Igihugu cyacu u Rwanda
cyibarutse intiti, cyibyariye inararibonye, abahanga bo mu ngeri zinyuranye,
abasizi, abakaraza kabuhariwe, abategetsi beza/babi mu bihe byabo(...) ku buryo
n'abagereki bavuga ko babyaye abafilozofe(abatyazabwenge) iyo biza kuba nk'ibishoboka
tukajyana mu ipiganwa natwe abanyarwanda twari kubahiga ndabarahiye!
Abantu nka
NAYIGIZIKI, Prof. MUSWAYIRE, Prof. BANYAGA, Prof. MURENZI Romain,... bubatse
izina mu Rwanda kuko batwigishije gutyaza ubwenge
Abanyarwanda benshi bumva
ijambo ngo ABAFILOZOFE. Ubundi iri jambo ni irinyamahanga ku buryo turigenekereje
mu Kinyarwanda twasanga risobanura UMUTYAZABWENGE. Kubatabasha kurisobanukirwa
ku buryo buboroheye nakwifashisha ITYAZO n'akamaro karyo.
Mu buzima bwo mu cyaro
twakuriyemo iwacu mu Rwanda wasangaga inyuma y'urugo cyangwa ku irembo hari
ibuye ryifitemo imonyi iringaniye bakubaho icyuma, umuhoro(umupanga), ishoka (indyankwi/incabiti),
uruhabuzo,...biterwa n'ikikubangukiye.
Icyuma bagikubagaho byitwa
kugityaza kugira ngo gityare kibashe guhata ibyo guteka cyangwa kibashe
gukata/gucyeba nk'inyama. Umuhoro bawukubagaho bawutyaza bagira ngo wongere
ubugi ubashe nko gutema ibiti, gutema urukwi rwo gucana. Ishoka bayityazagaho
bagira ngo yongererwe ubugi ibashe gutsinda ibiti, kwasa inkwi,...
Muri make ibi byose
byabaga byifitemo ubugi ariko budakwiye kugira ngo bikoreshwe ibikorwa byagenewe
ariyo mpamvu byabaga ngombwa kubwongera(ubugi). Natwe rero tuba dusanganywe
ubwenge ariko butuzuye. Iyo tugize amahirwe tukavukamo uwadukangura akadufasha
kurushaho gutekereza ku buzima ni impano itabonwa na benshi!
NAYIGIZIKI
yasutse byeri mu ikoti abantu barumirwa nyamara yaratanze ubutumwa bwo kwita ku
bakene nyakujya
NAYIGIZIKI Saveriyo ntabwo
muzi kuko ashobora kuba yaritabye Imana ahagana mu 1986-1987 nyamara abamuzi
neza bambwiye ibye ndumirwa. Umunsi umwe ngo yagiye ahantu bari bacyuje ubukwe
agenda yambaye incabari(imyenda icikaguritse) abashinzwe guha ibyicaro abakire
n'abanyacyubahiro bamubuza kwinjira kuko batari bamuzi.
Abibonye atyo kuko ntacyo
yari abuze ndetse akize cyane, yasubiye iwe, aturamo ikoti na karuvati noneho
agaruka kuvumba hamwe mu kanya bamwimye ibyicaro. Bakimukubita amaso barebye
uko yambaye neza bahita bamwinjiza bamuhaye inzoga ayisuka mu mufuka w'ikoti
abantu bari aho bati uyu ni umusazi!
Ubisesenguye neza witonze wasanga
ko atari umurwayi wo mu mutwe ko ahubwo yatanze ubutumwa bwo KUTIRENGAGIZA ABAKENE N'ABATINDI
NYAKUJYA. Bamubajije impamvu asutse inzoga mu mufuka w'ikoti
abasubiza ko yaje mbere bakamwirukana ariko bamubona yambaye neza bakamuvumbya
ati ubwo rero inzoga yahawe ikoti ntabwo yahawe NAYIGIZIKI.
