Komera Manzi,
Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa!Ikibazo ntabwo ari DMI, ikibazo ni Abahutu ubwabo batazi ikibirukamo mba nkurahaiye!! Ibi nabivuze kuva Inyenzi nako inkotanyi zatera muri 1990! Wibuke Bihwahwa Bizimungu ahunga amaze gusahura banki BACAR akagenda atwaje ikoti umututsi kajeguhakwa Valensi, ngo yashakaga guhorera umuvandimwe we Mayuya ngo waba yarishwe n'Akazu, nyumvira! Ibi Bizimungu yakoze nibyo byatumye Nduga yari yarazengereje Karinga Mibambwe, itsindwa ahagana 1554. Igihe mwene se wa Mashira , Munyanya agambana n'umwami wa karinga bagafatanya kwica umwami w'abahutu Mashira wari wazimaniye Mibambwe n'umukwe we na bamwana!
Nanone wasobanura ute wa mugani wawe abantu bamaze ahantu imyaka irenga 20 , Agatsiko kakabafungurana Ambsade kakaza kabannyohagiza bazi aho abo bicanyi batuye , barara, bananywera??????????????????????? Micombero niwe wabwiraga abasirikare be , abumvisha ko uzashaka gukora kudeta izamuhitana ati:
" Uzompusha sinzomuhusha"!Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?
Uti iyo baba bagira ubwenge n'ishyaka, agatsiko ntikari kubafungurana Ambasade, nibyo koko. Hari inyandiko nigeze gucisha kuri Shikama hano ntanga urugero rufatika rw'ukuntu abantu bari barangije kwiga muri kaminuza za Libya muri 1994, tutarenze 8 twahanganye n'ambasade y'Agatsiko yari i Tripoli kuva muri 1995 kugeza ifunzwe burundu muri 2001!
Hari ambasaderi Bumaya Andereya(Hutu) utaragiraga ijambo agategekwa n'umututsi w'umuhezanguni wahoze ari umwarimu wa secondaire ( wigishaga amateka i Nyanza), FPR yahaye kuba konseye wa ambasade akaba yari yarishwe n'urwagwa n'urwango runuka yanga Abahutu.
Uyu mugabo yaratuzengereje, akajya abwira ambasaderi Bumaya ngo atwirukanishe, Bumaya nawe agaca hasi kubura hejuru ngo abikore, ariko bombi basanze imyaka 5 twari tuhamaze tutarayipfushije ubusa. Nkuko nabivuze muri iyo nyandiko, twari dufite amaboko mu bantu ba hafi ya Moamar Kadafi perezida wa Libya, mu nzego z'ubutasi, muri Minaffet, muri za ambasade nyinshi zari i Tripoli.Ku buryo amasaha (ultimatum) Bumaya yaduhaga buri munsi ngo tube twavuye muri Libya ntacyo byatanze.
Aba bagabo bombi baje gusubiranamo ubwabo, Bumaya akerekana ko ari ambasaderi, Nzaramba akerekana ko ngo ibintu ari ibyabo(Abatutsi)!Uyu Nzaramba yatwimye ibyangombwa, ariko akatubwira ko ari mwene wacu (umuhutu) ubitanga, twajya kwa Bumaya ati ni Nzaramba!
Abantu 4 twimwe pasiporo y'u Rwanda, Agatsiko kandi kagakora byose ngo tudahabwa ubuhungiro, Libya ntabwo yasinye amasezerano ya Geneve yo muri 1952 yerekeye impunzi, Kadafi yavugaga ko niba umuntu aguhungishije aguha intwaro ukajya kumurwanya; iyi niyo mpamvu Agatsiko katumaga ntawe ugoheka muri twe.
Byabaye ngombwa ko twanndikira madame SADAKO Ogata wari ushinzwe HCR i Geneve, nawe yandikira Pasiteri Bizimungu amubaza impamvu twimwa Pasiporo y'u Rwanda ( twe nta niyo twashakaga ) twifuzaga ko PNUD idufata nk'impunzi ikaba ariyo iduha ibya ngombwa.
Bihwahwa yaje gusubiza Sadako ko amatwi yacu yasotse nabi ku mafoto. Baraduhamagaye ngo tuzane andi mafoto , nsanga uyu Bumaya na Nzaramba kuri Ambasade , ndabasuhuza ariko ndanatebya gato: " Ni amatwi yasotse nabi, cyangwa ni amazuru yasotse nabi?" Baraseka , ariko nari ndikocoye!
