Mu bihe byo hambere mbere ya
1990, perezida wa Zaire Mareshali Mobutu
Sese Seko Kuku M’bendu wa Zabanga yari umuperezida utinyitse muri Afrika
ndetse no ku isi kubera kuyobora igihugu gikungahaye hasi no hejuru y’ubutaka
bwacyo akaba kandi yari nka wa mwana warezwe Bajeyi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika
kuko yari umukozi wa CIA akaba yarafashaga iki gihugu cy’igihangange
kwimira ikwirakwira rya Komunisime
na Sosiyalisimu
muri Afurika ibi byombi bikaba bitaracanaga uwaka na Kapitalisimu yari iyobowe
na USA n’Uburaya bw’uburengerazuba.
Kubera ibi mvuze hejuru, Mobutu
yari yarigize indakoreka yumva ko ari akamana ka Zaire, agomba kwica uwo ashaka
agakiza uwo ashaka nkuko bimeze ubu mu Rwanda rwa Paul Kagame, Shikama ikaba yaragiye ibaha ingero nyinshi kuri
uru rukozasoni. Ku ngoma ye, iyo wakekwagaho gukorana n’abamurwanyaga harimo
MURERE na KABILA, wahitaga wicwa bakaguhamba , hagakurikiraho kugucira urubanza,
hagaheruka kugufata ugafungwa. Ni ukuvuga ko abo mu muryango w’umuntu wishwe nko kuri 15/8/2018 bahabwaga dosiye
iteye itya:
1. Citoyen
Maya Maya Kakonji yafashwe kuri 10/7/2015
2. Yaciriwe
urubanza kuri 13/8/2015
3. Yishwe
hubahirizwa ibyategetswe n’urukiko kuri 15/8/2015
Amarorerwa akorerwa kwa Kagame
Paul yo ateye ukwayo kuko harimo itekinika riri inyuma y’iryo kwa Mobutu. Kagame yarakugendeye ashyiraho ibitaro bya
gisirikare by’I Kanombe bikorwamo na ba maneko gusa badakora ibijyanye n’umwuga
w’ubuvuzi ahubwo bafasha Kagame guhishira ubwicanyi akorera abanyarwanda nkuko
Mobutu yari yarishyiriyeho urukiko rukora nk’ibi bitaro.
Iyo hari uwo Kagame Paul, Jack Nziza na Janeti Kagame
bakuyeho amaboko bagategeka ko yicwa, hahita hakurikira ho gupanga uko azicwa.
Iyo amaze kwicwa, umurambo urafatwa ukajyanwa mu bitaro bya gisirikare by’I Kanombe
bihita bikora inyandiko-mvugo ihamya ko nyakwigendera yazize indwara ku wahawe
amarozi cyangwa wanizwe nka nyakwigendera Padiri Dominiko Karekezi wari umuyobozi
wa Kaminuza ya INATEK akaba yarabaye n’umuyobozi wa kinyamateka, wishwe
akubiswe icyuma mu mutwe kuri 10/8/2015 nkuko inyandiko y’urubuga rwa Kagame
Paul rwabyemeje icyo gihe kuri 10/8/2015 inyandiko yari ifite umutwe ugira uti "Urujijo ku rupfu rwa padiri Karekeiz" http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-karekezi-umuyobozi-wa
Nyakwigendera padiri Karekezi Dominiko |
Kuri iyi tariki y’urupfu rwa padiri Karekezi, Igihe.com
yabajije bene wabo n’uyu mupadiri bavuga rwose ko yaba yishwe kuko nta ndwara
bari bamuziho nkuko mubyisomera . Ariko umunsi ahambwa Agatsiko kagomba kuba
karabwiye bene wabo ko nibakomeza kuvuga ibyo, basenyerwa nko kwa Rwaigara
Asinapolo cyangwa nabo bakicwa, bararuca bararumira. Uhagarariye kiliziya nawe
avuga ko nyakwigendera azize indwara y’umutima, ibi akaba yarabitangaje mu
ishyingura ryo kuwa 14/8/2015! http://www.izuba-rirashe.com/m-14878-urupfu-rwa-padiri-karekezi-rwatumye-polisi-iburira-abantu-baba-mu-nzu-bonyine.html
ishyingurwa rya Padiri Karekezi Dominiko |
Ese umutima uba ku mutwe ko ariko
basanze igikomere cy’icyuma? Ubona iyo baza gukomeza kuvuga ko yasanganywe
igikomere yaba yarasambye wenda akikubita ku cyuma; kubona iki gikomere
kitaragize icyo kivugwaho ni uko uyu mupadiri yakubiswe icyuma mbere yo kumuniga
dore ko ngo n’ijosi rye ryari ribyimbye nkuko ibinyamakuru byinshi byo mu
Gatsiko byabyemeje kuri 10/8/2015
Urupfu rw’uyu mupadiri rumeze nk’urwa
nyakwigendera Rwigara Asinapolo. Nawe wakubiswe icyuma mu gahanga barangiza
bakajugunya mu modoka ye bakayihondahonda ariko bagakora ubugoryi bagahamagara
umuryango we atarashiramo umwuka; bakamushyira mu ishashi bashyinguramo
imirambo ari muzima imbere yabo. Nkuko nabivuze hejuru ko ibitaro bya
Gisirikare ko byashyiriweho kweza ubwicanyi, abicanyi niho bajyanye umurambo wa
nyakwigendera baciye ku bitaro 2 byari hafi aho nkuko umuryango wa
nyakwigendera wabitangarije ikinyamakuru nacyo gikorera Kagame Paul
Imirasire.com mu nyandiko musanga hano. http://www.imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/umuryango-wa-rwigara-assinapol-wandikiye-perezida-kagame-usaba-ko-hakorwa-iperereza-ku-rupfu-rwe
Urupfu rwa Rwigara rufitanye isano n'urwa Padiri Karekezi Dominiko kandi zatekinitswe kimwe |
Si aba gusa kandi, hari benshi bamaze gupfa gutya habayeho ubufatanye bwa Maneko za Nziza,
Polisi n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe. Turibuka umusirikare mukuru wari
waravuye mu gisoda cya FPR/APR/RDF kigizwe
n’abicanyi gusa, akishorera imari mu gucukura amabuye y’agaciro muri Gitarama.
