Pages

KWAMAMAZA

Intambara y'ubutita hagati ya Tanzania na Pawulo Kagame irakomeje: Ninde uzegukana kuba umunyamabanga mukuru w'icyo bise Umuryango w'Afrika yiyunze(AU): Kikwete cyangwa Kaberuka?/Nkusi Yozefu

 



"Nzagutegera ahantu hizewe maze ngukindure.-------Ntabwo azamenya ikimukubise"Kagame avugira imbere y'urubyiruko ( Youth Connect) ko azica uwahoze ari perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete.


Inama ya 27 ya AU ntiyashoboye gutora umusimbura wa Dlamini Zuma
Inama y'Afrika Yiyunze(AU) yabereye i Kigali kuva ku itariki ya 10 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2016. Kuri gahunda y'ibyari biteganyijwe gukorwa harimo no gutora umunyamabanga mukuru mushya ugomba gusimbura Nkosazana Dlamini-Zuma urangije manda ye ya mbere ayobora uyu muryango ariko akaba adashaka kwiyamamariza kuwuyobora manda ya kabiri kandi amategeko yawo abimwemerera.

Mu bihugu byari byatanze abakandida ni : Uganda, Botswana, na Guinee Equatoriale. Umukandida wa Uganda yari: Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba visi-prezida wa Uganda, Umukandida wa Botswana yari Dr Pelonomi Venson-Moitoi minsitri w'ububanyi n'amahangaw'iki gihugu naho uwa Guinee Equatoriale akaba Aggapito Mba Mokuy.

Abari mu nama bakoze uko bashoboye ngo babone usimbura Dlamini Zuma, ariko habura n'umwe muri bariya bakandida Shikama ivuze hejuru ubona amajwi asabwa na AU kugirango umuntu abashe kuyobora uyu muryango. Byabaye rero ngombwa ko abari mu nama bemeranya ko amatora azonggera agakorwa umwaka utaha wa 2017, akazabera Addis Ababa ku cyicaro cya AU.

Jakaya Mrisho Kikwete mu bakandida bashya, FPR kumubambira
Jakaya Mrisho Kikwete yigeze gusaba ko Pawulo Kagame yaganira na FDLR n'abandi batavuga rumwe  kugirango haboneke amahoro arambye muri Afrika y'ibiyaga bigari, hari muri 2013 , ibi bikaba byarabereye mu nama ya AU Addis Ababa muri Ethiopia.. Pawulo Kagame yahise amwibasira akoresheje ibitutsi, kumushyiraho iterabwoba (reba amagambo ari hejuru ku mutwe w'iyi nyandiko). Ibi byaje kuvamo kwirukanwa kw'abanyarwanda bari batuye muri Tanzania ndetse Kikwete avuga ko Kagame asembuye Tanzaniya iki gihugu cyamugira nkuko cyagize Idi Amin wayoboraga Uganda muri 1989.
Jakaya M. Kikwete
Kikwete akimara kuva ku butegetsi agasimburwa na perezida Magufuri, benshi baketse ko ibintu bigiye guhinduka cyane mu mibanire hagati ya Tanzania n'Urwanda ariko ukuri kuri ahandi. Ibi bikaba bigaragazwa no kubura kw'abategetsi bakuru ba Tanzania mu nama ya AU twavuze hejuru yaberaga mu gihugu cy'igituranyi= Rwanda! Uku kubura kw'aba bayobozi umuntu akaba yagusanisha n'ibyavuye mu matora twavuze hejuru, aho nta mukandida wahawe kuyobora AU kandi muby'ukuri urebye umwirondoro w'abakandida bose nta n'umwe utari inararibonye mu buyobozi! 

Tanzania rero ikaba yaraciye hasi no hejuru kugirango umukandida wayo Jakaya Kikwete azatorerwe muri Ethiopia umwaka utaha kuko yari izi ko nimwamariza i Kigali inzika ya Kagame idatuma atorwa!Mu nyandiko zacu zo muri 2014 twababwiye ko Shikama yaganiriye na bamwe mu baturage ba Tanzania baba ino i Buraya bakatwemeza ko Tanzania idashobora gutera u Rwanda kuko Perezida Jakaya Kikwete ashaka kuzayobora Afrika Yiyunze(AU).

