Pages

KWAMAMAZA

NGO IMANA IREBERA ABATINDI NTIHUMBYA: Umwicanyi wa Pawulo Kagame wakoreraga urwego rwe rw'iterabwoba DMI yarahunze amena amabanga yarokora ubuzima bwa benshi mu banyarwanda baba muri Mozambique n'ahandi!/ NKUSI Yozefu

ikarita yerekana Mozambique mu karere iherereyemo

Mu  nyandiko ifite umutwe ugira uti a teia dos serviços secretos rwandeses em moçambique yasohotse mu kinyamakuru Publico gisohoka buri cyumweru umunyamakuru aremeza ko ahereye ku nyandiko afitiye copie yagejejweho n’umukozi wa DMI wahungiye muri iki gihugu diaspora nyarwanda ikora nk’urwego rw’ubutasi, n’ubwicanyi muri iki gihugu.

Urutonde rw’ibikorwa (Calendrier des faits- cronogramma dos  factos)
Ikarita ya Mozambique
Taliki ya  25.06.2016 General Tony KURAMBA yageze i MAPUTO(umurwa mukuru wa Mozambique) aherekejwe numu officier ukora muri ambassade y’u Rwanda i Nairobi muri Kenya. Aba bagabo ntibagenzwaga no gushora imari kandi ntibari abakerarugendo. Nkuko umunyamakuru w’ikinyamakuru PUBLICO gisohoka buri cyumweru  abisobanura mu byabagenzaga harimo: kurebera hamwe uburyo bakongera umubare w’abasirikare b’abacanshuro b’abanyarwanda mu nyeshyamba zirwanya leta ya Mozambique za RENAMO (Resistecia nacional de Mocambique),uburyo bakwinjizamo abasirikari b’abarundi bigumuye ku butegetsi bw’i Burundi, banaganiriye kandi ku ishimutwa rya Louis Baziga uhagarariye Diaspora nyarwanda muri iki gihugu, baganira no ku kibazo cy’abasirikari b’abacancuro 2 b’abanyarwanda  baguye mu mirwano hagati y’ingabo za leta na Renamo muri province ya SOFARA( centro de Moçambique).

Kuri 28.05.2016 muri MULTIHOTEL iherereye mu mujyi wa Matola province ya Maputo hateraniye inama yahuje abakozi  ba DMI/NISS Gen Tony KURAMBA, Major Rubir Jackson, Louis BAZIGA, MUBILIGI Yannick, Philbert NGABO, Professor Jean Bonaventure, Samuel  Nambajimana, Patrick Nsabimana.

Taliki ya 09/05/2016 habaye inama y’abakozi ba DMI/NISS iyobowe na chef des operations mushya ariwe Major Rubir Jackson waje asimbuye Lietenant Francis Gakwerere, iyi nama yateraniye mu rugo kwa Patrick Nsabimana  ruherereye( Avenida Josina Machel, machava sede, muri provincia ya Matola), iyi nama yari yitabiriwe na Louis BAZIGA, Philbert NGABO, Damien Bongwanubusa na Vital Hitimana, muri iyi nama hemejwe ko hagomba kongerwa umurego mu gushakisha umunyarwanda Revocat Karemangingo, Benjamin Ndagijimana bigaragaza nk’abatavugarumwe na leta y’ u rwanda, bemeje kandi ko Pasteur Jean de Dieu Hakizimana uhagarariye itorero rya pentecote IPRM, wakomeje kubabera imbogamizi mu kwinjiza aba DMI/NISS muri mozambique binyujijwe mu itorero agomba kwicwa.

Taliki 08/05/2016 Col Jean Luc Nzamwita yasesekaye i Maputo aturutse i Johanesbourg muri Africa y’epfo, uyu muyobozi wa DMI/NISS muri africa y’epfo yari aje guha ikaze mugenzi we mushya Major Rubir Jackson washyizwe mu mirimo muri gashyantare ngo ayobore ibikorwa by’ubwicanyi muri Mozambique.

Taliki 20/04/2016 nibwo aba officier 12 ba DMI/NISS barimo Amon Sanzira, Claudine Nyiranzeyimana, Seka Lucien Naberwe,Alex Mbyayingabo, Augustin Butera,Jean Bosco Ndayisaba, Anathole Twizerimana,Oreste Munyakayanza, Daniel Gatwaza, Leoncie Bucyana Muhongerwa, Usanase Tany, na Onesphore Karuho basesekaye muri Maputo muri village y’i BOANE.

