Dr Visenti BIRUTA |
Mu mashuri abanza mu isomo
ry'IKINYARWANDA, twigeze kwiga umwandiko wavugaga ibirebana n'IKIZENGA CY'AMAZI
Y'INTARE. Muri uwo mwandiko, uwawuhimbye yavugaga ko amapfa yateye mu gihugu inyamanswa
zose zikabura amazi zishoka. Muri ayo mage, intare umwami w'ishyamba yigiriye
inama yo gucukura ikizenga izajya ishokamo yonyine yishwe n'inyota.
Uwo mugambi w'intare
wagezweho unashyirwa mu bikorwa. Nyuma intare yaje kumenya ko inyamanswa zindi
zayirebaga ku jisho ikutse amazi izamutse isubiye mu rugo nazo zikanyaruka
zikagotomeraho maze intare yagaruka igasanga ikizenga cyakamye. Nibwo yigiriye
inama yo kuzana inyoni yitwa INYOMBYA kugira ngo ijye iyirindira amazi.
Mu guhabwa akazi, inyombya
yategetswe na shebuja intare ko iyo nyombya izajya yihisha mu mashami y'ibiti
bikikije ikizenga noneho yabona inyamanswa iyo ariyo yose ije kwiba amazi y'intare
igasakuza cyane iti:«AMAZI Y'INTARE, AMAZI Y'INTARE» Intare yayibwiye ko
nizajya yumva ivuze cyane izajya ihita imanuka ikica izo nyamanswa ziyibira
amazi zitafukuye!!!
Ishyaka PSD
abanyarwanda twacungiragaho naryo ribujijwe gushoka amazi y'intare
Mu kwezi gushize, mu
ishyaka PL havutsemo akavuyo mu by'ukuri utamenya uwagateje bavuga ko inoti
zibwe. Mu gihe bakiri muri ayo abayobora iryo shyaka bati turasabira Kagame ko
yakwemererwa kongera kwiyamamaza.
Ibyo bikimara kuba abantu
benshi mu Rwanda no mu mahanga baravuze bati ubu igisigaye ni ugucungira kuri
PSD ya NTAWUKURIRYAYO na GATABAZI Felicien. Impamvu bavugaga batya ni uko bazi
ko PSD ari ishyaka rifite abarwanashyaka benshi mu gihugu.
Ahanini icyo bari biteze
ni uko PSD yashoboraga kunga murya GREEN PARTY igatangaza ko idashyigikiye
manda ya gatatu kuri Paul KAGAME. Ibi kandi byari gushoboka cyane hari Dr. Ntawukuriryayo
Jean Damascene. Inkotanyi zizi imbaraga PSD ifite mu mitima y'abanyarwanda,
zabonye ko byazikomerana niko kwinjira muri PSD.
Muri uko gucengeramo, FPR
yakoze ku buryo Dr. BIRUTA atorerwa kuba perezida wa PSD naho Dr. Ntawukuriryayo
avanwa mu buyobozi bw'iri shyaka yashinze(yatangije hamwe na Gatabazi). Umukino
urimo ukaba gukomeza guhatira abanyarwanda n'agahato kenshi gusinyira ko Kagame
yahabwa manda ya 3.
Amazi y'intare: Umwandiko
ugenura ubutegetsi bw'igitugu no kwiharira ibya rubanda!
Niyo mpamvu nifashishije
uyu mugani/ umwandiko AMAZI Y'INTARE ugenura ubutegetsi bw'igitugu muri rubanda
no kwikubira ibyiza by'igihugu. Ubutumwa twavana muri uriya mwandiko ni uko
twabonamo ibintu 3 byihutirwa :
a) Kuri Kagame, guhatira abaturage kugusinyira
ngo uzafate manda ya gatatu bitabavuye ku bushake mvamutima, ugomba kumenya ko
umunsi babonye uruvugiro bazagutamaza ugakorwa n'isoni.
b) Ku bayobozi
b'ingirwamashyaka ya politiki akorera mu Rwanda ubu yirirwa arushanwa mu
kwakira Kagame indi manda yo gukomeza kubazengereza, bakwiye gusubira mu
nyandiko zashingiweho mu gutangiza ayo mashyaka yabo. Umunsi bongeye kuyasoma,
nta na hamwe bazabona ko ishyaka rivugira irindi ko ahubwo amashyaka apiganwa,
agahiganwa.
c) Ku baturage bayobotse ayo
mashyaka bakwiye kwiyumvisha ko uko bemera gusinya inyandiko zisabira Paul KAGAME
kwiyamamariza manda ya 3 burya baba barimo kubamba abana n'abuzukuru babo bo mu
bisekuru bizaza kimwe no kwibamba ubwabo.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355