Kagame n'Agatsiko ka FPR  bakimara kubona umukino Tanzania yabakinnye, bahise nabo bashaka uko bazabangamira ugutorwa kwa Jakaya Kikwete muri 2017. Bashatse abanyarwanda 2 bashobora gutorwamo umwe uzajya guhangana cyangwa kubangagamira itorwa rya Kikwete. Umwe ni Dr Sezibera Rishari(Richard) undi akaba Kabruka Donalidi(Donald). Inama ya FPR yarangije yanzuye ko Donald Kaberuka ariwe uzabangamira Kikwete, Kigali ikaba yariyemeje kumutangaho umukandida ku buryo umwambari umwe wa FPR aherutse gutangariza Shikama ko uyu Kaberuka yatangiye kuzenguruka ibihugu by'Afrika yiyamamaza; muri iki cyumweru akaba yari mu gihugu cya Tanzania aho yakiriwe na Perezida Magufuri.


Hagati ya Tanzania n'Urwanda ninde uzafatisha?
Kagame Pawulo n'Agatsiko ke mu migambi mibisha yabo yo kubangamira itorwa rya Kikwete bagomba kuba batazi ko uyu mugabo yamamajwe kera na Mpatsibihugu wabicaje mu Rugwiro ,Amerika(USA);  ibi bakaba babikorera impamvu nyinshi zimwe murizo zikaba ari izi:
  • Gushishikariza abanyagitugu bategeka Afrika gukora isimburana ku butegetsi nkuko bikorwa muri Tanzania.
  • Uruhare rwa Tanzania mu gushaka umutekano mu karere iherereyemo, ikaba itazuyaza mu gutabara aho rukomeye.
  • Imibanire myiza iranga amoko yose yo muri iki gihugu binyuranye n'ibibera mu baturanyi nk'u Rwanda.
  • Tanzania ni ikitegererezo mu mibanire myiza hagati y'amadini y'abayituye.
Igishimangira ibyo tuvuze hejuru ni uko twibutsa abasomyi ba Shikama ko Jakaya Kikwete akimara guha inkoni y'ubuyobozi uwamusimbuye, perezida Magufuri yahise amugira umuyobozi wa kaminuza nkuru ya Dar es Salaam, kaminuza y'igihugu iri mu zikomeye muri Afrika. Ntibyatinze, Umuryango w'Abibumbye(Amerika) wahise umwohereza aho rukomeye muri LIBYA aho agomba guhuza abamaze hafi imyaka itanu barwana. Ni ukuvuga ko ari intumwa idasanzwe ya LONI muri Libya akaba shinzwe kurangizayo amakimbirane. Uyu mwanya akaba awukesha ziriya mpamvu 4 Shikama yavuze hejuru.

Donald Kaberuka
Donald Kaberuka wese ni muntu ki? Kaberuka azwiho ubunararibonye mu icungamari. Yakoze imirimo inyuranye mu icungamari mu Rwanda mbere y'uko aba umuyobozi mukuru wa banki y'Afrika itsura amajyambere(BAD). Imirimo yagiye ashingwa yose yagiye ayikora neza ku buryo akirangiza kuyobora BAD, hari kaminuza ikomeye yo muri USA yamuhaye ikiraka cyo kuzajya ayigishamo ariko ubu akaba hari indi mirimo ashinzwe no muri AU. Uko biri kose, Kaberuka ntashobora guhigika Kikwete kubera izi mpamvu zikurikira akenshi zituruka mu miyoborere mibi ya FPR imwamamaza:
  • Umutekano muke Pawulo Kagame utegeka u Rwanda yateje kandi agikomeje tuteza mu Burundi
  • Umutekano muke Pawulo Kagame agikomeza guteza muri RDCongo.
  • Agatsiko kayobora nako gategeka u Rwanda kwanga kumvikana n'abatavuga rumwe nako ahubwo kakabicira kubamara kabasanga n'aho bagahungiye.
  • Pawulo Kagame utegeka u Rwanda kuba adakozwa ijambo " Demukarasi" akaba yararisimbuje "vugankunige" cyangwa " tekerezankwice"!