Aba bose bari muri Zambia muri Werurwe aho bicaga abaturage b’iki gihugu bakabakuraho imwe mu myanya ndangabitsina bagakwiza impuha ko ibyo bikorwa by’urukozasoni bikorwa n’impunzi z’abanyarwanda ziyikoresha mu bupfumu mu rwego rwo kongera umusaruro mu bucuruzi,(barabisobanura ariko wakwifashisha ninyandiko ya shikama)
  Ikarita politike ya Mozambique
                                                          
Taliki ya 19/04/2016 uwitwa Jean Bosco Nsabimana nkuko uyu munyamakuru akomeza abitangaza yatwaye imodoka yikoreye intwaro iturutse muri vila olimpica de zimpeto azigemuriye inyeshyamba za RENAMO i Muxúngwè soma mushuúngwé aherekejwe na capitaine Alberic Jean Gabliel Nku.(birashoboka ko ari NKUYEHASI) uyu kandi ashinjwa gukora propaganda zisingiza inyeshyamba zirwanya leta abinyujije ku mbuga nkoranyamagambo.

Taliki 09/01 2016 hateranye inama yabereye muri Pharmacie DEUS i matola iyoborwa na Eustache Ndayisaba,muri iyi nama barebeye hamwe uko ibikorwa bya DMI/NISS byagenze mu mwaka wa 2015, banamenyeshwa ko abana b’abakozi  ba DMI/NISS muri Mozambique bagenewe bourse muri INDIA.

Muri iyi nama kandi hemejwe ko bagomba gukorana umurava mu gushakisha amakuru ajyanye n’abatavuga rumwe na Leta ya Pawulo Kagame muri mozambique, no kuvugurura( ameliorer) amayeri(strategies )akoreshwa mu kwibasira abatavugarumwe na leta y’u rwanda.

Taliki 26/10/2015 hatashywe ibiro bya DMI/NISS i Maputo biherereye ku muhanda Avenida Joaquim Chissano, twabibutsa ko iyi nzu ifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru ku bijyanye n’ikoranabuhanga kandi ikaba iri mu nshingano za Eustache Nsabimana ariwe  Muhuzabikorwa (coordinateur en chef) w’ibikorwa bya DMI/NISS muri Mozambique.

Muri ibi birori  byo gutaha ibiro bishya bya DMI/NISS harimo Baziga Sahel,Didier RUTEMBESA(wirukanwe muri africa yepfo kubera ibikorwa byurukozasoni persona nao grata),Baziga Louis uhagarariye diaspora muri Mozambique, Anthere Bahufite n’abandi.

Mu kwezi kwa 10 Louis baziga yanyarukiye mu Rwanda mu nama y’abakuru ba DMI muri Afurika y’Amajyepfo(Afrique australe) aho yahise agaruka muri uko kwezi, agahita anatumiza inama ya diaspora nyarwanda yabereye muri hotel RUVUMA kuri 25/10/2015 ku isaha ya saa munani  za maputo.

Taliki ya 02/10/2015 Eustache Ndayisaba yayoboye inama ya DMI yabereye mu rugo rw’uwitwa Philbert Ngabo ruherereye muri zone ya Pandora ni mu mujyi wa Maputo, iyi nama yarimo Louis Baziga, Anthere Bahufite, Professor Jean Bonaventure Habimana, na Jean de Dieu Hakizimana.

Taliki ya 16/07/2015 abakuriye DMI/NISS 4  barimo Francis Gakwerere, Alex Sugira, Vianney Nshizirungu, na Samuel Niyoyita bageze i Maputo bavuga ko baje gushora imari ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko bari baje mu mugambi wo kunoza neza umugambi wa Perezida Kagame wo kwica no kujujubya abamurwanya muri mozambique. (Basobanura uruhare rwa Francis Gakwerere mu rupfu rwa Karegeya na Turatsinze)

Taliki 30/07/2015 umubyeyi witwa Nyirahabimana Mariya Therese bamusanze munzu y’umukwe we Eraste Nzirorera yitabye Imana ahitwa Laulane, uyu nzirorera Eraste wahoze ahagarariye imwe mu ma Bank y’ubucuruzi mu Rwanda leta imurega gutorokana amafaranga atari make muyo yari ashinzwe gucunga.