Prof. MUSWAYIRE
Paulin yigishije abanyarwanda kubahiriza igihe no gukunda igihugu
Uyu mubyeyi nawe ntabwo
muzi kuko nari nkiri muto ariko ndacyeka yariruhukiye nyuma ya '94. Abo
yigishije muri Kaminuza y'u Rwanda barahari ariko iyo bagutekerereje ibye
uraseka ugakumbagara. Iyo ngo yageraga mu ishuri isaha yo gutangira isomo
ikagera yahitaga yigisha kabone n'iyo nta n'umunyeshuri n'umwe waba umukurikiye.
Umunyeshuri umwe ngo yamuhaye
ikizami cyo kuririmba INDIRIMBO YUBAHIRIZA IGIHUGU iramunanira yiga muri
Kaminuza! Icyo gihe indirimbo yari RWANDA RWACU none ubu yitwa RWANDA NZIZA! Umuntu utubahiriza
igihe aba afite ikibazo, umuntu udashobora kuririmba indirimbo yubahiriza
igihugu cye nawe aba afite ikibazo cyihutirwa!
Iyo ingoma zihinduye imirishyo, urahunga cyangwa
ukayoboka!!!
Bivugwa ko NAYIGIZIKI yari
umutoni w'umwami MUTARA III C.L.P. RUDAHIGWA akaba yaranamubereye
umunyamabanga. Bamaze gukuraho ubwami bakimika Repubulika ubukolonize bukagenda
nk'infuni iheze, bamwe mu bari bakomeye ku bwami banze kwemera Repubulika
bahitamo guhunga igihugu.
Kubera ukuntu NAYIGIZIKI
yari akomeye kuri RUDAHIGWA, abantu ntibiyumvishaga ukuntu yakwemera kuyoboka
Repubulika ariko igisubizo yabahaye cyerekanye ko byose ku isi bishoboka. Bamubajije
impamvu atahunganye n'abakomeye k'ubwami abasubiza ko iyo ingoma zihinduye imirishyo
uyoboka cyangwa ugahunga!
Iyi mvugo ya NAYIGIZIKI iratwungura
igitekerezo gikomeye twese abanyarwanda: Ubusanzwe interuro ZAHINDUYE IMIRISHYO
irazwi mu Rwanda cyane aho isobanura ko ubutegetsi bwahindutse. Abanyarwanda
basanzwe bazi ko iyo umutware mushya yimye kumuyoboka ari ngombwa kandi koko
niko bikwiye kugenda ariko yanerekanye ko no guhunga ubutegetsi utishimiye ari
uburenganzira bw'umwenegihugu.
Nibyo nta ngoma itagira
abayoboke ariko se wayoboka umuntu ushaka kukoza mu bwonko ku gahato???
Ibyo NAYIGIZIKI yavugaga
mu gihe cye, ari nk'ibishoboka akagaruka imusozi muri 2015, ndemeza ko atayoboka
ahubwo yahitamo GUHUNGA. Politiki ya FPR yo guca ubuhunzi ntishoboka gushyirwa
mu bikorwa kuko abanyarwanda bahunga uko bwije n'uko bucyeye ahanini bitewe
n'ubutegetsi buha amahirwe bamwe abandi bukayabima.
Mu gusoza iyi nyandiko,
ndabona NAYIGIZIKI Saveriyo abanyarwanda twese nta n'umwe uvuyemo twamwigiraho
ibintu 2 by'ingenzi. Kuyoboka ingoma nshya ni uburenganzira bwa buri wese kandi
ntawe ukwiye kuziza kanaka ko yayobotse ingoma we atiyumvamo.
Isomo rya kabiri ni uko
aho kugira ngo uyoboke umutware utamwemera, ibyiza wahitamo kumuhunga noneho
ugaharanira kumvisha no kwemeza rubanda ibyo wowe wemera. Kimwe no hejuru, nabwo
ntawe ufite uburenganzira bwo kuziza umuntu ko atamuyobotse! Guhunga ni
uburenganzira-maburakindi cya Manyurane. Hano tukabona ko politiki ya FPR yo
gusanga impunzi aho zahungiye ikazicirayo ibusanije n'amategeko mpuzamahanga
n'uburenganzira bwa muntu.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355