Mu gihe iyi ntambara y'ubutita hagati ya Tanzania n'Urwanda izaba ikomereje mu matora muri Ethiopia umwaka utaha wa 2017, ibi bihugu byombi bishobora kuzasanga byariteranyirizaga ubusa kuko bivugwa ko Algeria nayo yasabwe gutanga umukandida wayo, abantu bakaba banuganuga minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'iki gihugu Ramtane Lamamra akaba ari inararibonye muri politike mpuzamahanga. Hari n'abandi bakandida bataramenyekana ariko uzahangana muby'ukuri na Jakaya Kikwete ni uyu mukandida w'Algeria, keretse habaye ubwumvikane hagati ya Tanzania na Algeria ntiyiyamamaze.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

11 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko umaze gusoma. Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Yewe azime ntangare ndavuga Donald Kaberuka, burya unwana udatembera agirango nyina niwe uzi kubuvuga neza gusa iyo atarabutse akabega intore y'ahandi arataha akabwira nyina ngo mubuvuge nko kwa masenge cg nyogokuru bo ntibabuvuga nka kwa kundi uvuga ubugari.

    Uyu mugabo kaberuka ntabwo ari umuntu usanzwe ariko afite aho agarukira imbere ya kikwete nawe akeneye amahugurwa kugirango abe yamushyikira muri politiki mpuzamakungu.ahari hari ushobora kwibaza ati ko kaberuka yayoboye mu rwego rwa afurika Kikwete akayobora muri Tanzania gusa aho ntamurusha ubuhangange? Reka da kariya kazi ntacyo kagira nyirako ngo abe yafata ibyemezo nk'ibyo kikwete ashobora gufata mu ruhando mpuzamahanga. Kandi na none twibukeko u Rwanda kuba ruri guhigira hasi no hejuru uriya mwanya si ku neza ya africa cg akarere ahubwo ni ukujya gutangatanga ngo ibirego biregwa urwanda bijye bibura irembo bicamo nibinahagera byakirwe nyuma igihe cyarenze ariko ibyo amahanga arabibona kuko mu karere umutekano ubarirwa ku mashyi hejuru y'igihugu cy'u Rwanda.

    Ibi rero bikaba bihesha amahirwe Kikwete uzwi ku bunararibonye mu kunga no gushaka umuti urambye mu makimbirane yo mu karere, ubwo rero nkaba mbona u Rwanda rwaba ruri kwiha urwamenyo, mu gihe cyakora haboneka abakandida bandi nk'uwo wa Algeria yaba abaye intambamyi kuri kikwete kuko ammajwi yakongera kuba iyanga ariko bitabaye ibyo Donald yaba ari gucurangira abahetsi kandi umwanya waratashye Dodoma akaba ariho mpera mvugango azime iyo ngoma cyangwa atsindire uwo mwanya ntangare.

    ReplyDelete
  3. http://www.jamiiforums.com/threads/kagera-watanzania-56-watekwa-na-kuuawa-na-askari-wanaodhaniwa-kuwa-wa-nchi-jirani.1101510/page-6

    Sir Dr Nkusi, tohoza aya makuru y'abatanzania 56 bishwe muminsi itatu ishize. Tanzania iri kuvuga ko ari abasirikare b'Urwanda babishe, ni muri Karagwe

    ReplyDelete
    Replies
    1. Abo nabo abakubitiye ahantu hizewe ntibamenye ikibakubise se ga mama? Erega mujye mwibuka na ya nkundura yagacishijeho mu matora yegukanye Magufuri. Icyo Eduard Luwasa yari yitwaje ni Kagame n'amafaranga menshi, bikaba ari nabyo byaviriyemo urupfu Mutikila Christopher avuye i Mwanza mu nama agapfa mu bufindo ni nako abo baba bapfuye kandi urupfu rwa Habyarimana na bagenzi be bari kumwe, ntabwo Magufuri na Kikwete baruyobewe. Iyi ikaba inashobora kuba impamvu yaba yarateye aba bagabo kutaza muri ya namaya AU kuko ibihe nk'ibi abantu barangariyemo nibyo yigobekamo akabakindura AFSA MOSI arihe?.

      Delete
    2. Anonymous,
      Iby'iyi nkuru ni impamo kandi si ubwa mbere biba kuko hari n'abandi banyetenzaniya 9 bari bamaze iminsi bishwe na FPR/RDF.( Aya mahano ariho arabera mu ruzi rw'Akagera n'ikiyaga IHEMA.

      Turakurikiranira hafi aya makuru. Turashimira byimazeyo kandi uyu mwene data kuri aya makuru yaduhaye. Abandi namwe ni ukureberaho; amakuru meza ni atawe ( gutara) n'abasomyi.