Taliki 12/05/2014 abicanyi ba DMI bateraniye mu rugo rw’uwitwa Professor Jean Bonaventure Habimana ruhererye muri Bairro ya congoloti/Matola.(NB: ibi ntibiri mu nyandiko yikinyamakuru: aha niho hari akazu batangiramo ibyangombwa ku bajya mu Rwanda, impunzi zisabwa photocopie  y’icyangombwa cy’impunzi na photocopie y’irangamuntu nshya, ibaruwa yandikiwe ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ).


ABAKOZI BA DMI/NISS MURI MAPUTO N’IBYO BASHINZWE KU BURYO BW’UMWIHARIKO.
Eustache Ndayisaba yageze muri Mozambique mu mwaka wa 2004, yaje nk’umucuruzi uje gushora imari,atuye vila olimpica-zimpeto, mbere yo kuza muri Maputo yakoze muri Bank mu gihugu cye cy’u RWANDA, afatwa nk’umuntu ukomeye(home fort)muri DMI/NISS kuko niwe amakuru menshi anyuraho nawe akayasohoza i bukuru I Kigali, niwe winjije Louis Baziga, Jean de Dieu Hakizimana , Prof. Jean Bonaventure, na Bonaventure Muvandimwe  muri iyi kipe y’intasi anatera inkunga ibikorwa byabo by’ubucuruzi  .

Professor Jean Bonaventure Habimana uyu(ntibasobanura niba ari prof. kuri degree cg se niba ari bamwe twita ba mwarimu cg teacher)  yageze muri Mozambique 2005, avuga adategwa ururimi rw’igiportuguais ashinzwe kwakira inama za DMI/NISS mu rugo iwe, akorana bya hafi na Didier Rutembesa wirukanwe muri Africa y’epfo nka persona não grata.

Louis Baziga ni umunyarwanda yinjiye muri Mozambique muri 1997(aha bashobora kuba baribeshye kuko bavuga ko yahageze mu 1977 twabihinduye kuko muri uyu mwaka nta mpunzi z’abahutu zabagaho) nk’impunzi y’umurundi, ubu yamaze guhindura ibyangombwa ni umunyarwanda uba mu mahanga, yabaye kandi Pastor muri Pentecote (IPRM) kuri ubu niwe uhagarariye Diaspora muri Mozambique, uyu afatwa nka numero 2 mu ntasi z’urwanda muri Mozambique, yinjije Vital Hitimana, Damien Bongwanubusa na Jean M Vianney  mu ntasi, niwe ushinzwe kwakira abicanyi bazanye uburozi nabaje kwica abatavuga rumwe na leta n’abayoboke ba FDLR. By’umwihariko muri Province ya Maputo ashinzwe gutanga ruswa ku bayobozi kugira ngo ibikorwa DMI/NISS bikorwe nta gikumira kandi batambuke nta nkomyi.(kurasa, kuniga,kuroga,abatavugarumwe na kigali no gufasha inyeshyamba za RENAMO).

Jean Marie Vianney ni umunyarwanda wageze muri Mozambique 2001 nk’impunzi,kuri ubu afite ibyangombwa byo gutura nk’umunyarwanda uba hanze, niwe ushinzwe ibijyanye na transport na logistique(gutambutsa) akora mu kuyobora abicanyi baba bashaka kunyura muri Mozambique bagiye ahandi. Ku italiki ya 25/05/16 niwe wakiriye Gen. Tony Kuramba n’uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri ambassade y’ u RWANDA muri Kenya abayobora muri Multihotel Matola.

