Kagame na ba shebuja b'Abanyamerika bari mu Rugwiro muri Kanama 2015 bamusaba kwivanga mu kibazo cy'u Burundi |
Nyuma y’aho
inkuru zisohokeye ku mbuga za interineti hirya no hino, zivuga ko Leta Zunze
Ubumwe za Amerika ziri gusaba u Rwanda gufasha gukemura ibibazo biri kubera mu
Burundi, byatumye nibaza niba iyi nkuru ari ukuri. Nubwo igisubizo kigoye
kuboneka, iyi nkuru ibaye ukuri yaba ihishe byinshi.
Kuva kera,
Abatuye ibihugu bikennye dukunze kwivovota ko ibihugu bikize byimvanga cyane mu
miyoborere y’ibihugu byacu; nibyo koko ibi ntawabihakana ijana kw’ijana. Ariko
kandi, no kubyemeza ijana kw’ijana nabyo byaba ari ukwirengagiza byinshi.
Benshi bashobora kwibaza bati: “Mbese iyi mvugo ko idasobanutse, uyu ari
gushaka kuvuga iki?”. Icyo iyi mvugo igamije, dufatiye urugero ku byabaye mu
Rwanda, ni uko FPR Inkotanyi itari gushobora na rimwe gufata igihugu cy’u
Rwanda idafite inkunga ikomeye y’ibihugu by’ibihangange (aha ibikunze gutungwa
agatoki cyane ni nk’Amerika, Ubwongereza ndetse na Isirayeli). Uru rugero
rusobanuye byose: aba ba rugigana bakize baza ari twe tubazanye, tubatabaje;
iyo bemeye kuza, nabo baba bashaka ibihembo.
1 BABIKORA
BABYIKORERA (Par eux et pour eux)
Perezida Kagame akunda gusetsa cyane : kuva muri
za 2010, yatangiye imyitwarire n’imvugo biganisha ku kwereka ibindi bihugu,
cyane cyane iby’Afrika, ko akunda Afrika, ayirwanirira, ko atemera imyitwarire
y’Abazungu kuri Afrika. Ibyo aba avuga ni byiza, nuko bitavugwa n’umuntu
ukwiye : nawe se, cya gihe yari mu rugano, igihe MINUAR yamukingiraga
ikibaba, mu bihe yateraga Zaïre, ubwo yahigaga bukware impunzi z’Abahutu mu
mashyamba ya Congo, ubwo yashingaga M23 n’ibindi, ntiyigeze abona ko aba
bazungu baba bahemukira Afrika. None abonye abo abereye umugaragu batakimubona
nk’umugaragu ukwiye, nibwo atangiye kwibutsa abantu ko abo bazungu badakunda
Afrika.
Amayeri y’abazungu ni amwe : gushaka umuntu ufite
inyota y’ubutegetsi, bakabumuha, bakamuha ibyo ashaka byose, agakomera akaba
igihangange. Iyo ubutegetsi bwe bumaze kuba ndanze, nawe amaze gutinyuka abo
bazungu, basigaye bavuga ntiyubike umutwe, ahubwo nawe agasubiza, batangira
gushaka uko bamwikiza. Nibwo begera abakozwe munda n’ubwo butegetsi, kandi
aribo babushyizeho, babuhaye ingufu, mbese aribo babubashishije gukora amabi
yose, bakanabukingira ikibaba. Biragoye kubona ingoma y’igitugu ikomeye atari
bo bayishyizeho ; barayidanangira ku buryo kuyivanaho byongera bigasaba
imbaraga zabo.
2. BAGUTEGERA
AHO BAZI NEZA KUZAKUBONERA
Uwagusaba ubushishi ijana mu minota itanu, ukareba ku butaka,
ntabwo wabona. Umunsi ushobora no kurangira utarabubona. Ariko mu gihe cyose
uzi icyo bukunda, aha ndashaka kuvuga amamesa (ni rumwe mu ngero z’ibyo
ubushishi bukunda), ukayatonyangiriza hasi, wareba ko mu munota umwe gusa,
ubushishi bwaba bwuzuye ku butaka. Tugane kuri Kagame wacu, abazungu, cyane
cyane abamufashije, bazi neza icyo akunda, we n’agatsiko kose. Niyo mpamvu aho
bamutegeye, nubwo nawe ahazi, ntazahasimbuka, kuko Abanyarwanda barivugiye ngo
« Ingoma imenwa n’akayirimo ».
3.