      Delete
  4. Mperutse gusoma kuli site y'igihe le 20/08 ,igihe Kaberuka yakirwaga na Magufuli wa Tanzaniya ,ko yaba yaramuhaye akazi ko kuyobora akanama kagenzura imikoranire na gouvernement ye n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere Kubera ubunararibonye bwe.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera Rukara,
      Uko ni kwa kuryaryana kw'abanyepolitike. Kaberuka yari ahaciye mu rwego rwo kwiyamamaza nkuko navuze ko ariho azenguruka Afrika. Muri Tanzania urumva byari no gutera icyumvirizo ngo FPR ifate gahunda zihamye.

      Ndumva Tanzania itabuze abahanga nka kaberuka ku buryo yahabwayo akazi mu bihe turimo.!!!

      Delete
  5. Iyi nkuru isa n'ukuri, kuko hagati ya Tanzania na Rwanda umwuka uhari ntabwo ari mwiza, kuba batambamira Kikwete rero ntagitangaza kirimo. ariko hari ingingo dukwiye kurebaho

    1. u Rwanda gutanga ruswa ni abambere kuko icyo bashaka bashyirwa bakigezeho batitaye kukiguzi icyo aricyo cyose.

    aha rero niba Kaberuka azatangwa nk'umukandida kuri AU bivuze ko u Rwanda ruzashoramo akayabo kandi aya aruswa rwose i Rwanda ntajya abura. nkaba mfite ubwoba ko umukandida wu Rwanda yatambuka kubera kumena ibifaranga.

    2. u Rwanda naba mpatsibihugu babyumva kimwe, ni pata na rugi. kuvuga ko Kagame bamurambiwe cg bashaka kumwikiza ibi ntabwo ari ukuri kuko Kagame ni umukozi mwiza cyane kandi yita kunyungu z'abakoresha be aribo USA, UK na EU. byagorana cyane rero kubona undi muntu wakwemera gukorera abazungu ibyo bifuza nkuko Kagame abikora. reba Burundi aho Kagame ayigeze CDD ihora isakuza raporo zirakorwa zishinja u Rwanda ariko byose bikarangira Burundi ariyo ifatiwe ibihano kandi ariyo yareze.

    Ibi rero biragoye cyane kuko Kagame afite ingufu zirenze izo tumucyecyera, kuba i Rwanda bamwanga cg muri FPR ntibamwumve neza ibi ntacyo bimutwara kuko yamaze kubaka imbaraga zitapfa gusenyuka gutyo gusa. nubwo hari abatamwishimiye benshi ariko Kagame afite igitinyiro haba imbere mugihugu no hanze yacyo.

    ReplyDelete
  6. Kuli Nkusi, gewe ibibintu ukombibona niba Kikwete aziyamamariza uyu mwanya abanyafrika bandi bakwiye kwegama bakamubisa. Kuko muri politic ya Africa nkuko wabivuze numuhanga, kandi kugerakubakuru bibihugu yiyamamaza biramworoheye kuko yabaye umukuru wigihugu nkabo. Ese wibagiwe yuko Gikwete yanatsindiye igehembo cya Ibrahim, cy`umuprezida w`Africa wayoboye neza. Ubworero nuwo mu Algeria uvuga ntabwo yahangana nawe.

    Imitegekere myizaye, nuburyo yabanye nibindi bihugu abobandi ntawabigeraho. Umvarero yuko muvuga yuko ashyigikiwe nabazungu, mwibuke yuko iriya nama yahaye Kagame ntamuntu numwe wigeze ayirwanya kumugaragaro. Kabona na Museveni, kuko yabasabye bose yuko bagomba kuvugana ninyeshamba zabo kugirango akarere kagire amahoro.

    Gewe inama nagira Kaberuka nuko we atarakwiriye kwitesha agaciro, kuko niba harinabo yarazi yuko bashobora kumutora bashobora kumwangira shebuja. Bakavuga bati Kagame watutse Gikwete amuhora ubusa none arashaka nokumubagamira akoresheje Kaberuka. Namwe murabizi yuko amazwi ya democracy uyabuzwa nutuntu duto, keretse niba Kaberuka yumva amatora azakorwa nkay`i Kigali.

    Indinkuru numvise ariko ndafitiye gihamya neza, nuko Kaberuko ngo yaba yarabaye muri Tanzaniya yiyita umunye Tanzania. Hanyuma akaba yaraniyamamaje kuyobora BAD, Tanzania ikamushyigikira iziyuko aruwabo wayo. Kaberuka azagutorwa akabereka neza yuko ari umunnyarwanda nyakuri; atari umu Tanzaniya.