Gabriel Bahati izina rye ry’ukuri yitwa Tharcisse Mugabarigira ari mu banyarwanda ba mbere bageze muri Mozambique nk’impunzi, muri DMI akazi ashinzwe ni ugutanga ruswa ku bayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka(service de migration et d’ Immigration), no ku bakozi b’ikigo gishinzwe kwakwira no gutanga ibyangombwa by’impunzi (INAR) no mu zindi serivisi(service) za leta (kugirango babone viza zo kwinjira mu gihugu, no guhabwa ibyangombwa by’impunzi). Ku bijyanye na DIRE n’ibindi byangombwa bikorwa na Jean Bosco Nsabimana, uyu yahageze muri 2005, atuye muri municipe ya Boane arinaho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi (birashoboka ko atagikorera BOANE akaba ari aho bita CMC muri maputo)

Uyu akazi ke muri DMI ni ugushakira intasi zije zose ibyangombwa bya Mozambique birimo DIRE,Passeport za Mozambique, na ID(BI),ibyangombwa bisaba ubuhunzi,muri ako kazi akorana bya hafi n’abakozi ba SENAMI, na INAR bemera kurya ruswa.

Vital Hitimana, uzwi cyane nka GENERAL uyu yinjiye Mozambique mu mwaka wa 2003 ku izina ry’irihimbano Rachid Hitimana, akora umurimo w’ubucuruzi nko guhishira ibikorwa bye by’ubwicanyi afatanyamo n’umugore we bashakanye ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo z’u Rwanda ziri ku butegetsi muri iki gihe. Hitimana yazamuwe cyane n’amafranga yakiriye amaze gutera ikiraka cy’amaraso cyo kwica nyakwigendera Patrick Karegeya muri Afrika y’Epfo mu Kuboza 2014

Damien Bongwanubusa, uyu ashinzwe kwakira no gucumbikira abicanyi bashya baba baje mu kazi uyu Damien na mugenzi we Vital barafashwe barafungwa muri 2014 nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya ariko bafungurwa mu buryo budasobanutse.

Muvandimwe Bonaventure yazanywe muri Mozambique na Eustache, muri DMI ashinzwe gucumbikira iwe mu rugo cg gucumbikisha ahandi abicanyi b’abanyarwanda baba baje Mozambique cg bagiye South Africa.

Anthere Bahufite uyu akunda kujya mu Rwanda kenshi (buri mezi 3) aho aba ajyanye raporo( rapport) no gufata amabwiriza mashya.Ni umwe mu banyamuryango b’ikubitiro bitorero rya pentecote IPRM, na IPIM.

Pastor Samuel Usengimana bakunda kwita Muheburayo na Pastor Fiacre ayageze muri Mozambique muri 2005, atuye aho bita Liberidade, muri DMI ashinzwe kwikorera imbunda n’amasasu abikura i Durban(SA ) azijyana Maputo muri Mozambique zikohererezwa inyeshyamba za RENAMO.(Transportar armas de fogo e municões de Durban para Maputo destinadas á renamo).

Pastor Fiacre yageze muri Mozambique mu mwaka wa 2005 aherekejwe n’umufasha we, bafite iduka mu mujyi wa Maputo aho bakoresha bya nyirarureshwa umugore ufite ipeti rya Major mu ngabo zu Rwanda(Major active bisobanuye ko atigeze asezererwa)
______________________________________________________________________

INAMA KU MPUNZI ZIBA MURI MOZAMBIQUE( inama zitangwa n'umunyamakuru wa Shikama washyize iyi nyandiko mu kinyarwanda)
NB: Ndatanga inama ku mpunzi ziri muri Mozambique
     Impunzi zose zigomba gufatana urunana kdi zigafatanya guhanahana amakuru no gusobanururira abayobozi cyane cyane aba polisi naba INAR/ACNUR  aho inama zubwicanyi zibera namasaha ziberaho mu rwego rwo guta muri yombi aba bicanyi.
     Kugaragaza abantu bahinduye ibyangombwa bagakurwa mu mpunzi.
     Kuba maso kuko umwanzi wabanyarwanda atari umututsi,umuhutu cg umunyarwanda gusa kuko bigaragara ko ikibazo atari ubwoko kuko hari nabarundi bari muri iyi gahunda.
     Kwitondera abantu bagendagenda mu maduka basa nabatagira icyo bakora kuko baba bafite ibindi bibagenza.
     Kugerageza gusoma amategeko yigihugu kuko hari abatekereza ko byose bikemurwa namafaranga kdi hari ibikemurwa namategeko.
Tuzatsinda A.
Umunyamakuru wa shikama muri Mozambique
www.shikamaye.blogspot.com
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Source: jornal Publico semanal de dia 08/08/2016
IPRM: Igleja  Pentecostale de reavivamento em Moçambique.
IPIM:Igleja  Pentcostal Internacional de Moçambique
RENAMO: Resistencia Nacional de Moçambique
SA: South Africa
INAR: Instituto Nacional de Apoio aos Refugiado
SENAMI :Serviço  Nacional de Migração
DMI: Department of Miltary intergency

