Ubu ni ubwa gatandatu
nandika inkuru irambuye nsobanura ibirebana n'intambara Paul KAGAME ashaka
gushoza mu Burundi, nako yamaze gutangiza kuko noneho aho bigeze abajyaga
bakeka ko abanyamakuru tugira ivuzivuzi ubu noneho babona neza ko ukuboko guhishe
kwa Kagame byanze bikunze kuri mu mvururu zirimo guca ibintu i Bujumbura mu
minsi mike zikaba zigiye gukwira u Burundi bwose.
Perezida Petero
NKURUNZIZA n'ubwo Kagame amwishongoraho amufata uko atari, ni umutegetsi ucisha
make kandi w'umuhanga cyane
Mu ijambo Kagame aheruka
kuvugira mu Busuwisi yavugiye ku mugaragaro ko abaturage b'u Burundi niba
berekana ko badashaka Nkurunziza akwiye kureba kure(akwiye kwegura). Paul
KAGAME, nta burenganzira na bucye afite bwo kwivanga mu mibereho n'imitegekere
y'ikindi gihugu.
Nyamara ibi ntibyavuye ku
busa kuko Kagame muri kamere ye arwaye indwara yo kwanga abahutu aho bava
bakagera bigera n'aho atihishira na busa agatinyuka gusebya umuyobozi mugenzi
we(kuko Nkurunziza ari umuhutu)!!!
Bujumbura tukimara kumva
ku maradiyo ko habayeyo KUDETA, twaravuze tuti karabaye, nyamara NKURUNZIZA,
yicecekeye yabashije gusubiza ibintu mu buryo(n'ubwo imbere hakibuditse
umwijima) ariko nibura azahora yibukwa nka perezida wabashije kuburizamo KUDETA
kuko atari henshi bishoboka. Ibi bikaba byerekana ko ari umuhanga mu kazi ke!!!
Perezida
NKURUNZIZA yeruriye wa wundi ko intambara yasomborokeje ku Barundi izarangirira
iwe abihuza n'ubuhanuzi tugitegereje
Mu ijambo yavugiye mu Burundi
akubutse i Dar-Es-Salaam mu nama yagombaga kwiga ibibazo biri mu Burundi, uyu mutegetsi
yavuzemo interuro ikomeye ndetse yerekana ko uwo abwira ashobora kuba amuzi neza
kandi ko ikibazo akizi uko cyakabaye.
Koko rero ubirebye, birasa
n'uko NKURUNZIZA yamaze gutsinda Paul KAGAME. Niba yabashije kuburizamo KUDETA
ubu akaba yicaye muri perezidansi inyuma ya CENTRE COMMUNAUTAIRE nta n'icyambuza
kuvuga ko n'igitero cyeruye KAGAME azohereza mu Burundi kizatsindwa mpaga
umugani wa Dr. GASANA Anastase. Ubuhanuzi tugitegereje buduhishiye ko Kagame
abasirikari azohereza gutera u Burundi bazamuhindukirana bazamukanye n'abasore
barebare bakamugabaho igitero kizamuhitana.
N'ubwo perezida NKURUNZIZA
avuga ko uwabasomborokeje intambara izarangirira iwe, atigeze avuga uwo ariwe,
atigeze atungutsa mu ijambo rye ko ari KAGAME na FPR ye, ni za mvugo z'abanyapolitiki
b'incakura barangwa no kwizigama cyane mu magambo ariko ndemeza ko ari KAGAME na
FPR yabwiraga kandi amateka araje atwereke ukuri mu minsi ibarirwa ku mitwe y'intoki.
Kandi birashoboka cyane kuko
mu ntambara zose zashyamiranyije u BURUNDI n'u RWANDA nta na rimwe u Rwanda
rwigeze rutsinda u Burundi. Ni biba uko turimo kubisesengura n'uko ibimenyetso
birimo kubyerekana, ubanza Paul KAGAME wazengereje akarere k'ibiyaga bigari akakazanira
umuriro utazima, ubanza azahakura isomo atazapfa yibagiwe hamwe na FPR ye!!!
Umunyarwanda Dr.
Anastase GASANA nawe arasobanura birambuye ko atari ubwa mbere Kagame atsindwa mpaga
na CNDD-FDD na NKURUNZIZA
Dr. Anastase GASANA
aratangira asobanura ko Kagame yafashaga ingabo z'u Burundi igihe zarwanaga na
CNDD-FDD. Nkurunziza n'abahungu be bafashe une strategie tres intelligente
yo kubimenya bakabiceceka ahubwo bagakuba kabiri ingufu zabo za gisilikare kuko
bari bazi ko kuri terrain barwana na armee burundaise na FPR/APR ibari inyuma.
Mbese Nkurunziza na CNDD-FDD aho kubisakuza muri za ambassades mu binyamakuru
mu maradio nahe, bafashe umugambi wo gutsindira Kagame n'abo ashyigikiye kuri
terrain i Burundi.
"Kagame yaguye muri uwo
mutego, yibwira ko CNDD-FDD ntacyo izi ku bufasha bwe mu bya gisilikari yahaga
ingabo z'u Burundi. Amaze kubona ukuntu batsindwa urugamba kandi aba
yabafashije ni bwo we na Museveni bashishikarije ba Buyoya na UPRONA yabo
kwitabira bashyizeho umwete amasezerano ya Arusha kuko CNDD-FDD yari mu nzira
zo kubafatana igihugu cyose bagacyura umunyu nk'aba EX-FAR mu Rwanda.
