Mu gihe abaturage
ba Uganda bagenda begera itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa
18/2/2016, hakomeje kurangwa umwuka mubi. Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza
uwo mwuka mubi:
1. Ubu guhamagara mu cyaro cyangwa mu yindi mijyi ya Uganda uri i Kampala, ntibyoroshye kuvugana n’uwo ushaka kubera imirongo ya telefone yahungabanyijwe na Leta(Brouille téléphonique phone scrambles) nkuko bamwe mu baturage ba Uganda babitekereza; guhamagara uri hanze ho byabaye nk’inzozi! Ibi ngo bikaba biriho bikorwa mu rwego rwo gukumira abatavuga rumwe na Museveni gushaka amajwi hirya no hino mu gihugu.
- 2 . Ifungwa
rya Jenerali Sejusa wahoze ari maneko mukuru ukuriye inzego z’iperereza ubu akaba yaragiye ku ruhande rw’abatuvuga
rumwe na Museveni ndetse biza no kumuviramo guhunga igihugu muri 2013 ahungira
mu Bwongereza agaruka muri Uganda muri 2014.
Jenerali Sejusa yafunzwe - 3. Inkuru zishobora kuba ari ukuri cyangwa ibihuha byemeza ko Museveni ariho afatanya na Pawulo Kagame wo mu Rwanda gutekinika amatora yo kuwa 18/2/2016.
- 4.
Hashize
igihe kitagera ku byumweru bitatu, Yoweri Museveni ateranyije abakuru b’ingabo
n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, abasaba kuryamira amajanja ngo kuko
akeka ko uwahoze ari Minisitiri we w’intebe Amama Mbabazi yazagaba ibitero.Amama
Mbabazi ni umwe mu bakandida barindwi
bahanganye na Yoweri Museveni mu matora yo klu wa 18/2/2016.
Museveni na Amama Mbabazi,inzira zitarabyara amahari!
Museveni yagiye ku butegetsi ku ruhembe rw’umuheto
muri 1986 abifashijwemo n’impunzi z’abanyarwanda zari muri uganda nawe
yafashije kugaba ibitero ku Rwanda kuri ya tariki y’umuvumo ku banyarwanda n’akarere
duherereyemo ya 1/10/1990. Museveni aherutse gutangaza ko abatavuga rumwe nawe
bagomba gutegereza indi myaka irenga mirongo itanu(50) kugirango babe barota
kugera ku butegetsi !!!!
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355