NISS: National Intergency service and security 

24 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Professeur Jean Bonaventure Habimana ndamuzi neza. Avuka i Gitarama. Atarahunga muri 1994 yari umuhuzabikorwa w’amashuri gatolika yo muri Prefegitura ya Gitarama. Yize mu Bubiligi iby’iyobokamana aho yakuye impamyabumenyi yo mu rwego rwa Bac. Yari yaroherejweyo na Myr Andre Perraudin.
      Muri 1994 yahungiye muri Tanzaniya hamwe n’umugore we Dativa (wari umuforomokazi) n’akana kabo kagakobwa Chantal. Bakiriwe mu nkambi yahitwa Mukugwa muri district ya Kibondo. Iyo kambi yari izwi cyane ku izina rya Mucanganyiko kuko yakiraga abashakanye badahuje ubwoko cyangwa ababakomokaho. Dativa niwe wavuraga muri ako gakambi katari karengeje imiryango 30.
      Bonaventure n’umuryango we baje kuva muri iyo kambi mu mpera za 1996 berekeza muri Malawi. Malawi ntibahatinze. Baje gukomeza bajya muri Mozambike. Rero ntabwo Bonaventure yageze muri Mozambike muri 2005 nkuko ikinyamakuru PUBLICO kibivuga, ahubwo yahageze muri 1997, mbese mu gihe kimwe na ba Louis Baziga, bakaba baranabanye mu gakambi kari ahitwa Massaca 2, hafi y’umujyi wa Boane, icyo gihe kari agasantere gato. Yaje nawe yiyita impunzi y’umurundi yitwa Jean Nzoyisaba. Yagarutse ku mazina ye nyakuri ubwo yinjiraga muri DMI amaze gusezera ku buhunzi. Umukobwa we ariko arakitwa Chatal Nzoyisaba, kuko ariyo mazina yandikishije ku mashuri.
      Bonaventure-uzwi cyane ku mazina ya Mucoma(kichua) na Papa Chantal-ni umuntu ubangukirwa cyane n’indimi. Akigera Mozambike, kwiga igiportugali byabaye nk’umurabyo, ubwo atangira gucengera mu bihayimana, biranamuhira. Yinjiraga kwa Archevêque wa Maputo adakomanze !Ubwo rero baba bamushinze kwigisha iyobokamana mu mashuri gatolika y’i Maputo. Icyo gihe yitwaga Catechiste ntabwo yitwaga professeur ! Cyakora yigishije no mu mashuri makuru gatolika nka Instituto Superior Dom Bosco (ISDB) iri ahitwa Luis Cabral, no muri Instituto Superior Maria Mae de Africa iri ahitwa Maxaquene ( soma Mashakene) kuri Av. Vladimir Lenine, mu mujyi wa Maputo. Yanateraga ibiraka mu mashuri yisumbuye yigenga. Ntimumbaze ibyo aho hose yigishaga usibye ko bishoboka ko henshi yigishaga n’igifaransa.
      Umugore we Dativa guhera 1999 yakoze mu bitaro bikuru bya Maputo (Hospital Central de Maputo) kugeza yitabye Imana muri 2013 azize kanseri y’ibere. Bavuga ko atigeze ashyigikira umugabo we muri za gahunda za DMI. Dativa ngo yaba yari mushiki (kwa se wabo) wa Nteziryayo wigeze kuba minisitiri w’ubutabera (?) igihe gito kwa mukotanyi.
      Ikindi kivugwa kuri Mucoma, ni uko ngo ubwa mbere ajya mu nama y’Umushyikirano mu Rwanda ngo yahimbiye umuvugo Paul Kagame aho yamugereranyaga na Yezu. Ngo Kagame nibwo yamusabaga kuzajya akangurira urubyiruko yigisha gatigisimu muri Mozambike kuzajya rudatinya gusura u Rwanda. Uko tuzajya tumenya imyirondoro n'ubuzima bw'izi nkoramaraso tuzajya tubibagezaho. Mugire icyumweru cyiza.