Igihe nigaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters na PHD), kaminuza yampaye urupapuro nsinyisha umpagarariye muri Libya, bavugaga Ambasade. Uriya Nzaramba yanteye ishoti, akajya abwira abantu ko amashuri niga atazemerwa kuko noherejwe kwiga Lisanse gusa. Kaminuza yaranyorohereje maze kuyisobanurira akaga nibera mo, nshaka umuturage wa Libya akaba ariwe usinya kuri izo mpapuro kugeza ndangije. Igihe kimwe yari i Maka muri Hija, nabwo hari Ambasaderi wo mu bihugu bikomeye ku isi wansinyiye izo mpapuro! Nta faranga na rimwe aba bampaye, cyangwa bantangiye muri kaminuza, icyo nari nkeneye ni sinya gusa, itari gutwara Nzaramba n'amasegonda 30 gusa !!
Kubera kutumvikana hagati y'aba bagabo, byabaye ngombwa ko Pawulo Kagame aza muri Libya ubwe ategeka ko Ambasade ifungwa muri 2001;Bumaya agirwa minisitri w'ububanyi n'amahanga, imirimo yo gufunga ambasade isigarana uyu Nzaramba wayikoze amezi 6. Muri iki gihe, yasigaye abwira abo mu zindi za ambasade ko Bumaya ntacyo ashinzwe muri Minsiteri yitwa ko ayobora kuko adashobora guha amabwiriza n'umupalanto we!!!! ntabwo yabeshyaga kuko Bumaya yaje gukurwa muri iyi MInaffet, ajyanwa muri Minisiteri y'abakozi ba Leta , naho baramujujubya ngo araha akazi abashi gusa; byaje kurangira Bumaya yeguye cyangwa yegujwe!!!!
Uku guhangana n'Agatsiko kwakozwe n'abantu batarenga 8, nta n'urumiya bagiraga, kwagombye kubera urugero abanyarwanda birirwa bihisha hisha hirya no hino!
Ntabwo nzihisha umuntu ufite umutwe nk'uwanjye, amaboko abiri nk'ayanjye!!!!! Ibi nabivuze kenshi. Ikindi ni uko ngufashe wari mu mugambi wo kumpitana, hari ibimenyetso bifatika, byemejwe n'inzego z'ubutabera, sinzi ko wankira; ubu ni ubutumwa ku Gatsiko.
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko
ReplyDelete@ nkusi na Manzi, mazegusoma inyandiko zanyu nokuzisesengura. Ibyomuvuga nibyo ntakuntu abantu baba bamaze ahantu inyaka makumyabili bagera kubihumbi makumyabili, ngo abatu babashyitsi bake baze babicemwo abantu hanyuma birangirire aho. Kiki batihagararaho?
ReplyDeleteImpunzi zikwiye kwihagararaho mubihugu zirimo, kuko umutekano wazo nizo ziwushinze bwambere, mbere yareta zibihugu bahungiyemo. Icyakora impunzi zo ,uli Mozambique zirigutera imbere mukwirindira umutekano, bakomereze aho.
Nkuko impunzi zigiriye inama yo guhunga ninako zigomba kwirindira umutekano aho zahungiye. Ingorane abahutu bafite ahobahungiye nukudashira hamwe, ngobafashanye hagati yabo. Nonese ubwo mwasobanura mute ukuntu hari abanyemari bimpunzi zabahutu, bo muri Zambia, Mozambique na Malawi batanga imisanzi muri FPR. Kuki iyomisanzu batayitanga gufasha abana baba mumashyamba ya Congo? Keretse niba koko bafite wamuvumo wa Majeshi yavuze.
Ese uwomuvumo w'Imana ivuma abahutu ntivume abatutsi nibwokoki, kuki itavuma abatutsi nuko arabere? Abahutu bagomba kumenya yuko ikibazo barimo aribo bambere bakwiriye kugishakira igisubizo. Imana ifasha umuntu ushaka kwifasha, muyandi magambo umuntu akora ibimushobokeye, ibimunaniye agasaba Imana gukore ibitangaza. Ntakintu nagito Imana izafasha abahutu bari mugihugu bahungiyeno imyaka 20 bafite amamillion mumabanke, hanyuma bakananirwa kwirindira umutekano. Imana yarangije kubafasha, igihe bagera mubihugu byamahanga nakabasha kuhabonera ubutunzi burenze ubwabene gihugu.