Kagame amaze gutsindwa na
Nkurunziza na bagenzi be kuri urwo rugamba, yafashe umugambi wo kumunga
ubutegetsi bw'i Burundi yifashishije UPRONA, bamwe mu basilikari bo mu ngabo
z'i Burundi bahoze mu ngabo za kera, impunzi zimwe z'abanyarwanda zabaga i
Burundi zitatashye mu Rwanda mu 1994, n'izatashye nyuma ya 1994 ariko
zigisubirayo kubera kuba zarahabaye imyaka myinshi zihazi cyane, na ONG za
societe civile y'i Burundi ashyiramo amafaranga.
Ayo mafaranga ye yasahuye
mu Rwanda no muri Congo DRC yanayakoresheje mu gushaka gusenya CNDD-FDD igihe
yahaga HUSSEIN Radjabu ruswa yagiye i Kigali ngo avugire kuri radio Rwanda
na TVR ko u Burundi bushyigikiye u Rwanda mu mugambi warwo wo kurwanya
Ubufaransa atabivuganye na perezida Nkurunziza bityo aba atangije intambara
hagati yabo bombi kugeza Radjabu afunzwe.
Abatechiniciens ba FPR,
bakoresheje ibyitso byabo biri mu ngabo no mu gipolisi cy'u Burundi,
baramufunguye iferi ya mbere ayifungira I Kigali mu Rwanda aho arimo
ategurirwa kuba hutu de service wa leta nshya Kagame na Museveni bashaka
gushyiraho mu Burundi.
Kagame n'abatechniciens be
kandi, umwaka ushize bahaye amafaranga menshi umukozi wa ONU I Burundi ngo
avuge kandi yandike ko Perezida Nkurunzia na CNDD-FDD banyanyagije intwaro mu
mbonerakure zo gukora genocide Tutsi mu Burundi kandi atari byo. Bimaze
kumenyekana ko ari ibinyoma, leta y'u Burundi yirukanye uwo mukozi wa ONU wari
waraguzwe na leta y'u Rwanda ngo aharabike leta y'u Burundi.
Bimuyoboye Kagame na
Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga MUSHIKIWABO Luwiza bahisemo kwivugira
ubwabo ko FDLR iri i Burundi gufasha imbonerakure za CNDD-FDD zahawe
intwaro yo gukora genocide Tutsi mu Burundi, bacengeza n'abatechniciens ba FPR
mu Burundi bo kugenda babwira abaturage ngo nibahunge imbonerakure ziri hafi
kubica; none ibyo byose bigaragaye ko byari ibinyoma kuko iyo biba byo, igihe
abarwanya Nkurunziza babyinaga insinzi ko yahiritswe ku butegetsi n'agaco
k'abasilikare, iby'izo mbonerakure n'izo nterahamwe za FDLR iyo biza kuba
ari ukuri baba barahise bakora akazi.
Nta byabaye. Imbonerakure
nta muntu zishe, nta mututsi zishe. Uku nako ni ukundi gutsindwa mpaga kwa
Kagame kuri terrain i Burundi atsinzwe na Nkurunziza na CNDD-FDD. Ntabwo
ari Nkurunziza na CNDD-FDD batsinze gusa, ni na politiki yabo nziza yo
kuvugisha ukuri ku kibazo Hutu/Tutsi ntikibe ubwiru nko mu Rwanda Kagame na FPR
ye baba babeshya mu kinyoma cyabo bise "ndi umunyanda" ngo
ikibazo cy'amoko mu Rwanda barakirenze kandi ivangurabwoko n'itotezabwoko
bw'abahutu ari ryo shingiro ry'ubutegetsi bwa FPR.
Kubera izo mpamvu alienation
ethnique chronique Hutu/Tutsi iracyari yose mu Rwanda ndetse yaraniyongereye
bikabije; ariko i Burundi ho kubera isangira ry'ubutegetsi riri
genuine hagati y'abahutu n'abatutsi no kuba buri wese afite uburenganzira bwo
kuvuga ku mugaragaro icyo atekereza ku kibazo Hutu/Tutsi, byatumye ikibazo
kigabanuka cyane ku buryo Kagame n'abatechniciens be bapanze genocide Tutsi i
Burundi bikaba byanze gucamo.
Indi mpamvu kandi Kagame
atihanganira formula ya genuine power sharing y' i Burundi, ni uko
ari nayo twese amashyaka yigenga atavuga rumwe na leta
ya FPR dusaba ko mu Rwanda haba isangira ry'ubutegetsi nta n'umwe
uhejejwe inyuma y'urugi, nta n'umwe uhejejwe imahanga, ntawe uherekeje undi,
ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo.
Ni ibi byabaye i
Burundi Kagame ashaka gusambura yo kuko atabishaka mu Rwanda. Ngo
arambiwe abazungu bahora bamuduhira mu matwi ngo nakore isangira ry'ubutegetsi
hagati y'abatutsi n'abahutu mu Rwanda nk'uko byakozwe i Burundi kuva 2005
none yafashe umugambi wo kubereka ko ibyo bamukangisha by'i Burundi ntacyo
byamaze ko bamuha amahoro we ibyo mu Rwanda akabikora uko abyumva akabikora uko
abishaka. None ko umugambi we wa genocide Tutsi i
Burundi umupfubanye Nkurunziza na CNDD-FDD bakaba bamutsinze mpaga
arazibandwa aziganisha he?"
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355