      Miheto

      Delete
    2. Miheto,
      Urakoze cyane muvandimwe. Nimukomereze aho. Ngo uhishira umwanzi akakumara ku rubyaro.

      Delete
    3. Miheto uvuze ukuri kuri Mucoma twarabanye Malawi na Mozambique
      Sinarinzi ko Dativa yapfuye gusa uyu mugabo agira impu ebyiri na akarimi kuzuye ubusabwe
      Ni danger muri make

      Delete
  2. Kosora iyo taliki ya 25/08/2016 kuko itaragera cyangwa se ni umwaka wibeshye ho wa 2016.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Rukara, wakoze cyane. Ibi mu itangazamakuru babyita: " KUNYERERA KU IKARAMU!"

      Delete
    2. Imana ikomeze irinde abanyarwanda aho bari hose, Umunsi Nyagasani yatanze ihumure kagome ka rutagambwa kazagenda amahera nk' amahembe y'imbwa.

      Delete
  3. Jye ndabona inzira ikiri ndende. Dusabe Uwiteka dushyizeho umwete atabare abanyarwanda. Kandi tumushime kuko n'ubundi tumushimire ibyo adukorera

    ReplyDelete
  4. kuri rukara nanjye maze kureba nsanze bibeshye ni 25/05/2016 nkusi adufashe abikosore kdi nshimiye aba bantu ba Maputo bakomeje kutugezaho aya makuru

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous na Rukara,
      Mwakoze cyane kudutera akamo wa mugani w'Abarundi. Ako kantu kakosotse ariko. Mwakoze cyane.

      Delete
  5. Mwiriwe. Nongere nshimire impunzi zo muri Mozambique ibikorwa byo kwirwanaho zikomeje gukora.Icyo nongera kuzibwira ni uko kwishyira hamwe ari byiza ariko byo ubwabyo gusa ntibihagije.

    Ikintu gikomeye nazikangurira zigomba gukora ni ukwiorganiza mu buryo bwitonze kandi bunonosoye. Mbese zigakora ikintu kimeze nk'ishyirahamwe gifite amashami mu bice byose bya Mozambique kandi buri muntu akagira ishingano zisobanutse kandi zihariye akigiramo mu rwego rwo guhangana n'abo bicanyi ba FPR na Kalinga yayo. Ikindi kandi zigomba gukora ku buryo zigarurira abanyagihugu benshi ku buryo ari zo bumva kuruta uko bakumva izo nkotanyi za fpr n'ubwo zaba zitanga ruswa ingana iki.

    Nongere mbisubiramo impunzi zifite avangages nyinshi kuruta abo bicanyi azi zo:
    - Nizo nyinshi
    - Zizi izo nkoramaraso zose
    - Zizi ibyitso byazo mu mpunzi
    - Zifite amafaranga nazo
    - Zizi mozambique kuruta abo bicanyi ba DMI
    - Zishobora kugera mu nzego nyinshi z'ubutegetsi bwa Mocambique kuruta abo bicanyi ba Kagome.

    Mu by'ukuri rero nizishikame zirwaneho zizatuze ari uko DMI iranduwe burundu muri icyo gihugu. Igihe cyo gukwira imishwaro cyangwa gutega agatwe nko FPR ikubite ifuni cyararangiye.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Manzi,
      Ngiye gusa na wa wundi ati ibyo Makuza yavuze nacyo nongeraho! Nanjye ndumva ibyo nari ngiye kubwira izi mpunzi za Mozambique wabimvugiye.

      Mfite akazi kenshi muri iyi minsi, nimpuguka nzabagezaho ukuntu navuganye n'impunzi nyinshi muri Zambia muri 2014 nziburira ariko zaje gufata imburo zanjye ahari nko kuba imburamukoro, muzumirwa!

