UDUSAJYA. Ese Mushoborabyose Pawulo Kagame noneho aritegura gukora iki ko amaze kwerekwa ubugira kabiri ko FDLR n'Abarundi bashobora kumuvugutira umuti wo kuribwaribwa kwe?/Nkusi Yozefu
Mu ndirimbo iri kuri iyi videwo, Abarundi barabwira
Pawulo Kagame ko bifuza kumuvugutira umuti w'ukuribwaribwa kwe!
" Hari ngo abariho bitegura gutera u Rwanda baturutse hanze kandi bashyigikiwe na bimwe mu bihugu duhana imbibe, ndiho ndaribwaribwa, barantindiye, icyampa ngo bangirire vuba ngo maze nkwereke". Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro muri Mata 2016.
Kugirango indwara umuntu aba afite ikire neza, hari ibintu umurwayi agomba kwitaho afatanyije na muganga ibi bikurikira:
Icya mbere ni uko umurwayi yumva ko arwaye, akemera kugana muganga
Icya kabiri, ni ugufatanya na muganga gushakisha imiterere y'indwara ye( Diagnostic)
Kwemera gukoresha uko bikwiye imiti yandikirwa na muganga no gukurikiza inama ze zose.
Dusanishije izi ngingo eshatu tuvuze hejuru n'ijambo Pawulo Kagame aherutse kuvugira kuri Sitade Amahoro twabashyiriye ku ntangiriro y'iyi nyandiko, turavumbura ibi bikurikira:
Pawulo Kagame yemeye ko arwaye,
Kagame yifashije kuvumbura imiterere y'indwara ye adafatanyije na muganga: kuribwaribwa
Abaganga baramurangira umuti akanga kuwunywa!
Iyi myifatire ya Pawulo Kagame mu burwayi bwe irangwa no kwanga gufatanya n'abaganga tuyisanga mu bikorwa bibiri bimaze kuba akimara gutangaza ko aribwaribwa ko abashaka gutera bamutindiye ngo maze abereke:
Ikigo cya polisi cyaratewe muri Rubavu hapafa abagera kuri 30, hasahurwa amamodoka y'intambara, hasahurwa ibitwaro byinshi bya rutura. Ibi byabaye nyuma y'iminsi 4 gusa Kagame avuze ririya jambo Shikama yashyize hejuru. Agatsiko kiyemereye ko ari FDLR yateye, mubo Kagame yavugaga ko bamutindiye na FDLR yarimo cyangwa ninayo yavugaga yonyine!Aha tukaba twavuga ko umurwayi Kagame yaranze umuti kuko FDLR itera niba ariyo koko yashakaga kumukorera ibyo yifuzaga: kumushotora ngo ayigabeho ibitero muri RDCongo ku mugaragaro nkuko yabikoze kenshi mbere, ariko ntiyabikoze!!
Kagame Pawulo yateje akavuyo i Burundi kuva mu mpera z'umwaka ushize wa 2015 agerekaho no kuvuga ko Abategetsi bo mu Burundi ari abicanyi birirwa bihishe atazi iyo baba, ntiyatinya no kuvuga ko perezida Nkurunziza Petero adashoboye gutegeka( Incompetent)!Nyamara Abarundi bisutse mu mihanda mu minsi ishize bamagana Pawulo Kagame ariko ntacyo yakoze.Ndetse noneho bahimbye n'indirimbo bamwitamo Kagome aho kuba Kagame! Bo baranerura bakavuga ko bashaka kumuha umuti wo kuribwaribwa kwe! Ese ko yanze uwa FDLR azanga n'uwo Abarundi bifuza kumuha?
Iri ribwaribwa rinyibutsa kera tukiri Abashumba: hari abashumba babaga barigize ba ruharwa mu kurwana cyane inka zibyagiye ku ibuga.Ikintu kirengenje wasanganaga aba ba ruharwa ni ugukoronga.Umukino wabaga mwiza rero iyo babiri bifuzaga kurwana maze umwe agahagarara hakurya undi hakuno bagatukana kuri ba nyina.
Uwa mbere yarabanzaga ati: "Nyoko arakagira atya", yarangiza ati : "Ongera uvuge! ", undi nawe akamushakira igitutsi kirusha uburemere icye nacyo cyabaga kenshi cyerekeye kuri nyina, nawe yarangiza ati: "Ongera uvuge!". Iyi ntambara y'ibitutsi yasozwaga n'uko bombi bahuriraga ku ibuga bashoye inka, maze zamara kubyagira rukambikana kakahava! Bamwe barakomerekaga ndetse hakabaho n'abajyanwa mu bitaro!
Tugarutse ku ngingo yacu nyamukuru, muri Shikama ubu turibaza icyo Pawulo Kagame yitegura gukora kuva yarivugiye ko bamutindiye gutera bwacya FDLR ikaza ikamukubitira iwe. Ntibiteye Kabiri Abarundi yirirwaga akoronga akarara akoronga nabo bakaba bamwishyuye wa mugani wabo.
