Nta n'umwe muri twe uyobewe akamaro iyi radiyo BBC Gahuza yagize kuva muri 1994 kugeza ubu. Yahuje imiryango yari yaraburanye kubera intambara zo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika, yigisha abantu kwirinda indwara; itanga umuganda mu kunywanisha Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda no mu Burundi. Nyamara ubutegetsi bw'i Kigali buheruka kurenga kuri ibi byose bufunga BBC Gahuza mu Rwanda. Tukaba dukangurira buri wese wemera ko ibyo tuvuze hejuru BBC Gahuza yabikoze koko, gusinya iyi petisiyo kugirango BBC Gahuza ikomeze uyu murimo wayo w'indashyikirwa yihaye.
Murakoze
Prudentienne SewardKanda aha usinye petisiyo
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355