      Delete
  6. Miheto, Muchoma uramuzi bihagije. Ibyo umuvuzeho byose nibyo ijana ku ijana. Niryo zina rya Muchoma twarimwitiye Maputo kubera guteka umutwe. Mu giswayile "Kuchoma kicwa" ni "Guteka imitwe". Ariko ibyo kuvuga igiportugais neza byo burya ntazagukange. Ni uko adatinya gusa niyo avuze amafuti aba yumva ari ukuri kandi abo akirusha bose bumva akomeye ntibasobanukirwe. Burya nta giportugais arusha abandi bahutu bari i Maputo nka ba Augustave (traducteur) naba bana buzuye kuri kaminuza.
    Nkusi we, ikibazo gikomeye abahutu bi Maputo dufite, ubumwe bwarapfuye, ama faranga niyo yabusimbuye. Izo nkoramaraso zose zakirwa n'abahutu bakazishakira ibyangombwa bakazereka ibikorwa bigenda ndetse bakaziha n'aho zihisha zivuga ko ariho zikorera.

    ReplyDelete
  7. Muvandimwe,
    Urakoze cyane. Aba Bahutu twakwita ba Munyanya, igihe zyabo kizagera bakanirwe urubakwiye, mukomeze mubashyire hanze gusa. Rubanda izabacira urubanza ku karubande nkuko byagenze muri Gacaca.
    Bazahungira he GACACA ya kabiri????

    ReplyDelete
  8. Uvuze ukuri.Muchoma ni Muchoma nyine nanjye ndamuzi cyane.
    Azi guteka imitwe no gucengera bya Hatari kandi ntawe atinya;impunzi yose ishatse kujya mu Rwanda usanga ayishugurikira ngo mubijyanye n'ibyangombwa by'urugendo.
    Rimwe na rimwe aba yikoreye ibintu by'ibidosiye wamubaza utiakagusubiza ngo ni ibyo kohereza muri embasssy y' u Rwanda muri S.A ngo nayo izohereze ibyangombwa bijyanye.Ntanatinya kubivuga rwose kumugaragaro!!!!!
    Ibyo kuvuga ngo azi igiportugal cyane nanjye byarantangaje,ni ugukabya arakizi murugero ariko si kurwego rwo gutangarira!! GUsa kuberako atinyuka kuvugana n'abategetsi benshi ndetse n'abantu b'ingeri zose,usanga abo avugana nabo bakeka ko akizi cyane wenda ugereranyije na bake cyangwa ba ntabo bahuye nabo.

    Naho kubyerekeye iyi nyandiko yo rwose ni ukuri kandi wakoze kuduhindurira mukinyarwanda.
    Inama watanze twazishimye.

    ReplyDelete
  9. abo bantu ni mubona amafoto yabo muzayadushyirireho turebe niba ari abo twari dusanzwe tuzi. Kuko hari ubwo ubona amazina y'uvuzwe, ukabona uyazi, yombi ariko ukibaza niba ari uwo waba uzi bikakuyobera. Icyakora nk'umuntu mudaherukana ashobora guhinduka mu bitekerezo agahindura n'imikorere. Bityo byatuma wirinda igihe wongeye guhura nawe cyangwa ukamwakirana ayo makenga.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nanjye ntyo
      Sinibaza ukuntu philibert nuriya musaza Gabriel Bahati umusaza twagokeye hamwre mu mashyamba ya Lishinga twiruka duhunga inkotanyi ubu yemeye kuzikorera! Gabriel we urye uziga kuko abo ugambanira ni amaraso yawe!

      Delete
  10. mucoma ntakivuga kurusha abandi ariko rero ari muri cathegorie a bya bien ntabwo ari mediocre nubwo yagize buriya bubwa bwo kuba nyiranda,ngunda,mpemuke ndamuke,mbonabucya, naho bariya bakivuga neza turabakeneye bareke gutwikira urumuri nibakivuge basobanurire abo bategetsi, ariko uziko muri aba bose nabonye usibye mucoma na eustache, ngabo nubwo ntamuzi neza abandi bose hari abatapfa kwiyandikira nakabaruwa gasaba inzira none abo nibo bahagarika ubuzima muri moz. kweri ubabikora bate se binyuze mu yihe nzira.

    ReplyDelete
    Replies
    1. ibyo nibyo rwose. Ariko no mu bahutu erega barahari bavuga ni uko bagenda bareba hasi. Nabo barabisobanura. Ubu leta izi neza ibyo ziriya nkoramaraso zirimo. Hari umunsi uzajya kumva wumve bose barabafunze mu masaha make.

