Pages

KWAMAMAZA

UBUTUMWA BWA AFERWAR–DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU.

2 avril 2015Amakuru

Nkuko bigaragara mu bikorwa birimo bitegurwa ubu mu gihugu, dusanga ko nta cyahindutse, kuko urukundo rwabuze mu bana b’u Rwanda, rugatuma haba intambara igikomeza kugeza uyu munsi, aho bamwe muri twe tugikurikiranwa aho twahungiye n’abashaka kuturimbura,mu nyungu zishingiye ku kwikunda birengeje urugero, no kwiyibagiza ko natwe turi abantu, ruracyabura, ari nabyo bituma hari abagikomeza kwibwira ko amaraso ya bamwe arusha agaciro ay’abandi.
Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE
Racy Nyinawanshuti, perezida wa AFERWAR-DUTERIMBERE
Niyo mpamvu dufashe uyu mwanya ngo twibutse abanyarwanda, ko ubwiyunge nyabwo hagati y’abanyarwanda, cyane cyane abahutu n’abatutsi, budashobora kugerwaho mu gihe ubutegetsi bwa FPR bugikomeza kwigisha no gukwirakwiza kw’isi yose, ko bikwiye kumvisha umubyeyi w’umuhutu cyangwa imfubyi y’umuhutu biciwe ababo na FPR bakaba babizi neza, ko agaciro k’amaraso y’ababo kari hasi y’amaraso y’abatutsi bapfuye, mu by’umuryango w’abibumbye wise jenoside nyarwanda; inkotanyi zikaba zikomeza kubikoresha nk’impiri zihora zikubita ku mitwe y’abatari abatutsi mu Rwanda, kandi nabo bariciwe.

