Pages

KWAMAMAZA

NDIBARIZA: Uwaha u Rwanda izina rishya :"MBARUBUKEYE" yabizira?/NKUSI Yozefu

Brig Gen Joseph Nzabamwita! wagizwe umukuru wa NISS
asimbuye jenerali KARENZI KARAKE 
Uwashaka yahindura izina ry'u Rwanda akarwita MBARUBUKEYE. Ibi Shikama tibivugishwa n'inzara iriho ica ibintu mu gihugu, abanyarwanda benshi bakaba bariho basuhukira muri Uganda, kbakaba ari ba Mbarubukeye na ba Sinzibiramuka! N'abafite ibya Mirenge ku Ntenyo akenshi bakuye mu cyuya n'amaraso by'Abanyarwanda n'Abakongomani nabo ntiborohewe, ugira utya ukumva ko nyiranaka wari umutoni mu Gatsiko bamutambikanye, cyangwa se Kanaka wategekaga aha n'aha bamuhitanye.

Abasirikare n’abapolisi bo kwa Kagame nabo ni ba Sinzibiramuka,ugira utya ukumva kanaka wari warigize akari aha kajyahe nka Jack Nziza, mwene Rutagambwa yamukubise hasi. Wabaza impamvu byagenze gutyo bati : “ Ni ibanga ry’akazi”! Ni uko abari abofisiye bakuru mu gisoda n’igipolisi bya kagame bamufashije koreka u Rwanda bagiye bagenda urusorongo abari basigaye mbarwa nabo bakaba bariho bigizwayo gahoro mbere yo kubirukana burundu. Umwicanyi ruharwa Jack Nziza ubu mwambwira aba hehe? Umwicanyi ruharwa Karenzi Karake wagizwe none  umujyanama wa Kagame ngo mu bya gisirikare yamanuwe cyangwa yazamuwe? Shikama irabibutsa ko uyu mugabo yari umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza(NISS) byagabiwe Brig Gen Joseph Nzabamwita

Uko bimeze kose, biragaragara ko Pawulo Kagame adagadwa akaba nta muntu akizera akaba akeka ko mu gihe yikoreye ingendo ze zitagira imipaka hari uwamuvangira agakora nkuko Jenerali Niyombare yakoreye Petero Nkurunziza umwaka ushize!

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355