Urakoze cyane kunyunganira bwana Joseph NKUSI,
ReplyDeleteMu by'ukuri rero nk'uko nabivuze, ikibazo impunzi z'abahutu zifite kugeza na n'ubu uzirebye: "ZIRAKIRUKANKA MU MITWE YAZO, ZIRACYAHUNGA, NTABWO ZIRAHAGARARA , NGO ZIRICARE HAMWE MAZE ZISUBIZE AMASO INYUMA ZIBAZE IMPAMVU ZIRUTSE".
Muri make imyumvire yazo inyinshi muri zo zifite, ntitandukanye cyane n'iya zazindi twabonaga Nyacyonga zihunga inkotanyi za Byumba, cg za zindi za 1994 zerekezaga Congo, cg iza 1996 zerekeje iy'amashyamba zihunga FPR yari yazinjiranye muri Congo, aho umuntu yakizaga amagara atitaye ku bindi.
Mu by'ukuri rero n'ubwo zageze mu bindi bihugu kure ya FPR (Zambia, Malawi, Mozambique, Congo Brazza,etc) imyumvire yazo iracyari iyo. Igituma mbivuga nta kindi ni uko ubona ko muri communautes z'impunzi zitaricara hamwe ngo zigire hamwe ibibazo nyakuri bizigejeje aho, gahunda nyayo ya FPR kuri zo, Zumvikane ku migambi n'inshingano zigomba kwiha, ubundi zifate ingamba z'uburyo bufatika kandi butajenjetse zigomba gukoresha zifatikanije kugira ngo zirwaneho, cyane cyane ko zizi neza ko nta gihe amahanga atazitereranye.
Twirirwa twumva ukuntu impunzi z'abahutu ziba za Zambia, Mozambique na Malawi zakize zikaba zifite amafaranga menshi na influence mu buyobozi bw'ibyo bihugu, ariko igitera kwibaza, ni icyo abafite ibyo bamarira abatabifite! Ni icyo abafite ibyo bakora kugira ngo abakiri hasi ngo batere imbere bafashe urubyiruko kwiga no kuminuza kugira ngo ejo cg ejobondi bazongere ingufu z'ubuvugizi mu nzego zinyuranye z'ibyo bihugu. Iyo amaduka y'impunzi asahuwe njye mbibonamo ECHEC TOTAL ku ruhande rw'impunzi zitazi, kandi zitumva impamvu zahunze n'umwanzi wazo uwo ari we.
Iyo intore zigeze aho zibinjirira zigatangira kugura bamwe zikabahindura abagambanyi ba bene wabo, ni uko abo bantu n'ubusanzwe nta organisation baba bafite. Iyo intore ziza zigashukisha bamwe amafaranga bakazisanga, ni uko muri izo mpunzi mu by'ukuri nta Ndangagaciro/valeurs morales/moral values ziba zigishwa ngo bumve impamvu nziza (cause noble) yo kurwanira icyo ziri cyo, kuko n'ubundi ari cyo ziba zizira nta kindi.
Nigeze kumva ikiganiro cya Radio inkingi aho Musabyimana yabazaga bamwe muri izo mpunzi za Mozambique zigeramiwe n'intore za DMI, muri bo harimo umusaza (mu by'ukuri wakagombye kuba ajijutse muri bo anabayobora), ariko amagambo yavuze yanteye kwiheba nibaza niba koko abahutu nta muvumo ubariho nk'uko intore zirirwa zibyogeza.
Yaravuze ati "...Rwoseeee ibintu biri kuba hano birababaje, abantu barimo guhohoterwa...Mutubwirire uwo Kagame rwose ace inkoni izamba ahe abantu amahoro kuko ntacyo bamutwaye...!!!!"
Mbabwije ukuri amarira yanzenze mu maso nibaza niba ibyo ndi kumva atari ukurota.
None ubwo uwo musaza wambwira ko "yumva neza" impamvu yahunze? Ese yumva neza icyo FPR igamije? Nonese niba uwo musaza umaze imyaka irenga 20 mu buhungiro agifite imyumvire nk'iyo yo kumva ko Kagame agomba guca inkoni izamba ngo kuko bamuhunze, ubwo umwana wamuvukiye i Ruhande azagira iyihe myumvire koko? Reka mpinire aha ndumva amarangamutima anzamukanye. Murakoze
U Rwanda ntiruzapfa.