KUMUCENGA
NGO AKUNDE ATERE U BURUNDI
Hari ikintu
Kagame, ndetse n’abandi bantu benshi, batarasobanukirwa, hanyuma Bakibuka ibitereko basheshe. Kagame
n’agatsiko ke biringiye cyane ba Rugigana, ndetse igihe kiragera bibona nka ba Rugigana
nabo (biha kujya batera ibihugu by’abaturanyi, barema imitwe yitwaje intwaro),
aha twibuka twese igihe abacurabwenge ba FPR birirwaga bavuga ko Abatutsi ari
Aba juifs bo muri Afrika. Baragiye bibagirwa ko ari Abanyarwanda pee! Kubera
uko kwibona (Bibiliya ivuga ko Kwibona
kubanziriza kugwa), kwishyira hejuru, kwica uwo ari we wese utamusingiza,
Kagame n’agatsiko bigwijeho abanzi benshi, baba Abatutsi, Abahutu bo siniriwe
mvuga, ndetse n’abanyamahanga. Iyi myitwarire ye rero, iyo uyongeyeho gukunda
ifaranga kwe, n’agasuzuguro asuzugura abandi, bituma ahinduka umunyantege nke
cyane.
Dore rero, mu isesengura ryanjye, ukuntu Kagame natitonda, agiye gufatwa
na rwagakoco mu kibazo cy’u Burundi:
-
Kagame yabwiwe kenshi n’abo ba Rugigana bamuhaye
ubutegetsi ko badashaka ko yafata indi manda nyuma y’2017. Babivuga bahuha
cyanee, buri wese akaba yakwibwira ko badakomeje, ariko burya ba Rugigana
bajyana ibintu byabo buhoro, kuko baba badashaka kugaragara imbere (au premier
plan);
-
Kubera ko umushibuka uteze ku Burundi, ba Rugigana (Mpatsibihugu)
bararetse amatora y’I Burundi araba, ariko bakomeza kuvuga ko badashyigikiye
ibyayavuyemo; babwira Nkurunziza Petero ko nta manda ye ya gatatu bashaka,
barangije kandi, basaba Kagame kujya gufasha muri icyo kibazo, naho we ntabone
ko kurwanya Nkurunziza ari nko
kwirwanya, kuko aba yamagana ibyo nawe ashaka gukora. Ibi byose Kagame
ashobora kutabibona, cyangwa se yanabibona, akumva azabyitaza, icy’ingenzi kuri
we akaba ashaka kwikiza umwanzi we Nkurunziza.
-
Ejobundi Abongereza nabo baba baragaciye, maze
barekura Karenzi Karake nta rubanza rubaye: ese Karenzi yagarutse mu Rwanda mu
yihe mission( ndlr: ubutumwa)? Kwivugana Kagame
cyangwa kwihutisha ikosa kugira ngo penalty( soma: penaliti) iterwe vuba?
-
FPR inkotanyi yacikaguritsemo ibice (sinshatse kuvuga
gucikamo ibice, kuko ni byinshi cyane), n’igisoda nticyasigaye, ku buryo
n’Abasirikare ba RDF bari mu butumwa basigaye basubiranamo bakarasanira
iyongiyo. Kagame rero ntiyibwire ko gutangiza intambara I Burundi bizamuhira,
kuko azibona ingabo ndetse n’abajyanama yibwiraga ko bakiri kumwe bamutaye,
asigaranye Cyomoro, wenda na Général Kabarebe (we unirwariye).
UMWANZURO:
Niba Kagame
ashaka kurangiza neza iyi manda ye ya nyuma, asibe mu mutwe we kohereza igitero
I Burundi, kuko kizamugwa nabi, kandi kubyirinda bizaha agahenge
n’Abaturarwanda basigaye banifitiye ubukene. Ariko nahirahira agatera, mbere yo
gutera azabe yamaze kuraga abamukomokaho, kuko nta wundi mwanya azigera abona.
Namara gusoma iyi nkuru, kuko nzi neza ko uru rubuga Shikama arukurikira cyane,
yibaze ibi bibazo: Mbese gutera u
Burundi, kandi bwo nta kibazo buduteye, birimo inyungu ya politike? Ese ko
mvunwa n’inda yanjye, aho imitungo nigwijeho yo nzabona umwanya wo
kuyirya? Nabona igisubizo kuri ibi bibazo ari “Yego”, namubwira iki; ariko nikitaba icyo, asigeho.
Rukirigitangwe,
Yaoundé –
Cameroon
_________________________________________________________________________
Icyitonderwa: Shikama irashimira byimazeyo uyu muvandimwe wacu Rukiringitangwe kubw'iyi nyandiko n'ibitekerezo birimo adusangije. Tuboneyeho kandi umwanya wo gusuhuza abavandimwe bacu badukurikira ku bwinshi muri Cameroon , Burkina, Mali, RCA, Senegal, Guinnee, Tchad n'ahandi muri afurika y'Uburengerazuba n'iyo hagati.
Turashishikariza abanyarwanda n'abandi bose babyifuza kutwoherereza inyandiko zabo kuri : mahoriwacu@gmail.com ; inyandiko igomba kuba iri muri: word document gusa naho ifoto ijyanye n'inyandiko igashyirwa kuri attachment nayo igomba kuba iri muri: format: Jpg, png cyangwa gif ; ufite ikibazo cy'ifoto twagufasha gushyiraho izacu zijyanye n'inyandiko ziri mu bubiko .
Turabategereje.
Murakoze
Dg NKUSI Yozefu
Murakoze
Dg NKUSI Yozefu
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355