Ibi nibyo tuvuga mu kinyarwanda ngo akagabo gahimba akandi kataraza!!!
Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
ReplyDeleteUrakoze
Abarundi nibitegure intambara niba bayishaka wagirango u Rwnad hari uwo rutinya se?
ReplyDeleteAbadatinya Kongo tuzatinya Uburundi tuzanyuramo dusa n'abhitira!
Ibintu asigaye akora umengo n'ukwisema. Arikungurira koko ntaho aba bahungu babeshye ufate abapfuye uzure wanikirize nk'uwanikiye imyumbati? Ufate abazima ubazike babona ngo si ukwisema none wadukiriye uburundi utazi umuti awunyako.
ReplyDeleteIbintu asigaye akora umengo n'ukwisema. Arikungurira koko ntaho aba bahungu babeshye ufate abapfuye uzure wanikirize nk'uwanikiye imyumbati? Ufate abazima ubazike babona ngo si ukwisema none wadukiriye uburundi utazi umuti awunyako.
ReplyDeleteMugisha ibyo uvuga nibyo kabisa!! Uyu mwana w'umuhungu arikungurira.
ReplyDeleteAriko se abanyamerika n'abongereza ubu baba biteguye kumufasha kumena amaraso nkuko babikoze muri 1990?
Tubitege amaso!
nyamara murakerensa iby\i Burundi mu bikomeye kuko baheruka kubona ibitwaro bya rutura sinzi niba na Kagame ba sebuja hari ibyo bamurebeye!
ReplyDeleteEh bwana abarundi bagira ivuzivuzi gusa naho ibindi ntacyo bashoboye! Bariya si abantu bagukanga u Rwanda!
ReplyDeleteMureke twirinde maze tugabanye abagwa mu mitego mitindi y’aba bicanyi. Ese waba uzi abo mukorana icyo bagamije? Ese uziko ugushaka abanza kukwiyegereza? Waba uziko uzakwica azakoresha umuntu ukuzi neza? Waba uziko inama bashaka ko ujyamo ishobora kuba uburyo bwo kukugeraho (urugero urabizi ko byabaye Habyalimana yagiye Arusha)? Ese uziko ukubwira ko yagufasha ashobora kuba abeshya? Ese uziko bamwe bashobora kugutumira ku meza mugasangira wataha ugasanga bagutegeye mu nzira? Hari ibintu byinshi twakwibaza kandi tukisubiza. Kuki twakomeza kugwa mu mitego imwe y’abicanyi kandi tuyifitiye ingero nyinshi? Tureke kudabagira, umwicanyi ntasinzira. Nitumwima amaraso yacu tuzaba duteye intambwe nziza yo kwibohoza. Erega burya iyo umwicanyi abuze amaraso yo kunywa usanga aribwaribwa. Amaraso yacu ntiyagombye kumenekera ubusa, yagombye kumeneka turi ku rugamba atari uducenga umwicanyi akoresheje. Mureke twemere ko twese bitureba umwicanyi tumwime amaraso yacu. Ibi bizamwerekako amayeri ye twayatahuye kandi intambara yo mu mutwe atayiturusha kimwe niyo ku butaka arimo gutsindwa nabi cyane.
ReplyDeleteTumenye neza ko nta munyamahanga uzatubohoreza Urwanda n’abanyarwanda. Abirirwa babeshya abantu ko abazungu bazabakuriraho Kagame n’agatsiko ke barabeshya cyane. Diplomatie ni nziza cyane kandi igira akamaro kanini mu kwibohoza ariko yonyine nta ngufu za Rubanda ntacyo yageraho. Abazungu bazasohora amatangazo mesnhi cyane yamagana Kagame n’agatsiko ke nkuko babikoze kuri Robert Mugabe cga Omar El Bashile ariko namwe murabizi ko ibyo bitatumye Mugabe cga bashile bavaho. Kagame n’agatsiko ke bakeneye umuntu uvuga ururimi bumva kandi mwese muraruzi. Amahirwe dufite ni uko urwo rurimi turuzi neza kandi tuzi neza ko nawe arirwo yavuze agera kubutegetsi ni narwo nawe ruzabumuvanaho kandi ntabwo ari abazungu bazarutuvugira. Hagomba rero ingufu za Rubanda kugira ngo tubashe kwibohoza. Buri munyarwanda wese wumva yifuriza Urwanda amahoro akwiye guhaguruka agafatanya n’abandi kuko Umucunguzi ni Rubanda.
Charles Mugara
umucunguzi.com
Iby'aba biyita abacunguzi bizaba nk'ibya padiri Nahimana Thomas wabaye ngire ngende akaba agiye kumara impamba ataragera iyo ijya! Imyaka 20 irashize aba bacunguzi baririmba gucuungura abahutu. mwakoze mwese Abahutu nka Rwarakabije mukaza hano mu rwanda tukabaha akazi ko ari amahoro?
ReplyDeletenimuze rwose , mutahe muve mu mashyamba mwikomeza gushuka bene wanyu b'abahtu kuko ntacyo muzabagezaho!
Umukunzi w'amahoro
Rutibwa