Uyu nawe yatwikiwe mu modoka ye hariya ku
Kamonyi, ibi bitaro na polisi bemeza ko yazize impanuka.
Umuryango wa Rwigara, kuri FPR wakoze icyaha mu kuririra uwabo no kunenga ibyatangajwe n'Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe! |
Ese aba bantu bariho barazira
iki? Mu minsi yashize hari abantu bagiye
bicwa kubera gukekwaho gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, abandi bakazira
gukorana na FUDELERI(FDLR) ifite
icyicaro gikuru mu mashyamba ya RDCongo aho irinze inkota ya Paul Kagame
impunzi zigera ku bihumbi Magana ane (400.000)
Abagezwe ho ubu rero ni abazira
ko ngo baba bafite ingengabitekerezo y’uko umwami w’umututsi avukana imbuto
bityo Kagame utarayivukanye agomba guhigama hakimikwa Ndahidurwa Yohani
Batisita bamwe bita Kigeli V, nyamara aba nabo baribeshya niba bariho koko kuko
Kigeli avuka abiru batigeze bamupfumbatisha amasaka,uburo n’isogi nkuko
byakorwaga ku gikomangoma kizima umwami uriho apfuye( atanze), uyu mugabo
yagenwe kuba umwami mu ihambwa rya Rudahigwa wategetse kugeza muri 1958.
Abamaze gupfa kubera Ndahindurwa uyu harimo umucuruzi Rwigara Asinapolo na
Padiri Dominiko Karekezi wayoboraga INATEK.
Maneko za Kagame zabwiye Shikama ko urutonde rw’abagomba kwicwa bazira
uyu bita umwami Kigeli ari rurerure, kuko hari mo n’abari muri guverinema kwa
Kagame, abadepite, n’abandi muri bamwe biyita ko bihaye Imana; aba bose ngo
bakaba bagiye kujya bicwa urusorongo
Iyi ni inzu kagame agomba gusenya kuko umuryango wa Rwigara uri hejuru ku ifoto wahakanye ibyemejwe n'IBITARO BYA GISIRIKARE bya Kanomebe ku rupfu rwa Rwigara |
Ikimeza Shikama ko aya makuru ari yo ni uko
Rwigara kuva kera yagiye ashinjwa kubakira inzu umwami Kigeli, Kagame rero
yatagetse ko basenya iyo nzu yagiye ikekwa ho kubakirwa Kigeli Rwigara amaze
gupfa kugirango uwo Kigeli naza atazabona aho aba! Umenya yarereje iyo nzu
yonyine, none se nta yandi mazu aba mu Rwanda? Nta gitangaza muri iri senya
kuko Kagame ni umuntu wumva amabwire cyane kandi akanemera n’indagu cyane
kurusha abayobozi bamubanjirije. Muribuka muri 2013 kwibuka bitangira buri gihe
mu kwezi kwa kane bishyirwa mu kwezi kwa mbere; ibi Kagame yabikoze ashingiye
ku bihuha abamurwanya bari barakwije mu gihugu hose ko uyu mwaka atazigera
awibukamo, ni ukuvuga ko atari kugeza mu kwezi kwa kane.
Ngayo nguko rero, nimwogera kumva
ngo umuvugizi wa polisi yatangaje ibi na biriya ashingiye ku isuzumwa ryakozwe n’ibitaro bya
gisirikare by’I Kanombe mujye mubanza gukacanga aho kumira bunguri kugirango
mumenye ko hatabayeho 1) Ndakwica 2) Mbwire ibitaro by’I Kanombe byandike ko
wazize indwara cyangwa gisita(impanuka), 3) Polisi itangaze ko yemeza
ibyatanzwe n’ibitaro bya gisirikare by’I Kanombe 4) Nushaka kuririra uwawe
ngusenyere cyangwa nawe mugukurikize.
Umwijuto w’ikinonko ugirango
imvura ntizagwa. Nta mvura
idahita kandi nta joro ridacya.
Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355