Pages

KWAMAMAZA

IPEREREZA.Iryavuzwe na Shikama riratashye : muri Isirayeli baremeza ko Pawulo Kagame yahawe amamiliyoni y’amadolari ngo Isirayeli ikoyorere mu Rwanda abimukira b’abirabura b'Abanyafurika idashaka kubona ku butaka bwayo/NKUSI Yozefu

Inkambi yo mu butayu bwa Neguev Isirayeli ifungiramo abimukira b'Abanyafurika mbere yo kubohereza
 mu Rwanda. Ubunyamaswa Isirayeli ikorera aha buherutse kwamaganwa n'urukiko
rw'ikirenga rw'iki  gihugu rusaba ko iyi nkambi yahita ifungwa
Shikama iherutse kwamagana yivuye inyuma igikorwa kigayitse cya Perezida Pawulo kagame cyo kwakira ku butaka bw’u Rwanda impunzi z’Abanyafurika ziba muri Isirayeli(soma iyo nyandiko hano). Impamvu yo  kubyamagana ya mbere yari umuetekano w’abanyarwanda n’akarere, icya kabiri kikaba ubuzima bubi izi ngorwa z’abanyafurika zizabaho mu Rwanda kurusha uko zari zimereye muri Isirayeli. Iyi mpamvu ya kabiri niyo yatumye umunyamakuru wa Jeune Afrique, Maxime Perez uri i Yeruzalemu yandika inkuru y’impuruza kuri uyu wa 6/5/2015  musanga aha yamagana ukuntu Isirayeli iriho ikura impunzi mu butayu bwa Neguev yabafungiyemo ikabajugunya mu gihirahiro mu Rwanda na Uganda.
Mu  nyandiko ye, uyu munyamakuru arerekana ko Kagame Pawulo akinisha abaturage be  akaba atababwiza ukuri ibibakorerwaho akenshi biri mu nyungu ze bwite.Dore uko abivuga : «  Ni Pawulo Kagame ubwe wagezeho yemeza ukuri ku byahwihwiswaga : « Yego, baratwegereye.Nzi ko hari imishyikirano hagati ya Isirayeli n’u Rwanda, kandi nzi ko hari impaka muri Isirayeli kuri abo bimukira ». Icyo Perezida w’u Rwanda atavuze cyangwa yirengagiza ni uko amasezerano yagiranye na Isirayeli yo kujyana abimukira ikivunge azamuzanira akayabo k’Amadolari »
Intwaro mu masezerano
Uyu munyamakuru arakomeza yemeza ko u Rwanda muri aya masezerano ruzanashobora kubona ibikoresho by’ubuhinzi bikorerwa muri Isirayeli. Shikama n’izindi mbuga bagiye berekana kenshi ko intwaro zirimbura imbaga mu karere dutuyemo no mu Rwanda zose Kagame azihabwa na Isirayeli. Tukaba tubibutsa ko imyenda Inyenzi nako Inkotanyi zari zambaye zitera muri 1990 na nyuma yaho ari Isirayeli yayitanze ku mafaranga ya USA no ku mwenda Abanyarwanda bagombaga kwishyura abicanyi bamaze gufata ubutegetsi. Tukaba twarababwiye ubushize ko uku kwakira izi mpunzi biri muri uru rwego rwo kugabanya uyu mwenda. Si ibyo gusa ariko kuko mu kwezi gushize ingabo za Pawulo Kagame yise RDF zahawe imyenda ya gisirikare mishaya n’igihugu cya Isirayeli ; aragabanya umwenda ku ruhande rumwe yakira abimukira akawongera ku rundi ruhande yambika igisoda cye imyenda ya gisirikare ihenze yo muri Isirayeli ; abana b’abanyarwanda bazavuka ejo nibo bazasigara bishyura iyi myenda yahekuye ba sekuru !
Abimukira iyo bageze ku kibuga cya Entebbe na Kigali bahita bamburwa ikibaranga cyose bagasigara ari amasirigoma !
Uyu munyamakuru arakomeza avuga ko umurayango uharanira uburengenzira bw’ikiremwa muntu muri Isirali, ACRI mu magambo ahinnye, uhereutse gusohora ikegeranyo cyerekana inzira y’umusaraba aba bimukira banyuramo iyo bageze mu Rwanda na Uganda. Isirayeli ivuga ko iha amdolari 3500 buri muntu wese wemeye kujya mu Rwanda ikamuha na Viza ikanamubwira ko yemerewe kuzakora agezeyo. Ariko nkuko uyu muryango ubivuga, ngo ibyo babwirwa binyuranye n’ibyo bakorerwa kuko ngo iyo bageze ku bibuga bya Kigali na Entebbe bamburwa ibya ngombwa byose bafite bakarara muri Hoteli iminsi 2 yarishywe na Isirayeli ubundi barangiza bakibona mu muhanda nta n’ikigaragaza ko babaye muri Isirayeli, niyo mpamvu ngo bahita bongera bagapanga inzira yo guhunga.
Uyu mushinga wa Kagame na Isirayeli watangiye muri 2013 mu ibanga
Umunyamakuru Perez aremeza ko impunzi zigera kuri 6000 arizo zimaze koherezwa mu Rwabda na Ugandamu mwaka wa 2014. Amatohoza aherutse gukorwa na Shikama kuri iki kibazo aratwereka ko aya masezerano hagati ya Israyeli na Kagame Perez avuga ko ashobora kuba nta n’inyandiko ihari iyagena, yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2013 Luwiza Mushikiwabo akiva gusura Isirayeli. Impunzi 3 twaganiriye ziva mu gihugu cya Eritrea zikaba ziba muri Noruveje zabwiye Shikama ko zagejejwe mu Rwanda muri 2013 zikamara yo igihe gito zikajya Kampala mu ibanga aho zashoboye guhura n’abazifashije guca muri Sudani y’Epfo, Sudani ya Ruguru, Libya, Ubutaliyani na Noruveje.
Umuntu akaba yarangiza ashima Imana ko uyu mushinga mubisha utangiye kwamaganwa ku buryo budasnzwe muri Isirayeli bikaba bishoboka ko Isirayeri ishobora kwikubita agashyi igakurikiza amasezerano mpuzamhanga yashyizeho umukono cyane cyane amasezerano y’i Geneve ( soma Jeneve) yerekeranye n’impunzi avuga ko ntawe ushobora gusubizwa ku ngufu mu gihugu yahunze cyangwa ngo yoherezwe mu kindi gihugu adashaka. Bigenze bityo Kagame yashaka indi mishinga akuramo amadolari dore ko itabuze usibye ko itakimuhira : Gusahura RDCongo, MONUSCO iramubangamiye, Gukona abahutu hakoreshejwe agapira ka Bill Gate ubu byahagaritswe mu Rwanda kuva Shikama yabyamagana cyane bikaba byaranagaragaye ko abakonwe bose bababeshya ko babasiramura batagishyukwa !

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355