Biarababaje kandi biteye agahinda!
ReplyDeleteAbahutu ni indangare ni abantu batemeranywa na roho zabo ko bafite uburenganzira bwabo bwo kubaho udahakirizwa kandi utadagadwa. Hari abamunzwe n'ayo madini bo mu mitwe ni zero kuko bo bigira ngo mu mwuka bagasiga ubwenge inyuma DMI yo ikaza mu idini ibyo by'umwuka aba ari icyuka ikabacengera hanyuma ugasanga babagize ibintazi, ibi ni ibintu nkunda kuvuga kuki abantu bashaka kwigira ibikoresho? Aha nibereye bamwe bacucuwe na FPR aho kugirango bagaragaze agahinda kabo ahubwo ubu nabo bacitse ku icumu rya 1994 kandi ubwo bakubutse mu mashyamba, ariko ibi ni ibiki? Bose babaye ba BAMPORIKI bafite ipfunwe ryo kwitwa abahutu. Impunzi zimenyeko ubuhunzi burangira iyo usubiye mu gihugu cyawe ku bushake cg icyakwirukansaga gihagaritswe, kabone n'ubwo watunga ugatunganirwa uri impunzi hari icyo ubura, mureke kwigira nk'abatindi bakize ubuheri ahubwo mukaze umuheto wo kwirwanaho ubwanyu.
ReplyDeleteMuvandimwe makoki,
ReplyDeleteIbyo uvuga ni ukuri!Wambwira ukuntu Nyiramaritete yakubutse mu nkambi muri Congo ngo yari no mu bayobozi bakuru ba FDLR yagera mu Rwanda agasizora ngo ubuhunzi buararangiye!! Burangiye kuko we atashye, yemeye kuba igishubaziko, gupfukamira Karinga n'ingizi zayo!
Umuabajijeniba icyari cyaramuhejeje hanze cyarabonewe umuti yakubwira iki usibye kureba hasi akarya umunwa , ati uzarinkorera!
Nkuko abenshi bagiye babigarukaho, abahutu hari ikintu babura mu mutwe. Mu gihe batrashakisha icyo kintu babura, hari abakeka ko ari ka buro katakaye! Nimukanguke buri wese ashyire ubwenge ku gihe afunge iyo buro ye neza maze twese dutunge dutunganirwe, abahutu, abatwa n'abatutsi babane mu mahoro ntawe upfukamiye undi, nta mugaragu cyangwa shebuja, twese dutahiriza umugozi umwe.
Nabaye muri ibyo bihugu byose. nagize n'ubutyo buhagije bwo kuganira nabo. Masanze abahutu benshi bibagirwa vuba. Ikindi nasanze mubuzima bwabo bakunze guhangayikishwa no kuramuka. Iyo bukeye kandi bugacyana ibintu. ubwo agahinda kaba gashize...bongera kwibuka iyo hagize ubakozemo, nabwo ugasanga uburyo babyitwaramo buba bwuzuye ubugwari n;ubugoryi. Aho hose muvuga ikiba kibaraje ishinga ni ugushinga amshopu ...kubabashije kugura imodoka, bo bikaba kuzirunda! Mbivuge mbisubiremo kandi birababaje...umuhutu iyo abashije kugera kumutegetsi runaka. icyo akora kihutirwa ni ukumugira inshuti ye wenyine ndetse rimwe na rimwe akamutaeranya n'bandi bagenzi be b'impunzi. Biragora kubona umuhutu uvugira abandi...biragora kubona umuhutu utekereza kuneza n'umuruho bya mugenzi we...ugerageje aguhindura umuja...akakugira ingaruzwamuheto aho kugufasha no kukwereka inzira. IYo ushatse kwihagararaho, araguhindanya aho uciye hose, akaguhindura ruvumwa ndetse byanarimba akanagutangira amafaranga ngo bakumeneshe nimba udafunzwe...narabibonye zambia, mbibona zimbabwe, mbibona mozambique na malawi...uwaroze abahutu ntiyakarabye...birababaje ...uziko hari nabakibna mundorerwamo y'uturere aho kwibona mur iyi ibahuza yo kuba barameneshejwe kandi bakaba bahigwa n'umuntu umwe! reka ndekere mvuze ibyabo zinarangiza. Ubutaha nzababwira umuti wiki kibazo...murakoze
ReplyDeleteAnonymous,
Deleteurakoze cyane kutwereka aho ibintu bipfira!! Uko mbumva rero ni uko impunzi zajya zishyira hamwe zikamagana abantu nkabo ntatinya kwita Imbwa, mumbabarire kuba nkoresheje iri jambo kuko nta rindi nabona!Mu myifatire n'imibereho y'inyamamswa, imbwa niyo ikora nk'aba bantu uvuze hejuru.Uzarebe uko injangwe ibaho, imbeba se yewe n'urushishi, buri yose muri izi mvuze yumva kubaho kwayo kugomba kugenedera kuba neza kwa mugenzi wayo. Aba bantu se uvuze hejuru bataniye na Nyiramaritete, Agatsiko kahaye ku dukotanyi, agahita atangaza ko kuba ageze mu Rwanda ubuhunzi burangiye!!!!