    ReplyDelete
  7. Benewacu,ndumva muzi gushishoza pe!Ariko igihambaye ni uko abagomba gutora bagombye kumenya neza agaciro cyangwa se ingufu z'uwo mwanya.Kwamamaza umukandida runaka ni kimwe no guhugura abantu, kugira ngo badahava hato batora nk'impmyi. Ugasanga kubera uwo muntu batoye bujiji, hatangiye gufatwa ibyemezo Lusiferi yofatira abatamwemera, nkaho kutamwemera ari ikosa. Ni ukuvuga ngo AFRIKA yagombye kuzashira hakiri kare k'umunzani abashaka kuzitoreza uyo mwanya. Wenda imikorere yabo cyangwa ibyo bakoze birazwi. Turebe lero imyitwarire y' ibihugu bakomokamo: Aho Afrika yavuye n'ahigeze ubu, n'icyabiteye; byose bizwi n'isi yose. Ibihugu bifite imyitwarire ngiye kuvuga ntibyari bikwiye kuzana umukandida, kuko kwaba ari ukurangaza, ukwononera, cyangwa se kubera intambamyi abiyujurije ibisabwa n'ayo matora.Nayo iyo myitwarire ni nk'iyi:1. kudakunda abo utwara, ntiwumve n' ibibazo vyabo, ubica,ukanabafunga, ndetse ukanababeshera ngo baragukunda.2.Kuba warazanye cyangwa uzana imyiryane mu karere ka Afrika, hakaboneka amakimbirane hagati y'ibihugu kubera wowe. 3. Kuba warigeze kwica abo woyoboye, kwihaya ko wishe, ukaba n,ubu ukibivuga, cyangwa ukanaga agatoki ku kandi ko uzakwica abantu. 4. Kuba icyuraburindi Afrika igezemo atacyo rikubwiye, ahubwo ukaba iteme ABASAHUZI banyuraho ngo batware n'udusigaye, kugira ngo Afrika itembe burundu. 5. Kuba uguma ugundira ubutegetsi,kurekera abandi ngo nabo batware, n'ubwo babishoboye ntubikozwa, ukibwira ko itegeko shinga riri musi y'amategeko yawe, ukagambana cyangwa se ukategeka ngo rihindurwe wikomereze kuyobora kubera inyungu zawe wenyine cyangwa muzisangiye n'akarwi kawe.6. Kutaba warahamagariye cyangwa ukaba ukomeje gukangurira urubyiruko be n'abandi baturage b'igihugu uybora kuronda amoko cyangwa kuba abahenzanguni.7. Kuba udatoteza abanyamahanga bari mu gihugu cyawe witwaje ibinyoma kandi ahubwo ushingiye kw'ivanguramoko: uruhu, isura,uburinganire mu butunzi, aho bakomoka(igihugu,cyangwa akarere n'ibindi, n'ibindi), n'ibindi by'ako kagene. 8.Kuba udasuzugura be n'ugusuguza abandi bategetsi b'ibihugu nkawe.9. Kuba utasahuye imitungo y'igihugu cyawe cyangwa se icy'abandi. 10. Kuba utahanuriye/utahanurira abandi bategetsi b'ibihugu nkawe gukora byibuze kimwe muri ibyo bindi navuze aho haruguru. Benewacu nabaye indondogozi, muranyumve ndifuriza ineza isi yose. Ariko ntibivuga ko Afrika igomba kuba iyanyuma k'urubuga rw'iterambere:gute? Ndasaba ndabinginga banyira iyi site ko bohindura iyinyandiko yanjye mu ndimi abashaka kuzitoreza uriya mwanya bashobora kwumva, imbere yuko ayo matora abera i Etiyopiya. Nibyiza ko amazina yabo n'ibyo navuze bakwiye kuba bujuje vyo kwiragizwa muri Afrika yose byibuze hasigaye imisi 14 ngo batore.Biragayitse cyane kuba abantu(amamiliyoni y'abagomba kuyoborwa arangamiye) bohurira ahantu hamwe, hanyuma bagatora umuntu uzabayobora, batigeze biga byimazeyo icyo kibazo. Murakoze cyane kuba mwaroroheje kuri iyi site kugira ngo umuntu atange igitekerezo cyiwe. Imana ibahe imigisha myinshi.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355