      Delete
  11. Ubu mu Rda rwa Semuhanuka inetsi zabahutu nizo zigezwe ho, kandi iyo bayigutumye ntiguhusha. Njye ndumututsi, nigeze kuyobora ibigo bibili byamashuli yisumbuye mu Rda, province zitandukanye. Umunsi umwe ngiye kubona mbona ikigabo cyigihutu hari nka tatu mugitondo kije na moto, kiti " Ndimuyobozi wa Kabuga High School, kiti nabuze ticket ingeza i Kgli niba wankopesha" mbese murwego rwokurinda mugenzi wanjye guseba abura ticket. Nahise mbona ko yambeshye kko directeur wa Kabuga H.S rwose twari tuzira nye kuva i Ruhande yiga muri Histoire, ndetse nkaba narahateye nikiraka nzi abarimu baho bose, mubajije nti ese wasimbuye Alphonse, ati yego, kandi nzi neza ko Alphonse akihakora, sinzi ukuntu nijiye mu bureau nsa nugiye kureba amafaranga, nsanga ikirari cyarumye yahise agenda kandi ntaramuhakanira. Nyuma baza kumpa mutation muyindi ntara, nkimarayo ukwezi mbona wamugabo ati ba. Ngo ashinzwe za ONGs mu Bugesera zifasha ibiryo amashuli yisumbuye. Noneho birananira kwihangana ndavuga nti kama mbaya mbaya, ntese ntabwo ukiri directeur wa Kabuga HS? yahise atambika mugacyamo karaho, muheruka ubwo. Nyuma nza kubwirwako yari netsi yicyama. Bahutu rero muri Afrique Australe, mwarinjiwe muramenye ibintu byamarangamutima ngo uyu nuwacu muzabyitondere.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera muvandimwe Anonymous,

      Ibyo uvuga ni ukuri. ubugambanyi bw'abahutu nibwo bubi kurusha ubundi kubera ibifu bya bamwe byakwegtse bakiri munda ya ba nyina!

      Ubu hari umugani wabaye kimomo mu Rwanda werekana ko abahutu aribo bagambanira benewabo uvuga ngo: " USHAKA UMUHUTU AMUTUMA UNDI"!

      Hari inyandiko iri buhite kuri Shikama kuri uyu mugoroba ivuga ku muhutu umwe wagambanye igihe cyo GUKOTANA :ni ukuvuga Inyenzi nako Inkotanyi zikimara gutera muri 1990, uwo muhanya ntabwo wari kumukekekeraho ubwo bugambanyi. Turaza kuigaraukaho.

      Ariko icyo nnzi cyo ni kimwe ni uko aba bacuruzi b'amaraso y'inzirakarengana iminsi yabo izarangira nk'iya Lizinde, Sendashonga, Kanyarengwe na Bizimungu!

      Delete
  12. Iyintabwe yokwerekana ibicanyi ninziza, ariko ntihagije. Impunzi zikwiye kujya inama yogukomanyiriza ababicanyi, ntizikomeze kubatera inkunga muburyo social. Bulya abantu barakenerana, impunzi zigomba kubaha akato ndetse zikagaha nabazishyigikiye; munabirukanishe mugihugu.

    Ikindi kandi amanama yabo yokwica impunzi mukayamenyesha ubutegetsi, musobanura yuko arayo gufasha abarwanya ubutetsi. Nibyo koko harabahutu benshi bibyitso, mumagurupe abarindira umutekano mugomba gushinga, mushakemo abatu bashinzwe ubutasi numutekano. Bage babanekera abahutu bibyitso.

    ReplyDelete
  13. Urakoze Monyingabo,

    Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa. Ndumva hari inyandiko twigeze gutegura muri 2013 iganisha kubyo uvuga: " ukuntu impunzi z'abahutu zakwirindira umutekano."

    Urakoze.

    ReplyDelete
  14. Amafoto yabo ari muri kiriya kinyamakuru cyavuzwe hejuru. Muri mozambique baragisohoye maze bariya bicanyi bakimara kubimenya bakigurira kukimara ku isoko. Ariko natwe turagifite n'amafoto agaragara. Ngira ngo uwanditse iyi nkuru yagombye kuyoherereza Nkuzi ariko niba atayafite abitubwiye twayamwoherereza akayasohora

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355