Hari amazina menshi nagiye ngaruka ho ingoma ya Karinga yitaga abahutu berekana ko ari ibisahiranda bitagomba kwizerwa, dore amwe:
- Utumabahutu, ibi bikaba bivuga ko niba utumye umuhutu ntiwizere ko azasohoza ubutumwa, kubera iyo mpamvu, ugomba gutuma benshi hakazavamo abatenguha n'uzsohoza ubutumwa.
- Ntambwayumuhutu, iri zina naryo rirerekana ko bari inyuma y'imbwa. NB: Hari Inkomamashyi yitwaga gutya kera, aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kugera ku Kimihurura , ihindura iri zina yiyita AbdulKarim!!!
_____________
Dore bimwe twasomaga mu gitabo cyo gusoma no kwandika, umwaka wa 3 nkeka ko cyaje guhinduka ahagana 1981 mu ivugurura ry'amashuri ( Reforme scolaire):
Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire ibwami, ariko ntuntenguhe, ndabizi Abahutu mugira inda nyango!!. Iki gitabo cyanditswe nkeaka mbere ya za 1940s kirerekana uko Karinga yabonga Umuhutu= igisahiranda kitagira ikindi gitekereza, usibye inda yacyo gusa!
- Bihehe( Umuhutu) yagiye i Nyanza( Ibwami) isanga basinziriye, yiba ingoma, igeze ku manga irivugiza! Ibi nabyo byari muri kiriya gitabo mvuze hejuru, birerekana ko Umuhutu yafatwaga nka Bihehe= Impyisi mahuma!Birashoboka ko iyi nyandiko yongerewe muri iki gitabo igihe cya Revolisiyo (1957-1959), aho Karinga yabonaga ko nta muhutu wapfa asunukije ubuzuru ku butegetsi, ko Abatutsi batagomba kurangara( gusinzira, ko nibiba gutyo Abahutu bazabiba umugono, bakabatwara ubutegetsi(kwiba ingoma) ariko ntibuzabahire bakazongera kububambura(Bihehe yageze ku manga, ingoma yibye i Nyanza irivugiza).
Bwana Nkusi urakoze cyane. Njye hari igihe mbireba bikanyobera. Nasanze abahutu bakwiriye ingando zo kumenya igikwiye no kumenya amateka. Bakwigishwa gukundana no gutahiriza umugozi umwe. Bakumvishwako kubaho bijyana no kubana n'abandi kandiko agahinda kamugenzi wawe burya nawe kakugiraho ingaruka. Nonese nimba ntabeshye, ko twari murwanda muri za 80-90, aho ibyiza byinshi byari byihariwe nabantu bamwe, ...byabujijejeko ihirima ryubwo butegetsi ritatugizeho ingaruka nubu??? Erega nihirima ry;ubutegetsi bwabubajirinje naryo ryagize ingaruka kuri twese! Aho niho abahutu bakwiroye guhera, bakabonako birya bya nduga na Kiga byarangiye kandi byari distraction kuko ubu bose bari kuyacekwa...doreko ubaceka we atabaona la differance keretse iyo ashatse kubaminjiramo urwo rwango!
