Kuwa 13/5/2014 nibwo nahawe uburenganzira bwo gutangaza ubutumwa nahawe
n’Uwiteka Imana bugenewe abanyarwanda
aho baherereye hose, ndetse n’abantu b’isi yose. Ubwo nari mw’iyerekwa
nabwiwe ko igihe ari iki Imana Imbwira ko “ubuhanuzi bwicaye ku ntebe”.
Baca umugani mu Kinyarwanda
ngo: “Ukuri guca mu ziko ntigushya!” Ntabwo arijye wa mbere kandi sindi
n’uwa nyuma utanze ubutumwa yahawe n’Imana.
Nabwiwe ko mbere yanjye hari abavuze nk’ibyo mugiye kumva, nuko icyo
gihe ndi mw’iyerekwa mpabwa ubutumwa ngiye kubagezaho hari mu mwaka 2008,
mbwirwa ko ngomba gukomeza gusenga, nsengera igihugu n’abanyarwanda kugeza
igihe nzaherwa uburenganzira bwo kubitangaza.
Nakomeje gutegereza nsenga, igihe kigeze ntangira guhabwa ubuhanuzi ku
igihugu cy’U Rwanda mubulyo burambuye. Uwiteka Imana yantumye ku Banyarwanda
bose, kubabwira ibibazo byugarije igihugu cyu Rwanda. Nabwiwe ko ibyo bibazo
bitewe n’ibi bikurikira: Kudatinya Imana: (bigaragara mubuzima bw’Umwami
Nebukadinezari) Dore bimwe mubikongeje uburakari bw’Uwiteka Imana:
Kumena amaraso, Ikinyoma cyicajwe ku ntebe, Ubusharire bwo mu mutima,
Kutababarira, Kwihorera, Urwangano, Akarengane, Kwikubira, Kwanga kumva ukuri,
Kwanga kwatura ukuri, Kwibagirwa vuba, Kwiyambika icyubahiro cy’Imana
(bigaragara mubuzima, bw’Umwami Herode) Nabwiwe ko intambara y’1994 nta bwoko
na bumwe itashegeshe.
Mu gihe twanyuraga muri biriya bihe bikomeye benshi twasezeranyije
Imana ibintu byinshi tuzakora niturokoka, ariko habaye agahenge benshi
barabyibagiwe. Bati: “amahoro araje!”.
Nuko mugihugu hatangira ubuzima bwa buri munsi. Bamwe barizihiwe ndetse
bagera n’aho basinda ayo mahoro, mu gihe abandi batasinziraga, bisa nkaho
intambara itigeze ihagarara kuri
bo. Mbwirwako “Imana Itigeze idukuraho ijisho”.
Mbaza Uwiteka Imana nti: “Tubigize dute?”. Nsubizwako “Imana yohereje
Ubutumwa bwayo ibunyujije ku bakozi bayo
benshi kandi batandukanye kugirango baburire abayobozi n’abayoborwa,
kandi mbwirwa ko Ubutumwa bwasohojwe kuri buri muntu wese wagombaga kubwirwa.
Nyamara ngo benshi mu bagombaga kugira icyo bakora ku kibazo cy’ U
Rwanda bavuniye ibiti mu matwi». Zimwe mu mpamvu nabwiwe zatumye batumvira ni
izi zikurikira:
Imitungo bigwijeho, Inyungu bwite ziva ku myanya y’ubuyobozi, Kwanga
kumva Ubutumwa bw’ibyo IMANA Ibatumyeho bavuga ngo mu Rwanda ni AMAHORO! Habuze
no gushyira mu gaciro. Ibi mvuze haruguru akaba ari nabyo bigiye gutuma ibihano
bikomeye bigiye kugwira abanyarwanda, kandi ntacyo twabikoraho kuko igihe cyo
kwikosora cyaturenganye.
Imana yakomeje imbwira ko Yabaye umuhamya w’ibyabaye n’ibikomeje kuba
kubanyarwanda. Kandi ngo abemeye kuba ibikoresho ku mpande zombi, ngo ishyano
rirabagwiriye. Nerekwa ingaruka z’ibyo navuze hejuru arizo zizi:
Gusubiranamo, Itotezwa rikomeye, Guhunga igihugu, Ubwicanyi buvusha
amaraso, Ubwicanyi bukomotse k’ Uburozi buhanitse, Inzara, Intambara zo hanze
y’igihugu, Intambara mu gihugu.
Icyitonderwa: Aha nongeye
kubwirwa ko intambara u Rwanda ruri gushoza mu bihugu bihana narwo imbibi
ndetse nibiri kure yarwo, ko izo ntambara ari zo zitumye uwari wicaye ku ntebe
ayikurwaho n’Uwiteka Imana. Kandi ngo imigambi ye yamaze gutahurwa n’abamwizeye
bakamukurikira,
Mbona habayeho ihitanwa ritunguranye rya Paul KAGAME rikozwe n’umwe mu
bamwegereye. Ngo nta kabuza kuko yitabye Uwamuremye. Uwiteka Imana ngo niwe
ubikoze. Nuko urwe ngo ruciwe nk’urwa Yuda Iscariot. Bavandimwe bana b’u Rwanda
turi mu bihe nk’iby’ Umuhanuzi Yeremiya.
