanwa nabwo mu kigo mbonezamirire naho ubundi bwaki irabuhitana aho bukera!!
2.
Kuki
Giselansi wigisha muri kaminuza zo mu mahanga mu zacu ntukandagizemo ikirenge?
Nkimara kumva iyi mibare ivuzwe
hejuru, negereye ka gahungu k’iwanjye kamaze imyaka itanu mu rugo kandi
kararangije kaminuza kakaba karize iby’ubukungu. Nakabajije niba
iyi nyamaswa yitwa ubukungu bayipimisha ya metero dukoresha cyangwa hari ikindi
gipimo bakoresha. Yaraye ansobanurira budukeraho ariko sinasobanukiwe na busa;
natoyemo ijambo rimwe gusa: “GOROWUSU(growth)”!Naravuze
nti singaye na mwene Rutagambwa ubima akazi, ubwo se wize iki!Yararakaye,
arazenga, azenguruka inzu yose akubita inzugi, ngize Imana agana iy’uburiri.
Reka nongere nterere akajisho kuri TEZIYO maze nkubona wowe giselansi kuri
TEZIYO ngo wasobanuraga iby’ubukungu muri kaminuza ngo ya Havadi(Harvard)!
Nishimiye kubona uwatubohoje muri 1994 yigisha muri imwe muri za
kaminuza za mbere ku isi kandi bavuga ko wowe utarangije n’ayisumbuye!
Umunyamakuru wasobanuraga ibyawe, yavuze ko ari inshuro nyinshi Giselansi
yigisha muri za kaminuza hirya no hino ku isi, ngo wakoze nk’ibi muri za
kaminuza zo muri USA nyinshi, mu Bwongereza, ndetse na Singapur!!!
Nkimara kumva aya magambo, nahise nshoberwa nifata ku munwa! Giselansi,
ni gute wasiga iby’iwanyu bita imitemeri maze ukajya gupfundikira iby’ahandi?
Niba atari ibanga, uku niko gukunda igihugu muhora mutwigisha?Ni gute umwana
wanjye yarangiza kaminuza atazi uko ubukungu bukura cyangwa bugwingira kandi
uhari ukajya kubyigisha abo muri za kaminuza z’ahandi utaye iz’iwacu?
Giselansi, ni ukuri ntibikubabaze cyangwa ngo uvuge ko ngusuzuguye, ugomba
kugororwa ukigishwa gukunda igihugu, maze ubwo buzobere bwawe abana b’u Rwanda
nabo bakabusoromaho.
3.
Kuki muvuga ko
amafaranga yabuze kandi hari inganda zikora impapuro?
Giselansi, tukiri kuri iki kibazo cy’ubukungu, ko wumva amafaranga
yashize mu bubiko kandi mukaba mumaze iminsi mucuruza impampuro, ikibazo
mwahuye nacyo ni ikihe koko?Kuki mudakora impapuro nyinshi ngo munatwubakire
amasoko hirya no hino mu midugudu, ngo muziduhe natwe twibonere urumiya? Ese
rwa ruganda rwa Zaza rwakoraga impaporo kera rwarahagaze?Niba rwarahagaze se
kuki mutubaka izindi?Giselansi, mwikwikubira ibyiza n’Abanyakigali mwenyine,
nimudushakire uburyo natwe ducuruza impapuro kuko inzara itwugarije nkuko
nabikwandikiye mu ibarwa y’ubushize.Hari umudepite wo muri Repubulika ya mbere
ya Bwengenyakuri witwaga Rutabagisha wigeze kubaza ikibazo nk’iki muri 1967; birababaje kubona kitarabonerwa umuti kugeza
n’ubu.; ni impapuro zibura cyangwa n’ubushake bubura?
Giselansi,
reka noye kubarambira kuko nzi ko ubu uriho witegura kujya mu mahanga cyangwa
utekereza igihugu cyo kujya kuruhukiramo; reka ndekere aha nzakomeze
ubutaha. Ariko ni ukuri abo wabohoje muri 1994 ubukene butugeze
kure, nusubira mu mahanga ejo cyangwa none nimugoroba, uzatuzanire impapuro
nyinshi natwe tuzazicuruze turamire ibibondo.
Segahinda Ngezahabagabo .Akarere k’Amajyepfo, intara ya Gisagara,
umuturage wo mu Gahenerezo
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot,no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze
ReplyDeleteMurakoze muvandimwe Nkusi kunyandiko yawe ishimishije kandi inababaje kuko bitumvikana ukuntu ibibazo bishyirwa mu bigomba gukemuka ariko ntibigerweho imyaka igashira indi igataha.Mu nyandiko yanyu musoza mwisabira guhabwa impapuro zabahesha urumiya mu midugudu ngo ibyo byiza bidahera i Kigali gusa, ndagirango nkumenyeshe ko RPF byose yabigezeho kuko yashyizeho ikindi kigo ngo cyo Kwizigamira aho umunyamuryango atangirira ku bihumbi 2000. Ubwo ayo nayo ntawuzamenya irengero ryayo nk'ayo MUGACIRO,ISHEMA RYACU n'ahandi.Njye icyo ntekereza akoreshwa mu kumara imbaga hirya no hino bahemba ibinywamaraso,intasi zabo,kwinezeza muri VOMITORIUM DAY nako Rwanda Day. Ikinyoma no kwikungahaza bya FPR N'ABAMBARI BAYO hari igihe kitari icya kure bizarangira maze abana b'u Rwanda bagasaranganya ibyiza by'igihugu Tudacuranwa. Muti uwo munsi cg icyo gihe ni ryari? Icyo gihe buri wese abigizemo uruhare nuyu munsi twavuga tuti" TWANZE IBIDUKORERWA, TWANZE UKO TUYOBOWE TURANZE" Ntanumwe warenga kuri iyo ndanze ngo yongere gukora no kutuyobora uko abyifuza. Ahubwo tubyemeranyweho ko turi abafanyacyaha kuko tubatiza umurindi mu
ReplyDelete-Kutwica
-Kudutindahaza
-Kutwicisha inzara
-Kwimwa uburezi-
Kwimwa ubuvuzi n'ibindi byinshi ntarondoye tuzi nk'abanyarwanda.Bavandimwe turashoboye ikibura n'INKOMARUME mutaramenya ko ihari kandi twayihawe k'ubuntu ntakiguzi ni Nkusi na SHIKAMA.Ndabyibuka atangiza urugamba yise IKARAMU niho abenshi twatangiye kuvuga akaturi ku mutima.Ariko se haburiki ngo tugere ku ntsinzi dukozaho imitwe y'intoki ?IGISUBIZO ni "INKINGI IMWE NIGERA INZU" Umusanzu wa buri munyarwanda ushaka impinduka urakenewe mu ngeri zose z'abanyarwanda yaba urubiruko,abakuze n'abasheshakanguhe umusanzu wanyu urakenewe cyane cyane IBITEKEREZO kuko bidata agaciro nk'ubukungu bw'u Rwanda buva kuri 7% bugakura kuri 6% ngo ubwo bwazamutse.Kuyavuga siko Kuyamara Buri wese atekereze Umusanzu yaha igihugu ke intsinzi iteka.