Inzoka ziriho zikorera umugore masaje muri ISRAEL |
Masaje ikorwa ite?
Masaje twayigereranya no kunanura umubiri: imitsi, imirya n'imikaya; nyiri ukunanurwa aryamishwa ku gitanda yubitse inda cyangwa agaramye, maze abamunanura bagahera ku mutwe bakabakaba, bakanda ari nako basa n'ababyiringira umubiri bakageza ku mano.
Inzoka nazo zinjizwe muri uyu mwuga, zikora nkuko Shikama iimaze kubivuga hejuru. Inzoka zipima hafi meitero ebyiri n'izindi ntoya zirambikwa ku mubiri w'unanurwa aryamye nkuko twabivuze hejuru aha maze inzoka zikagenda zimutambagiraho ari nako zinyeganyeza ku mubiri; zishyirwa ku mubiri zigera nko kuri eshanu. Kubera ubwoba, umubiri w'umuntu uriho akorerwa masaje uvubura umusemburo bita ADRENALINE maze bigatera umubiri kugubwa neza no gushirika ubwoba burundu nyuma y'iki gikorwa nyirizina,nkuko abo muri SPA babyemeza. Reka turebere hamwe uko sosiyete SPA ibigenza muri Irael no muri Indonesia.
Israel:
Sosiyete SPA ikorera masaje muri Israel na Indonesia yemeza ko nta buhanga buhanitse bisaba gukoresha inzoka muri masaje. Iyi sosiyete ikomeza yemeza ko izi nzoka zibanza gukorerwa igenzura kugirango barebe ko nta bumara zifite.Iyi sosiyete yemeza kandi ko izi nzoka ngo zirimo ubwoko butatu butandukanye, buri bwose bukaba bufite icyo bugezaho umubiri w'unanurwa.Inzoka nini ngo zinanura imirya, imikaya, n'imitsi naho intoya zigasesurutsa umubiri. Izi nzoka kandi ngo zavuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyane cyane muri California na Florida.
Muri Israel
Indoneziya
Iyi sosiyete SPA yemeza ko izi nzoka zakuruye ba mukerarugendo bavuye mihanda yose cyane cyane mu Buraya, Yapani n'Aziya bose baje gukorerwa masaje n'inzoka!Ubwo muri Israel babanza gupima ko izi nzoka zifite ubumara, Shikama irakumenyesha ko muri Indonesia atariko bigenda ahubwo inzoka bayipfuka umunwa n'agapapuro kabigenewe.
Muri Indonesia
Iki gikorwa cyo kugororwa umubiri n'inzoka ngo kimara iminota 90 ni ukuvuga isaha n'igice umukiliya akariha amadolari y'Amerika mirongo ine n'ane(44$) ni ukuvuga amanyarwanda agera kuri ( 35,200FRW). Iyo akazi karangiye, inzoka nazo ziragororerwa kuko rimwe na rimwe baziha inkoko cyangwa ikwavu nzima zikazirya.
Umwe mu bakorewe masaje n'inzoka muri Indonesia yatangarije ibiro ntaramakuru by'Abafransa AFP ko yanganga inzoka kandi akanazitinya ariko k'ubu azikunda cyane kubera akamaro kazo.
"Nari nsanzwe nanga inzoka kandi nkanazitinya; ariko ao zimariye kunkorera masaje inshuro eshatu,ubwoba bwarashize kandi ndanazikunda ubu"
Umuryango uharanira kurengera inyamaswa wo muri Indonesia wamagana iki gikorwa ukavuga ko ubu ari uburetwa bukorerwa inzoka hagomba gufatwa ingamba zikarishye zo kuzirengera. SPA Indonesia ikoresha izo nzoka ariko yo siko ibibona, kuko ivuga ko izi nzoka zidakoreshwa uburetwa kuko zidahembwa, ariko bakaba bazihobera, bakazisoma, muri rusange ngo zikaba zifashwe neza.
Ibikorwa bya masaje muri Indonesia ubu biriho birimurirwa mu byanya by'inyamaswa aho ba mukerarugendo basura ibyo byanya bariha amafranga maze inzoka zikabakorera masaje aho zituye.
Muri Indonesia
Nizere ko iyi nyandiko idatuma AGATSIKO kabyukira mu ngagi kuzikoresha muri masaje dore ko ntaho kadashakira urumiya!Ni byiza ko inyamaswa ziba mu mashyamba, inturo yazo ntizikoreshwe ibikorwa ibyo aribyo byose kuko bihabanye n'uburengenzira bwazo. Muri ubu busabane hagati y'inyamswa n'abantu niho haturuka ibyorezo byinshi byugarije abatuye isi tutirengegije ko n'abantu nabo bashobora gukururira ibyorezo izi nyamaswa!
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355