Dore ibisobanuro nahawe:
Gusubiranamo: Imana
yanyeretse ko hazabaho gusubiranamo kw’abari k’ubutegetsi, n’urwikekwe, kandi
ko abayobozi bananiwe gukora inshingano zabo zo kugira inama no kunganira
ubakuriye. Ngo ibyabo byabaye nkiby’abidishyi.
Neretswe benshi ko bagiye gukoreshwa amahano (amaraso ku biganza
byabo). Kandi ko benshi bazatwarwa n’impfu zitunguranye kandi zitandukanye
ndetse no gukwirwa imishwaro, kubera ko banze kubwira abanyarwanda ndetse
n’amahanga ukuri bazi kubyabaye kandi banahagazeho.
Guhunga igihugu: Kandi mbwirwa
ko kubera ubwoba, akarengane no kutisanzura, haba mu buzima bw’imiryango
cyangwa mu mirimo isanzwe; ko abanyarwanda mu nzego zitandukanye, abayobozi
n’abayoborwa bazahunga igihugu.
Ubwicanyi buvusha amaraso: Nabwiwe ko imivu
y’amaraso y’abana bu Rwanda itigeze ihagarara gutemba, kandi mbwirwa ko uretse
mu gihugu imbere ko no hanze yacyo amaraso yakomeje kumeneka. Hakomeje kubaho
itotezwa rikomeye cyane kugeza magingo aya.
Ubwicanyi bukomotse
k’Uburozi buhanitse: Nabwiwe ko uburozi ari intwaro izakoreshwa cyane
ku bantu benshi cyane cyane abari hanze, kuko nta nkurikizi. Kandi mbwirwa ko
abanyarwanda bari hanze bamaze kwinjirwamo mu buryo ntawushobora kumenya
ukoreshwa cyangwa udakoreshwa.
Inzara: Uwiteka aravuga
ngo benshi barimo baricwa n’inzara kandi imiborogo yabo yageze ku Mana mu gihe
abandi bahunika ibigega bikanasaga. Aha mbwirwa ko byinshi mubyahinduwe huti
huti, aribyo biteje inzara. Kn
Intambara hanze y’igihugu: Izi ntambara
neretswe ko hari intambara zizava mu gihugu zerekeza hanze y’imipaka yacyo
kandi zigahitana benshi. Nuko mbwirwa ko abantu bagomba kwitonda cyane mu
mibereho yabo ya buri munsi kuko hanze y’igihugu naho hatangatanzwe. Ariko
mbwirwa ko igihe kigeze amahanga atahuye ukuri kose.
Intambara mu gihugu: Mw’iryo yerekwa
nagiye kubona mbona ndimo kwirukanka mpunga intambara yatangiye! Nuko mbwirwa
ko n'ubwo niruka ntaho kwihisha hahari. Ko Imana yonyine izakiza uwo Izashaka
ko akira. Ngo ibyabaye byisubiyemo! Mbwirwa ko intambara ije kandi ituguye
gitumo, numva ijwi ryiyamira ngo: “abantu barahungira he, iyi ntambara
barayikizwa nande? Ko umwuka w’intambara uhagurutse”.
Ijoro ryaraguye mbona indege ndende z’ intambara zihagurukiye mu
kerekezo k’i Kanombe zirasa hasi yazo zuzuye ikirere cy’umurwa mukuru KIGALI,
mu gihe cy’urukerera aho umuntu abasha kureba mbona nta kintu gisigaye gihagaze
yewe habe n’amazu, kandi hacecetse cyane. Ndabaza nti: ibi bishobotse bite?
Ndasubizwa ngo: “Izo ndege nizo mu rwego ruhanitse baha gahunda
zikurikiza bijyanye ni icyerekezo bazoherejemo”. Ibyo birangiye mbona ingabo
z’abanyarwanda zari zoherejwe mu mirwano yo hanze y’igihugu zirambitse intwaro
hasi zigaruka zikoreye amaboko kuko zitunguwe no kumva ibibaye kubo zasize mu gihugu.
Hari imiborogo myinshi, imivu y’amaraso yatembaga ntabwo nigeze
kuyibonaho cyangwa kuyumva, haba no muyandi mahanga! Nuko ndongera mbwirwa ko
yaba abayobora cyangwa abayoborwa bose ko ishyano ritugwiriye.
Kandi mbwirwa ko nta gihugu cy’abaturanyi kizemera kwakira impunzi
kubera ibyo bazaba babonye bibateye ubwoba nabo, numva ngo imipaka yose
irafunzwe. Kandi mbwirwa ko abanyarwanda aho bari mu mahanga bazahabwa akato
agahe gato, kubera ubwicanyi buzaba bwakongejwe ahantu hose, ku buryo hagati
yabo batazaba bakizerana.