Birakwiye ko abanyarwanda bose bahunze igihugu bakaba bari hanze, cyane cyane abari n’abategarugori, bagerageza kwumva akababaro k’abandi, kandi bakagerageza gutega amatwi ibivugwa n’abandi, baba bashaka kubyumva, ndetse n’iyo baba badashaka kubyumva; kuko ubwiyunge twese dukeneye, aribwo buzabanziriza urukundo nyarwo hagati y’abana b’u Rwanda, budashobora kugerwaho budahereye k’ukuri nyakwo, gushingiye ku bimenyetso bifatika, n’ubutabera burengera buri wese.
Uyu niwo muti nyawo uzatuma abanyarwanda barenga amateka mabi ashingiye k’urwangano no kwikunda, bakongera bakabana nk’umuryango umwe uharanira inyungu za buri wese, mu gushimangira uburenganzira  n’ukwishyira ukizana kwa buri wese, mu gihugu cy’abasekuruza bacu. Ni ngombwa rero ko abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe bumva ko urukundo bakunda abana b’abo, rutaruta urwo dukunda abacu, kandi ko amaraso y’ababo ataruta ay’abacu. Kuba barashoboye kubeshya amahanga akemera ibinyoma byabo, cyane cyane ibyo bagereka ku mpunzi ziri muri Kongo, ntibibagira abere, kandi ntibinabaha uruhushya rwo gukomeza gutoteza no gushimangira ipfunwe mu bana b’abo bita abanzi.
NIyo mpamvu kandi tutagomba gutuma ibinyoma by’abategetsi b’i Kigali bitwibagiza gushimira abatanze ubuzima bwabo, baturwanaho kuva muri 1990 kugeza uyu munsi. Ivanjili itubwira ko nta rukundo ruruta urw’uwemera gutanga ubuzima bwe ngo arengere ubw’uwo akunda. Abenshi tukiri muri aya mashyamba ya Kongo tukaba tugihumeka; turiho kuko hari bamwe mu ntwari za rubanda bemeye kwibagirwa inyungu zabo bwite, ndetse n’ubuzima bwabo, bakatwitangira. Ibi ntibabikoze kuberako babihemberwaga, cyangwa se ko bari babifitemo inyungu zindi zitari izo kugirango tudashirira kw’icumu, nk’uko umwanzi yari yarabiteganyije.
Benshi batabarutse bari muri ibyo bikorwa, kandi ubu bwitange ntiburacogora nkuko babigaragaje muri iyi minsi, aho umwanzi yongeye kubura ibikorwa by’urugomo, byo gushaka kurimbura impunzi zikiri hano muri Kongo. Niyo mpamvu, n’iyo amahanga yakomeza kubeshyera no kuvuma intwari zacu, twebwe tutagomba kwibagirwa urukundo n’ubwitange zagaragaje, zitabara imfubyi n’abapfakazi, nk’uko ijambo ry’Imana ribisaba buri muntu wese ugendera ku mutima nama ushinze imizi mu kwemera no kwizera ubuntu bw’Imana.
Kuba kandi uku kwezi ko kwibuka kwarahuriranye n’icyumweru gitagatifu gishyira Pasika, byagombye kutwibutsa ko urumuri rw’Imana n’urukundo rwayo bikigera ku bana barwo aho bari hose kw’isi. Twibuke ko mu mateka yacu bamwe mu bayobozi b’igihugu bagiye bibuka kugishyira mu maboko y’Imana, duhereye ku mwami Rudahigwa wakiragije Kirisitu Umwami, kugeza kuri Perezida Habyarimana wakiragije  Umubyeyi BIKIRA MARIYA. Nubwo tuziko abanyarwanda bari mu madini menshi anyuranye, kandi bakaba bafite uburenganzira budasubirwaho bwo gusenga Imana bakurikije uko umutima wabo ubayobora, ntitwabura kwibutsa abayobozi ba Kiliziya gatolika, uruhare runini bafite kandi ruri mu nshingano zabo mu gushyigikira ukuri, no mu kuvuganira abarengana.
Niyo mpamvu, muri iki gihe ari ngombwa kwibuka abashumba ba Kiliziya gatolika bishwe na FPR Inkotanyi, mu mugambi wayo wo guca umutwe inzego z’igihugu, igihe yafataga ubutegetsi muri 1994, igihe rero kikaba kigeze ko abayobozi ba Kiliziya gatolika mu Rwanda, basaba Imana ubutwari bushingiye k’ukwemera kwabo, bakavugira imbaga icecetse muri iki gihe. Kuba Kiliziya ikomeye kandi ifite ingufu za rubanda nka Kiliziya gatolika, ikomeza guceceka no kurebera, mu gihe abaturage barengana, abandi bagahezwa mu byiza by’igihugu, kandi ntibabone ubutabera busesuye mu gihugu cyabo, byongera umwuka w’ubwoba no kwiheba, kandi ibi iyo bibaye igihe kirekire, bituma abaturage batongera kwizera inzego zagombye kubarengera izo arizo zose, na Kiliziya irimo. Byaba byiza rero, igitondo cya Pasika y’uyu mwaka kituzaniye imyumvire mishya mu kwongera ukuri, ukwiyunga nyako, n’urukundo rusesuye hagati y’abana b’u Rwanda.
Ku birebana no kwibuka abacu batabarutse bazize intambara n’ubwicanyi ndengakamere byabaye mu Rwanda kuva intambara yatangira, turasaba impunzi zose cyane cyane, abari n’abategarugori, kumva ko tugomba  gufata igihe cyo kwibuka kandi tugasengera abacu, ntawe tugombye kubisabira uruhushya, kandi nta n’uwo dukomerekeje mu magambo yacu no mu byo dukora, kuko bene ibi bihe, ni ibyo guharira Imana,tukareka ikaba ariyo iduha ingufu zo kwihanganira akababaro kacu. Abagikoresha iki gihe rero kugirango batsindagire urwango n’ivanguramoko twababwira ibi bikurikira:
IGIHE CYOSE IJURU RIKIDUTWIKIRIYE, IZUBA, UKWEZI N’INYENYERI BIKADUHA URUMURI RWABYO; MU GIHE ISI IKIDUHA UBUTAKA BWO GUSHINGAHO IBIRENGE, IKADUHA N’AHO TURAMBIKA UMUTWE DUSINZIRIYE, TUZI NEZA KO IMANA Y’I RWANDA ITARADUKURAHO AMABOKO. IKABA ARIYO MPAMVU TWIBUKA KANDI TUKAZIRIKANA ABACU BATABARUTSE, MU RUKUNDO N’ICYUBAHIRO BYINSHI, KUVA KAGITUMBA KUGERA MBANDAKA; TUKIBUKA ABAGUYE I KIBEHO, I GAKURAZO NA TINGI TINGI, N’ABANDI BOSE BAGUYE AHO TUZI N’AHO TUTAZI, DUSABA KO URUMURI RW’IMANA RUBAHORAHO KANDI N’INGUFU ZA YO ZIGAKOMEZA GUHUMURIZA ABO BASIZE INYUMA. Tubifurije amahoro y’Imana.
Bikorewe i Walikare, Taliki ya 1 Mata 2015

AFERWAR-DUTERIMBERE
Racy NYINAWANSHUTI
Perezida.
Aho byavuye:www. ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355