Pages

KWAMAMAZA

Kigali ejo tariki ya 9/5/2015 yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro yahitanye amaduka 3 imari y'abayacururizagamo irashya iratokombera.Rugenera Mariko uyobora ikigo cy'ubuwishingizi cya FPR kimwitirirwa nka za ndege za Kagame zitirirwa Nshuti Manase yahise agera ahaberaga iyi nkongi abwira itangazamakuru ati:"Nta kundi byagenda, ni ko kazi k’ubwishingizi, ni cyo kwishingana bivuze"/NKUSI Yozefu


Inkongi z'imiriro muri Karitiye Matewusi hafi 
y'iposita

Kigali ejo kuri 9/5/2015 yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro yahitanye amaduka 3 imari y'abayacururizagamo irashya igratokombera. Ibi bikaba byarabaye mbere gato ya sa moya za nimugoroba. Urubuga igihe.com rukorera Leta y'Agatsiko ruratangaza ko mu gihe aya maduka yashyaga  bwana RUGENERA Mariko ngo nawe yari yaje kwihera ijisho maze ngo agira n'icyo atangariza abanyamakuru ku byariho biba:  "Nta kundi byagenda, ni ko kazi k’ubwishingizi, ni cyo kwishingana bivuze".  Natwe muri Shikama turongeraho tuti : " Ntacyo mvuze ntiteranya"





Uyu mugabo wavuze ariya magambo ni umukada ukomeye muri FPR Inkotanyi kuva zatangira kumena amaraso mu Rwanda no mu karere tariki ya 1/10/1990. Yagiye ashyirwa mu myanya y'ubuyobozi bwo hejuru mu gihugu, ubu akaba ayobora ikigo cya FPR cy'ubwishingizi kimwitirirwa nka za ndege za Pawulo Kagame zitirirwa Nshuti Manase!!!

Aya magambo yavuzwe n'uyu mugabo  ubundi wagombaga kuba yagiye no kwiruhukira kuko amasaha y'akazi yari yarangiye afite ubutumwa bukomeye ku bafite imitungo mu Rwanda! 

Abahatikirije imari Shikama ikomeje kubihanganisha

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)



_____________________________________________________________








No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355