Nuko mbwirwa yuko ibigiye kuba ku Gihugu cy’U Rwanda bizaba isomo ku
ibihugu by’isi yose. Ariko ko kuri iyi ncuro icyubahiro kizaba icy’ Uwiteka
Imana wenyine. Nuko nerekwa birangiye mbona umuryango w’abibumbye n’abakuru
b’ibihugu byinshi baje bahagurukiye gutabara no gufasha abanyarwanda gusubiza
ibintu mu buryo. Nyuma yaho mbona abantu bongeye guseka, abari hanze barataha,
mbona babanye
neza cyane n’abarokotse.
Nuko numva ngo Abatwa, Abatutsi, Abahutu ndetse n’Abavanze bose ni
abana b’u Rwanda kandi ko bakwiriye kubana neza, Uwiteka ati: “ntihazongera
kubaho ivangura ukundi”. Nuko mbona habayeho ubutabera kuri bose, haba urukundo
nyakuri n’amahoro, habaho ihinduka ry’ibintu byinshi. Nkaba narabwiwe ko igihe
nikigera Uwiteka azatumenyesha uko bizagenda.
Yaje kurangiza anyereka abo yise Abacunguzi ngo barwana intambara yera,
nuko numva ijwi rimbwira ngo “Uwiteka abakingiye ikibaba, mbwirwa ko bamanukiye
gutabara igihugu cy’u Rwanda, kandi nta kabuza amahoro azagaruka kuko Imana
ariyo izaba ibiyoboreye”. Ibyo ngo azaba abikoze kubw’amasengesho no
gutakambira Imana kw’abana b’u Rwanda.
Arambwira ati: “Andika ibi nkubwiye, wandikire abanyarwanda aho bari
hose mw’isi ko basabwe kwiyeza bagafura amakanzu yabo yera kandi bakayambara”.
Aha bishatse kuvuga kwihana tukinginga Imana ku bwacu n’ab’imiryango
yacu ndetse nibutswa
n’abari mu bihome ikatubabarira ku bw’ibyakozwe mu gihugu cy’u Rwanda
no hanze yacyo. Kuko ibibazo by’U Rwanda ni hagati y’Umwuka w’Imana na satani,
ntabwo ari umubiri n’amaraso.
Ariko ko ishyano rigwiriye uzemera gukoreshwa wese! Ibyabaye 1994
bitubere isomo. Akaba ariyo mpamvu tugomba gusaba Imana imbabazi kuko benshi
muri twe utarafashe umupanga yafashe agafuni, utarafashe ubuhiri yafashe
imbunda, utarafashe intwaro y’ibitekerezo yafashe iy’ururimi. Bavandimwe imbere
y’Imana twese turi abanyarwanda (Abatwa, Abatutsi, Abahutu n’Abavanze) kandi
yaratwiremeye.
Hera kuri ibyo mvuze haruguru maze wisuzume mu mutima wawe, utagombye
kuvugisha mugenzi wawe, saba Imana ikubabarire ku bwawe no ku bw’abavandimwe
b’abanyarwanda.
Ibi byaha ntidukwiriye kubigereka ku bayobozi gusa; aha ndavuga guhera
ku ngoma za cyami kugeza ubu, kuko buri wese afite ubwenge yahawe n’Imana,
kwanga ikibi akimika ikiza, kandi agahitamo kuvuga ukuri naho byavamo kukuzira.
Aha yansobanuriye ko aho ibintu bigeze abantu bakwiye kuvuga ukuri
kugirango amahanga asobanukirwe bizabafashe uko bafasha abanyarwanda. Kwihana
Imana idusaba ni uguhera mu gihe cy’abami kuko ibidukurikirana bigenda
byisubiramo. Kandi akaba nta gihe bitazabaho mu gihe tutari twemera ukuri
kw’amateka yacu.
Nk’abanyarwanda turagomba gusaba Imana kutubabarira ibyaha abakurambere
batwinjijemo byo kwimika izindi Mana, akaba aribyo bituma tujya kubona ibyiza,
ibibi bikabimira.
Umwanzi wacu ni umwe ni satani sekibi. Irondakoko ni satani, gusahura
ni satani, guhora ni satani, kwica ni satani, kutababarira ni satani… Uwo niwe
mwanzi dufite kandi mbibutse ko satani akoresha
abantu nk'uko Imana ikoresha abantu.
Niyo mpamvu Imana idusaba kwihana no gusabana imbabazi
n’abo dufitanye agatotsi. Kandi Imana iyo itanze ubuhanuzi, si
ukugirango idutere ubwoba ahubwo ni ukugira ngo tumenye ibiri imbere
hanyuma tumenye n'uko tubyitwaramo. Kuko Imana abo Ikunda Irabacyaha.
Umaze gusoma ubu butumwa ukisuzuma, erekeza umutima wawe ku Mana maze
umubwire uti: “Mwami YESU Kristu mbabarira ibyaha byanjye, ngwino mu mutima
wajye unyezeshe amaraso yawe, unyandike mu gitabo cy’ubugingo. Amen.” Ubu butumwa
mbutanze uko nabuhawe n’Umwami wacu YESU Kristu.
Mbifurije amahoro y’ Imana, Umwami YESU Ahabwe icyubahiro Amen.
Umukozi
w’Imana-Maman Jeanne
Byakiriwe na
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355