DeleteMuzatege amatwi ibyo Rudasingwa wo muri RNC ajya avuga...cyane iyo agaruka kubikorezi b'ibibindi nuburyo bo ubwabo bigirira agakundi k'imbere iyooo...ngayo nguko, ikibazo nuko uciri amarenga impumyi amara ibinonko. Ikindi abahutu bagomba kwikuramo complexe d'inferiorite ibabamo cga bapakirwamo n'abatutsi babumvishako ntabwenge bagira...hari umututsi twigeze kuganira...nuko riza kumucika avuga ijambo nubu ntaribigirwa...ubwo yarabonye umuinjeniyeri w'umuhutu wari utambutse...nuko ati ayo mashuriye arutwa naya kayishema wari kotsa inyama...nti ese gute kandi kayishema atazi gusoma no kwandika....nuko ati buriya mbishatse namushyingira Kayitesi wanjye utarize kandi kayishema uyu ntiyamukunda!
Bwarakeye biraba, ...
Mwiriweho ? ibitekerezo byanyu ndabishimye,ibyo byose bivuzwe kubahutu bigararagaza ko nta rwango,ntanzigo,ntanubugome abahutu bagira ahubwo ko bagenda bagwa mumitego y’ubundi bwoko.
ReplyDeleteNawe ndebera mumateka yahafi cyangwa yakare kuki hakunze kumvikana ijambo ngo ”kanaka we ni modere’?Aha baba bashaka kuvuga umuhutu.Kuki muri communaute nyarwanda bisa nkibyumvikana ko umuntu ushaka kurengera uburenganzira bw‘ibanze bw‘abahutu aba yanga abatutsi ?iyi myumvire ntikwiriye gukorerwa ubukangura mbaga ? kukise umututsi ushaka kurengera uburenganzira bw‘ibanze bw‘abatutsi bisa nkaho we aba ari ngombwa bikagaragara ko nta kibazo kandi atanga abahutu ?Ntizimbye mumagambo rero,nabonye abahutu benshi niba Atari bose bigira abamodere’ ngo bakunde bitwe ko bakunda abatutsi nkaho kubakunda ari itegeko !Aha numvikane neza niba udakunda ikintu iki niki ntibivuze ko ubucyanga,ushobora kuba ubona ntacyo kigutwaye ariko utagikunda waca hano nacyo kigaca aha buri wese afite umwidegembyowe.
Reka nanzure kuri ibyo mvuze:1-Indwara y’abahutu ijyanye nimyumvire yabo yo kwigira ba ntibindeba, ibi byubumodere’ bifitemo uruhare rutari ruto.
2-Burya uwica umuntu wese=no kumwambura ubugingo kandi nibura atanabasha kubutanga burya aba ari umugome cyane ndetse aba ari inyamaswa muntu,ariko byumwihariko nkabakozi ba kalinga bapanga ubugome bwo kwica abahutu bo baba bihimye rwose,nonese ko ntagahunda yo kurwanira ingoma aba afite ! Bamuhaye amahoro batunga bagatunganirwa.
*Reka mbasetse hogato,burya nabyo ni umuti utanga agahenge kubaremerewe mumutima:
Hari abagabo twaganiraga ejo bundi bazana inkuru y‘ukuntu Gakwerere;”wamwicanyi ruharwa wa Pahulo wasinyiye kuniga abo sebuja kalinga yita abanzibe bo muri afurika y’amajyepfo”ndumva mumwibutse; rimwe na rimwe iyo yaje muri “mission” akaza kubagurira agacupa mugasantere kitwa Hulene inahangaha Maputo,anacishamo akabannyega akabwira nkumwe muribo ati arikosha nkubu ubona nkawe haricyo utwaye ubutegetsi bwacu koko ? ubuse nkawe urumva wamvana ikigali ngo nje kukwica koko ?
Nawe nyumvira!!!!!! Urumva abahutu Atari abana beza koko ?Kandi abo bose bamuzi neza ndetse n’ibigwi bye byose !!!!! Abamarira budget y’igihugu yose mukubica no kubapyinagaza baba bimaza iki koko ?
Nibyo...njye uwanyita modere namuhitana...ni nkuwanyita umuhezanguni. Njye ndi uwo ndiwe naho utwo tubyiniriro dushimisha abashaka kurya kubishaho bya benewabo. Urakoze
DeleteUnyibukije udutendo twamwe mu mashyaka afite iyi myumvire y'ubumodere.!!!!
DeleteNta muhutu cyangwa umututsi w'umumodere babaho. Habaho Abahutu n'abatutsi bavutse bagasanga ba ababyeyi babo babita gutyo, nta kabyiniriro k'ubumodere bagiraga!